Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2025
Ubufasha buva ku Mana mu Buzima Bupfa
Umugambi wa Data wo mu Ijuru utanga ubufasha bwo kutuyobora mu rugendo rw’ubuzima bupfa.
I.
Binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith, Nyagasani yahishuye ibintu bike ku buzima bwa mbere yuko tuza ku isi. Aho twabagaho nk’abana ba roho b’Imana. Kubera ko Imana yifuzaga gufasha abana Bayo gukura, yafashe umwanzuro wo kurema isi kugira ngo tubashe kwakira umubiri, tugire imiterere nk’iy’Imana ifite, kandi tugeragezwe ngo harebwe niba tuzakurikiza amategeko y’Imana. Abujuje ibisabwa “[ba]zongererwa ikuzo ku mitwe ya[b]o ubuziraherezo n’iteka ryose” (Aburahamu 3:26).
Mu gushyiraho ibigombero by’uyu mugambi w’Imana, Imana yahisemo Umwana Wayo w’Ikinege ngo abe Umukiza wacu. Lusiferi watanze ubundi buryo bwari kurimbura amahitamo y’umuntu, yahindutse Satani ndetse “acirirwa hasi.” Nyuma y’uko yirukanwe akajugunwa mu isi ndetse akanga amahirwe y’ubuzima bupfa, Satani yemerewe kugerageza “kubeshya no guhuma abantu, no kubagira imbohe z’ugushaka [kwe], ndetse n’abenshi batazumvira ijwi [ry’Imana]” (Mose 4:4).
Icyangombwa ku mugambi w’Imana ukomeye ku gukura kw’abana Be mu buzima bupfa cyari ukugira ubunararibonye ko hariho “ikinyuranyo mu bintu byose.”(2 Nefi 2:11). Nk’uko imitsi y’umubiri wacu idashobora gukura cyangwa ngo ibungabungwe hatabayeho guhangana n’imbaraga za rukuruzi y’isi zibuza imitsi y’umuntu gukura neza, ni na ko gukura mu buzima bwacu bupfa bisaba umuntu kongera imbaraga mu kurwanya ibishuko bya Satani n’ibindi bimurwanya mu buzima bwe bupfa. Ikintu cy’ingirakamaro gituma habaho ugukura muri roho ni ububasha Imana yatanze n’ibisabwa ngo uhitemo hagati y’icyiza n’ikibi. Abahitamo ikiza bazakomeza bagana ku iherezo ryabo rihoraho. Abahitamo ikibi nabo nk’uko buri wese ahitamo ikibi mu bishuko n’ibigeragezo bitandukanye byo mu buzima bupfa, bazakenera ubufasha bukiza buva ku Mana idukunda yateguye kubaha binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo ituma abantu Bayo bakizwa.
II.
Nta gushidikanya, ubufasha bukomeye Imana yahaye abana Bayo mu buzima bwabo bupfa ni ugutanga Umukiza Kwayo, Yesu Kristo, ngo ababazwe yishyura ikiguzi kandi atange imbabazi ku byaha byihanwe. Iyo Mpongano y’impuhwe kandi y’ikuzo isobanura impamvu ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo ariryo hame rya mbere ry’inkuru nziza. Impongano Ye “ituma habaho umuzuko w’abapfuye” (Aluma 42:23), kandi “[i]hongerera ibyaha by’isi” (Aluma 34:8), igasiba ibyaha byacu byose twihannye kandi igaha Umukiza wacu ububasha bwo kudutabara mu ntege nke n’izindi ngorane zacu byo mu buzima bupfa.
Uretse uko gusibwa guhebuje kw’ibyaha byakozwe ndetse bikababarirwa, umugambi wa Data wo mu ijuru udukunda utanga izindi mpano nyinshi zo kuturinda, harimo kuturinda gukora icyaha ku mwanya wa mbere. Ubuzima bwacu bupfa buri gihe butangirira kuri papa na mama. Ikiza, ni uko bose bahari, kandi bafite impano zitandukanye zo kutuyobora mu gukura kwacu. Bitari ibyo, ukutahaba kwabo ni igice cy’ibiturwanya tugomba gutsinda.
III.
Umugambi wa Data wo mu Ijuru utanga ubundi bufasha bwo kutuyobora mu rugendo rw’ubuzima bupfa. Ndaza kuvuga kuri bune muri bwo. Nyabuneka, ntimwite ku mubare wanjye wa kane w’ubufasha, kubera ko ubu bufasha bufitanye isano kandi buruzuzanya, bityo umubare wose w’ubufasha ntuza kuba ari kane. Usibye ibyo kandi, hari ubundi burinzi bw’impuhwe bwiyongera kuri ubu bufasha.
Uburinzi bwa mbere, ndavuga ku rumuri cyangwa Roho ya Kristo. Mu nyigisho ye ikomeye mu gitabo cya Moroni, Moroni yasubiyemo inyigisho za se ko “Roho wa Kristo yahawe buri muntu, kugira ngo ashobore gutandukanya icyiza n’ikibi” (Moroni 7:16). Dusoma izi nyigisho mu mahishurirwa y’iminsi ya none:
“Kandi Roho aha urumuri buri muntu uje mu isi; maze Roho ikamurikira mu isi yose buri muntu wumvira ijwi rya Roho” (Inyigisho n’Ibihango 84:46).
Nanone: “Kuko Roho wanjye yoherejwe mu isi kumurikira abiyoroshya n’abashengutse, no kubw’uguhanwa kw’abanyabyaha.” (Inyigisho n’Ibihango 136:33).
Umuyobozi Joseph Fieldding Smith yasobanuye ibi byanditswe avuga ko Nyagasani atasize abantu (iyo bavukiye muri iy’isi) nk’abadafite ubufasha, bashakisha urumuri n’ukuri, ahubwo ko buri muntu avukana uburenganzira bwo kwakira ubujyanama, amabwiriza, inama za Roho wa Kristo cyangwa Urumuri rw’Ukuri.
Ubufasha bwa kabiri bukomeye butangwa na Nyagasani bwo kudufasha guhitamo ikiri ukuri ni amabwiriza atandukanye afitanye isano dusanga mu byanditswe nk’igice cy’umugambi w’agakiza (umugambi w’ibyishimo). Ayo mabwiriza ni amategeko, imihango, n’ibihango.
Amategeko asobanura inzira Data wo mu Ijuru yadushyiriyeho adufasha gukomeza twerekeza ku buzima buhoraho. Abantu batekereza amategeko nk’uburyo Imana yahisemo bwo guhana, abananirwa gusobanukirwa iyi ntego y’umugambi w’ibyishimo w’Imana idukunda. Muri iyo nzira, tugenda tugera ku mubano wifuzwa hamwe n’Umukiza wacu kandi tukaba abemerewe ukongererwa ku bubasha bwe bwo kudufasha mu nzira yacu igana ku iherezo atwifuriza twese. Data wo mu Ijuru yifuriza abana Be bose gusubira mu bwami bwa selesitiyeli, aho Imana n’Umukiza wacu batuye, kandi tukagira ubuzima nk’ubwo abo batuye mu ikuzo rya selesitiyeli bafite.
Imigenzo n’ ibihango ni igice cy’itegeko risobanura inzira igana ku bugingo buhoraho. Imihango, n’ibihango bitagatifujwe tugirana n’Imana binyuze muri byo, ni intambwe ikenewe kandi y’ibirindiro by’ibanze muri iyo nzira. Nkunda gutekereza uruhare rw’ibihango nk’uko rugaragazwa mu mugambi w’Imana, imigisha Ye ikomeye ihabwa abo bamusezeranya mbere kubahiriza amategeko ndetse bakubahiriza ayo masezerano.
Ubundi bufasha Imana yaduhaye budufasha guhitamo neza ni ukwigaragaza kwa Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu ni uwa gatatu mu bagize Ubumana. Akamaro ke, kasobanuwe mu byanditswe ko ari uguhamya Data n’Umwana, kutwigisha, kutwibutsa ibintu byose no kutuyobora mu kuri kose. Ibyanditswe birimo ubusobanuro bwinshi bwo kwigaragaza kwa Roho Mutagatifu, nk’umuhamya wa roho mu gusubiza ibyibazwa ku kuri kw’Igitabo cya Morumoni. Ukwigaragaza ntabwo ari uko kwitiranya n’impano ya Roho Mutagatifu, duhabwa nyuma y’umubatizo.
Kimwe mu bigaragaza ubufasha bw’Imana ku bana Bayo bizera ni impano ya Roho Mutagatifu. Akamaro k’iyo mpano ni igihamya cy’uko mu by’ukuri itangwa nyuma yo kwihana no kubatizwa mu mazi menshi, “maze nyuma [ibyanditswe bisobanura ko] hakurikiraho ukubabarirwa ibyaha byanyu kubw’umuriro na Roho Mutagatifu” (2 Nefi 31:17). Abantu bababariwe ibyaha byabo maze kandi bagahora basubiramo ugusukurwa kwabo bihana buri munsi kandi bakabaho bijyanye no kubahiriza ibihango bakoze binyuze mu muhango w’isakaramentu kandi bemerewe isezerano ko Roho Mutagatifu, Roho wa Nyagasani, “ahorana … na bo” (Inyigisho n’Ibihango 20:77).
Kubw’ibyo, Umuyobozi Joseph F. Smith yigishije ko Roho Mutagatifu “azamurikira ibitekerezo by’abantu kubijyanye n’ibintu by’Imana, ngo abemeze mu gihe cyabo cyo guhinduka ko bakoze ugushaka kwa Data, no kuba muri bo nk’umusangirangendo ukomeza ubuhamya bwabo mu buzima, akore nk’umuyobozi wa nyawe kandi utekanye mu kuri kose kandi abuzuze umunsi ku munsi umunezero n’amashimwe, agamije gukorera ibyiza abantu bose, kwihanganira ibibi kuruta gukora ibibi, kuba umugwaneza n’umunyampuhwe, kwihanganira imibabaro no gukunda bihebuje. Abantu bose bagira iyi mpano ntagereranwa, iri simbi ry’agaciro gakomeye, bagira inyota ihoraho yo gukiranuka. Hatabayeho ubufasha bwa Roho Mutagatifu, Umuyobozi Smith yasoje avuga ko nta muntu uri muri ubu buzima bupfa ushobora kunyura mu nzira ifunganye kandi y’impatanwa.
IV.
Hamwe n’ubufasha bwinshi bukomeye bwo kudufasha mu rugendo rw’ubuzima bupfa, birababaje ko abenshi baguma batiteguye umuhuro wabo n’Umukiza n’Umucunguzi wacu, Yesu Kristo. Umugani We w’abakobwa icumi, uvugwa cyane muri iki giterane, werekana ko mu batumiwe guhura na We, ko ari kimwe cya kabiri kizaba kiteguye gusa.
Twese tuzi ingero zijyanye n’abatiteguye: abavuye ku murimo w’ivugabutumwa babangamiye ugukura kwabo muri roho bamara igihe batagaragara mu Itorero, urubyiruko rwashyize mu kaga ugukura kwabo muri roho bananirwa kugira uruhare mu nyigisho n’ibikorwa by’Itorero, abagabo bagiye bahindura igihe cyo guhabwa Ubutambyi bwa Melekisedeki, abagabo n’abagore nabo rimwe na rimwe usanga ari urubyaro rw’abapayiniya cyangwa ababyeyi b’indakemwa mu migirire, mu mico no mu myifatire bahisemo kudakora no kutubahiriza ibihango byo mu ngoro.
Byinshi muri ibyo byo gutandukira no kuyoba bibaho iyo abanyamuryango bananiwe gukurikiza umugambi w’ibanze wo kwita ku bya roho w’isengesho ryo ku giti cya buri muntu, kwiga bihoraho ibyanditswe, no kwihana bihoraho. Murundi ruhande, bamwe basuzugura ugusubira mu bihango kwa buri cyumweru bafata isakaramentu. Bamwe bavuga ko Itorero ritajyanye n’ibyifuzo byabo, bagasimbuza ibyo bareba nk’ibyifuzo byabo by’ahazaza bakabirutisha ibyo Nyagasani yabahaye mu nyigisho Ze nyinshi n’amahirwe yo gufasha abandi.
Ukwiyoroshya no kwizerera muri Nyagasani niwo muti w’uko gutambikira. Nk’uko Igitabo cya Morumoni cyigisha, Nyagasani “aha umugisha n’ugutunganirwa abashyira ukwizera kwabo muri we” (Helamani 12:1). Kwizerera muri Nyagasani ni byo bikenewe by’umwihariko kuri abo bose bakora nabi bagereranya amategeko y’Imana n’inyigisho z’abahanuzi Be babigereranya n’ubushakashatsi buheruka n’ubwenge bwa muntu.
Navuze ku bufasha bwinshi Data udukunda wo mu Ijuru yatanze ngo bufashe abana Be kumusanga. Uruhare rwacu muri uyu mugambi w’ubumana ni ukwizerera mu Mana no gushakisha ndetse no gukoresha ubwo bufasha buva ku Mana, cyane cyane Impongano y’Umwana We Akunda, Umukiza wacu n’Umucunguzi, Yesu Kristo. Ndasenga ngo tuzigishe kandi twubahirize ayo mahame, mu izina rya Yesu Kristo, amena.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, May 2025. Kinyarwanda. 19602