Kwitsa
Ni byiza kuri njye kwitsa ngafata akaruhuko.
Rimwe na rimwe, numva nkeneye gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo numve nishimye cyangwa nihuze n’abandi bantu. Cyangwa nkazenguruka imbuga nkoranyambaga n’ibirimo kuko numva mfite irungu cyangwa ndambiwe. Rimwe na rimwe mpura n’ibintu bitunguranye birimo iby’urugomo, ibiteye ubwoba, cyangwa iby’ubusambanyi, kandi simenye uko byitwaramo.
Namenye ko ari byiza kwitsa ngafata akaruhuko. Roho azanyobora kandi amburire, kandi azamfasha gutekereza uburyo nitwara n’uburyo niyumva. Noneho nshobora gufata umwanzuro niba nshaka gukora amahitamo atandukanye.
Nasanze bifasha:
-
Kubyamagana: Iyo mbonye ibiri ku mbuga nkoranyambaga byeruye cyangwa bituma niyumva nabi, mfite irungu cyangwa niyumva uko bidasanzwe, nshobora kuvuga nti: “Ibi ntabwo binkwiriye.”
-
Guhitamo neza: nshobora kuzimya igikoresho cyangwa gucecekesha imenyekanisha butumwa. Nshobora kujya hanze cyangwa nkanjya mu kindi cyumba, nta gikoresho cy’ikoranabuhanga mfite.
-
Kwihuza n’undi muntu: Nshobora kuganira n’inshuti cyangwa nabo mu muryango uko niyumva. Rimwe na rimwe, nkenera kwihuza n’umuntu imbona nkubone, bitanyuze ku iyerekana mashusho.
Intego. Umugambi. Kwitsa. Amagambo atatu mato ashobora gukora itandukaniro rinini.
Ese ni uwuhe mugambi wawe mu gukoresha ikoranabuhanga? Ushobora gukoresha iyi paji mu kwandika amakuru y’ingenzi cyangwa wandika ibizakwibutsa.