Ngwino, Unkurikire
Kuwa 28 Nzeri–Kuwa 4 Ukwakira. “Nimuhumurize Abantu Banjye”: Yesaya 40–49


“Kuwa 28 Nzeri–Kuwa 4 Ukwakira. ‘Nimuhumurize Abantu Banjye’: Yesaya 40–49,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero 2026 (2026)

“Kuwa 28 Nzeri–Kuwa 4 Ukwakira. ‘Nimuhumurize Abantu banjye,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yesu akiza umugabo w’impumyi

Healing the Blind Man [Akiza umugabo w’Impumyi], igihangano cyahanzwe na Carl Heinrich Bloch, muri Frederiksborg Museum of National History

Kuwa 28 Nzeri–Kuwa 4 Ukwakira: “Nimuhumurize Abantu Banjye”

Yesaya 40–49

“[Ihumure]” ni ryo jambo rya mbere rya Yesaya Igice cya 40. Rirerekana Itangiriro y’ijwi ritandukanye, ugushimangira gutandukanye mu butumwa bw’umuhanuzi. Inyandiko za Yesaya za mbere zaburiraga Isirayeli na Yudaya iby’ukurimburwa n’ubucakara bizaza kubera ibyaha byabo. Ariko ubu bahanuzi bwa nyuma bwari bugenerwe guhumuriza Abantu b’Abayuda mu myaka 150 mu gihe kizaza—nyuma y’uko Yerusalemu n’ingoro byari byararimbuwe n’abantu barajyanywe bunyago na Babuloni. Ubu buhanuzi, nyamara, ndetse burenga kure Abisirayeli batsinzwe, bihebye bukagera mu gihe kizaza. Buratubwira, twebwe natwe rimwe na rimwe twumva twatsinzwe, twihebye, kandi ndetse twarazimiye.

ubutumwa bwa Yesaya ku bantu be ndetse na twe ubwacu buroroshye: “Mwitinya“ (Yesaya 43:1). Byose ntibyazimiye. Nyagasani ntiyabibagiwe, kandi Afite ububasha ku bihe bisa nkaho udafite icyo wabikoraho. None se si Nyagasani, “waremye amajuru” (Yesaya 42:5), w’igihangange kurusha Babuloni, kurusha icyaha, kurusha icyo aricyo cyose kibafatiriye bunyago? Aringinga ati :“Nimungarukire kuko nabacunguye” (Yesaya 44:22). Ashobora gukiza, kugarura, gukomeza, kubabarira, no guhumuriza—Icyo aricyo cyose mukeneye, mu

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yesaya 40–49

agashushondanga k’iseminari
Yesu Kristo ashobora kumpumuriza no kumpa ibyiringiro.

Ubwo Abisirayeli bari abacakara muri Babuloni, benshi bashobora kuba baribazaga niba bari baratakaje ubuziraherezo ahantu habo nk’abatoranyijwe n’Imana, abantu b’igihango. Uko musoma Yesaya 40–49, nimushake imirongo ishobora kuba yaratanze ihumure n’ibyiringiro. Kuri buri murongo mubonye, mutekereze byimbitse kand mwandike icyo Nyagasani ashobora kuba ababwira muri iyi mirongo. Dore bikeya mushobora gutangiriraho.

  • 40:11, 29–31:

  • 41:10– 17, 7–18:

  • 42:6–7:

  • 43:1–7, 25:

  • 44:1– 4, 21–24:

  • 46:3–4:

  • 49:7–16:

Mbese mwumva Nyagasani ari iki ashaka ko mumumenyaho?

Mushobora kubona ko indirimbo “How Firm a Foundation” (Indirimbo, no. 85) ikurura ku magambo ya Yesaya muri Yesaya 41:10; 43:2–5; 46:4. Mutekereze kuririmba no kumva iyi ndirimbo, mushakisha ibigereranyo hagati y’amagambo y’indirimbo n’iyi mirongo ya Yesaya. Mbese ni gute Nyagasani yuzuje amasezerano muri iyi mirongo mu buzima bwanyu?

reba kandi Patrick Kearon, “He Is Risen with Healing in His Wings: We Can Be More Than Conquerors,” Liyahona, Gicurasi 2022, 37–40.

Mukoreshe ibyanditswe bitagatifu by’ingongera. Rimwe na rimwe dushobora gusobanukirwa Isezerano rya Kera kurushaho iyo twongereye ku nyingo yacu imirongo yo mu Gitabo cya Morumoni. Nk’urugero, abahanuzi b’Igitabo cya Morumoni Nefi na Yakobo bari barageze ku nyandiko za Yesaya ku bisate by’umuringa (reba 1 Nefi 19:22–23), kandi bakoresheje ubu buhanuzi bigisha iby’Umukiza. Kugira ngo mumenye uko Nefi na Yakobo basanishije na Yesaya 48–49 ku bantu babo, reba 1 Nefi 22. Ibyo byabafasha gusanisha ibi bice ku buzima bwanyu bwite.

Umugezi mugari, mugufi

Mu kumvira Nyagasani, dushobora kugira “amahoro … nk’umugezi“ (Yesaya 48:18).

Yesaya 40–49

“Uri umugaragu wanjye.”

Muri Yesaya 40–49 hose, Nyagasani avuga iby’“umugaragu” We n’“Abahamya” Be. Aya magambo ashobora kuba aganisha kuri Yesu Kristo (reba Yesaya 42:1–7), ku nzu ya Isirayeli (reba Yesaya 45:4), n’Umwami Kupuro, wemereye abantu b’Abayuda kugaruka i Yerusalemu kongera kubaka ingoro (reba Yesaya 44:26–28; 45:1–4). Mushobora kandi kuzirikana uko imirongo ibareba nk’umugaragu n’umuhamya wa Nyagasani. Nk’urugero, mutekereze byimbitse ku bibazo nk’ibi:

Yesaya 40:1–3, 9–11; 43:9–12. Mbese ni buryo muri umuhamya wa Yesu Kristo? Mbese ni ubuhe “butumwa bwiza“ mushobora gusangiza nk’umuhamya We? Mushobora gutekereza ko mwahamagawe ku ntebe y’ubuhamya mu icibwa ry’urubanza. Muri uru rubanza, Yesu Kristo yarezwe gukora ikirego cyanditswe muri Yesaya 43:1. Mbese ni ubuhe buhamya mushobora gutanga nk’inkunga y’ikirego cya Yesu? Mbese ni ikihe kimenyetso mu buzima bwanyu mwagaragaza?

Yesaya 41:8–13; 42:6; 44:21. Mbese ni iki Nyagasani yaguhamariye gukora? Muzirikane imihamagaro y’Itorero kimwe n’andi mahirwe yo kumukorera. Mbese ni gute “Yabahuguriye“ cyangwa yabateguriye guhinduka umugaragu We? Mbese ni gute Agushyigikira mu gihe umukorera?

Yesaya 49:1–9. Mbese ni ubuhe butumwa musanga muri iyi mirongo bushobora kubafasha mu gihe umuhate wanyu n’umurimo bisa nkaho ari iby’ubusa, n’ubusa“? (umurongo wa 4).

Yesaya 40:3–8, 15–23; 42:15–16; 47:7–11

Ububasha bw’Imana burakomeye cyane kuruta ububasha bw’isi.

Yesaya yibukije inshuro nyinshi abantu be iby’ububasha butagereranywa bw’Imana, ndetse naho wabugereranya n’ububasha bukandagiza bw’isi bubakikije. Mushake ubu butumwa uko musoma Yesaya 40:3–8, 15–23; 42:15–16; na 47:7–11 (murabona ko igice cya 47 yabwirwaga umurinzi w’abacakara ba Isirayeli, muri Babuloni). Mbese iyi mirongo irabigisha iki ku bintu by’isi? Mbese ya ibigisha ibyerekeye Imana? Mutekereze byimbitse impamvu ubu butumwa bushobora kuba bwaragize agaciro ku bantu b’Abayuda mu bucakara. Mbese ni kuki bufite agaciro kuri mwe?

Yesaya 48:10; 49:13–16

Nyagasani ashobora kuntunganya binyuze mu mibabaro yanjye.

Uko musoma Yesaya 48:10, 14–15, nimutekereze byimbitse ku “mubabaro w’itanura“ wanyu bwite. Mbese ni gute Nyagasani arimo “kubatunganya“? Mbese ni gute Yesaya 49:13–16 abafasha mu gihe mubabazwa n’imibabaro?

Reba kandi “The Refiner’s Fire” (videwo), Isomero ry’Inkuru Nziza.

5:2

The Refiner's Fire

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Yesaya 40:3–5

Nshobora kubafasha gutegura “inzira ya [Nyagasani].”

  • Nimutekereze ku nzira zimwe zo gushushanya icyo “gutegura…inzira ya [Nyagasani] bisobanura nk’uko bisobanuye muri Yesaya 40:3–5. Nk’urugero, mwebwe n’abana banyu mushobora kugorora ikintu kigoramye, kwikiza akajagari aho hasi, guharura akayira mu bitare. Mushobora kandi kwerekana amashusho ya Yohana Umubatiza na Yozefu Smith (reba Gospel Art Book, no. 3587). Mbese ni gute bategura inzira y’ukuza kwa Nyagasani? (reba Luka 3:2–18; Inyandiko n’Ibihango 135:3). Ese ni gute dushobora gufasha? Ibi bishobora kuba umwanya wo kuganira ku uko abafite Ubutambyi bwa Aroni bafasha gutegura inzira ya Nyagasani (reba Inyigisho n’Ibihango 84:26–28).

Yesaya 43:10

Nshobora kuba umuhamya wa Nygasani.

  • Nyuma yo gusomera hamwe n’abana banyu Yesaya 43:10 , mushobora kuganira ibyerekeye icyo kuba umuhamya bisobanura. Musangire hagati yanyu ibintu mwanyuzemo mushobora kubera “umuhamya“—nk’urugero, ibiribwa mwariyeho, ahantu mwasuye, cyangwa umuntu muzi. Mbese kuba umuhamya wa Nyagasani bisobanura iki? Mbese ni iki twabwira abandi bantu kuri We?

Yesaya 44:3–4; 45:8

Nyagasani “azansukaho“ umugisha We.

  • Nyuma yo gusoma iyi mirongo, abana banyu bashobora kuhira igihingwa maze bakaganira iby’imigisha Nyagasani yabasutsemo. Mbese ni iki kiba ku gihingwa igihe turwuhiye? Mbese ni gute imigisha ya Nyagasani yadufashije gukura?

umuraba mugari mu nyanja

“[ubukiranutsi bwacu bushobora] kuba nk’imiraba y’inyanja” (Yesaya 48:18).

Yesaya 48:1718.

Kubahiriza amategeko ya Nyagasani bizana amahoro.

  • Amashusho cyangwa videwo z’imihengeri y’imigezi n’inyanja bishobora gufasha abana banyu kwiyumvisha Yesaya 48:18 (nk’amashusho muri iyi ncamake). Abana banyu bashobora kunezerwa no kuzunguza ibiganza byabo n’amaboko nk’umugezi n’imihengeri y’inyanja. Mbese ni gute amahoro ashobora kuba nk’umugezi? Mbese ni gute ubukiranutsi bushobora kuba nk’imiraba? Muganire ibyerekeye uko kubahiriza amategeko y’Imana byabafashije kumva mufite amahoro nk’umugezi cyangwa umuraba ukomeye.

  • Muririmbire hamwe indirimbo yerekeranye n’amategeko, nko “Kubahiriza amategeko” (Children’s Songbook, 146). Mbese ni iki iyi ndirimbo yigisha ku byerekeranye n’impamvu tugomba kubahiriza amategeko y’Imana?

Yesaya 49:14–16.

Nyagasani Ntazigera anyibagirwa.

  • Yesaya 49:14–16 ishobora kubera abana banyu ihumure rikomeye mu gihe cy’imyaka izaza. Uko musoma umurongo wa 14, mushobora kuvuga ibyerekeye icyashobora gutuma abantu biyumvira ko bibagiranywe cyangwa batereranywe. Mbese ni gute tumenya ko Nyagasani atatwibagiwe?

  • Kuriburira imirongo 15–16, mushobora kubaza abana banyu ku muntu batazigera bibagirwa, nk’umunyamuryango wabo xyangwa inshuti. Bijyanye na Yesaya 49:15–16, ni kuki Nyagasani atazigera atwibagirwa? Hanyuma mushobora gusangira hagati yanyu ibyiyumviro byanyu kuri Yesu Kristo.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yesu ari hamwe n’umugabo n’umukobwa

Balm of Gilead [Umuti womora w’i Galeyadi], igihangano cyahanzwe na Annie Henrie Nader

Paji y’Igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nshobora kuba umuhamya wa Nyagasani