Isomero
Umugereka


Umugereka

So wo mu Ijuru abahamagarira kwakira imigenzo itagatifujwe. Iyi migenzo irimo ibihango: musezerana n’Imana, na Yo igasezerana namwe. Urugero: Mukora ibi bihango iyo mubatijwe kandi mukemezwa, iyo muhawe ingabire, ndetse n’iyo mufatanyijwe kubw’igihe n’ubuziraherezo mu nzu ya Nyagasani. Gukora no kubahiriza ibihango bibazanira umunezero n’ibyishimo kandi bizabemerera kugera ku bubasha bw’Imana bwo kubafasha kugaruka mu maso Yayo, aho mushobora kunezezwa n’ubugingo buhoraho hamwe na Yo.

Kugira ngo mumenye byinshi ku byo musezeranya Imana iyo mukoze ibi bihango (n’ibyo ibasezeranya) reba Igitabo cy’Amabwiriza Rusange: Gukorera mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya Nyuma, 3.5, Isomero ry’Inkuru Nziza.

Mutekereze byimbitse kuri ibi bibazo biri munsi. Ni ibibazo mubazwa igihe mukoreshejwe ikiganiro ntaramakuru kugira ngo mubone uruhushya rwo kujya mu ngoro, ariko ntimukeneye kurindira ikiganiro ntaramakuru. Mwikorere isuzuma bwite ry’ibya roho igihe icyo ari cyo cyose mubishatse.

Insanganyamatsiko y’Inkumi, Insanganyamatsiko y’Ihuriro ry’abafite Ubutambyi bwa Aroni n’Amategeko Icumi na byo bishobora kuba ibikoresho bifasha mu isuzuma bwite ryanyu.

Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro bigenewe Urubyiruko

  • Ufite ukwizera n’ubuhamya bw’Imana, muri Data Uhoraho; Umwana Wayo, Yesu Kristo; na Roho Mutagatifu?

  • Ufite ubuhamya bw’Impongano ya Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umucunguzi wawe?

  • Ufite ubuhamya bw’inkuru nziza Yagaruwe ya Yesu Kristo?

  • Ushyigikira Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma nk’umuhanuzi, bamenya, n’uhishurirwa nk’umuntu umwe rukumbi ku isi wemerewe gukoresha imfunguzo z’ubutambyi zose? Ushyigikira abagize Ubuyobozi Bukuru n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri nk’abahanuzi, bamenya n’abahishurirwa? Ushyigikira abandi Bayobozi Bakuru ndetse n’abayobozi bo mu karere b’Itorero?

  • Nyagasani yavuze ko ibintu byose bigomba “gukoranwa isuku” imbere Ye (Inyigisho n’Ibihango 42:41). Ese uharanira kugira umuco usukuye mu ntekerezo n’imyitwarire byawe? Ese wubahiriza itegeko ry’ukwifata?

  • Ese ukurikiza inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo wiherereye no mu ruhame hamwe n’abo mu muryango wawe ndetse n’abandi?

  • Ese ushyigikira cyangwa ugasakaza inyigisho izo ari zo zose, imigenzereze, cyangwa inyigisho zitandukanye n’iz’Itorero rya Yesu kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma?

  • Ese uharanira kweza umunsi w’Isabato, mu rugo no ku rusengero; ukitabira amateraniro; wiyeza kugira ngo ufate isakaramentu ubikwiriye; kandi ukabaho bihuje n’amahame n’amategeko y’inkuru nziza?

  • Ese uharanira kuba umunyakuri mu byo ukora byose?

  • Ese utanga icyacumi cyuzuye?

  • Ese usobanukiwe kandi ukubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi?

  • Ese haba hari ibyaha bikomeye mu buzima bwawe bikeneye gufashwa n’ubushobozi bw’ubutambyi nka kimwe mu bigize ukwihana kwawe?

  • Ese wibona nk’ukwiriye kwinjira mu nzu ya Nyagasani kandi ukagira uruhare mu migenzo yo mu ngoro?

Insanganyamatsiko y’Urubyiruko rw’Abakobwa

Ndi umukobwa ukundwa n’Ababyeyi bo mu Ijuru, ufite kamere y’ubumana n’igeno rihoraho.

Nk’umwigishwa wa Yesu Kristo, mparanira guhinduka nka We. Nshaka kandi ngakora ibyo mpishuriwe ndetse ngafasha abandi mu izina Rye ritagatifu.

Nzahagarara nk’umuhamya w’Imana mu bihe byose no mu bintu byose n’ahantu hose.

Uko mparanira kuzuza ibisabwa kubw’ikuzwa, mpa agaciro impano y’ukwihana kandi ngashaka gukura buri munsi. Hamwe n’ukwizera, nzakomeza urugo rwanjye n’umuryango wanjye, nkore kandi nubahiriza ibihango bitagatifujwe, nakire imigenzo n’imigisha yo mu ngoro ntagatifu.

Insanganyamatsiko y’ihuriro ry’abafite Ubutambyi bwa Aroni

Ndi umuhungu w’Imana w’igikunduro kandi imfitiye umurimo wo gukora.

N’umutima wanjye wose, imbaraga zanjye zose, n’ubwenge bwanjye bwose, nzakunda Imana yanjye, nubahirize ibihango byanjye, kandi nkoreshe ubutambyi Bwe mfasha abandi, mpereye mu rugo rwanjye bwite.

Uko mparanira gufasha, gukoresha ukwizera, kwihana no gukura buri munsi, nzuzuza ibisabwa kugira ngo nakire imigisha yo mu ngoro n’umunezero urambye wo mu nkuru nziza.

Nzitegura guhinduka umuvugabutumwa w’umunyamwete, umugabo w’indahemuka, umubyeyi wuje urukundo mba umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo.

Nzafasha mu gutegurira isi ukugaruka k’Umukiza ntumirira abandi kuza kuri Kritso maze bakakira imigisha y’Impongano Ye.

Amategeko Icumi

  • Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

  • Ntukiremere igishushanyo kibajwe

  • Ntukavugire ubusa izina rya Nyagasani Imana yawe.

  • Wibuke kweza umunsi w’isabato.

  • Wubahe so na nyoko.

  • Ntukice.

  • Ntugasambane.

  • Ntukibe.

  • Ntugashinje ibinyoma.

  • Ntukifuze.

Reba Kuva 20:3–17.