Iyerekwa rya Mbere,” Inshuti, Mutarama 2025, 26–28.
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2025
Iyerekwa rya Mbere
Ushobora gusoma iyi nkuru muri Joseph Smith—Amateka 1:1–20.
Mu gihe Yozefu Smith yari akiri umwana, amatorero menshi yigishaga ibintu bitandukanye kuri Yesu Kristo. Joseph ntiyari azi itorero agomba kujyamo.
Umunsi umwe, asoma Yakobo 1:5 muri Bibiliya Ivuga ko niba dukeneye ubwenge , dushobora kubusaba Imana. Joseph ahitamo kubigenza gutyo.
Mu gitondo kimwe cyo mu muhindo, Joseph yagiye gusenga Data wo mu Ijuru mu gashyamba hafi y’inzu y’iwabo.
Joseph yapfukamye hasi nuko atangira gusenga. Ariko yumva azengurutswe n’umwijima. Joseph yagize ubwoba. Yasabye Imana ubufasha.
Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bitunguranye babonekeye Joseph Smith,Joseph yabonye urumuri rumurika cyane rumanuka ruva mw’ijuru. Joseph Smith yabonye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bahagaze mu kirere. Data wo mu Ijuru yavuze Joseph mu’izina. Nuko Amwereka Yesu Kristo noneho aravuga, ati “ Uyu niwe mwana Wanjye Nkunda Cyane. Umwumvire!”
Yesu abwira Joseph Smith kutayoboka na rimwe mu matorero.
Joseph yagombaga gufasha kugarura inkuru nziza yuzuye ku isi.
Joseph ntiyari agifite urujijo na gato. Yari yuzuye umunezero! Yari yamenye ko Imana imukunda. Abantu bamwe na bamwe ntibigeze bizera ko yabonye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, ariko yari abizi ko byari ukuri.
Urupapuro rusigwaho amabara
Data wo mu Ijuru yumva kandi agasubiza amasengesho Yanjye
Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert
Data wo mu Ijuru yasubije isengesho rya Joseph Smith. Azasubiza n’ayawe!
© 2025 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ubutumwa Ngarukwakwezi Mutarama 2025.. Kinyarwanda. 19632 716