Isomo ry’urubyiruko: Imikoreshereze myiza y’Ikoranabuhanga ryacu
I. Intangiriro
Nk’urubyiruko, tuba mu isi aho ikoranabuhanga rigize igice kinini mu buzima bwacu. Bishobora koroha kuzimirira mu kureba ibintu biri kuri murandasi bitarangira , ibyo umenyeshwa bya buri kanya, n’imiterere y’ububata irangwa n’ikoranabuhanga. Ariko nk’abigishwa ba Yesu Kristo, duhamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze kandi bufite akamaro. Muri iri somo, turaza kwiga uburyo dushobora gukoresha neza ikoranabuhanga ryacu kandi tukarikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro.
II. Inyungu n’ingaruka mbi z’ikoranabuhanga
Inyungu
-
Itorero rikoresha ikoranabuhanga mu itumanaho ku isi hose no gukwirakwiza inkuru nziza.
-
Ikoranabuhanga rituma tugira ubumenyi rusange bw’isi kandi rikanagura ubukungu bw’imifuka yacu.
Ingaruka mbi
-
Ingaruka mbi z’ikoranabuhanga ni igihe cyacu n’ibyo twitaho cyane, kandi bibi kurushaho, kwangiza amahirwe n’imigisha byacu.
-
Tutabaye maso, dushobora kuyobywa n’ikintu kidakwiriye kwitabwaho, cyangwa se kikadutandukanya n’Ibihango twagiranye na Data wo mu ijuru na Yesu Kristo.
-
Abafilipi 4:8.
-
Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
III. Imbogamizi z’Ikoranabuhanga
Ese ubabazwa no kuba usanga bikomeye guhagarika gukoresha ikoranabuhanga? Ese waba ufite intege nke za roho? Birumvikana ko ari oya! Ni ibisanzwe rwose gukoresha ikoranabuhanga, ariko kuritegeka bishobora kuba urugamba rufite ishingiro. Uri guhangana na siyansi, imisemburo y’ubwonko, ndetse n’inganda zihatana zishaka kwigarurira imitima yacu—kandi ntabwo ari intambara tunganyamo ubushobozi.
“Isonga ry’Ibyishimo” ry’Ikoranabuhanga
-
Ikoranabuhanga ni igikoresho kidufasha kugira ubumenyi rusange bw’isi kandi rishobora gukoreshwa kubw’ibyiza.
-
Uko turushaho kwita ku ikoranabuhanga, niko abahanga ikoranabuhanga barushaho kwishyurwa.
-
Abashakashatsi n’abashushanyi bakoresha tekinike zituma dukomeza gukoresha no kunyurwa n’ikoranabuhanga, kimwe n’uko “isonga ry’ibyishimo” ry’inganda z’ibiribwa rimeze.
-
Data wo mu ijuru n’Umukiza wacu basobanukiwe neza urugamba rwacu n’ikoranabuhanga kandi bazaduha imbaraga.
-
2 Abakorinto 12:9.
“Ariko arampakanira ati, Ubuntu bwanjye buraguhagije: kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura. Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.”
Gutsinda “Isonga ry’Ibyishimo”
-
Menya ko ikoranabuhanga ryifitemo “isonga y’ibyishimo” ryaryo rigenga amarangamutima yacu n’imisemburo y’umubiri wacu.
-
Ni ibisanzwe guhangana n’ikoranabuhanga, kandi turarwanya siyansi, imisemburo y’ubwonko, n’inganda zihatanira kwigarurira imitima yacu.
-
Dushobora kuyobora imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryacu twibaza ibibazo bifite intego, dukora gahunda, ndetse tukitsa duhagarika uwanya igihe bibaye ngombwa.
-
Kuzirikana ibiri mu ikoranabuhanga dukoresha no kugira ahantu hatagera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ngo zacu bishobora kudufasha gutsinda “isonga y’ibyishimo” y’ikoranabuhanga.
-
Matayo 26:41.
-
Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.
Kumenya aho ugarukira mu gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi kandi gutera intambwe mu gutsinda ibishuko byo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyangwa nabi, bishobora kurema umubano mwiza n’ikoranabuhanga. Wibuke, tuyobora ikoranabuhanga ryacu, ntabwo rituyobora.
IV. Koresha Ikoranabuhanga neza
A. Umugambi: Gukoresha ikoranabuhanga ku bushake mu kwiga no guhanga udushya.
-
Abakolosayi 3:23
-
Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu.
-
Wibaze ibibazo nka “Kuki ndimo gukoresha igikoresha cyanjye cy’ikoranabuhanga muri uyu mwanya?” wongere wibaze ngo “Ese ndumva nyuzwe n’ibyo ndimo gukora?”
Ushobora gukoresha ikoranabuhanga neza wohereza ubutumwa bwiza ku bandi, kumva umuziki utanga amahoro, no guhanga ibyawe bwite. Ni ubuhe buryo bundi ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu ntego nziza?
B. Umugambi: Gutegura mbere kugira ngo ugire amahitamo meza.
-
Imigani 16:3
-
Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa.
-
Ibaze ibibazo nka “Ni iyihe gahunda nihaye yo gukoresha igikoresho cyanjye cy’ikoranabuhanga?” wongere wibaze ngo “Ni ikihe kimenyetso ndimo kwereka Imana binyuze mu buryo nkoresha igihe cyanjye?
Ushobora gukoresha ikoranabuhanga neza wiha igihe ntarengwa cya buri munsi cyo gukoresha igaragaza mashusho, gukurikira no kuvugana gusa n’abagize umuryango n’inshuti za hafi, kugira ahantu hatagera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu rugo, gushyiraho ahantu habugenewe umuryango ucomeka ku muriro ibikoresho by’ikoranabuhanga, no gukoresha progaramu z’iyungurura ibiririmo. Ni izihe nzira zindi ushobora gutegura mbere y’igihe kugira ngo ukore amahitamo meza mu gihe uri gukoresha ikoranabuhanga?
C. Kwitsa: Gufata akaruhuko igihe bikenewe.
-
Zaburi 46:10
-
Muhumure, mumenye ko ndi Imana.
-
Wibaze ibibazo nka “Ese Ndimo kwirinda kureba ibintu nzi ko bidakwiye cyangwa bidafite intego?” wongere wibaze ngo “Ese numvise roho amvaho?”
Ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze ushyira igikoresho cyawe hasi ukakitarura, gusenga usaba imbaraga, no kuganira n’umuntu. Ni ubuhe buryo bundi ushobora gukoresha ukirinda mu gihe uri gukoresha ikoranabuhanga?
V. Ikiganiro mu Itsinda:
Baza ibi bibazo bikurikira kandi muganire mu itsinda ku bijyanye n’uburambe bwo gukoresha Ikoranabuhanga neza.
-
Ni izihe mbogamizi zikomeye uhura na zo mu kugenzura ikoranabuhanga?
-
Ese wumva umeze ute iyo ukoresheje ikoranabuhanga igihe kirekire?
-
Ni gute umenya igihe cyo gufata akaruhuko?
-
Ni gute imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka mu kwihesha agaciro kwawe no guhura n’abandi?
-
Ni ubuhe buryo ushobora gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bigire ingaruka nziza ku buzima bwawe bwo mu mutwe?
-
Ni gute ushyira kuringaniza imyigire yawe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga? Ni izihe ngamba zagufashije mu gihe cyahise?
-
Ni izihe ngaruka zishobora guterwa no gukoresha ikoranabuhanga (nko guhohoterwa kuri murandasi cyangwa kuba imbata yayo)? Ni gute ushobora kwirinda izo ngaruka?
-
Ni gute wakoresha ikoranabuhanga mu kwiga ubumenyi bushya cyangwa gukurikirana ibyo ukunda aho ibintu biririmo gusa?
-
Ni gute uganira n’ababyeyi bawe cyangwa abakurera ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryawe? Ni gute bagufasha gushiraho amategeko?
-
Ni ubuhe buryo ukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, nko kwirinda gukora ibintu byinshi icyarimwe cyangwa gushyiraho igihe ntarengwa?
-
Ni izihe nzira ushobora gukoreshamo ikoranabuhanga mu guhura n’abandi mu buryo bufite akamaro, nko kwitabira imiryango yo kuri murandasi cyangwa gushyigikira impamvu ubona ko ari ingirakamaro?
VI. Umwanzuro
Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, duhamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze kandi bufite akamaro. Nubwo ikoranabuhanga rifite ibyiza byinshi, rifite n’ingaruka, nk’igihe cyacu hamwe n’ibyo dukwiye kuba twitaho cyane. Tugomba kwitondera “isonga ry’ibyishimo” ry’ikoranabuhanga no kuyobora imikoreshereze ya ryo tubaza ibibazo bifite intego, dutegura mbere y’igihe, kandi tukanitondera ibintu ritugezaho. Kugira inshingano z’uburyo dukoresha ikoranabuhanga, dushobora kurikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro kandi bugatuma twe n’abandi twegera Imana.