Ngwino, Unkurikire
Ibitekerezo byo Kunozae Kwigira mu Rugo no ku Rusengero


“Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira mu Rugo no ku Rusengero,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

umuryango uri kwigira hamwe

Ibitekerezo byo Kunozae Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Uko mwiga inkuru y’umukiza mu rugo no ku rusengero, mutekereze ku bibazo bikurikira:

  • Mbese ni gute mwatumira Roho mu kwiga kwanyu?

  • Mbese ni gutemwakwibanda k’Umukiza mu kwiga kwanyu?

  • Mbese ni gute mwabyaza inyungu ibihe yo wo kwiga byaburi munsi?

  • Mbese ni gute mushobora gushishikariza umuryango n’abagize ishuri kwiga ibyanditswe bitagatifu ubwabo maze bagasangiza ibyo bari kwiga?

Hano hari uburyo bumwe bworoshye bwo guteza imbere kwiga ijambo ry’Imana kwawe.

Musengere kumurikirwa

Ibyanditswe bitagatifu ni ijambo ry’Imana rero nimuyisabe ubufasha kugira ngo mubisobanukirwe.

Mushake amahame kwerekeye Yesu Kristo

Ibintu byose bihamya Kristo (reba 2 Nefi 11:4; Mose 6:63), bityo muzirikane kwandika cyangwa kwerekana imirongo ihamya Umukiza, yimbika urukundo umufitiye, kandi ikwigisha uburyo bwo kumukurikira. Rimwe na rimwe amahame yerekeye Umukiza n’inkuru nziza Ye bivuga mu buryo butaziguye, kandi rimwe na rimwe binyuzwa mu rugero cyangwa inkuru Mwibaze muti: “Ni ayahe mahame yigishwa muri iyi mirongo? Ni iki aya mahame anyigisha ku byerekeye Umukiza?”

Mutege amatwi Roho

Mwitondere ibitekerezo byanyu n’ibyiyumviro, ndetse niyo byaba bidafitanye isano n’ibyo murimo gusoma. Ibi bitekerezo bishobora kuba aribyo So wo mu Ijuru ashaka ko mwiga.

Mwandike ibyitekerezo byanyu

Hari uburyo bwinshi bwokwandika ibitekerezo bigenda biza uko mwiga. Urugero, mushobora gushaka amagambo n’imirongo mu byanditswe bitagatifu abatangaza; mushobora kuyerekana maze mukandika ibitekerezo byanyu nk’inyandiko mu byanditswe bitagatifu. Mushobora no guhorana agatabo k’ibyo mwashishojeho, ibyiyumviro, n’ibitekerezo

Inkumi irimo kwiga

Musangize abandi ibyo murimo kwiga

Kuganira ku byo mwashishojeho mukwiga kanyu bwite ni uburyo bwiza bwo kwigisha abandi kandi na none bufasha gukomeza ugusobanukirwa kwanyu kw’ibyo mwasomye. Musangize ibyo murimo kwiga n’abagize umuryango n’inshuti (mwaba muri kumwe cyangwa mu buryo bw’iyakure), maze mubasabe gukora nk’ibyo.

Musanishe Ibyanditswe bitagatifu n’Ubuzima bwanyu

Mutekereze ukuntu inkuru n’inyigisho murimo gusoma zihura n’ubuzima bwanyu. Urugero, mushobora kwibaza muti: “Ni ibihe bintu nanyuzemo bisa n’ibyo ndimo gusoma?”

Mubaze ibibazo uko mwiga

Uko mwiga ibyanditswe bitagatifu, ibibazo byaza mu mitekerereze yawe. Ibi bibazo byaba bifitanye isano n’ibyo murimo gusoma cyangwa ubuzima bwanyu muri rusange. Mutekereze byimbitse ibi bibazo kandi mushake ibisubizo uko mukomeza kwiga ibyanditswe bitagatifu.

umusore urimo kwiga

Mukoresheubufasha bwo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu

Kugira ngo muhabwe ubushishozi bw’inyongera mu mirongo musoma, mukoreshe ibisobanuro mpezarupapuro, Topical Guide, Bible Dictionary, Guide to the Scriptures, n’ubundi bufasha bw’imyigire.

Zirikana ibigize ibyanditswe bitagatifu

Ushobora kubona ubushishozi busobanutse bwerekeye imirongo yo mu byanditswe bitagatifu uko uzirikana ibirimo, harimo imiterere cyangwa aho byaturutse. Urugero, kumenya amateka n’imyemerere y’abantu Imana yavugishije bishobora kugufasha gusobanukirwa umugambi w’amagambo Yayo.

Mwige amagambo y’abahanuzi b’iminsi ya nyuma n’ntumwa

Musome ibyo abahanuzi b’iminsi ya nyuma n’intumwa bigishije ku mahame mubona mu byanditswe bitagatifu.

umubyeyi w’umugore n’umuhungu we bigira hamwe

Mukurikize ibyo mwiga

Kwiga ibyanditswe bitagatifu ntibigomba kutumurikira gusa ahubwo bigomba no kutwerekezaku guhindura uburyo tubaho. Mutege amatwi ibyo Roho ababwiriza gukora gukora uko musoma, maze noneho mukorere kuri ayo mabwiriza.

Mukoreshe umuziki

Indirimbo zatanzweho inama zo gukoreshwa n’indirimbo z’abana ziboneka muri Ngwino, Unkurikire. Mukoreshe umuziki mutagatifu kugira ngo mutumire Roho kandi mwimbike ukwizera kwanyu n’ubuhamya bw’ukuri bw’inkuru nziza.

umuryango uririmbira hamwe

Mufate mu mutwe ibyanditswe bitagatifu

Mutoranye umurongo w’ibyanditswe bitagatifu usobanutse kuri mwebwe, umuryango wanyu, cyangwa ishuri ryanyu, kandi muwufate mu mutwe muwusubiramo buri munsi cyangwa mukina umukino wo gufata mu mutwe.

Musangize ibikoresho by’isomo

Musahke ibikoresho bifitanye isano n’ibice n’imirongo murimo gusoma. Mutekereze uko buri gikoresho gifitanye isano n’n’inyigisho zo mu byanditswe bitagatifu.

Mushushanye, mushake, cyangwa mufate ishusho

Musome imirongo mike, maze mushushanye ikintu gifitanye isano n’ibyo mwasomye. Cyangwa mushobora kureba ishusho iri muri Gospel Art Book cyangwa ahandi hantu mu Isomero ry’Inkuru Nziza. Mushobora na none gufata ishusho igaragaza ibyo mwize.

Mukine inkuru

Nyuma yo gusoma inkuru, musabe abagize umuryango kuyikoramo ikinamico. Hanyuma, muvuge ku kuntu inkuru ifitanye isano n’ibintu muri kunyuramo.

Mwumve mubohotse mu rugo

Niba mufite abagize umuryango badashaka kugira uruhare mu kwiga ibyanditswe bitagatifu mu umuryango, mushake ubundi buryo bwo kwihuza na bo. Urugero, mushobora gusangiza ukuri guhoraho mu buryo busanzwe mu biganiro byanyu cyangwa mugasangiza iyyanditswe gitagatifu gisobanutse mu buryo budasa no kubwiriza cyangwa kurengera? Kwiga ibyanditswe bitagatifu ntibigomba kuba bisa muri buri muryango. Abana bamwe bashobora kwishimira kwiga ibyanditswe bitagatifu umwe kuri umwe. Msenge kandi mukurikire amabwiriza ya Roho.

Inama njyanama z’umwigisha kubw’ababyeyi. Niba mushaka ubufasha bw’inyongera mu muhate wanyu wo kwigisha abana banyu, murebe niba paruwasi yanyu igira inama z’umwigisha kubw’ababyeyi (reba Igitabo cy’Amabwiriza Rusange, 17.5). Izo nama ni amahirwe ku babyeyi yo kugirana inama no kwigira hamwe uko banoza imyigishirize yabo. Mushobora kuganira ku mahame ari muri Teaching in the Savior’s Way, ibitekerezo biri kuri izo paji mu kunoza kwiga ibyanditswe bitagatifu mu muryango n’ibitekerezo byo kwiga no kwigisha biboneka muri Ngwino, Unkurikire.