Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kanama 2025
Uwo Imana Itari We
Ukuri 5 kwerekeranye na Data wo mu Ijuru
Dushobora kwiga byinshi ku byerekeye uwo Imana iri we iyo twumva uwo itari We.
Igishushanyo cya Camila Gray
Imwe mu migisha ikomeye y’Ukugarurwa ni uko Imana yongeye kwihishura Ubwayo n’indangakamere Yayo nka Data wo mu ijuru udukunda. Ariko rimwe na rimwe dufite ibitekerezo cyangwa ibyo twiyumvira ku Mana gusa bitari ukuri rwose. Iyo ibi bibaye, dushobora kwiga byinshi ku byerekeye uwo Imana iri we kubwo gusobanukirwa uwo itari We.
Imana ntabwo ari umuntu utamenyereye kwima ingoma ya kure, kure cyane.
Ni Data, utangaje kuruta data mwiza cyane wo ku isi ushobora gutekereza. Nubwo tudashobora kwibuka ubuzima bwa mbere yo kuza ku isi hamwe na We, aratuzi ku giti cyacu kandi neza. Afite umubiri utunganye w’inyama n’amagufa, kandi turi mu ishusho Ye.
Niba ugorwa no gutekereza ishusho y’Imana, hariho urugero rutunganye: Umwana Wayo, Yesu Kristo. Kristo yaravuze ati: “Ni njye nzira, n’ukuri, n’ubugingo: ntawe ujya kwa Data ntamujyanye. Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data” (Yohana 14:6–7). Mu yandi magambo, niba dushaka kumenya uko Data wo mu Ijuru ameze, dushobora kwiga uko Yesu Kristo ameze! Bahujwe rwose mu mugambi umwe.
Imana ntabwo ari umuntu uhuze cyane utabona.
Mu by’ukuri, kugufasha kubona ubugingo buhoraho ni umurimo n’ikuzo Byayo. Uri intego #1 Ye! Ntabwo aboshywe n’igihe nk’uko tumeze. Mumushakishirize mu isengesho umwanya uwo ari wo wose. Noneho mutege amatwi mwumve inzira nyinshi akoresha asubirizamo.
Imana ntabwo ari umuntu uguhatira kumukurikira.
Umukuru Dale G. Renlund w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yigeze kwigisha ko intego ya Data wo mu Ijuru mu kurera atari ukugira ngo abana Be bakore igikwiye; ni ukugira ngo abana Be bahitemo gukora igikwiye kandi amaherezo bahinduke nka We. Azagutumira, mujye inama, kandi akwigishe ukuri, ariko ntazakuraho amahitamo yawe aguhatira kumukurikira.
Imana ntabwo ari umuntu ugerageza kugufata ukora ikintu kibi kugira ngo aguhane.
Ahubwo, nk’uko Umukuru Patrick Kearon wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyibiri yabivuze, “Imana ntihwema kugukurikirana,” bisobanuye ko atazigera areka kugerageza kugufasha kumugarukira. Azi ko twese dusanzwe duhura n’ibintu bikomeye iyo dukoze amakosa. Bityo yadushyiriyeho uburyo bwo kutwoza icyaha no kubona imbaraga binyuze mu Mpongano y’Umwana We.
Imana ntabwo ari umuntu ugutegereje kugira ngo ube “uhagije” cyangwa “intungane” mbere y’uko azagukunda.
Urukundo agukunda nti rugira akagero. Aragukunda none aha, uko udatunganye kose! Umuyobozi Jeffrey R. Holland, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, atanga ibisobanuro bikomeye kuri uku kuri ko Twaza uko turi, ko Data wuje urukundo ari ko abwira buri wese muri twe, ariko yongeraho ko tutateganya kuguma uko turi. Turamwenyura kandi twibuka ko Imana yiyemeje kutugira abarenze ibyo twatekerezaga ko dushobora kuba. Hamwe n’urukundo rutunganye no kudushishikaza, Data wo mu Ijuru agerageza kugufasha kumera nka We no kwakira ibyo afite byose, intambwe ku yindi.
Imana Uwo Ari We
Inzira nziza cyane yo kumenya Data wo mu Ijuru ni ugukomeza kugira ubumenyi burambye kuri We. Gute? Wige Ibye n’Umwana We uhereye ku byanditswe n’amagambo y’abahanuzi bariho. Mumusenge. Mwubahirize amategeko Ye. Umare umwanya utuje, umuramiriza mu rusengero, mu ngoro, n’ahandi hantu hose hatagatifu. Kora kandi wubahirize ibihango mwagiranye. Azagufasha kumenya uwo ari We no kumenya uko akwiyumvamo.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, August 2025. Kinyarwanda. 19616 716