Liyahona
Gendana Nanjye
Liyahona yo muri Mutarama 2026


Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mutarama 2026

Gendana Nanjye

Insanganyamatsiko y’Urubyiruko ya 2026 izafasha kubibutsa ko mu gihe mugumye hafi y’Imana, izagendana namwe igihe cyose.

Ubuyobozi Rusange bw’Inkumi

Uvuye ibumuso ugana iburyo: Tamara W. Runia, Umujyanama wa Mbere; Emily Belle Freeman, Umuyobozi; na Andrea Muñoz Spannaus, Umujyanama wa Kabiri

Ntabwo Ari Wowe Wenyine

Ese waba warigeze gusabwa gukora ikintu utatekereje ko ushobora gukora? Ahari ntiwumvaga ukomeye bihagije cyangwa ntiwumvaga uri umuhanga bihagije, cyangwa wahangayikishijwe n’uko abandi baguseka ndetse bakakunegura. Niba warigeze wiyumva gutya, ntabwo ari wowe wenyine.

Mu myaka ibihumbi ishize, hari umugabo witwaga Henoki. Imana yasabye Henoki kubwiriza abantu ukwihana kandi bari bamwe mu bantu b’abagome cyane babayeho ku isi.

Henoki ntiyatekereje ko ashobora kubikora. Yabwiye Imana ko yari akiri mutoya, ko nta muntu wamukundaga, kandi ko “atari intyoza mu magambo” (reba Mose 6:31).

Ariko Imana yahaye Henoki isezerano. Yabwiye uwo mugabo wishwe n’ubwoba iti: “Genda maze ukore uko nagutegetse” kandi “imisozi izahunga imbere yawe, n’imigezi izahindura icyerekezo; kandi uzambamo, nanjye nkubemo; kubera iyo mpamvu ugendane nanjye” (Mose 6:32, 34).

“Gendana nanjye.” Mbega ubutumire bworoheje kandi bwiza!

Imana yasezeranyije Henoki ko nagira ubutwari bwo gutangira, noneho Imana izabana na we mu rugendo rwose. Imana yagize Henoki umunyembaraga kandi iramukomeza kugira ngo akore ibirenzeho ndetse imufasha guhinduka birenze ibyo yigeze gutekereza.

Rimwe mu mazina menshi y’Umukiza ni Imanweli, cyangwa “Imana iri kumwe natwe” (Matayo 1:23). Kudufasha no kutuyobora biri mu izina na kamere by’Imana. Amahitamo ni ayacu: ese natwe tuzagendana na We?

Muri iki gihe, turebera kuri Henoki nk’umugabo ufite ukwizera ndetse nk’umuhanuzi n’umuyobozi ukomeye. Ariko mbere y’umuhanuzi Henoki, hari Henoki mutoya wishidikanyijeho ubwe ariko akanga agahitamo kugendana n’Imana.

Iyo ubuzima bugoye, iyo wiyumvamo ko udahagije, wibuke isezerano Nyagasani yahaye Henoki n’iryo yaguhaye. Azagendana nawe. Ntazagusiga wenyine, habe n’intambwe n’imwe.

Imanweli. Imana iri kumwe natwe. Imana iri kumwe nawe!

Ubuyobozi Rusange bw’Inkumi

Ubuyobozi Rusange bw’Abasore

Uvuye i bumuso ugana i buryo: David J. Wunderli, Umujyanama wa Mbere; Timothy L. Farnes, Umuyobozi; na Sean R. Dixon, Umujyanama wa Kabiri

Hamwe n’Ubufasha Bwe, Mushobora Gukora Ibintu Byose.

Kimwe namwe basore, Nyagasani yasabye Henoki kuzuza inshingano z’ubutambyi z’ingirakamaro. Yari ashinzwe kubwiriza ukwihana abantu b’abagome. Henoki yerekanye ugushidikanya kwe. Yaravuze ati: “ndi umuhungu mutoya gusa.” “Abantu bose ba[ra]nyanga … [si ndi] intyoza mu magambo; none se kuki naba umugaragu wawe?” (Mose 6:31).

Nyagasani yamusubizanyije ububasha n’ugusubizwamo icyizere. “Genda maze ukore uko nagutegetse. … Fungura akanwa kawe, kandi kazuzuzwa … . Roho wanjye ari kuri wowe … ; imisozi izahunga imbere yawe … ; kubera iyo mpamvu ugendane nanjye“ (Mose 6:32, 34).

Henoki yize ko iyo Nyagasani adushinze umurimo, tudahangana na wo twenyine. Mu gihe dukoze kandi tukubahiriza ibihango na Kristo, tukagendana na We kandi tugasangizanya mu bubasha Bwe: duhinduka ibikoresho mu maboko Ye.

Nka Henoki, ufite uruhare rw’ingenzi: gufasha, gukorera umurimo mu ngoro, gutanga isakaramentu, kwiga ibyanditswe bitagatifu, kubahiriza ibigender n’inkuru nziza, kwihana, kwitegura ubutumwa n’ibindi. Bishobora kumvikana nk’ibikurenze. Ushobora kwiyumvamo ko udakwiye. Ntacyo bitwaye. Ikigamijwe si ukubigeraho wenyine. Ikigamijwe ni uguhitamo nonaha, uyu munsi na buri munsi kugendana n’Imana.

Hamwe n’ubufasha Bwe, ushobora gukora ibintu Byose. Azagukomeza, azakubabarira kandi azagushoboza n’birenze ubushobozi bwawe karemano. Aragukunda! Nk’Ubuyobozi Rusange bw’Abasore, turabakunda kandi twiteze kwifatanya namwe mu gusesengura insanganyamatsiko itera imbaraga ya 2026 : “Gendana Nanjye.”

Ubuyobozi Rusange bw’Abasore