2025
Ukuri k’Ubuzima Bwacu
Kanama 2025


“Ukuri k’Ubuzima Bwacu,” Liyahona, Kanama. 2025.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kanama 2025

Ukuri k’Ubuzima Bwacu

Data wo mu Ijuru wuje urukundo yahishuye ukuri kw’ibyacu byahise, ibya none n’ibyahazaza, harimo n’uburyo twakiramo impano iruta izindi zose.

Iduka rya N.K Whitney & Co.

Kuwa 22 Mutarama 1833, hejuru mu cyumba gito, cyuzuye ibintu byinshi mu iduka rya Newl K. Whitney i Kirtland, muri Ohio, abakuru b’Itorero bateraniye hamwe n’Umuhanuzi Joseph Smith. Mu Ukuboza umwaka ushize, Joseph yari yabonye ibihishurwa bimutegeka gushinga ishuri rigamije cyane cyane gutegura abavandimwe kujya mu butumwa.

Nyagasani yari yatangaje ati: “mbahaye itegeko ko muzigishanya inyigisho y’ubwami.

“Nimwigishanye umwete kandi inema yanjye izabana namwe, kugira ngo mushobore kwigishwa birushijeho gutungana mu magambo, mu ihame, mu nyigisho, mu itegeko ry’inkuru nziza, mu bintu byose birebana n’ubwami bw’Imana, bikwiriye kuri mwe ko mubyumva; …

“Ko muba mwiteguye mu bintu byose ubwo nzongera kubohereza gutunganya umuhamagaro nabahamagariye, n’ubutumwa nabatumye”(Inyigisho n’Ibihango 88:77–78, 80).

Iri “Shuri ry’Abahanuzi,” nk’uko ryiswe, ryatanze isoko nziza y’ukwiyerekana kw’ibya roho. Abayobozi benshi ba mbere b’Itorero niho bigiye. Muri iki gihe, isi ni ahantu hatandukanye rwose, ariko ubufasha Nyagasani yatanze buracyakoreshwa bidasanzwe. Natwe, bityo, ni dushake ubumenyi n’ukuri “[kw]’ibintu uko biri, n’uko byahoze, n’uko bizabaho” (Inyigisho n’Ibihango 93:24).

Umugore atekereza byimbitse ku gitabo ari gusoma

Ubushakashatsi bwacu bw’ Ukuri

Muri iki gihe turimo, ubumenyi bwisumbuyeho burahatubereye kuruta mbere hose. Mu bihe byashize, niba warashakaga kumenya ikintu, wagombaga kujya mu isomero ukabishakisha. Uyu munsi murandasi n’ibikoresho byabugenewe bitanga uburyo bwo kubona amakuru atagira iherezo dushobora kubona hafi ako kanya.

Nyagasani arishima iyo dukoresheje ubushishozi mu bikoresho bihatubereye, ariko yatanze iyi nama y’ibihe byose: “nimushakishe mufite umwete kandi mwigishanye amagambo y’ubushishozi; koko, nimushakishe mu bitabo byiza amagambo y’ubushishozi; mushakishe ubumenyi, ndetse kubw’ukwiga ndetse no kubw’ukwizera”Inyigisho n’Ibihango 88:118 Aradushishikariza kwiga ibijyanye n’iby’ isi idukikije ( reba Inyigisho n’Ibihango 88:79; 93:53), ariko mu bushakashatsi bwacu bw’ukuri, tugomba gutumbera Imana, yo “[i]sobanukiwe ibintu byose, kandi ibintu byose biri imbere [yayo], … kandi [i]ri hejuru y’ibintu byose, … kandi [i]zengurutse ibintu byose; kandi ibintu byose biriho [kubwayo],” (Inyigisho n’Ibihango 88:41).

Mu kuri Imana yaduhaye, kumwe kw’ishingiro kuruta ukundi kose mu buzima bwacu ku isi ni uko itubereye Data wo mu Ijuru. Turi abahungu n’abakobwa Bayo muri roho. Iratuzi kandi iradukunda neza. Kandi kubera ko turi abana Bayo muri roho, dufite kamare n’igeno by’ubumana. Gusobanukirwa no kwakira uku kuri guhoraho biduha indangamimerere, agaciro, ndetse n’intego byaduhesheje umugisha kandi bikatuyobora mu buzima bwacu mbere y’isi kandi bikazakomeza gukorwa gutyo muri iki gihe n’iteka ryose.

abantu banyura mu mwenda ukingiriza

Twari kumwe na Data mu Ntangiriro

Mu gihe dushakisha ukuri ku bintu “uko byari bimeze,” dusanga aya magambo Umukiza wacu, Yesu Kristo yavuze ati: “Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, nari mu ntangiriro hamwe na Data, kandi ndi Imfura,” kandi “namwe mwari mu ntangiriro hamwe na Data” (Inyigisho n’Ibihango 93:21, 23).

Mbere y’ubuzima bwacu ku isi, twagiye mu nama yo mu ijuru aho Data wo mu Ijuru yerekanaga umugambi We ukomeye w’ibyishimo. Umuhanuzi Joseph Smith yigishije ko umurava w’Imana yashyize mu mugambi wayo ari ukuduha amahirwe adasanzwe yo gutera imberenka yo ubwayo no gukurizwa hamwe na yo ubwayo. Umurimo n’ikuzo Byayo ni “kugira ngo habeho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu” (Mose1:39).

Twakoresheje amahitamo yacu bityo duhitamo gukurikiza umugambi wa Data wo mu Ijuru. Twahawe umugisha wo kuvukira muri ubu buzima, aho dukomeje kugira amahitamo kandi dushobora guhura n’impfu, kwiga, no gutera imbere mu bugingo buhoraho.

Mu rugendo rwacu rw’ubuzima bupfa, tuzahura n’imbogamizi n’ibisitaza. Ariko ntidukeneye guhangana n’ibibazo by’ubuzima twenyine. Joseph Smith yigishije ko Data wo mu Ijuru Umubyeyi Ukomeye w’isanzure, areberera umuryango wose w’inyokomuntu afite’indoro n’ukwitanaho bya kibyeyi.”

Data wo mu Ijuru, “Data wa twese w’[impuhwe] n’Imana nyir’ihumure ryose,” azaduha umugisha, atuzamure, kandi aduhumurize “mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” (2 Abakorinto 1:3–4). Nk’igice cy’ingenzi muri gahunda ye, Data wo mu ijuru yaduhaye inzira yo kugaruka kuri We.

Ubusitani bwa Getsemani, Isirayeli

Inzira ijya wa Data

Ukuri “[kw’]ibintu nk’uko biri rwose” (Yakobo 4:13) birasobanutse: ntidushobora kugera ku bushobozi bwacu bwose nk’abana ba Data wo mu Ijuru twenyine. Yesu Kristo, Umwana w’imfura wa Data muri roho, yiyemeje kuba Umukiza n’Umucunguzi wacu.

Yesu Kristo, “Ikinege cya Data, wuzuye inema n’ukuri, ndetse na Roho w’ukuri, … waje kandi atura mu mubiri, kandi agatura muri twe” (Inyigisho n’Ibihango 93:11). Yaje kutwereka uburyo bwo kubona ibyishimo, ubusobanuro n’umunezero muri ubu buzima no mu buziraherezo.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

“Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we” (John 3:16–17).

Ubunararibonye bw’umukiza ku isi ni ingirakamaro. Yesu “[ntiya]hawe ubusendere mbere, ahubwo yahawe inema ku yindi” (Inyigisho n’Ibihango 93:12). Yarakuze kugeza “ahawe ubusendere bw’ikuzo rya Se” kandi “yahawe ububasha bwose, haba mu ijuru no ku isi, kandi ikuzo rya Se ryari hamwe na we, kuko atuye muri we” (Inyigisho n’Ibihango 93:16–17). Umukiza yaravuze ati:

“Mbahaye aya magambo kugira ngo mushobore gusobanukirwa no kumenya uburyo bwo kuramya, no kumenya icyo muramiriza, kugira ngo mushobore kwegera Data mu izina ryanjye, kandi mu gihe gikwiriye mugahabwa ku busendere bwe.

“Kuko nimwubahiriza amategeko yanjye muzahabwa ku busendere bwe, kandi muhabwe ikuzo muri njye nk’uko ndi muri Data; kubera iyo mpamvu, ndababwira, muzahabwa inema ku yindi” (Inyigisho n’Ibihango 93:19–20).

Mu Busitani bwa Getsemani no ku musaraba, Yesu Kristo yikoreye We ubwe ibyaha by’isi maze yiyumanganyiriza intimba “ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko” (Aluma 7:11). Ibi “[byamu]teye, … igihangange kurusha byose, guhindagana kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge w’uruhu,” (Inyigisho n’Ibihango 19:18). Ni muri Yesu Kristo no mu Mpongano Ye n’Umuzuko we agakiza n’ikuzwa bishobokera gusa.

Binyuze mu nema y’Umukiza n’igitambo cye cy’impongano, dushobora gukura kugeza igihe tuzakira ubusendere kandi umunsi umwe tukagira ubutungane. Niba tuzakurikiza urugero rw’Umukiza kandi tukubahiriza amategeko Ye, azatujya imbere kandi atuyobore mu nzira yacu yo gusubira imbere y’icyubahiro cya Data wo mu Ijuru.

igishushanyo cya Kristo agendera mu muhanda ujya i Yerusalemu

Kristo mu Muhanda ujya i Yerusalemu, igihangano cyahanzwe na Michael Coleman, ntigishobora kwiganwa

Ese Uzakira ImpanoYe?

Mu kuri “[kw’]ibintu nk’uko bizaba rwose” (Yakobo 4:13), twiga ko ubunararibonye bwacu mu buziraherezo buzagenwa n’amahitamo yacu yo gukurikira Yesu Kristo no kwakira impano atanga. Ibyanditswe byigisha ko “[tuza]nezererwa ibyo [dute]gereje guhabwa.” Ikibabaje, bamwe ntibazaba “bategereje kunezererwa ibyo bashoboraga kuba barahawe.” (Inyigisho n’Ibihango 88:32).

Umukuru w’ivugabutumwa wanjye, Umukuru Marion D. Hanks (1921–2011), wabaye Umuyobozi Rusange w’Abamirongo irindwi, yigishije abavugabutumwa be ko gusaba ibyo twiteguye kwakira no kwishima ari umuyoboro dushobora kwemeza aho turi mu rugendo rwacu rw’ubutungane (rwo gukiranuka). “Kuko, ni iki se byamarira umuntu iyo yemerewe impano, kandi ntahabwe ya mpano?” Uko twakira impano z’Umukiza tuzishakanye umwete no kumukurikira, tuzanezererwa ubugingo buhoraho kandi “n’uwamuhaye iyo mpano” (Inyigiho n’Ibihango 88:33). Iyi mpano yatanzwe mu rukundo rwinshi “[ni yo] mpano isumba izindi mu mpano z’Imana” (Inyigisho n’Ibihango 14:7).

Imana ni Data wo mu Ijuru. Aratuzi kandi aradukunda. Uko tumugarukiye dushakisha ukuri, dushobora kuyoboka ubwenge, kwakira ubushishozi, kwemera ukuri, gukunda ubupfura, no kuyoboka urumuri rumuturukamo (reba Inyigisho n’Ibihango 88:40). Noneho turakomeza mu buzima bwacu bwose kugeza “umunsi uzaza ubwo [tu]zasobanukirwa ndetse Imana, kubera ko [twa]hawe ubuzima muri yo kandi kubwayo” (Inyigisho n’Ibihango 88:49).

Uwo uzaba umunsi uhebuje kandi unejeje kuruta indi.

Aho byavuye

  1. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2011), 210, Gospel Library.

  2. Teachings: Joseph Smith, 39.