Isomero
6. Mukunde Imana, mukunde mugenzi wanyu


Umusamariya mwiza

6.

Mukunde Imana, mukunde mugenzi wanyu

Matayo 22:37–40

Kugira ngo ibafashe gukora amahitamo meza, Imana ibaha amategeko. Ikora ibi kubera ko ibakunda. Kandi impamvu isumba izindi yo kubahiriza amategeko y’Imana ni ukubera ko muyikunda. Urukundo ni igice cy’ishingiro mu mategeko y’Imana.

Ukuri Guhoraho

Imana irabakunda. Ni So. Urukundo Rwe rutunganye rushobora gutuma namwe mumukunda. Iyo urukundo mukunda Data wo mu Ijuru ari rwo rw’ingenzi cyane mu kugira ingaruka ku mibereho yanyu, gufata imyanzuro myinshi biroroha.

Amategeko abiri asumba ayandi ni ugukunda Imana no gukunda mugenzi wanyu. None ese mugenzi wanyu ni inde? Buri wese! Ibintu byose bisigaye byigishirizwa mu byanditswe bitagatifu n’abahanuzi bifitanye isano n’aya mategeko.

Abantu bose ni abavandimwe banyu—harimo, birumvikana, abantu batundukanye cyangwa batemeranya nawe. Data wo mu Ijuru ashaka ko abana Be bakundana. Igihe muri gukorera abana Be, muba muri kumukorera.

Ubutumire

Mwerekane urukundo mukunda Imana mukurikiza amategeko Ye. Urugero: mu kweza umunsi w’Isabato, harimo kwitegura no gusangira isakaramentu mu kwizera, mwereka Imana ko mwifuza kuyegurira umunsi umwe mu cyumweru. Uko mwiyiriza kandi mukishyura icya cumi n’amaturo, mwereka Imana ko umurimo Wayo ari ingirakamaro kuri mwembwe kuruta ibintu bifatika. Iyo mukoresheje amazina y’Imana na Kristo mufite ugushengerera, mutigera muyakoresha mu busa cyangwa mu buryo busanzwe, mwerekana ko mushimira ibyo yabakoreye byose.

Mufate buri wese nk’umwana w’Imana. Nk’umwigishwa wa Yesu Kristo, mushobora kuyobora abandi mu gufata neza abantu b’ubwoko bwose, amadini yose n’andi matsinda ayo ari yo yose mu rukundo n’icyubahiro: cyane cyane abibasiwe n’amagambo n’ibikorwa bikomeretsa. Mwegere abashobora kumva bari bonyine, bigunze, cyangwa nta bufasha. Mubafashe kwiyumvamo urukundo rwa Data wo mu Ijuru binyuze muri mwebwe. Mubasangize imigisha yabahaye, kandi mubahamagarire gukurikira Yesu Kristo.

Murebe neza ko imvugo yanyu yerekana urukundo mukunda Imana n’abandi—mwaba mushyikirana imbonankubone cyangwa ku ikoranabuhanga. Muvuge ibintu bizamura: ntihabemo ikintu cyatera amacakubiri, gikomeretsa, cyangwa kibangamira, ndetse n’iyo cyaba urwenya. Amagambo yanyu ashobora gukomera. Muyareke akomere mu byiza.

Mwereke umuryango wanyu urukundo. Gukunda abana b’Imana bose bitangirira mu rugo. Mugire uruhare rwanyu mu kugira urugo rwanyu ahantu aho buri wese ashobora kwiyumvamo urukundo rw’Umukiza.

Yesu Kristo (ari ku kidendezi cya Betesida) azamura ikiringiti gitwikiriye umugabo uremaye.

Imigisha Yasezeranyijwe

Imibanire yanyu n’Imana izakomera uko muyereka urukundo rwanyu mwubahiriza amategeko Yayo kandi mukomera ku bihango byanyu na Yo.

Imibanire yanyu n’abandi izakomera uko mubereka urukundo rwanyu binyuze muri serivisi nk’iya Kristo. Muzabona umunezero mu kugira isi ahantu harushijeho kubamo urukundo.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese nshobora gute kwiyumvamo urukundo rw’Imana? Urukundo rwa Data wo mu Ijuru ruhora ruhari. Muvugane na We kenshi mu isengesho. Mumusangize ibyiyumviro byanyu, kandi mwite ku byiyumvo bivuye kuri We. Musome amagambo Ye mu byanditswe bitagatifu. Mutekereze ku byo yabakoreye byose. Mumare igihe ahantu cyangwa mu bikorwa Roho We arimo.

Ese Nyagasani anyitezeho ko nkunda buri wese, ndetse n’abamfata nabi? Nyagasani abitezeho ko mukunda abanzi banyu kandi musengera ababafata nabi. Icyakora, ibyo ntibisobanuye ko mukwiriye kuguma mu mimerere ibagirira nabi mu marangamutima, mu mubiri, cyangwa muri roho. Mushyireho imirongo ngenderwaho ikwiriye yo kwirinda. Niba murimo kuburabuzwa cyangwa guhohoterwa, cyangwa muzi ko ibi birimo kuba ku wundi muntu, muganirize umuntu mukuru w’umwizerwa.

Ese ni ryari kandi ni gute nkwiriye kugenda menyana n’abo tudahuje igitsina? Uburyo bwiza cyane bwo kugenda mumenya abandi ni mu bucuti nyakuri. Mu gihe mukiri bato, mureme ubucuti n’abantu benshi. Mu mico imwe n’imwe, urubyiruko rugenda rumenyana n’abo rudahuje igitsina binyuze mu bikorwa by’amatsinda? Kubw’imikurire n’umutekano wanyu mu marangamutima no mu bya roho, mujye mureka ibikorwa biri hagati y’umuntu umwe n’undi kugeza igihe mukuze: imyaka 16 ni umurongo ngenderwaho mwiza. Mugishe inama umuryango wanyu n’abayobozi banyu. Mutegereze kugira imibanire y’urukundo yihariye muri bakuru. Mumarane igihe n’ababafasha gukomeza ibyo mwiyemeje gukorera Yesu Kristo.

Ese ni iki nshobora gukora niba urugo rwanjye atari ahantu h’urukundo? Umukiza wanyu azi imimerere yanyu, kandi arabakunda. Mwihangane, mukomeze gukomera ku mategeko y’Imana, kandi mubere umuryango wanyu urugero rwiza. Ibikorwa byanyu byoroheje by’urukundo bishobora gukora itandukaniro rinini. Mushobora kandi kurema imibanire mu muryango wo muri paruwasi yanyu. Ubu mwitegure kurema umuryango wanyu bwite ushingiye ku nyigisho za Yesu Kristo. Mwibuke ko: Yesu Kristo ari imbaraga zanyu!

Reba Yesaya 58:3–11 (intego z’ukwiyiriza); 58:13–14 (imigisha yo kubahiriza Isabato); Malaki 3:8–10 (imigisha yo kwishyura icya cumi); Luka 6:27–28 (mukunde abanzi banyu); 10:25–37 (ese mugenzi wanjye ni inde?); Yohana 3:16–17 (Imana yaradukunze, bityo yohereza Umwana Wayo); 14:15 (dukomera ku mategeko kubera ko dukunda Imana); 1 Yohana 4:19 (dukunda Imana kubera ko yadukunze); Mosaya 2:17 (Iyo dukorera abandi, tuba dukorera Imana).

Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese ukurikiza inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo mu myitwarire yawe wiherereye no mu ruhame hamwe n’abo mu muryango wawe n’abandi?

  • Ese utanga icya cumi cyuzuye?