Ngwino, Unkurikire
Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu


“Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu

abana na se bagaburira umwana w’intama

Intego y’imyigire n’imyigishirize yose y’inkuru nziza ni ugucengeza uguhinduka kwacu no kudufasha kurushaho kuba nka Yesu Kristo. Kubw’iyo mpamvu, iyo twize inkuru nziza, ntituba turimo gushaka gusa amakuru mashya; tuba dushaka guhinduka “ikiremwa gishya” (2 Abakorinto 5:17). Ibi bisobanuye kwishingikiriza Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ngo badufashe guhindura imitima yacu, uko tubona ibintu, ibikorwa byacu, na kamere zacu.

Ariko ubwoko bwo kwiga inkuru nziza bukomeza ukwizera kwacu kandi bukayobora ku gitangaza cy’uguhinduka ntibubera icyarimwe bwose. Burenga ishuri bukajya mu mutima wa buri muntu mu rugo. Busaba imihate ihamye, ya buri munsi kugira ngo usobanukirwe unabeho ukurikiza inkuru nziza. Uguhinduka nyakuri gusaba uruhare rwa Roho Mutagatifu.

Roho Mutagatifu atuyobora ku kuri agahamya uko ukuri (reba Yohana 16:13). Amurikira ubwenge bwacu, akavugurura imyumvire yacu, kandi agakora ku mitima yacu binyuze mu byahishuwe by’Imana, isoko y’ukuri kwacu. Roho Mutagatifu yeza imitima yacu. Akadushyiramo igitekerezo cyo gushaka kubaho tugendeye ku ukuri, no kutwongorera inzira yo kubikora. Mu by’ukuri, “[Roho Mutagatifu] … azatwigisha ibintu byose” (Yohana 14:26).

Kubw’iyo mpamvu, mu muhate wacu wo kubahiriza, kwiga, no kwigisha inkuru nziza, tugomba mbere na mbere gushaka ubusangirangendo na Roho. Iyi ntego igomba kugenga amahitamo yacu ikanayobora itekerezo byacu n’ibikorwa. Tugomba gushaka ikintu cyose gitumira imbaraga za Roho kandi tukanga ikintu cyose kizirukana—Kuko tuzi ko niba dushobora kuba dukwiriye ikuzorya Roho Mutagatifu, dushobora kandi kuba dukwiriye kuba mu ikuzo rya Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo