Ngwino, Unkurikire
Gukoresha Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero


“Gukoresha Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

abashyingiranwe barimo kwigira hamwe

Gukoresha Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero

Mbese Iyi Mfashanyigisho Igenewe Nde?

Ngwino, Unkurikire ni iya buri muntu ushaka kwigira mu byanditswe bitagatifu—ku giti cye, nk’umuryango, no mu mashuri yo mu Itorero. Niba utarize ibyanditswe bitagatifu mu buryo buhoraho mu gihe cyashize, iyi nyandiko ishobora kugufasha gutangira. Niba usanzwe ufite umuco mwiza wo kwiga ibyanditswe bitagatifu, iyi nyandiko ishobora kugufasha kugira ubunararibonye busobanutse kurushaho.

Abantu ku giti cyabo n’Imiryango mu Rugo

Ahantu heza ho kwigira inkuru nziza ni mu rugo. Abarimu banyu ku rusengero bashobora kubafasha, kandi ushobora na none guterwa umuhate n’abandi bantu bagize paruwasi. Ariko kugira ngo roho irokoke, mwebwe n’umuryango wanyu mukeneye ibyo kurya bya buri munsi bivuye “mu ijambo ryiza ry’Imana ” (Moroni 6:4; reba na none Russell M. Nelson, “Opening Remarks,” Liyahona, Ugushyingo 2018, 6–8).

Koresha iyi nyandiko mu buryo bwose bushobora kugufasha. Incamake zerekana ukuri guhoraho kuboneka mu Isezerano rya Kera. Kandi iguha ibitekerezo n’ibikorwa byo kugufasha kwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyawe, hamwe n’umuryango wawe, cyangwa n’inshuti. Uko wiga, kurikira inama ya roho kugira ngo ubone ukuri guhoraho gusobanutse kuri wowe. Reba ubutumwa bw’Imana kuri wowe,kandi ukurikire ibitekerezo wakira.

Abarimu n’Abanyeshuri ku Rusengero

Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero ni imfashanyigisho ku mashuri yo ku Cyumweru mu Ishuri ry’Ibanze, urubyiruko n’abakuru mu Ishuri ryo ku Cyumweru, amashuri y’Inkumi n’amateraniro y’ihuriro ry’abafite Ubutambyi bwa Aroni. Nimwigisha muri zimwe muri izi genamiterere, mushishikarijwe gukoresha incamake iri muri iyi nyandiko mu kwiga ku giti cyanyu n’uko mwitegura kwigisha. Mutangire mugira ubunararibonye bwanyu mu byanditswe bitagatifu. Ukwitegura kwanyu kw’ingenzi kubaho uko mushaka ibyanditswe bitagatifu maze mugasaba kubwirizwa na Roho Mutagatifu. Mushake ukuri guhoraho kubafasha kuba nka Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Ngwino, Unkurikire ishobora kubafasha kubona amwe muri ayo mahame i kandi mugasobanukirwa ibiri mu byanditswe bitagatifu.

Mwishyire mu mutwe ko kwiga inkuru nziza, mu bwiza bayo, bishingiye mu rugo kandi Itorero rirabishyigikira. Mu yandi magambo, inshingano zanyu ni ugushyigikira abantu mwigisha mu muhate wabo wo kwiga no kubahiriza inkuru nziza mu rugo. Ntimutinye kuba mufite ibintu byihariye byo kubaha mu ishuri. Ahubwo, mubahe amahirwe yo gusangiza ubunararibonye bwabo, ibitekerezo, n’ibibazo ku mirongo y’ibyanditswe bitagatifu basomye mu rugo. Mubasabe gusangiza amahame ahoraho babonye. Ibi ni ingenzi kuruta kurangiza ingano y’ibyigisho runaka.

Amashuri yo ku Cyumweru y’Urubyiruko n’Abakuze

Impamvu imwe y’ingenzi dukoranira mu Mashuri yo ku Cyumweru ni ugushyigikirana no guterana umuhate uko duharanira gukurikira Yesu Kristo. Uburyo bworoshye bwo gukora ibi ni ukubaza ikibazo nka “Mbese ni iki Roho Mutagatifu yakwigishije muri iki cyumweru ubwo mwigaga ibyanditswe bitagatifu?” Ibisubizo kuri iki kibazo bishobora kubaganisha mu biganiro bisobanutse byubaka ukwizera muri Yesu Kristo,

Noneho mushobora gutangiza ibiganiro bishingiye ku bitekerezo byo kwiga Ngwino, Unkurikire Nk’urugero, igitekerezo cyo kwiga gishobora kubasaba gushakisha muri Yesaya 53, murebamo amagambo asobanura ubutumwa bw’Umukiza. Mushobora kubaza abagize ishuri gusangiza ibitekerezo ibyo ari byo byose cyangwa ibyiyumviro aya magambo abatera kugira. Cyangwa mushobora kumara umwanya mushaka aya magambo nk’ishuri.

Amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni n’amashuri y’Urubyiruko rw’Abakobwa

Iyo ihuriro ry’abafite Ubutambyi bwa Aroni n’amashuri y’Urubyiruko rw’Abakobwa ahuye ku Cyumweru, intego zayo zitandukanye n’Ishuri ryo ku Cyumweru. Ikiyongera ku gufashanya kwiga inkuru nziza ya Yesu Kristo, ayo matsinda nayo ahura kugira ngo agirane inama hamwe ku kuzuza umurimo w’agakiza n’ikuzo (reba Igitabo cy’Amabwiriza Rusange, 1.2). Bakora ibi mu cyerekezo cy’ubuyobozi bw’ishuri cyangwa ihuriro.

Kubw’iyi mpamvu, buri guhura kw’ihuriro cyangwa ishuri kugomba gutangizwa n’umwe mu bagize ubuyobozi bw’ishuri cyangwa ihuriro ayobora ibiganiro ku muhate wo, nk’urugero, kubahiriza inkuru nziza, gufasha abantu bakeneye ubufasha, gusangiza inkuru nziza, cyangwa kugira uruhare mu gukora amateka y’umuryango.

Nyuma y’iki gihe cyo kugirana inama, uwigisha ayobora ishuri cyangwa ihuriro mu kwiga inkuru nziza hamwe. Abayobozi bakuru cyangwa abagize ishuri cyangwa ihuriro bashobora guhana inshingano. Ubuyobozi bw’ishuri cyangwa ihuriro, bugirana inama n’abayobozi bakuru, mu gutanga iyo mikoro.

Abantu bahabwa umukoro wo kwigisha bagomba kwitegura bakoresheje ibitekerezo byo kwiga biri mu ncamake ya buri cyumweru ya Ngwino, Unkurikire. Muri buri ncamake, aka gashushondanga agashushondanga ka seminari kerekana umukoro ureba cyane cyane urubyiruko. Ariko, buri gitekerezo cyose mu ncamake gishobora gukoreshwa nk’umukoro wo kwiga ku rubyiruko.

Ku rwitegererezo rwa gahunda rw’amateraniro y’ihuriro cyangwa ishuri, reba umugereka D.

Ishuri ry’Ibanze

Ukwitegura kwanyu kwigisha Ishuri ry’Ibanze gutangira uko mwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyanyu n’umuryango wanyu. Uko mubikora, mwifungurire ibyiyumviro bya roho n’ibitekerezo biva kuri Roho Mutagatifu ku bijyanye n’abana bo mu ishuri ry’Ibanze ryawe. Musenge, kandi Roho ishobora kuguhumekeramo ibitekerezo bibafasha kwiga inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Uko mwitegura kwigisha, mushobora kunguka igitekerezo cy’inyongera uko munyura mu bitekerezo byo kwigisha muri Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero. Buri ncamake iri muri iyi nyandiko ifite igice gifite umutwe ugira uti: “Ibitekerezo byo Kwigisha Abana.” Mutekereze kuri ibi bitekerezo nk’ibitekerezo byo kwerekana uguhumekerwa kwawe. Muzii abana mu ishuri ry’Ibanze ryanyu—kandi muzabamenya neza uko musabana na bo mu ishuri. Imana nayo irabazi, kandi izaguhumekeraho uburyo bwiza bwo kubigisha no kubaha umugisha.

Birashoboka ko abana bo mu ishuri ryanyu bamaze gukora imwe mu mikoro iri muri Ngwino, Unkurikire hamwe n’imiryango yabo. Ntacyo bitwaye. Gusubiramo ni byiza. Muzirikane gusaba abana gusangizanya ibyo bigiye mu rugo—kandi mugomba gutegura uburyo abana bagira uruhare mu kwiga kabone naho batajya biga mu rugo. Abana biga ukuri kw’inkuru nziza cyane iyo uko kuri kwigishwa bihoraho binyuze mu bikorwa bitandukanye. Niba mubona ko umukoro wo kwiga wagenze neza ku bana, nimuzirikane kuwusubiramo, cyane cyane igihe murimo kwigisha abana bato cyane. Mushobora na none kureba umukoro wo mu isomo ribanza.

Mu mezi afite ibyumweru bitanu, abarimu bo mu Ishuri ry’ibanze bashishikarizwa gusimbuza incamake yateguwe ya Ngwino, Unkurikire ku Cyumweru cya gatanu bakayisimbuza umukoro umwe cyangwa myinshi iri ku “Mugereka B: w’Ishuri ry’Ibanze—Bitegura Abana Ubuzima Bwabo Bwose ku Nzira y’Igihango y’Imana.”