2025
Ese ni gute nshobora kumenya ko nihannye by’ukuri kandi nababariwe?
Kamena 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kamena 2025

Ese ni gute nshobora kumenya ko nihannye by’ukuri kandi nababariwe?

umwangavu asenga

Coming Full Circle [Kugaruka Ku Ntangiriro], igihangano cyahanzwe na Jenedy Page

Nyagasani yaravuze ati: “Uwihannye ibyaha bye, uwo ni we ubabarirwa, kandi njyewe Nyagasani, simbyibuke ukundi.

“Kubw’ibi mushobora kumenya niba umuntu yihannye ibyaha bye—dore, azabyatura kandi abireke” (Inyigisho n’Ibihango 58:42–43).

Binyuze mu kwihana kuvuye ku mutima, dushobora guhabwa imbabazi. Igihe wumva ihumure rivuye kuri Roho, ushobora kumenya ko ububasha bw’impongano y’Umukiza buri gukora mu buzima bwawe. Kandi niba turangaye tukongera tugakosa, dushobora kongera tukihana, tukababarirwa, kandi tugakomeza tukagerageza.

Byongeye kandi, Umukuru Dieter F. Uchtdorf wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yagishijje ko Satani azagerageza gutuma twemera ko ibyaha byacu bitababarirwa kubera ko twe tubasha kubyibuka. Satani ni umubeshyi. Imana ntabwo yadusezeranyije ko twe tutazibuka ibyaha byacu. Kwibuka bizadufasha kongera gukora amakosa nk’aya mbere. Ariko nidukomeza kuba abanyakuri n’indahemuka, kwibuka ibyaha byacu bizagenda byoroshywa nyuma y’igihe.

Aho byavuye

  1. For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices (2022), 8.

  2. Reba Mosaya 26:30.

  3. Dieter F. Uchtdorf, Igiterane rusange cyo muri Mata 2007 (Ibendera cyangwa Liyahona,, Gicurasi 2007, 101).