“Dukurikira Yesu Kristo Tumwisunga mu Murimo We,” Liyahona, Kamena 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kamena 2025
Dukurikira Yesu Kristo Tumwisunga mu Murimo We
Tugira uruhare mu murimo w’Umukiza twibanda ku ntego Ze, twubahiriza amategeko Ye kandi dukundana.
Igihangano cya Christ and the Rich Young Ruler [Kristo n’Umutware ukiri Muto w’Umukungu], cyahanzwe na Heinrich Hofmann
Iyo tubatijwe, dutangira urugendo rwo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo. Igice cya uru rugendo gisobanura ko twiyunze na Nyagasani mu murimo We. Umuyobozi Dallin H. Oaks, Umujyanama wa Mbere mu Ubuyobozi bwa Mbere, yanditse ko kimwe mu bisobanuro byimbitse byo kwitirirwa izina rya Kristo ari ubushake n’ukwiyemeza kwitirirwa umurimo w’Umukiza n’ubwami Bwe.
Umurimo w’Umukiza ni “ukugira ngo habeho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu” (Mose 1:39). Ukudapfa ni impano idafite icyo ishingiraho Yesu Kristo yamaze kutwegurira binyuze mu Muzuko We. Icyakora ubugingo buhoraho ntabwo ari kimwe n’ukudapfa. Ubugingo buhoraho ni yo mpano isumba izindi Imana ishobora guha abantu (reba Inyigisho n’Ibihango 14:7). Ni ukubaho ubuziraherezo nk’imiryango imbere Yayo. Kugira ngo twakire ubugingo buhoraho, tugomba kuba abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo. Ibi bisobanura ko twakira inkuru nziza yagaruwe twizera Umukiza n’Impongano Ye, twihana, tubatizwa, twakira impano ya Roho Mutagatifu, dukora kandi twubahiriza ibihango byo mu ngoro, kandi twihangana kugeza ku ndunduro. Kwihangana kugeza ku ndunduro harimo kwiyunga na Umukiza mu murimo We.
Kwinjirana Umwete
Tugira uruhare mu murimo wa Nyagasani igihe dufasha abana b’Imana kugira ngo na bo babe abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo. Harimo gusangiza inkuru nziza Ye, ubwo bakoranya Isirayeli yatatanye, buzuza inshingano mu Itorero ry’Umukiza ndetse bibanda ku guhinduka nka We. Intsinzi yacu mu murimo We ntabwo ishingira ku kuntu abandi bahitamo kudusubiza, ubutumire bwacu, cyangwa ibikorwa byacu by’ubugwaneza buvuye ku mutima. Umuyobozi Russell M. Nelson yemeje ko:Igihe cyose ukoze ikintu icyo ari cyo cyose gifasha umuntu uwo ari we wese—ku ruhande rumwe cyangwa urundi rw’umwenda ukingiriza—Tera itambwe ugana ku kugirana ibihango n’Imana no kwakira imigenzo y’ingenzi y’umubatizo n’iyo yo mu ngoro, uba uri gufasha mu gukoranya Isirayeli.
Mu guhindura umurimo w’Umukiza uwacu, twibanda ku ntego Ze, twubahiriza amategeko Ye kandi dukundana. Igihe dukora umurimo We mu buryo Bwe (reba Inyigisho n’ibihango 51:2), hari ibintu byadusigiwe kugira ngo twe ubwacu tubimenye. Umukiza yabwiye Abera bakoraniye muri Jackson County, Missouri ati:
“Kuko dore, ntibikwiye ko nzategeka mu bintu byose; kuko uhatwa mu bintu byose,byose, ni umunyabute si umugaragu ushishoza; kubera iyo mpamvu nta ngororano ahabwa.
“Ni ukuri mvuga, abantu bagomba kwinjirana umwete mu mugambi mwiza, kandi bagakora ibintu byinshi ku bushake bwabo bwite mu bwisanzure, kandi bagatuma habaho ubukiranutsi bwinshi;
“Kuko ububasha buri muri bo, butuma bakora ku bwabo. Kandi igihe abantu bakoze ibyiza nta buryo bazaburamo ingororano yabo”.(Inyigisho n’Ibihango 58:26–28).
Uko dukurira Umukiza, tukamwisunga mu murimo We, kandi tugafasha abandi kuba abigiswa Be b’indahemuka, twigisha ibyo Yagombaga kwigisha. Kuko tudafie ububasha bwo kugira ibindi twigisha (reba Inyigisho n’Ibihango 52:9, 36), twibanda nta guca ku ruhande ku nyigisho Ze.(reba Inyigisho n’Ibihango 68:25). Byongeye kandi, twitondera by’umwihariko abo ngabo bakennye, badukeneye ndetse kandi batagira kirengera (reba Inyigisho n’Ibihango 52:40). Uku gushimangira kwabaye igihe Umukiza yasubiragamo amagambo ya Yesaya mu isinagogi muri Nazareti agira ati:
“Roho wa Nyagasani ari muri njye, Ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene inkuru nziza; yantumye gukiza abamenetse umutima, yantumye kubwiriza imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri,
“No kumenyesha abantu iby’umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi” (Luka 4:18–19; reba kandi Yesaya 61:1–2).
Umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi uganisha ku gihe imigisha yose izanwa n’ibihango by’Imana izahundagazwa ku bantu Bayo. Dukurikira Yesu Kristo duhamagarira abandi kwakira imigisha izanwa no gukora ndetse no kubahiriza ibihango n’Imana twita kuri abo b’abakene cyangwa babikeneye.
Kwisunga Yesu Kristo mu murimo We birashimishije cyane kubera ko Imirimo, n’imigambi, n’ingamba bye “ntibishobora gutambamirwa, nta nubwo bishobora kuburizwamo.” (Inyigisho n’Ibihango 3:1). Kuri abo bumva bacitse intege, Nyagasani yabagiriye inama ati: “Kubera iyo mpamvu, ntimukananirwe mu gukora icyiza, kuko murimo gushyiraho urufatiro rw’umurimo ukomeye. Kandi mu bintu bitoya havamo ibikomeye” (Inyigisho n’Ibihango 64:33). Tureka Nyagasani akita ku musaruro natwe dukora gusa ni uruhare rwacu.
Umutima n’Ubwenge bifite Ubushake
Gukora uruhare rwacu byoroshye kuruta uko twakwitekerereza kubera ko ntabwo dukeneye kuzana impano cyangwa ubushobozi burenze mu murimo wa Nyagasani. Ubusabe bwe ni ukwiyemeza n’ubushake gusa. Nyagasani yabwiye, Abera bo muri Kirtland, Ohio ati: “Dore, Nyagasani asaba umutima n’ubwenge bifite ubushake” (Inyigisho n’Ibihango 64:34). Nyagassani ashobora gutuma ababishaka bashobora, ariko ntabwo ashobora cyangwa azatuma abashoboye babishaka. Mu yandi magambo, niba twiyemeje kandi dufite ubushake, ashobora kudukoresha. Ariko hatitawe ku buryo turi abanyempano, ntabwo azadukoresha keretse nitwiyemeza umurimo We kandi tukagira ubushake bwo kumufasha.
Samuel na Anna-Maria Koivisto berekanye ukwiyemeza n’ubushake. Vuba cyane nyuma y’ugusyingirwa kwabo, ba Koivistos bavuye muri Jyväskylä muri Finilande, bajya muri Göteborg muri Suwede gukurikirana amahirwe y’umwuga. Nyuma yo kugerayo Umuvandimwe Koivisto yatumiwe gusura Umuyobozi Leif G. Mattsson, umuyanama mu Buyobozi bw’Urumambo rwa Göteborg Suwede. Kubera ko Samuel atavugaga Igisuweduwa, ikiganiro ntaramakuru cyakozwe mu Cyongereza.
Nyuma y’uruzinduko rutoya, Umuyobozi Mattsson yasabye Samuel gufasha nk’umuyobozi w’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Utby. Samuel yagaragaje impungenge ati: “Ariko ntabwo mvuga Igisuweduwa.”
Umuyobozi Mattsson yubamye ku meza ye amubwira amubaza ati: “Ese nigeze nkubaza niba uvuga Igisuweduwa, cyangwa ese ubundi ushaka gukorera Nyagasani?”
Samuel yarasubije ati: “Wanbajije niba nshaka gukorera Nyagasani. Kandi ndabishaka.”
Samuel yemeye umuhamagaro. Anna-Mariya nawe yemeye imihamagaro. Bombi bafashiie mu budahemuka kandi icyo gihe cyose bize kuvuga igisuweduwa neza.
Ukwiyemeza ndetse n’ubushake bwo gukorera Nyagasani byasobanuye ubuzima bwa Samuel na Anna-Maria. Ni intwari zisanzwe mu Itorero. Barafashije mu budahemuka igihe cyose babisabwe. Banyigishije ko iyo dufasha, dukoresha impano dufite (reba Inyigisho n’Ibihango 60:13), kandi noneho Nyagasani adufasha gusohoza imigambi Ye.
Igihe dushaka gufasha, duharanira kutitotomba cyangwa kwijujuta, kubera ko tudashaka kwanduza umurimo wacu mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kwitotomba byaba ikimenyetso cy’ukwiyemeza kujegajega, cyangwa ko urukundo dufitiye Umukiza rutari uko rugomba kumera. Utitonze, umwijujuto ushobora kwaguka ukavamo ubwigomeke kuri Nyagasani. Uku kwaguka kugaragarira mu buzima bwa Ezra Booth umunyamuryango mushya w’Itorero muri Ohio wahamagawe nk’umuvugabutumwa wo muri Missouri.
Ubwo yavaga Ohio muri Kamena 1831, Ezra yari arakaye kuko abavugabutumwa bamwe babashaga gukora urugendo hifashishiwe amagare mu gihe we yagombaga kugenda n’amaguru mu bushyuhe bwo mu mpeshyi abwiriza inzira yose. Yarijujuse. Igihe yageraga muri Missouri yumvaga acitse intege. Missouri ntabwo yari ikintu yari yiteze. Ahubwo yaritegereje hose abona “kuba aho bisa nkaho biteye kwiheba.”
Ezra yabaye umuntu utizera, usarikana kandi akanenga cyane. Mu kuva muri Missouri, aho kugenda abwiriza nk’uko yari yasabwe kubigenza, yagarutse muri Ohio yihuta uko yari ashoboye. Umwijujuto yatangiranye wavuyemo ukujegajega nyuma uvamo gutakaza icyizere mu bunararibonye bwe bwambere mu bya roho. Bidatinze, Ezra yavuye mu Itorero kandi amaherezo ata Ubukristo nuko aba umuhakanyi.
Bene ibyo bishobora kutubaho niba tutitonze. Niba tutagumanye imibonere ihoraho, twiyibutsa nyiri uyu murimo koko, dushobora kwitotomba, tukajegajega, hanyuma amaherezo tugatakaza ukwizera dufite.
Nsenga nsaba ko twahitamo gukurikira Yesu Kristo tumwisunga mu murimo We. Uko tubikoze, duhabwa “ibyo yasezeranije y’igiciro cyinshi” (2 Petero 1:4). Iyi migisha irimo imbabazi z’icyaha (reba Inyigisho n’Ibihango 60:7; 61:2, 34; 62:3; 64:3), agakiza (reba Inyigisho n’Ibihango 6:13; 56:2), n’ikuzwa (reba Inyigisho n’Ibihango 58:3–11; 59:23). Koko, dusezeranyijwe impano ikomeye kuruta izindi Imana ishobora gutanga—ubugingo buhoraho.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, June 2025. Kinyarwanda. 19610 716