Urubyiruko
Umugambi


Umugambi

Hand holding a smartphone

Iyo niteguye mbere y’igihe, numva meze neza ndetse nkagira amahitamo meza.

Nkunda gucuranga gitari, kandi mbikora neza. Iyo ngiye kugira igitaramo, nzi ko ngomba gukora imyitozo no gutegura neza mbere y’igihe. Ni kimwe n’ikoranabuhanga: iyo niteguye mbere y’igihe, numva meza neza ndetse amahitamo meza.

Nashyizeho amategeko yoroshye amfasha kuguma kuri gahunda y’umugambi wanjye:

  • Niha igihe ntarengwa cyo kureba ku gikoresho cy’ikoranabuhanga.

  • Gusa “nkurikira” kandi nkabaza umuryango n’inshuti bya hafi.

  • Ngira ahantu mu rugo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitemerewe gukoreshwa , nko mu cyumba cyanjye cyo kuryamamo no mu bwiherero bwanjye.

  • Nashyizeho ahantu abagize umuryango bashobobra gushyira ibikoresho by’ikoranabuhanga, ku buryo igikoresho cya buri wese gicomekwa ku muriro kandi nta we ushobora kugikoresha mu gihe cya nijoro.

  • Nkoresha uburyo bwo kuyungurura kugira ngo buhagarike porogaramu n’ibirimo bidakwiye cyangwa byateza umutekano muke.

Nta cyemezo gifututse neza cyangwa gifutamye kuri buri hitamo ryose nashoboraga gukora kijyanye n’ikoranabuhanga. Ariko gutegura mbere y’igihe birafasha. Kandi nshobora kuganira n’inshuti zanjye n’umuryango ku bitekerezo byabo na byo.

For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices

Icons