Ngwino, Unkurikire
Kuwa 5–11 Ukwakira. “Intimba Zacu ni zo Yishyizeho, Imibabaro Yacu ni yo Yikoreye”: Yesaya 50–57


Kuwa 5–11 Ukwakira “Intimba Zacu ni zo Yishyizeho, Imibabaro Yacu ni yo Yikoreye”: Yesaya 50–57,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero 2026 (2026)

Kuwa 5–11 Ukwakira “Intimba Zacu ni zo Yishyizeho, Imibabaro Yacu ni yo Yikoreye” ,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Yesu yambitswe ikamba ry’amahwa

The Mocking of Christ [Ugushinyagurirwa kwa Kristo], igihangano cyahanzwe na Carl Heinrich Bloch

Kuwa 5–11 Ukwakira: “Intimba Zacu nizo Yishyizeho, Imibabaro Yacu niyo Yikoreye”

Yesaya 50–57

Mu murimo we wose, Yesaya yavuze iby’umutabazi ukomeye. Ubu buhanuzi bwabaye ubw’agaciro gakomeye mu buryo budasanzwe ku Bayisirayeli imyaka amagana nyuma y’aho ubwo bari mu bucakara muri Babuloni. Umuntu washoboye guhanantura inkike za Babuloni yaratsinze mu by’ukuri. Ariko uwo siwe bwoko bwa Mesiya Yesaya yasobanuye mu bice 52–53: “Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. … Twebwe twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro” (Yesaya 53:3–4).

Mu kohereza umutabazi utunguranye nk’uwo, Imana yatwigishije iby’ugutabarwa nyakuri. Kugira ngo idukize ikandamizwa n’umubabaro, Imana yohereje Umwe Rukumbi ”wakandamijwe, kandi … wababajwe.” Aho bamwe bari biteze intare, Yohereje intama (reba Yesaya 53:7). Ni ukuri, inzira z’Imana si zimwe n’izacu (reba Yesaya 55:8–9). Yesu Kristo atubohora atari gusa gukingura inzu y’imbohe ahubwo adusimburamo. Aturuhura ingoyi zacu z’intimba n’umubabaro akabyikorera We ubwe (reba Yesaya 53:4–5, 12). Ntadukiriza kure. Ababarana natwe, mu bikorwa by’“imbabazi zihoraho” “zitazabakurwaho” (Yesaya 54:8, 10).

agashuhsonganga k’imyigire

Ibtekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yesaya 50–52

Ahazaza ni heza ku bantu b’Imana.

Ndetse n’ubwo Abayisirayeli bamaze imyaka myinshi mu bucakara—kandi ndetse n’ubwo ubwo bucakara bwari ingaruka y’amahitamo yabo bwite adashinga—Nyagasani yashakaga ko bareba ahazaza n’ibyiringiro. Mbese murabona iki mu butumwa bwa Yesaya kibaha ibyiringiro? Imbonerahawme nk’iyi ishobora kubafasha kwiga:

Ibyo namenye ku Mana (reba nk’urugero, Yesaya 50:2, 5–9; 51:3–8, 15–16; 52:3, 9–10)

Ubutumwa bw’ibyiringiro (reba, nk’urugero, Yesaya 50:9; 51:3–5, 11–12, 22–23; 52:9–10)

Mbese ni iki nakora ngo ntume ibyiringiro biba ukuri (reba, nk’urugero, Yesaya 50:10; 51:1–2, 6–9; 52:1–3, 9–11)

reba kandi Mosaya12:20–24; 15:13–18; 3 Nefi 20:29–46; Inyigisho n’Ibihango 113:7–10; Russell M. Nelson, “Embrace the Future with Faith,” Liyahona, Ugushyingo 2020, 73–76.

Yesu yikoreye umusaraba

Because of Love [Kubera urukundo], igihangano cyahanzwe na Angela Johnson

Mufashe abishishwa kwegera Yesu Kristo. “Nta kintu ukora nk’umwigisha kizahesha abigishwa kiruta kubafasha kumenya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo no kumva urukundo Rwabo” (Teaching in the Savior’s Way8). Uko mwitegura kwigisha Yesaya 50–57 abandi, mutekereze uko mushobora kubafasha kureba amahuriro hagati y’ibibazo bya Isirayeli, ubuhanuzi bwa Yesaya bwa Kristo, no kwakira inkunga y’Imana hamwe n’urugamba rwabo.

Yesaya 53

agashushondanga k’iseminari
Yesu Kristo yikoreye ibyaha byanjye n’imibabaro yanjye.

Ibice bikeya mu byanditswe bitagatifu bisobanura neza ubutumwa bucungura bwa Yesu Kristo kuruta Yesaya 53. Mutekereze ibikorwa nk’ibi kugira ngo musobanukirwe kurushaho kandi mukurikize inyigisho zikomeye.

  • Mutekereze byimbitse cyangwa muganire uko inkuru na filimi akenshi zishushanya intwari zitabara abantu. Tandukanya ayo mashusho n’ibisobanuro by’Umukiza muri Yesaya 53.

  • Nyuma yo gusoma buri murongo, muruhuke kugira ngo mwitegereze icyo Umukiza yababariye— “intimba,” “imibabaro,” n’“ibicumuro” Yikoreye—kubw’abantu bose kandi by’umwihariko kubwawe. Mushobora gusimbuza amagambo nka “twebwe” na “yacu” “Njyewe” na “wanjye” uko musoma. Mbese ni ibihe byiyumviro cyangwa ibitekerezo iyi mirongo ituma utekereza?

  • Mutekereze kureba videwo “Ubwami bwanjye Si ubw’iyi Si” (Isomero ry’Inkuru Nziza), maze mutekereze byimbitse uko ubuhanuzi muri Yesaya 53 bwasohojwe. Mbese ni izihe ntimba zimwe n’imibabaro Umukiza yikoreye kubwawe?

    5:25

    My Kingdom Is Not of This World

  • Mushake amashusho y’ibikorwa byajyanye n’Impongano ya Yesu Kristo (reba Gospel Art Book, no. 56–60). Mushobora noneho kubona interuro muri Yesaya 53 zisobanura ibikorwa muri ayo mashusho. Mbese izi nyigisho zirakwigisha gukora iki?

reba kandi “Behold the Great Redeemer Die,” Indirimbo, no. 191.

Yesaya 54; 57:15–19

Yesu Kristo ashaka ko mugarukira.

Twebwe twese tugira ibihe twumva turi kure ya Nyagasani kubera ibyaha byacu cyangwa intege nkeya. Bamwe ndetse bataye ibyiringiro by’uko hari ubwo yazabababarira. Yesaya 54 na 57 ni ibice byiza byo gusoma kubwo kongera kugira icyizere no gusubizwamo imbaraga mu bihe nk’ibyo. By’umwihariko muri Yesaya 54: 4–10; 57:15–19, ni ayahe magambo abigisha uko Umukiza abiyumvamo? Ni irihe tandukaniro kumenya ibi bintu kuri We bikora mu buzima bwanyu?

Umuyobozi Dieter F. Uchtdorf yigishije ko

Uko ubuzima bwacu bwaba bugaragara ko bwasenyutse ntacyo bitwaye. Uko ibyaha byacu bitukura, uko ishavu ryacu ryimbitse, uko imitima yacu yigunze, yazinutswe, cyangwa yakomeretse, ntacyo bitwaye. Ndetse n’abadafite ibyiringiro, bariho bihebye, batatiriye icyizere, batakigira ubunyangamugayo, cyangwa bateye umugono Imana bashobora kongera kubakwa.

Amakuru anejeje y’inkuru nziza ni aya: kubera umugambi uhoraho w’ibyishimo watanzwe na Data wo mu Ijuru udukunda kandi binyuze gitambo kidashira cya Yesu Kristo, ntidushobora gusa gucungurwa mu miterere yacu yaguye no kugarurirwa ubuziranenge, ahubwo dushobora kandi kurenga imitekerereze y’isi maze tugahinduka abaragwa b’ubugingo buhoraho n’abasangizwa b’ikuzo rihebuje ry’Imana (“He Will Place You on His Shoulders and Carry You Home,” Liyahona, Gicurasi 2016, 102).

See kandi Patrick Kearon, “God’s Intent Is to Bring You Home,” Liyahona, Gicurasi 2024, 87–89.

Yesaya 55–56

Nyagasani ahamagarira bose ”gukomera ku gihango cyanjye.”

Mu bisekuruza byose, Isirayeli yari yatoranyijwe nk’abantu b’igihango cy’Imana. Nyamara, umugambi w’Imana wari urimo ibisumbye ubwoko gusa, kuko ”buri wese ufite inyoto” atumiriwe ”kuza … ku isoko” (Yesaya 55:1). Mushyire mu gitekerezo uko musoma Yesaya 55 na 56, maze mutekereze byimbitse icyo kuba abantu b’Imana bisobanura. Mbese ni ubuhe butumwa bw’Imana ku bumva “baratandukanye burundu” na Yo? (Yesaya 56:3). Mutekereze gushyira ikimenyetso mu mirongo isobanura imiterere n’ibikorwa by’abo’”bakomeye ku gitambo cyanjye” (reba Yesaya 56:4–7).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti Liyahona no Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko .

Agashushondanga k’igice cy’abana.

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana.

Yesaya 51–52

Nyagasani antumirira ”kwambara imbaraga.”

  • Birashoboka ko byashimisha abana banyu kuvumbura interuro nka “nimukanguke,” “nimuhaguruke” kandi “mwambare imbaraga” muri Yesaya 51:9, 17; 52:1–2, 9 maze noneho bigane izo nteruro. Nyuma yo gukora batyo, mushobora kuvuga ku byo bisobanura gukanguka, guhaguruka no kwambara imbaraga mu buryo bwa roho. Mbese ni iki Nyagasani adusaba gukora muri iyi mirongo?

  • Abana banyu kandi bashobora gusoma Yesaya 51:1, 4, 7 no kwerekana abo Nyagasani abwira n’icyo Ashaka ko bakora. Mbese bisobanura iki ”kumvira” Nyagasani? Mbese ni gute twakwereka Nyagasani ko tumwumvira”

Yesaya 53:3–9

Yesu Kristo yikoreye Ubwe ibyaha byanje n’imibabaro yanjye.

  • Mwebwe n’abana banyu mushobora kureba ku mashusho atandukanye yerekana umubabaro n’urupfu rwa Yesu Kristo (reba, nk’urugero, Gospel Art Book, no. 56, 5758). Noneho mushobora gusomera hamwe Yesaya 53:3–6, 9 maze mugashaka amagambo asobanura ibirimo kuba mu mashusho. Mufashe abana banyu gusobanukirwa ko Yesaya yasangije aya mahame imyaka amagana mbere y’uko abaho. Ni kuki kumenya ibi bintu imyaka myinshi mbere byaba ari ingenezi? (reba Aluma 39:15–19).

  • Nyuma yo gusoma Yesaya 53:4, “Intimba zacu nizo yishyizeho, Imibabaro yacu niyo yikoreye,” abana banyu bashobora kugerageza guterura ikintu kiremereye (cyangwa bakigira nk’aho bagiterura). Muvuge iby’uko “agahinda” n’“intimba” cyangwa umubabaro bishobora kuremerera umuntu kandi bikamugora kubyihanganira. Mbese kubera iki Yesu yishyizeho “agahinda,” “intimba,” n’ “ugukiranirwa” cyangwa ibyaha? (reba kandi Aluma 7:11–12).

Yesu Kristo ari kumwe n’abana

Yesaya 55:6

Nshobora gushakisha Nyagasani maze nkamwiyambaza.

  • Kugira ngo mwigishe abana banyu kuri Yesaya 55:6, mushobora guhisha ishusho ya Yesu ahantu mu cyumba. Mushobora guhamagarira abana banyu gushaka iyo shusho maze mukavuga inzira imwe bashobora ”gushakamo… Nyagasani mu gihe agishoboye kuboneka.” Indirimbo nka “Seek the Lord Early” (Children’s Songbook, 108) ishobora kubaha ibitekerezo. Hanyuma mushobora kureka umwe mu bana agahisha ya shusho maze mugasubiramo cya gikorwa.

Yesaya 55:8–9

Inzira za Nyagasani zisumba cyane izanjye.

  • Nyuma yo gusoma Yesaya 55:9, bishobora gushimisha abana guhagarara ku gatebe maze bakavuga uko ibintu bigaragara mu gihe uri “hejuru kurushaho.” Cyangwa bashobora gushushanya ishusho y’icyo Yesaya 55:9 ababwira. Mushobora noneho kuganira ku nzira za Nyagasani zisumba inzira zacu. Nk’urugero, ni izihe nzira Ze zo gufatamo abanyabyaha? (reba Mariko 2:15–17). Mbese ni izihe nzira Ze zo kuyobora abandi? (reba Matayo 20:25–28). Musangize abana banyu uko mwamenye kugirira icyizere inzira zihebuje n’ibitekerezo bya Nyagasani.

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

ishusho ya Yesu Kristo

His Light [Urumuri Rwe], igihangano cyahanzwe na Michael Malm

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nshobora gushaka Nyagasana maze nkamwiyambaza.