“Umugambi w’Imana kubw’Umuryango Uzahoraho,” Liyahona, Ukuboza 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona Ukuboza 2025
Umugambi w’Imana kubw’Umuryango Uzahoraho
Imiryango iyoboka umugambi w’Imana, ikunda nk’uko Umukiza yakunze, kandi ikubahiriza ibihango umunsi umwe izaragwa “imigisha y’ubugingo buhoraho n’umunezero wuzuye.”
Ndi hafi gusoza ubutumwa bwanjye bw’igihe cyuzuye, naranezerewe igihe nahabwaga ingabire kandi ngafatanywa n’ababyeyi banjye mu Ngoro ya São Paulo Burezile.
Ababyeyi banjye, Apparecido na Mercedes, baturukaga mu madini atandukanye, ariko ibyo banyuzemo mu buzima byabateguye kwemera inkuru nziza yagaruwe.
Data yarerewe mu muryango mwiza ariko ntiwagiraga idini ubarizwamo. Icyakora, akiri umusore yashishikajwe n’iyobokamana. Yasomye Bibiliya, yitabira amashuri ya Bibiliya, maze yiga ubuzima bwa Yesu Kristo. Amasomo ye yamuteye kugira amatsiko menshi y’inkuru nziza y’Umukiza n’umuryango, bimusigira icyifuzo cyo gushyingiranwa n’umuntu bahuje ibitekerezo.
Ku rundi ruhande, mama yaturutse mu muryango w’umunyedini cyane. Bayobokaga amahame y’inkuru nziza, bitabira amateraniro ku rusengero, kandi bagashyira mu bikorwa iby’idini ryabo mu kwizera. Kubera gukurira ahantu nk’aho, mama yahindutse umuntu utarigeraga asiba iteraniro na rimwe ku rusengero.
Nuko, nyuma y’uko ababyeyi banjye bashyingiranwe maze bakabyara abavandimwe banjye batatu nanjye, bakoze ibishoboka byose ngo baturere bakurikije ukumurikirwa bakuye mu bumenyi bwabo bw’inkuru nziza. Umunsi umwe masenge, wari umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma utaza gusenga, yabwiye data ati: “Ufite abahungu bane, mukundwa. Niba ushaka koko kurera umuryango ushingiye kuri Kristo kandi ukagira Imana mu muryango wawe, ukeneye kujya mu itorero ryanye.”
Data yumvise ibyo yavuze, ariko ntiyagira icyo abikoraho kugeza umunsi abavugabutumwa b’igihe cyuzuye bazengurutse urusisiro rwanjye, bakomanga umuryango ku wundi, maze batangira kutwigisha. Yahise abona ko bari bahagarariye itorero masenge yari yaramushishikarije gusura.
Urumuri n’Ukuri
Kimwe mu bintu byahise bishishikaza ababyeyi banjye mu nkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe ni akamaro Itorero riha umuryango n’inyigisho ko “igice kinini cy’umurimo w’agakiza n’ikuzwa cyuzuzwa binyuze mu muryango.” Mbere y’uko babatizwa, ababyeyi banjye banyurwaga n’ibyo barimo kwiga ku buryo batumiye abaturanyi ngo na bo baze mu masomo y’abavugabutumwa.
Kimwe mu bintu byahise bishishikaza ababyeyi banjye mu nkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe ni akamaro Itorero riha umuryango.
Uko bahuraga n’abavugabutumwa, kandi bagakomeza kwiga inkuru nziza nyuma y’umubatizo wabo, ababyeyi banjye bize uburyo bwo “kurera abana [babo] mu mucyo n’ukuri” n’uburyo bwa roho bwo “[gutunganya] urugo [rwabo] bwite” (Inyigisho n’Ibihango 93:40, 43).
Bize ko “umuryango ari ifatizo ry’umugambi w’Umuremyi ku igeno rihoraho ry’abana Be” kandi ko “Ibyishimo byo mu muryango bigerwaho akenshi iyo bishingiye ku nyigisho za Nyagasani Yesu Kristo.”
Biga ko “bigenda neza mu ngo n’imiryango iyo byubatswe kandi bishikamiye ku mahame y’ukwizera, isengesho, ukwihana, imbabazi, icyubahiro, urukundo, ibambe, umurimo, n’ibikorwa byiza by’imyidagaduro.”
Biga ko imiryango ishobora kuba ihoraho kandi ko “imibanire iba hagati yacu hano izabaho hagati yacu aho ngaho, gusa izafatanywa n’ikuzo rihoraho” (Inyigisho n’Ibihango 130:2).
Kandi bize ko intego nyamukuru ya buri nyigisho, buri gikorwa mu Itorero ari uko ababyeyi n’abana babo bishimira mu rugo, bafatanyirijwe mu ishyingiranwa rihoraho, kandi bagahuzwa n’ibisekuru byabo.
Bamaze kugira ubwo bumenyi, bifuje gufatanywa nk’umuryango uzahoraho.
Intego y’Ubuziraherezo mu Bitekerezo
Nyuma y’uko ababyeyi banjye babatijwe, bashyize mu bikorwa ibyo bigaga, batangira kwibanda ku bintu bya roho. Bakoraga ku buryo umuryango wahuriza hamwe bategura umugoroba mu rugo kandi bigira ibyanditswe bitagatifu mu muryango, bitabirana ukwizera amateraniro y’Itorero, kandi bakora umurimo w’amateka y’umuryango. Hamwe n’umuhate wo kurema ubumwe, biringiraga gushyiraho umuryango ushingiye ku mugambi w’agakiza bafite intego y’ubuziraherezo mu bitekerezo.
Mu 1965, umwaka ababyeyi banjye babatirijwemo, ingoro yegereye cyane São Paulo, Burezile, yari muri Mesa, Arizona, mu birometero hafi 9,650. Urugendo rwari ruhenze cyane umuryango wacu, bityo ababyeyi banjye bagombye gutegereza ko Ingoro ya São Paulo Burezile yegurirwa Imana mu 1978 mbere y’uko bakora imigenzo yabo y’ingoro maze bagafatanywa. Icyo gihe, nakoraga umurimo w’ivugabutumwa muri Rio de Janeiro.
Nko mu mezi abiri mbere y’uko nsoza ubutumwa bwanjye muri Gashyantare 1980, umuyobozi wanjye w’ivugabutumwa yemereye umusangirangendo wanjye nanjye kugendana n’abanyamuryango b’urumambo tuva i Rio de Janeiro twerekeza ku ngoro ya São Paulo kugira ngo nshobore guhabwa ingabire kandi mfatanywe n’ababyeyi banjye. Nk’ababyeyi banjye, nari narategereje imyaka myinshi imigisha yasezeranyijwe y’imigenzo n’ibihango by’ingoro.
Ibyo bihe byahinduye imyumvire yanjye y’ejo hazaza kandi binyereka bwa mbere ukuri kw’amagambo ya vuba aha y’Umuyobozi Russell M. Nelson avuga ati: “Igihe umara mu ngoro kigufasha gutekereza ku buryo bwa selesitiyeli ndetse no kubona iyerekwa ry’uwo uri we koko, uwo waba we, ndetse n’ubuzima wabona ubuziraherezo.”
Umwanya muto namaze mu ngoro icyo gihe wagize uruhare runini mu murimo wanjye w’ivugabutumwa wari usigaye. Hamwe n’iryo bonekerwa rishya, guhamya iby’ingoro n’akamaro k’umugambi w’Imana kubw’imiryango na byo byagize ingaruka ikomeye ku buzima bwanjye.
Igihe umugore wanjye, Rosana, nanjye twashyingiranwaga imyaka ibiri nyuma y’ubutumwa bwanjye, twafatanyirijwe mu ngoro dufite intego yo gushyiraho umuryango wacu bwite uhoraho. Kugira ngo tubigereho, twafanyirije hamwe kugira ngo dushyireho imico nk’iyo ababyeyi bacu batwigishije, yose yibandaga ku Mukiza, inyigisho Ze n’inyigisho z’abahanuzi Be bo mu gihe cya none.
Muri iki gihe abana bacu barimo kurera abana babo bakoresheje amahamwe amwe y’inkuru nziza y’ibyishimo. Kuri twebwe, umuryango ni byose kubera ko dusobanukiwe ishingiro ry’umuryango mu mugambi w’Imana.
Nk’Umuyobozi Rusange, nagize umugisha wo gufatanya abana banjye batatu ku bo bashyingiranywe nabo mu ngoro. Kubareba mu maso igihe bapfukamaga ku rutambiro mu ngoro byari ibihe byiza. Nashoboye kubona urubyaro rwanjye ruheshwa imigisha n’amahame amwe nk’ayo ababyeyi banjye banyigishije kandi ari na yo Rosana nanjye twabigishije. Nashoboye kubona iyo migisha ikomereza no mu bisekuru bizakurikiraho. Kandi nibutswa umuntu utuma ibi byose bishoboka.
Urwibutso rwa Noheli
Umuryango ni ishingiro ku mugambi w’Imana w’ibyishimo, ariko nta Mukiza Yesu Kristo, uwo mugambi ntiwari gushoboka. Impongano Ye ndetse n’imigenzo n’ibihango biboneka mu nkuru nziza Ye bituma isezerano ry’ikuzwa rishoboka.
Umuyobozi Nelson yatangaje ko Ikuzwa rihera mu muryango. Imiryango ishobora gukuzwa binyuze gusa mu migenzo ikiza y’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Iherezo nyamukuru duharanira ni uko twishima nk’umuryango: twarahawe ingabire, dufatanyijwe kandi twiteguye ubugingo buhoraho imbere y’Imana.
Iyo nsuye ahantu ntigeze mbona mbere, ngerageza gushaka ibihangano bigaragaza Ivuka byibutsa Rosana nanjye Umukiza. Ndimo kubikusanya ari byinshi.
Mu gihe twatekerezaga kuri ibyo bihangano bigaragaza Ivuka, umugore wanjye nanjye rimwe twaratekereje byimbitse tuti: “Ese ni ikihe kintu cy’ibanze mu buzima bwacu kuruta ibindi byose?” Igisubizo, birumvikana ko ari Umukiza, inkuru nziza Ye n’umuryango wacu. Mbere ya Noheli imyaka mike ishize twateretse ibihangano by’Ivuka byose ku tugege tunini mu rugo rwacu, maze turabiharekera aho kubihakura nyuma y’ibiruhuko bya Noheli kugira ngo bitwibutse urukundo Data wo mu Ijuru adukunda kandi ko binyuze mu Mukiza isezerano ry’imiryango ihoraho rishoboka. Uwo muco udufasha guhorana imyifatire iranga igihe cya Noheli mu rugo rwacu umwaka wose.
Buri munsi buri uko tureba ibyo bihangano by’Ivuka, bitwibutsa neza uruhare shingiro rw’Umukiza mu buzima bwacu. Bitwibutsa ko amahoro ku isi ubu (reba Luka 2:14) n’ibyishimo bihoraho mu isi izakurikiraho biterwa n’Umukiza no kubahiriza ibihango twagiranye na We. Kandi bitwibutsa “ko yaje mu isi, ndetse Yesu, kugira ngo abambwe kubw’isi, kandi yikorere ibyaha by’isi, nuko atagatifuze isi, kandi ayisukure ugukiranirwa kose;
“Kugira ngo binyuze muri we bose abo Data yari yarashyize mu bubasha bwe kandi yaremye bakizwe” (Inyigisho n’Ibihango 76:41–42).
Nk’uko twigiye uku kuri ku babyeyi bacu, Rosana nanjye twakoze ku buryo twaguherekanya mu bana bacu. Ubu abana bacu barimo kwigisha abana babo uku kuri nk’uko. Imbuto zabibwe mu mitima y’ababyeyi banjye imyaka 60 ishize mu rugo rwacu ruto muri Burezile zarakuze kandi zera urubuto “rw’agaciro kanini, ruryohereye gusumba ikiryohereye cyose, kandi rwererana kuruta icyererana cyose, koko, kandi rukeye gusumba igikeye cyose” (Aluma 32:42).
Ndahamya ko abayoboka umugambi w’Imana kubw’imiryango, bakunda nk’uko Umukiza yakunze, kandi bakubahiriza ibihango umunsi umwe bazaragwa “imigisha y’ubugingo buhoraho n’umunezero wuzuye.” bari kumwe n’abantu bakunda hamwe na Data n’Umwana.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, December 2025. Kinyarwanda. 19614 716