“Ubutumwa bwiza bw’Urukundo n’Umunezero,” Liyahona, Mutarama 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2025
Ubutumwa bwiza bw’Urukundo n’Umunezero
Imigisha y’Igarurwa igomba gushimisha imitima yacu kandi ikatwuzuza ishimwe kubera urukundo rukomeye rw’Imana.
Ubutumwa bw’ibyiringiro n’amahoro kuri bose n’uko Yesu Kristo ariho kandi yagaruye Ubutumwa Bwe n’Itorero muri iyi minsi ya nyuma.
Umuhanuzi Joseph Smith yaratangaje ati: “Mbega uburyo ibi bintu ari iby’agaciro katagereranywa ku nyokomuntu! ” “Mu by’ukuri byahabwa agaciro k’ubutumwa bw’umunezero ukomeye, ku bantu bose; inkuru, na none ,ikwiye kuzura isi kandi igashimisha imitima ya buri wese uyumvise mu matwi ye.”
Mu binyejana byinshi byakurikiye umurimo w’Umukiza ku isi, abana b’Imana barayishakishije kandi batakambira kubona urumuri rwuzuye n’ukuri. Ubu butumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo n’ukugarurwa gukomeje biragenda biha abantu bose umugisha kandi bitegurira isi umunsi Yesu Kristo azagarukira “kuyobora nk’Umwami w’Abami na Nyagasani wa ba Nyagasani.” Uku ni ukwerekana kwimbitse urukundo rudashira rwa Data wa twese wo mu Ijuru n’Umukiza wacu. Nejejwe n’uko nshobora kumara ubuzima bwanjye mvuga uku kuri ku isi yose.
Ibidakekwa kandi Bihambaye
Umunsi mushya wakereye umuryango w’abantu mu gashyamba, aho Imana Data n’umwana Wayo, Yesu Kristo, biyeretse kandi bavugana na Joseph Smith mu gisubizo cy’isengesho ry’umwana Joseph ryerekeye itorero agomba kwifatanya naryo.(Reba Joseph Smith—History 1:14–20) Yesu Kristo abwira Joseph ko atagomba kujya mu itorero iryo ariryo ryose. Yasezeranije ko ubusendere bw’inkuru nziza izahishurirwa Joseph mu gihe kizaza.
Kuri benshi, Joseph yasaga nkaho bitakekwaga ko yahamagarirwa uwo murimo w’ingenzi, kandi bari bafite ukuri. Ntiyari yarize kandi yari umuhungu utari ingenzi waturukuga mu cyaro gito mu mujyi wijimye. Nkuko byavuzwe ku Mukiza mu gihe Cye,“Byashoboka ko hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?” (Yohana 1:46), benshi bibazaga ikiza cyaturuka ku mwana w’imyaka 14 ukomoka muri Palmyra, New York. Ariko binyuze kuri Joseph—n’ubwo byagaragaraga nk’ibitabaho—Data wo mu Ijuru na Nyagasani Yesu Kristo batumye habaho igihambaye mu by’ukuri. Ibi bigomba kutuzanira ibyiringiro ko mu bushobozi bwacu buke kandi buciriritse, twatanga umusanzu mu buryo busobanutse ku murimo wa Nyagasani.
Nyuna y’igihe, Nyagasani yahamagaye Joseph “amuvugisha aturutse mu ijuru, maze amuha amategeko” (Amategeko n’Ibihango 1:17). Joseph yakiriye amahishurirwa y’igiciro kinini n’inyigisho z’umumaro zatuzaniye urumuri rushya mugusobanukirwa umugambi mwiza wa Data wo mu Ijuru ndetse n’urukundo rucungura rwa Yesu Kristo n’imbaraga z’igitambo Cye. Igitangaje, ubu butumwa bwiza bwaje mu gihe gikwiye aho iterambere mu bwikorezi, itumanaho, no mu bindi bintu bituma urumuri rw’Imana rumurikira kurushaho umugisha abana bayo.
Marayika Moroni aha Joseph Smith Ibisate bya zahabu, na C. C. A. Christensen
Igihamya Gikomeye cy’Urukundo rw’Imana
Ukwigaragaza kwa marayika Moroni kuri Joseph Smith byari ingenzi cyane ku Igarurwa ry’ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rw’Imana. Moroni yabwiye Joseph Smith iby’inyandiko, zanditswe ku bisate bya zahabu, bishyinguye aho hafi (reba Joseph Smith—History 1:33–34). Bishobotse, Joseph yari guhabwa “imbaraga ziturutse mu Ijuru” (Inyigisho n’Ibihango 20:8) zo gusemura iyo nyandiko mu cyagombaga guhinduka Igitabo cya Morumoni, kigendana na Bibiliya kikaba ari ubundi buhamya bwa Yesu Kristo.
Mu gitabo cya Morumoni cyose, dusomamo inkuru z’abantu, imyaka amagana mbere ya Kristo bari bamuzi kandi barabwiwe ukuza kwe ndetse babyifuza cyane. Tubona kandi ikindi gice cy’umwihariko kivuga ku Mukiza wazutse akiyereka ndetse akanigisha Abanefi, muri icyo gihe nibwo yanabakanguriye kumusanga maze bakumva ikimenyetso n’inkovu z’imisumari ziri mu biganza n’birenge Bye (reba 3 Nefi 11:14–15). Yakijije abarwayi, ibirema, impumyi —“n’abandi bose bari bafite ingorane zitandukanye”— nuko nyuma aha umugisha abana bato ndetse aranabasengera (reba 3 Nefi 17:7–9, 21). Twiga byinshi ku bijyanye n’urukundo rw’Umukiza ndetse n’impuhwe ze muri izi nyandiko ntagatifu.
Igitabo cya Morumoni gihamya ko “Yesu ari Kristo.” Icyizere cyo mu Gitabo cya Morumoni gihora kitwibutsa ko Data wo mu Ijuru n’Umukiza badukunda cyane kurenza ikindi kintu twatekereza.
Imigisha y’Ubutambyi ndetse n’Itorero
Igarurwa ryakomereje mu kwiyerekana kw’izindi ntumwa ziturutse mw’Ijuru kuri Joseph Smith. “Yohani umubatiza wazutse yagaruye ububasha bwo kubatiza mu mazi menshi kubwo guhanagurwa ibyaha. Batatu mu Ntumwa Cumi n’Ebyiri zabanje—Petero, Yakobo, na Yohana—zagaruye ubwigishwa ndetse n’imfunguzo z’ubushobozi bw’ubutambyi. Abandi baraje, harimo na Eliya , wagaruye ububasha bwo gukomatanya imiryango mumubano w’iteka ryose usumba urupfu.”
Ku wa 6 Mata 1830,Yesu Kristo yashinze itorero binyuze ku Muhanuzi Joseph rimeze nk’iryo yariyarashinze mu bihe by’Isezerano Rishya (reba Ingingo z’Ukwizera 1:6), rishingiye “ ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi,Yesu Kristo we akaba ibuye rikomeza imfuruka” (Abefeso 2:20). Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rituma imigisha y’ububasha bw’ubutambyi bwagaruwe iboneka ku bana b’Imana bose biteguye kuyakira.
Nk’uko Umuyobozi Russel M. Nelson yatwigishije, dushobora kubona umunezero mu kwihana buri munsi uko tugarukira Data wo mu’Ijuru ndetse n’Umukiza. Ku bumva bafite intege nkeya bose cyangwa bumva badafite aho babarizwa: bose baratumiwe kuza bagasanga Kristo n’Itorero Rye. Itorero si ikigo cy’intungane ahubwo ni ibitaro ku barwayi. Umukuru Dieter F. Uchtdorf wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri atwibutsa ko “tujya ku Itorero tutagiye guhisha ibibazo byacu ahubwo kubikira.”
Ku itorero tubona umunezero n’amahirwe yo kwihindura twebwe ubwacu,gufasha abandi n’urukundo, kandi tukanasangiza ubuzima bwacu n’ubwiza bwa Kristo. Dushobora “kubarurwa mu bantu b’itorero rya Kristo” maze tukibukwa kandi tugatungwa n’ijambo ryiza ry’Imana”, (Moroni 6:4). Mbega umugisha ukomeye cyane!
Impamvu y’Umunezero Ukomeye
Umuhanuzi Joseph Smith rimwe yaravuze ati:“ Ubu, ni iki twumva mu nkuru nziza twakiriye? Ijwi ry’ibyishimo! Ijwi ry’impuhwe ziturutse mu ijuru; n’ijwi ry’ukuri rivuye mu isi; ubutumwa bwiza ku bapfuye; ijwi ry’ibyishimo kubw’abariho n’abapfuye; ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye” (Inyigisho n’Ibihango128:19).
Ubu butumwa bwiza bwaje kubera ko Data wo mu Ijuru n’umuhungu We akunda ,Yesu Kristo badukunda kandi— bifuza cyane—kongera kuduha ikaze mu ikuzo Ryabo, kugira ngo tuzabeho mu buzima bumeze nk’ubwo babayemo iteka ryose. Igarurwa rihishura ko Bakoze ibishoboka byose by’ingenzi mu gushyiraho aya mahirwe ngo aboneke kuri twese. Muri uru rugendo rugana mu Ijuru, tuzahura n’ibigeragezo n’ingorane, ariko [turiho], kugira ngo [dushobore kugira] umunezero ” (2 Nefi 2:25) muri ubu buzima no mu buzaza. Umuhanuzi Joseph yari azi ibi kurusha abandi bose.
Joseph yahuye kenshi n’abamurwanya n’abamurenganya, ariko yagumanye ya “miterere ye ituje ya cyera”(Joseph Smith—Amateka1:28). Yagumanye umunezero,imbaraga, n’ukwihangana kandi ashyira mu bikorwa uwo mukoro udasanzwe yari yarahawe gukora. Ndunamira Abera bose ba mbere bizeye, bagafasha, kandi bagakurikira Umuhanuzi Joseph Smith kandi bakanitangira kubaka Itorero. Tubafitiye umwenda wo kubashimira no kubaha icyubahiro.
Byari bigoye mu minsi ya mbere y’Itorero, kandi n’uyu munsi byagorana. Ariko Ukugarurwa kuracyakomeje. Hamwe na Yesu Kristo nk’umutwe w’iri Torero, abahanuzi bariho bazakomeza kutuyobora. Inzu za Nyagasani zizakomeza zubakwe, kugira ngo imigisha y’ibihango bihoraho n’Imana bishobore kuduhambira kuri We ndetse n’abacu dukunda ku mpande zose z’umwenda ukingiriza(Reba Matayo 16:19) Urukundo rw’Imana na Yesu Kristo ruzagera ku isi hose nidukurikiza ubusabe bw’Umukiza bwo kugaburira intama Ze kandi tugasangiza inkuru Ye nziza. Tuzahamya ukuri kwagaruwe kugera mu nzira n’ahantu hose hari hagoye gutekereza mu gihe cya Joseph.
Twabona imbaraga n’umunezero ukomeye—nk’uko Umuhanuzi Joseph yabikoze—mu gihe tubaho kandi dukurikiza uku kuri. Umuhamagaro Joseph yahaye Abera bo mu minsi ye ukomereje kuri twe na n’uyu munsi: “ ese ntituzakomeza muri mpamvu ikomeye? Nimujye imbere kandi ntimusubire inyuma. Nimugire umuhate … mukomeze, kugeza ku ntsinzi! Mureke imitima yanyu inezerwe, kandi yishime bihebuje” (Inyigishon’Ibihango 128:22).
Ubutumwa bwiza bw’urukundo n’Umunezero Ukugarurwa kuzana buhe umugisha kandi buyobore ubuzima bwacu —yaba none n’igihe cyose.
© 2025 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bw’ Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona, Mutarama 2025.. Kinyarwanda. 19600 716