Urubyiruko
Intego


Intego

Hand holding a smartphone

Nshobora gukoresha ikoranabuhanga mbigambiriye. Ikoranabuhanga ntirinyobora.

Ikoranabuhanga rimpuza n’abantu bamwe batangaje (hamwe n’amashusho y’injangwe agamije gusetsa agera kuri miliyoni ebyiri). Ariko rimwe na rimwe mpugira mu kuzenguruka imbuga nkoranyambaga ndimo kureba amashuso cyangwa nsubiza abantu. Igihe cyose ibi bibaye, bimfasha kwibuka ko ngenzura ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ntirinyobora. Nshobora kurikoresha mu byo nkeneye hanyuma nkerekeza ku gukora ikindi kintu.

Hano hari ibibazo bimwe bimfasha:

  • Ese kubera iki ndimo gukoresha iki gikoresho ubu ngubu?

  • Ese numva meze neza mu byo ndimo gukora?

  • Ese nzajya nkoresha iki gikoresho igihe kingana iki?

Rimwe na rimwe birangora gusobanura uko niyumva. Aya mashusho yamfashije kubivuga mu magambo. Wenda namwe azabafasha.

Icons
3:18