Ngwino, Unkurikire
Kuwa 12–18 Ukwakira. “Nuko Umucunguzi Azaza i Siyoni”: Yesaya 58–66


“Kuwa 12–18 Ukwakira ‘Nuko Umucunguzi Azaza i Siyoni’: Yesaya 58–66,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 12–18 Ukwakira. “Nuko Umucunguzi Azaza i Siyoni” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yesu asomera umuzingo abantu mu isinagogi.

Jesus in the Synagogue at Nazareth [Yesu mu Isinagogi i Nazareti], igihangano cyahanzwe na Greg Olsen

Kuwa 12–18 Ukwakira :“Nuko Umucunguzi Azaza i Siyoni”:

Yesaya 58–66

Mu gihe cya mbere cy’umurimo We, Yesu Kristo yagendereye isinagogi i Nazareti, aho yari yararerewe. Yahagazemo ngo asome ibyanditswe, yafunguye igitabo cya Yesaya, nuko asoma icyo ubu tuzi nka Yesaya 61:1–2. Noneho yaravuze ati: “Uyu munsi icyanditswe gitagatifu cyasohoye mu matwi yanyu.” Iki cyari kimwe mu matangazo ataziguye rwose ko yari Uwasizwe, “uzakiza abamenetse imitima“ no “kumenyesha imbohe ko zibohorwa“ ( reba Luka 4:16–21). iki cyanditswe gitagatifu mu by’ukuri cyasohoye uwo munsi. Kandi, nk’ubundi buhanuzi bwinshi bwa Yesaya, kirimo kandi gusohora muri iyi minsi. Umukiza akomeje gukiza abamenetse umutima bamusanze. Haracyariho imbohe nyinshi zikeneye ugutabarwa. Kandi hari ahazaza h’ikuzo tugomba kwitegurira—igihe Nyagasani “azarema amajuru mashya n’isi nshya” (Yesaya 65:17)kandi “agatuma ubukiranutsi n’igisingizo bimerera imbere y’amako yose” (Yesaya 61:11). Gusoma Yesaya bifungura amaso yacu ngo abone icyo Nyagasani yamaze gukora, icyo Arimo gukora, n’icyo Azongera gukorera abantu Be.

agashuhsonganga k’imyigire

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yesaya 58:3–12.

agashushondanga k’iseminari
Kwiyiriza ubusa byubaka ububasha bwa roho kandi bihesha umugisha abantu bawukeneye.

Mbese ni kuki uro ari we wese yakwibuza ku bushake ibiryo mu gihe ibiryo bihari? Uko mwiga Yesaya 58: 3–12, mushobora gutekereza ku mpamvu z’ukwiyiriza ubusa—kimwe n’impamvu za Nyagasani zo gutanga iri tegeko. Ibi ni bimwe mu bitekerezo bindi byo gutekerezaho byimbitse:

  • Mbese ni kuki kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe utekerezwa nk’aho ari umutwaro kurusha uko ari umugisha? (reba Yesaya 58:3–5). Mbese ni gute inyigisho za Nyagasani muri iki gice zihindura icyo gitekerezo kuri mwe?

  • Mbese “guhambura ingoyi z’ubugome“ no “guca agahato kose“ bivuze iki? (Yesaya 58:6). Mbese ni gute ukwiyiriza ubusa bihehsa umugisha abandi? (reba umurongo 7).

  • Mbese ni gute ukwiyiriza ubusa byakuzaniye imigisha ivugwa muri Yesaya 58:8?

Mu butumwa bwe “Is Not This the Fast That I Have Chosen?“ (Liyahona, Gicurasi 2015, 22–25), Umuyobozi Henry B. Eyring yasangije ingero zitandukanye z’uko abantu bahawe umugisha kub’ukwiyiriza ubusa n’amaturo yo kwiyiriza ubusa. Mbese ni gute wabonye ubuhamya bw’imigisha nk’iyo mu buzima bwanyu?

Reba kandi “Bless Our Fast, We Pray,” Indirimbo, no. 138; Topics and Questions, “Fasting and Fast Offerings,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

Mushake kumenya abantu mwigisha. “Kuba umwigisha usa na Kristo birimo gushaka kumenya abantu mwigisha no guharanira gusobanukirwa ikiri mu mitima yabo. … Mushobora kumenya uko bakwiga neza. Mushobora kubaza ibibazo, gutega amatwi mwitonze, no kwitegereza. Ikiruta byose, mushobora gusengera ugusobanukirwa Roho Mutagatifu wenyine ashobora gutanga. Uko murushaho kumenya umuntu, niko murushaho gushobora kumufasha cyangwa kubona igisobanuro bwite n’ububasha mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Niba musobanukiwe inyota y’umuntu, Roho ashobora kubigisha uko mwafasha kuyizimya n’amazi y’ubugingo y’Umukiza” (Teaching in the Savior’s Way13).

Yesaya 58:13–14

Guha icyubahiro Nyagasani ku Isabato bizana umunezero.

Mbese umunsi w’Isabato ni “ibyishimo“ kuri mwebwe? Uko mwiga Yesaya 58:13–14, nimutekereze uko mwashobora kubona ibyishimo biruseho ku munsi wa Nyagasani. Nk’urugero: mbese byaba bisobanura iki gutera umugongo“gukora ibibanezeza ku munsi mutagatifu [We]? Mbese ni irihe tandukaniro riri hagati yo [kwinezeza] muri Nyagasani“ no “gukora mu buryo bwawe bwite“?

Reba Russell M. Nelson, “The Sabbath Is a Delight,” Liyahona, Gicurasi 2015, 129–32.

Yesaya 59:9–21; 61:1–3; 63:7–9

Yesu Kristo ni Umukiza n’Umucunguzi wanjye.

Yesaya 58–66 irimo amashakiro menshi y’ubutumwa bw’impongano ya Yesu Kristo. Nimubashake uko mwiga. By’umwihariko, murebe imitwe n’amagambo akoreshwa gusobanura Umukiza. Nk’urugero:

  • Mbese ni iki gitangaje ku gisobanuro cy’“umuhuza“ muri Yesaya 59: 16–21? Mbese ni gute Umukiza atsinda imiterere isobanurwa mu mirongo 9–15?

  • Ubwo Yesu yatangarizaga abantu b’i Nazareti ko Yari Mesiya, yasubiyemo amagambo ya Yesaya 61:1–3 (reba Luka 4:16–21; reba kandi videwo “Yesu Aratangaza ko Ari Mesiya,“ Isomero ry’Inkuru Nziza). Mbese ni gute Yesu Kristo yabahaye imigisha n’abandi mu buryo busobanuye muri iyi mirongo? Mbese ni gute Yatanze ubwiza ahantu h’amavu?

    3:24

    Jesus Declares He Is the Messiah

  • Mbese ni iki “Imbabazi zitangaje za Nyagasani” ushobora “gutondagura”? (reba Yesaya 63:7–9).

  • Mbese ni izihe mbonera ku Mukiza mubona muri Yesaya: 58–66?

Reba kandi Mosaya 3:7; Inyigisho n’Ibihango 133:46–53.

ibiganza by’umuntu afata itabaza ry’amavuta ryo kwatsa itabaza ry’umugore.

A Gift of Light [Impano y’Urumuri], igihangano cyahanzwe na Eva Timothy

Yesaya 60; 62

“Nyagasani azakubera urumuri rudashira“.

Yesaya 60 na 62 bivuga iby’urumuri n’umwijima, amaso no kurangamira kwigisha ibyerekeye uko inkuru nziza ya Yesu Nziza ya Yesu Kristo izabaha umugisha mu minsi ya nyuma. Nimushakishe ibi bitekerezo muri Yesaya 60:1–5, 19–20; 62:1–2. Uko musoma ibi bice, nimutekereze byimbitse uko Imana irimo gukoranyiriza hamwe abana Be abavane mu mwijima abashyire mu rumuri Rwe. Ni uruhe ruhare rwanyu muri uyu murimo?

Reba kandi 1 Nefi 22:3–12; 3 Nefi 18:24; Inyigisho n’Ibihango 14:9; Bonnie H. Cordon, “That They May See,” Liyahona, Gicurasi 2020, 78–80.

Yesaya 64:1–5; 65:17–2566

Kristo azima ingoma ari ku isi mu Kinyagihumbi?

Yesaya yavuze iby’umnsi ubwo “imibabaro ya kera yibagiranye” (Yesaya 65:16). Mu gihe ubu buhanuzi bufite ugusohozwa gutandukanye, mu gisobanuro cyabwo cyuzuye, uwo munsi nturaza—Ubwo Yesu Kristo azagaruka. Yesaya yasobanuye uyu munsi uzaza muri Yesaya 64:1–5; 65:17–2566. Murabona neza uko inshuro nyinshi yakoresheje amagambo nka “kunezerwa“ n’“umunezero“. Mbese ni kuki ukugaruka k’Umukiza kuzaba umunsi w’umunezero kuri mwe? Mbese ni iki mwakora ngo mwitegure ukuza Kwe?

reba kandi Ingingo z’Ukwizera 1:10; Russell M. Nelson, “The Future of the Church: Preparing the World for the Savior’s Second Coming,” Ibendera, Mata 2020, 13–17.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Yesaya 58:6–11

Kwiyiriza ubusa bimpesha umugisha n’abandi bawukeneye.

  • Birashoboka ko inzira nziza yo gushishikariza abana banyu kwiyiriza ubusa—mu gihe biteguye— ni ukubafasha gusobanukirwa imigambi za Nyagasani kubw’iri tegeko. Mutekereze gusomera hamwe Yesaya 58: 6–11 kugira ngo mushake ibisubizo by’ibi bibazo : Kuki twiyiriza ubusa? Ni gute twiyiriza ubusa? Mushobora kandi kureba muri “Fast, Fasting.“ muri the Guide to the Scriptures.

  • Niba waragize ubunararibonye bufatika mu kwiyiriza ubusa, nimubisangire n’abana banyu. Mushobora kandi kubabaza uko bazasobanurira inshuti impamvu Nyagasani yaduhaye iri tegeko.

Yesaya 58:13–14

Isabato ishobora kumbera ibyishimo.

  • Nyuma yo gusoma Yesaya 58:13–14, mushobora kuganisha ku minsi y’icyumweru kuri kalendari kandi mugasaba abana babo bavugana iminsi namwe. Mu gihe mugeze ku Isabato, nimubasabe kwita uwo munsi “ibyishimo.“ Mubabwire impamvu Isabato ari ibyishimo kuri mwe.

  • Musangire hagati yanyu inzira mushobora “kwishimira muri Nyagasani“ ku Isabato. Birashoboka ko abana banyu bashobora gufafa ibitekerezo byabo no kubashyira mu “agasanduku y’ibyishimo by’Isabato.“ Hanyuma, mu gihe mukeneye ibitekerezo byerekeye ibintu byo gukora ku Isabato, bashobora gukurura igitekerezo mu gasanduku.

ishusho ya Yesu

Our Light [Urumuri Rwacu], igihangano cyahanzwe na Dan Wilson

Yesaya 60:1–3

Umukiza asa n’urumuri rwanjye.

  • Mushobora gusaba abana banyu gufunga amaso yabo uko musoma Yesaya 60:1–3. Mubasabe gufungura amaso yabo mu gihe bumvise ijambo “urumuri” maze mwongere mufunge amaso igihe mwumvise ijambo “umwijima.” Musobanure ko Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye ni nk’urumuri rudufasha kubona inzira yacu isubira kwa Data wo mu Ijuru.

Yesaya 65:17–25

Ubwo Yesu azongera kuza, Azazana amahoro n’umunezero.

  • Yesaya 65:17–25 isobanura icyo isi izaba isa nacyo mu gihe Umukiza azongera kuza. Uko musoma iyi mirongo n’abana banyu, nimubafashe gushakisha uko ubuzima buzaba butandukanye mu “isi nshya“ Yesaya yasobanuye. Mbese ni kuki iki kizaba igihe cyo kuba “bishimye no kunezera iteka ryose”? (umurongo 18).

  • Mushobora kandi kuririmbira hamwe indirimbo yerekeranye n’Ukuza kwa Kabiri, nka “When the Savior Comes Again” (Isomero ry’Inkuru Nziza). Musangire hagati yanyu icyo mutegereje ku ukugaruka kw’Umukiza. Mbese ni iki dushobora gukora ngo twitegure uwo munsi?

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Yesu Kristo mu ijuru, akwiza urumuri

“Byuka, urabagirane kuko umucyo waje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” (Yesaya 60:1). Light and Life [Urumuri n’Ubugingo], igihangano cyahanzwe na Annie Henrie

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Isabato ishobora kumbera umunezero.