2025
Ese ni iki tuzi ku bungeri kuri Noheli ya mbere?
Liyahona y’Ukuboza 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukuboza 2025

Ese ni iki tuzi ku bungeri kuri Noheli ya mbere?

inkumi

Shepherds [Abungeri], igihangano cya Brian Call

Tuzi ibintu bike ku bungeri kuri Noheli ya mbere.

Bari hafi y’i Betelehemu. Abungeri bari “muri icyo gihugu” aho ivuka rya Kristo ryabereye (Luka 2:8). Kandi babashije kugera i Betelehemu n’amaguru igihe yari akiri yo (reba Luka 2:15–16).

Barimo kuzuza inshingano zabo. Aba bungeri “bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo” (Luka 2:8). Bari abungeri beza kandi bakiranutse, nk’Umukiza—we Mwungeri Mwiza (reba Yohana 10:11, 14).

Bari bazi ubuhanuzi bwa Mesiya. Bisa nkaho bari bazi ibyo umumarayika yavugaga igihe yatangazaga ivuka rya “[Nyagasani] Kristo” (Luka 2:11), Mesiya wari warahanuwe kera.

Bagiraga ishyaka ryinshi. MMIgihe umumarayika yababwiye ku by’“umwana w’uruhinja … uryamishijwe mu muvure w’inka” (Luka 2:12) “bagenda bihuta” kugira ngo bamurebe (Luka 2:16).

Basangije abandi amakuru meza. “Babatekerereza” ibyo bumvise kandi babonye ku byerekeye ubutumwa bwa marayika bujyanye n’ivuka rya Kristo (Luka 2:17).

Barashimiye kandi bahimbaza Imana. Nyuma y’ibi byose, “basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe” (Luka 2:20).