2025
“Nimunsange”
Gicurasi 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2025

“Rushaho kunyegera”

Yesu Kristo akunda buri umwe muri twe. Aduha amahirwe yo kumusanga.

Bavandimwe banjye bakundwa, ni umunezero kuri njyewe kuba ndi hamwe muri iki giterane rusange cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Iri ni Itorero Rye. Dukoraniye mu nyubako n’ingo ziri ku isi hose mu izina Rye.

Twitirirwa izina Rye iyo twinjiye mu bwami Bwe binyuze mu gihango. Ni Umwana w’Imana wazutse kandi wahawe ikuzo. Turi abantu bo kusi, bazahura n’icyaha ndetse n’urupfu. Nyamara, mu rukundo adukunda, Umukiza aduhamagarira kurushaho kumwegera.

Umukiza asohoka mu gituro.

Ubutumwa bwe ngubu: “Nimunyegere nanjye nzabegera; nimunshake mushyizeho umwete maze muzambona; musabe, maze muzahabwa; mukomange, maze muzakingurirwa.”

Hari ibihe twiyumvamo kuba hafi y’Umukiza Yesu Kristo. Kandi nyamara, rimwe na rimwe mu bigeragezo byacu byo ku isi, twiyumvamo kuba kure Ye kandi tukifuza icyizere ko azi ibiri mu mitima yacu ndetse akadukunda nk’abantu ku giti cyabo.

Ubutumire bw’Umukiza burimo uburyo bwo kwiyumvamo icyo cyizere. Nimumusange mu guhora mumwibuka. Nimumushakane umwete binyuze mu kwiga icyanditswe. Baza binyuze mu isengesho rivuye ku mutima usaba Data wo mu Ijuru kugira ngo wiyumve hafi y’Umwana We Akunda.

Hari uburyo bworoshye bwo kubitekerezaho. Ibi ni ibyo wakora niba wari ubaye utandukanye n’inshuti zawe ukunda igihe kimwe. Washaka uburyo bwo kuvugana na bo, waha agaciro ubutumwa ubwo ari bwo bwose wababonyemo, kandi wakora ibyo ushoboye kugira ngo ubafashe.

Inshuro nyinshi ibyo byabaye, ni ko byarushijeho gutinda, ni na ko umubano wanyu wakomera, kandi wakumva urushijeho kumusanga. Niba haciye igihe kinini nta makuru nta n’uburyo bwo gufashanya, umubano wakonja.

Yesu Kristo akunda buri umwe muri twe. Aduha ayo mahirwe yo kumusanga. Nk’inshuti ikunda, uzabikora mu buryo bumwe, mushyikirana binyuze mu isengesho risaba Data wo mu Ijuru mu izina rya Yesu Kristo, mutega amatwi ubujyanama bw’agaciro buturutse kuri Roho Mutagatifu, maze ubundi mugakorera abandi kubw’Umukiza mubyishimiye. Vuba aha mwaziyumvamo uwo mugisha wo kumusanga.

Mu bugimbi bwanjye, niyumvisemo umunezero wo kurushaho kwegera Umukiza (kandi na we arushaho kunyegera) binyuze mu bikorwa byoroheje by’ukubahiriza amategeko. Ubwo nari nkiri muto, isakaramentu ryatangiwe mu iteraniro rya nimugoroba. Nshobora kuba nibuka ijoro rimwe ryihariye, imyaka irenga 75 ishize, igihe bwari bwije kandi hanze hakonje. Ndibuka icyiyumviro cy’umunezero n’urukundo ubwo namenyaga ko nari nubahirije itegeko ryo guhura n’Abera kugira ngo bafate isakaramentu, dukorana ibihango na Data wo mu Ijuru byo guhora twibuka Umwana We no kubahiriza amategeko Ye.

Nyuma y’iteraniro iryo joro, twaririmbye indirimo “Abide with Me; ’Tis Eventide,” mu magambo yibukwa “O Savior, stay this night with me.”

Aya magambo yanzanyemo icyiyumviro cya Roho, ndetse nkiri umusore muto. Niyumvisemo urukundo n’ubwuzu uwo mugoroba binyuze mu ihumure rya Roho Mutagatifu.

Imyaka myinshi nyuma, nashaka kongera kubyutsa ibyo byiyumviro by’urukundo n’ubwuzu numvanye Nyagasani turi mu iteraniro ry’isakaramentu mu buto bwanjye. Bityo nubahirije irindi tegeko ryoroheje: nashakashakiye mu byanditswe.

Mu gitabo cya Luka, nsoma iby’umunsi wa gatatu nyuma y’Umuzuko n’uguhambwa Bye, igihe abagaragu b’indahemuka bari baje, kubera urukundo bakunda Umukiza, kugira ngo basige umubiri We. Igihe bahageraga, basanze ibuye ryavuye ku gituro maze babona ko umubiri We utari uri yo.

Umumarayika ari hanze y’igituro cya Kristo.

Abamarayika babiri bahagaze aho maze babaza impamvu bari bafite ubwoba:

“Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

“Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya

“Ati: Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.”

Kristo n’abigishwa bari mu nzira igana Emawusi.

Uwo mugoroba mu kabwibwi, abigishwa babiri bagendaga bava i Yerusalemu mu nzira ijya i Emawusi, maze Nyagasani wazutse arababonekera nuko agendana na bo.

Igitabo cya Luka kitwemerera kugendana na bo uwo mugoroba:

“Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

“Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

“Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

Bamubwiye iby’umubabaro wabo ko Yesu yapfuye igihe bizeraga ko azaba Umucunguzi wa Isirayeli.

Hagomba kuba hari hari ukwimariramo mu ijwi rya Nyagasani wazutse ubwo yavugishaga aba bigishwa bashavuye kandi bahogora.

Uko nakomezaga gusoma, haje aya magambo yankoze ku mutima wanjye, nk’uko nigeze kwiyumvamo igihe nari ndi umuhungu mutoya:

“Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.

Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.”

Kristo yicaranye n’abigishwa.

Umukiza yemeye iryo joro ubutumire bwo kwinjira mu nzu z’abigishwa Be. Asangira inyama na bo. Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha. Amaso yabo arahumuka baramumenya, Maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

Luka yatwandikiye ibyiyumviro by’abo bigishwa bahawe umugisha: “Baravugana bati: “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

Noneho abigishwa babiri bihuta basubira i Yerusalemu kugira ngo babwire Intumwa cumi n’imwe ibyabaye. Ubwo basangizaga abandi ibyababayeho, Umukiza yongeye kubigaragariza.

Yahagaze hagati yabo maze “arababwira ati: Amahoro abe muri mwe.” Noneho asubiramo ubuhanuzi bw’ubutumwa Bwe kugira ngo ahongere ibyaha by’abana ba Se bose kandi ace iminyururu y’urupfu.

Nuko arababwira ati: “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

“kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

“Ni mwe bagabo b’ibyo.”

Aluma yigishiriza mu Mazi ya Morumoni.

Neza nk’abigishwa Be akunda, buri mwana wa Data wo mu Ijuru wahisemo kwinjirira mu irembo ry’umubatizo agendera ku gihango cyo kuba umuhamya w’Umukiza no kwita ku bakennye mu buzima bwacu bwose bupfa. Uku kwiyemeza kwatweruriwe n’umuhanuzi ukomeye mu Gitabo cya Morumoni imyaka magana ishize ari ku Mazi ya Morumoni:

“Nk’uko mwifuza kuza mu mukumbi w’Imana, kandi mukitwa abantu bayo, kandi mukaba mushaka kwikorerana imitwaro, kugira ngo ishobore kworoha;

“Koko, kandi mukaba mushaka kurirana n’abarira; koko, no guhumuriza abakeneye ihumure, no guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose … , ndetse kugeza ku rupfu, kugira ngo mushobore gucungurwa n’Imana, … kugira ubugingo buhoraho.”

Uko muba indahemuka kuri aya masezerano, muzabona ko Nyagasani yubahiriza isezerano Rye ryo kubana namwe mu bufasha bwanyu, yoroshya imitwaro yanyu. Muzagenda mumenya Umukiza, kandi nyuma y’igihe muzagenda mumera nka We ndetse “mutunganyirizwe muri we.” Mu gufasha abandi kubw’Umukiza, muzabona ko muri kurushaho kumusanga.

Abenshi muri mwe mufite abo mukunda bateshutse mu nzira igana ku bugingo buhoraho. Mwibaza ibindi mushobora gukora kugira ngo mubagarure. Mushobora kwishingikiriza Nyagasani kugira ngo mubasange uko mumukorera mu kwizera.

Mushobora kwibuka isezerano rya Nyagasani yahaye Joseph Smith na Sidney Rigdon ubwo bari bari kure y’imiryango yabo yarabatumye: “Nshuti zanjye Sidney na Joseph, imiryango yanyu imeze neza; bari mu maboko yanjye, kandi nzabakorera ibyo mbona ari byiza; kuko muri njye harimo ububasha bwose.”

Uko mupfuka inguma z’abakennye, ububasha bwa Nyagasani buzabashyigikira. Amaboko ye azaba akuramburiye kugira ngo agutabare kandi aheshe umugisha abana ba Data wo mu Ijuru.

Buri mugaragu wa Yesu Kristo w’igihango azabona ubujyanama Bwe buturutse muri Roho uko bahesha umugisha abandi kandi bakabakorera. Noneho baziyumvamo urukundo rw’Umukiza maze babonere umunezero mu kurushaho kumusanga.

Ndi umuhamya w’Umuzuko wa Nyagasani ubyizeye nkaho nari ndi yo hamwe n’abigishwa babiri mu nzu iri ku muhanda w’i Emawusi. Nzi ko ariho.

Iri ni Itorero Rye ry’ukuri: Itorero rya Yesu Kristo. Ku Munsi w’Urubanza tuzahagarara imbere y’Umukiza, imbonankubone. Bizaba ari igihe cy’umunezero ukomeye ugenewe abamusanze mu murimo We muri ubu buzima kandi bashobora gutegerezanya ishyaka kugira ngo bumve amagambo Ye: “[Ni uko] [ni uko] mugaragu mwiza [w’indahemuka].”

Ndahamya nk’umuhamya w’Umukiza n’Umucunguzi wacu, mu izina rya Yesu Kristo, amena.