Liyahona
Abafatanyije na Kamere y’Imana
Liyahona yo muri Mutarama 2026


“Abafatanyije na Kamere y’Imana,” Liyahona, Mutarama 2026.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2026

Abafatanyije na Kamere y’Imana

(2 Peter 1:4)

Ubumenyi bw’umugambi w’agakiza buduhesha imibonere ifite agaciro, bikungahaza umunezero wacu kandi bikadukomeza kugira ngo tuneshe imbogamizi zacu n’amakuba yacu.

igishushanyo cya Kristo ahamagara abigishwa babiri

Christ Calls Two Disciples [Kristo Ahamagara Abigishwa Babiri], igihangano cya Gary E. Smith

Intumwa Petero itwibutsa ko kubw’abigishwa ba Yesu Kristo, “[ububasha] bw’ubumana Bwe bwatugabiye ibintu byose bizana ubugingo n’[ukubaha] Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije [ikuzo rye] n’ingeso ze nziza:

“Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranyije [kandi] by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane: kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana” (2 Petero 1:3–4; byarashimangiwe).

Umugambi wa Data wo mu Ijuru usobanura ukuri kurenzeho kw’igiciro cyinshi kandi gukomeye cyane ndetse n’amasezerano asobanura indangamimerere n’intego byacu bihoraho.

Nk’uko byasobanuwe mu “Muryango: Itangazo ku Isi”:

Abantu bose baba abagabo cyangwa abagore baremwe mu ishusho y’Imana. Buri wese ni roho ikundwa y’umuhungu cyangwa y’umukobwa w’ababyeyi bo mu ijuru, kandi, bityo, buri wese afite kamere y’Imana n’igeno. …

Mu buzima bwa mbere y’ubuzima bupfa , roho z’abahungu n’abakobwa zari zizi kandi zaramyaga Imana nka Se Uhoraho kandi zemeraga umugambi Wayo w’uko abana Bayo bashobora guhabwa umubiri maze bakagira ubunararibonye ku isi bwo kugenda begera ubutungane nuko amaherezo bakazimenyera igeno ryabo ritagatifu nk’abaragwa b’ubugingo buhoraho.”

Data wo mu Ijuru asezeranya abana Be ko nibakurikiza amategeko y’umugambi We n’urugero rw’Umwana We Akunda cyane, bakubahiriza amategeko, kandi bakihangana mu kwizera kugeza ku ndunduro, “[ba]zabona ubugingo buhoraho, ari bwo mpano isumba izindi mu mpano z’Imana.”(Inyigisho n’Ibihango 14:7).

Umurimo w’Imana ushingiye ku iterambere n’ikuzwa ry’abana Bayo. Buri gace k’umugambi Wayo kashyiriweho guhesha umugisha abahungu n’abakobwa Bayo kubera ko “agaciro ka roho karakomeye mu mboni [Yayo];”(Inyigisho n’Ibihango 18:10).

Umugambi wa Data

Mu nama ya mbere y’ubuzima bwo ku isi, Data wo mu Ijuru yeretse abana Bayo muri roho umugambi Wayo kubw’iterambere n’ibyishimo byabo.

“Tuzakora isi aho aba [ba]shobora gutura;

“Kandi tuza[ba]gerageza kugira ngo turebe niba [ba]zakora ibintu ibyo aribyo byose Nyagasani Imana [yabo] izazitegeka;

“Kandi [aba]zakomeza imiterere ya[bo] ya mbere [ba]zongererwa; kandi [aba]tazakomeza imiterere ya[bo] ya mbere ntizizabona ikuzo mu bwami bumwe n’[aba]komeje imiterere ya[bo] ya mbere; kandi [aba]zakomeza imiterere ya[bo] ya kabiri [ba]zongererwa ikuzo ku mitwe ya[bo] iteka ryose.

“Kandi Nyagasani yaravuze ati: Ndatuma nde? Nuko [u]mwe [u]meze nk’Umwana w’Imana arasubiza ati: Ni njyewe, ntuma. N’[u]ndi [a]rasubiza kandi [a]ravuga ati: Ni njyewe, ntuma. Nuko Nyagasani aravuga ati: nzatuma [uwa] mbere.

“Nuko [uwa] kabiri [a]rarakara, maze ntiyakomeza imiterere ye ya mbere; kandi, kuri uwo munsi, nyinshi zarayikurikiye“ (Aburahamu 3:24–28).

Menya neza ko umugambi umwe gusa ariwo werekanywe mu nama ya mbere y’ubuzima bupfa: umugambi wa Data. Data wo mu Ijuru ntabwo yabajije ikibazo kigira kiti: “Ese ni iki tuzakora?” Ntabwo yashatse inyunganizi, ngo agishe inama cyangwa ngo asabe ibitekerezo. Ahubwo, yerekenya ibice by’ibanze by’umugambi We maze arabaza ati: “Ndatuma nde?” Ingingo y’igice cy’ingenzi cy’ikibazo Cyayo kibanze ku muntu ukwiriye koherezwa kugira ngo ashyire mu bikorwa amategeko n’ibisabwa by’umugambi Wayo

Ingaruka z’ubwigomeke bw’umwanzi zisobanurwa kandi mu byanditswe bitagatifu.

“None ubu, kubera ko Satani yanyigometseho, kandi yashakishije kurimbura amahitamo y’umuntu, ayo njyewe … nari naramuhaye, ndetse, kugira ngo nzamuhe ububasha bwanjye bwite … , nategetse ko azacirirwa hasi;

“Kandi yahindutse Satani, … ndetse sekibi, se w’ibinyona byose, wo kubeshya no guhuma abantu, no kubagira imbohe z’ugushaka kwe, ndetse [no kugira ngo] n’abenshi batazumvira ijwi ryanjye.” (Mose 4: 3–4; yarashimangiwe).

Lusifero ntabwo yerekanye umugambi watowe n’abenshi mu bitabiriye inama ya mbere y’ubuzima bupfa. Ntabwo ari umuntu wo kugirira impuhwe watsinzwe amatora. Yarigometse! Ubwirasi, ubwibone n’ukwikunda byatije umurindi ubwigomeke bwe ku mugambi wa Data.

Umugambi wa Data n’Inkuru Nziza y’Umukiza

Uyu mugambi usobanura imirimo ya Data n’Umwana ituma imigisha y’ubugingo buhoraho iboneka ku nyokomuntu yose.

Inkuru nziza ya Yesu Kristo ikubiyemo uburyo dushobora kuboneramo imigisha yasezeranyijwe mu mugambi w’Imana, ndetse n’inyigisho, amahame, imigenzo n’ibihango abagabo n’abagore bagomba kwemera no gukurikiza. “Nta rindi zina ririho ryatanzwe munsi y’ijuru uretse uyu Yesu Kristo … umuntu ashobora gukirizwamo. (2 Nefi 25:20). Mu by’ukuri, Nyagasani Yesu Kristo ni “inzira, ukuri, n’ubugingo: nta[we] ujya kwa Data, [ata]mujyanye” (Yohana 14:6; yarashimangiwe).

Umuyobozi Rusell M. Nelson yarasobanuye ati:

Uyu mugambi wasabye Iremwa kandi na ryo ryasabye Ukugwa n’Impongano. Ibi ni ibice bitatu by’ibanze by’umugambi. Iremwa ry’umubumbe wa paradizo ryaturutse ku Mana. Ubuzima bupfa n’urupfu byaje mu isi binyuze mu Kugwa kwa Adamu [reba 2 Nefi 2:25; Mose 6:48]. Ukudapfa n’ugushoboka k’ubugingo buhoraho byazanywe n’Impongano ya Yesu Kristo [reba 2 Nefi 2:21–28].

“Tuza ku isi kuhamara igihe gito, tukihanganira amasuzuma n’ibigeragezo byacu kandi tukitegura gukomeza guteza imbere ugusubira mu rugo kuje ikuzo [reba Zaburi 116:15; Aluma 42:8]. Ibitekerezo n’ibikorwa byacu mu gihe [turi mu buzima bupfa] nta kabuza bizarushaho kugira intego nidusobanukirwa umugambi w’Imana kandi tukayiwushimira ndetse tukubahiriza amategeko Yayo [reba Inyigisho n’Ibihango 59:20–21].

Inyito z’Umugambi mu Gitabo cya Morumoni

Twiga ukuri kw’ingirakamaro dutahura kandi tukiga inyito nyinshi zitandukanye z’umugambi wa Data mu Gitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo. Nk’urugero, tekereza ku nyito zatoranyijwe z’ikitegererezo zikurikira:

“Umugambi w’[impuhwe] wa Rurema ukomeye“ (2 Nefi 9:6).

“Umugambi w’Imana yacu“ (2 Nefi 9:13).

“Umugambi w’agakiza“ (Yoromu 1:2; Aluma 24:14).

“Umugambi w’[ugucungurwa]“ (Aluma 12:25, 26, 30, 32, 33; 42:11, 13).

“Umugambi w’ukugarurwa“ (Aluma 41:2).

“Umugambi w’ibyishimo“ (Aluma 42:16).

“Umugambi ukomeye w’impuhwe“ (Aluma 42:31).

Buri imwe muri izi nyito idufasha kurushaho gusobanukirwa neza amasezerano afite agaciro y’umugambi wa Data kandi ukongera imibonere yacu ku ntengo n’ubusobanuro bw’ubuzima bwacu bupfa.

Mu buryo busobanutse, inyito ikoreshwa kenshi cyane y’umugambi w’Imana mu Gitabo cya Morumoni yibanda ku ncungu yashobotse binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo.

Aluma yaratangaje ati: “Iyo biba bitarabayeho kubw’umugambi w’[ugucungurwa], wari warateguwe uhereye ku iremwa ry’isi, ntihaba harabayeho umuzuko w’abapfuye; ariko hariho umugambi w’[ugucungurwa] wateguwe, uzatuma habaho umuzuko w’abapfuye” (Aluma 12:25).

Kandi yaraburiye ati: “Mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere ibyaha byabo; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko, kugira ngo abantu bose bazahagarare imbere ye, kugira ngo bacirwe urubanza ku munsi wa nyuma kandi w’urubanza, bijyanye n’imirimo yabo.” (Aluma 33:22).

Inzira Irateguye

Ubugingo bwacu bukwiriye kuzuramo ugushimira uko tuzirikana umugambi w’Imana ukomeye w’agakiza, ugucungurwa, ukugarurwa, impuhwe n’ibyishimo. Ubumenyi bw’umugambi We buduhesha imibonere ifite agaciro, bukongera umunezero wacu kandi bukadukomeza kugira ngo tuneshe imbogamizi zacu n’amakuba yacu.

Data wo mu Ijuru ashaka cyane ko tumugarukira. Aradutumira kandi agasezeranya imigisha, ariko ntazigera ahata, ahatiriza, cyangwa ngo akoreshe igitugu imikoreshereze yacu y’amahitamo mbonezamuco yaduhaye. Tugomba gukora kandi tugahitamo kumugarukira dukurikiza urugero ry’Umwana We Akunda cyane.

igishushanyo cy’ikiganza cy’umwana kirambuye kigana ku kiganza cya Yesu Kristo

His Hand Is Stretched Out Still [Ikiganza Cye Kiracyarambuye], igihangano cya Elizabeth Thayer

Inzira irateguye, kandi nituyirangamira dushobora kuzabaho iteka ryose” (Aluma 37:46; yarashimangiwe).

Ntanze ubuhamya nezerewe ko Data wo mu Ijuru ari we nkomoko y’umugambi w’Imana kubw’abana Be. Yesu Kristo ni Umucunguzi n’Umukiza wacu. Kandi nk’umwe mu Ntumwa za Nyagasani z’iminsi ya nyuma, ntanze ubuhamya ko koko ari “ inzira, ukuri n’ubugingo” (Yohana 14:6; yarashimangiwe).

Aho byavuye

  1. Umuryango: Itangazo ku Isi,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

  2. Russell M. Nelson, “The Creation,” Ensign, May 2000, 84, 86.

  3. Kubw’ubusesenguzi bwimazeyo bw’inyito nyinshi z’umugambi w’Imana zisangwa mu Gitabo cya Morumoni, reba Noel B. Reynolds, “The Plan of Salvation and the Book of Mormon,” Religious Educator, ubunini 21, nomero. 1 (2020), 31–53.