Utudomo Tuzahura
Umuhango w’ukuramya ku Isi hose kubw’Urubyiruko Rukuze
Kuwa 2 Gashyantare 2025
Bavandimwe banjye bakundwa, nshuti zanjye nkoramutima, mbazaniye urukundo n’imigisha by’Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’lntumwa Cumi n’Ebyiri.
Nishimiye kuba ndi kumwe namwe kandi ndashimira by’umwihariko ko twagize amahirwe yo kumva umugore wanjye.
Harriet ni isoko y’ibyishimo byanjye. Buri wese umuzi aramukunda. Atuma abamuri iruhande barushaho kuba beza no kwishima. Yambereye urugero rwiza rw’ibyo.]
Turi mu Gihe cy’Ibisubizo Bihita biboneka
Nk’uko mwabyumvanye Mushiki wacu Uchtdorf, twashyingiranwe tukiri bato. Ubu, nyuma y’imyaka myinshi nishimira buri mwanya namaranye na Harriet.
Nyuma y’igihe, nize ko twebwe bo mu gisekuru gikuzeho dufite byinshi by’ibibazo bimwe byerekeranye n’ubuzima mufite, twebwe ni uko hashize igihe kinini turimo kubyibaza. Ibibazo nka:
Ese ndi mu nzira nziza?
Ese Imana koko irambona? Ese yaba inyitaho?
Ese kuki rimwe na rimwe niburamo ibyiyumviro, ibintu bindenze, ntawe umbona, cyangwa mfite irungu?
Ese kuki Imana itatanze igitangaza nari nkeneye byihutirwa?
Ese kuki yatumye nyura muri aka kababaro, uburwayi, cyangwa ishyano?
Ibi ni ibibazo bigoranye ku myaka iyo ari yo yose.
Ibibazo nk’ibi bishobora gutuma tumanjirirwa cyane iyo tudahise tubona ibisubizo ako kanya. Muri iki gihe dushobora kubaza Google ikintu icyo ari cyo cyose kandi tugahita tubona ibisubizo mu masegonda gusa.
Nyamara ibisubizo ku bibazo byacu bwite by’ingirakamaro kandi by’ingenzi cyane ntabwo bihora biza vuba. Akenshi, twerekeza imitima yacu mu ijuru, nuko ibyo tubona bigasa nk’inyoboranyandiko yizengurutsa.
Ntabwo dukunda gutegereza, si byo?
Iyo tugomba gutegereza amasegonda make kugira ngo mushakisha isubize, twibwira ko umuyoboro wagize ikibazo. Mu kumanjirirwa kwacu, birashoboka ko ndetse twareka ishakisha. Ariko iyo bije ku bibazo bihoraho, ibijyanye n’ubugingo, tugomba kurushaho kwihangana.
Ntabwo ibisubizo byose binganya agaciro. Ibisubizo bivuye mu bushishozi bwo mu isi cyangwa ibitekerezo bigezweho biroroshye kuboneka, ariko bitakaza agaciro kabyo vuba iyo ubumenyimburafato bushya cyangwa udushya byeze. Ibisubizo by’ijuru (ibisubizo bihoraho) nta kiguzi twabibonera. Kubona ibi bisubizo kenshi bisaba ubwitange, umurimo n’ugutitiriza.
Ariko ndabibizeza, ibi bisubizo bikwiriye gutegerezwa.
Niba ufite ibibazo bitarabonerwa ibisubizo, ndabahamiriza neza ko Data wo mu Ijuru abumva, abazi kandi atazigera abakuraho amaboko. Bityo ntimumukureho amaboko. Mukomeze guharanira gukurikira inzira Ye maze “azabayobora” kugira ngo mubone ibisubizo mufite ubujyanama buhagije bwo gukomeza kwerekeza mu cyerekezo gikwiriye: mudashyize imbibi ku bukure bwanyu cyangwa amahirwe yanyu yo gushyira ukwizera mu bikorwa.
Guhuza Utudomo
Steve Jobs, umufatanyabikorwa mu gutangiza uruganda rwa Apple rimwe yavuze ko bidashoboka guhuza utudomo ureba imbere. Ushobora kuduhuza gusa urimo kureba inyuma, bityo ugomba kugira icyizere ko utudomo tuzahura mu buryo bumwe ejo hazaza.
Ese avuga ibyo yari ashatse kuvuga iki? Wenda waba warabonye ibishushanyo bigizwe no gusiga amarangi y’amabara mu tudomo duto ku kintu bashushanyirizaho. Uhegereye, utu tudomo dusa nkaho tudahuye kandi dutatanye. Ariko iyo witegereje igishushanyo cyose, ubona uburyo utudomo dukora amabara ndetse n’uko amabara akora imiterere yerekana igishushanyo mbonera cyiza. Rimwe ibyasaga nk’ubufindo ndetse biteye urujijo bitangira gusobanuka.
Rimwe na rimwe ubuzima bwacu busa nk’ibi bishushanyo. Utudomo tugize ibyo tunyuramo mu buzima dushobora gusa nkaho tudahuye kandi dutatanye. Ntabwo dushobora kubona turi ku murongo. Ntabwo dushobora gutekereza ko hari intego n’imwe dufite.
Icyakora, iyo urebye ubuzima bwawe mu mibonere ihoraho y’inkuru nziza ya Yesu Kristo, utangira kubona uburyo utudomo duhirira mu gishushanyo mbonera Imana igufitiye mu bitekerezo byayo.
Kandi uko uharanira kugirira icyizere Imana no gukurikira Umwana Wayo, Yesu Kristo, umunsi umwe muzabona umusaruro warangiye, kandi muzamenya ko Umuhanzi Mukuru yari afite utwo tudomo tujagaraye muri gahunda icyo gihe cyose. Uzabona ko yari irimo kugutegurira amahirwe n’ubushobozi bihebuje cyane kuruta uko wari kuba warabitekereje cyangwa warabigezeho kubwawe. Ibi rwose narabibonye mu buzima bwanjye bwite.
Ibyambayeho muri ubu Buzima bupfa
Bamwe muri mwe mushobora kumenya ko igihe nari nkiri muto, umuryango wanjye wahindutse impunzi kari. Mu ngero zombi, byaragaragaye neza ko abantu bari ahantu twari turi hashya badufataga nkaho “turi munsi yabo.” Mu bana turi mu kigero kimwe, imivugire yanjye yatumaga mera nk’umunyamahanga, kandi yababeraga urwitwazo rwo kunegura no kunseka.
Byagoraga ababyeyi banjye gutunga umuryango wanjye. Bityo mama yatangije ubucuruzi bwo kogereza abantu imyenda, buri wese yarafashaga, nanjye, nkoresheje igare n’akagare, nakoreraga iryo duka nk’“impuguke mu kujyanira abantu imyenda mu rugo” nyuma y’amasomo.
Ihahamuka n’umuhangayiko byatewe no kwimuka kwacu byatumye nsubira inyuma mu masomo yanjye, maze ntakaza umwaka w’amashuri wuzuye.
Mu Budage bw’Iburasirazuba, nari narize Ikirusiya nk’ururimi rwa kabiri. Cyari gikomeye, ariko naragishoboye. Ubu, mu Budage bw’Iburengerazuba, nasabwaga kwiga Icyongereza.
Ibi byasaga nk’ibidashoboka kuri njye! Nibwiraga ko akanwa kanjye katari kajyanye n’ururimi rw’Icyongereza rwose.
My myaka yanjye y’ubugimbi, nari narabengutse umukobwa utangaje cyane ufite amaso meza, manini y’igaju. Kubw’amahirwe make, Harriet ntabwo yasaga n’unyitayeho nabusa. Ibyo nageragezaga byose, ntabwo byasaga nk’aho nagera ku byo nshaka. Yemwe, mwumvise iyi nkuru mu mibonere ye.
Nguko uko nari meze, umusore udashamaje utuye mu Budage bwa nyuma y’intambara wasaga nkaho nta mahirwe yo gutsinda mu buzima yagira.
Icyakora, nari mfite ibintu bibiri byiza nakoraga.
Nari nzi ko umuryango wanjye unkunda. Mu ishuri no mu rusengero hari abarimu n’abigisha banshishikarizaga guhora ngira intego zikomeye kandi sinshike intege. Ndacyibuka igihe umuvugabutumwa ukiri muto w’Umunyamerika yigishaga ati: “Ubwo Imana iri mu ruhande [rwanyu] umubisha [wanyu] ni nde?” Kandi “ku Mana byose birashoboka.”
Hari hari ikintu muri ibi byanditswe cyasaga nk’igisobanutse kandi ari ingirakamaro kuri njye. Naribwiye nti: Niba ari ko bimeze, ubwo ni ukubera iki nkwiye kugira ubwoba?
Ni ko nabyemeraga. Nuko ngirira Imana icyizere.
Mu gihe runaka, nari ndi muri gahunda yo kwimenyereza umwuga. Umwe mu barimu banjye yampaye umuhigo wo kwiga nijoro kugira ngo nige ubwubatsi bw’imashini. Ibi byanteye kuvumbura iraruramutima ryanjye mu kugurutsa indege!
Kandi byarandenze igihe nigaga guhinduka umuderevu, nari nkeneye kumenya Icyongereza. Mu by’ukuri nashakaga guhinduka umuderevu, kandi mu buryo bumwe, bw’igitangaza, akanwa kanjye karahindutse, ndetse Icyongereza ntabwo cyari kikiri ururimi rudashobotse.
Birumvikana ko ibyo bidasobanuye ko ibintu byahoze bigenda neza cyane.
Ubwo nari mfite imyaka 19, nakoze urugendo rugana San Antonio, Texas, kugira ngo ntangire amahugurwa yanjye mu Gisirikare cyo mu Kirere. Ndi mu ndege, nicaye iruhande rw’umugabo wavugaga icyongereza mu mivugire ikomeye yo muri Texas. Narumiwe cyane ko Icyongereza cyatumye niyushya akuya cyane ndimo kucyiga ntabwo cyari kimeze kimwe nikivugwa muri Texas!
Mu ishuri rihugura abaderevu, ibintu na ho byari bigoranye. Yari porogaramu ikomeye cyane abantu bose baharanira, ku buryo buri wese yarwaniraga umwanya wa mbere ku munsi wo kuminuza. Nahise menya ko nari ndi inyuma kubera ko abenshi mu banyeshuri twigana bavugaga icyongereza nk’ururimi rwabo rw’amavuko.
Abanyigishaga gutwara indege bamburiye ku byerekeranye n’akandi kaga gashoboka: namaraga igihe kinini kidakenewe ku rusengero. Abanyamuryango bo muri ako gace banyakiriye mu ishami ryabo no mu ngo zabo, ndetse twubakiye hamwe urusengero muri Big Spring, Texas. Abarimu banjye bahangayikishwaga n’uko ibikorwa nk’ibyo byatambamiraga cyane amahirwe yanjye yo kuba mu bambere. Ntabwo ari ko nabitekerezaga. Bityo nagiriye Imana icyizere kandi nkora ibyo nari nshoboye byose.
Amaherezo, naje kwiga Icyongereza (nubwo nkirimo kukinoza). Narangije amahugurwa yanjye yo kuba umuderevu neza cyane. Nahindutse umuderevu w’umusirikare nuko nyuma nza kuba umutware w’ingabo z’ikigo cy’indege. Hanyuma muza ibya wa mukobwa mwiza, ufite amaso y’igaju narotaga? Ari hano hamwe nanjye.
Gira Umwete no Bintu Bitoya
Bityo mbere y’uko amakuru yose ahishurwa, ntukarengwe n’imirimo igoranye kandi minini y’ubuzima. Wibuke ko ibintu binini bigizwe n’ibintu bitoya. Niwiyemeza gukora “ibintu bitoya kandi byoroheje,” Imana igusaba gukora, kandi ukabikora ubishyizemo umwete mu buryo bushoboka, ibintu binini bizakurikiraho.
Bimwe muri ibi “bintu bitoya kandi byoroheje” birimo isengesho rya buri munsi rivuye ku mutima, kwiga ibyanditswe, kugira Ngwino Unkurikire na Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko igice cy’ibyo ukora buri munsi, kubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi, kuza gusenga, kwishyura ibyacumi n’amaturo, no kumenya neza ko ufite uruhushya rwo kujya mu ngoro rufite agaciro.
Ukore ibi bintu ndetse n’iyo utabishaka, ndetse n’iyo bisaba ukwitanga. Ni ukwitanga gutuma biba ari bitagatifu, kandi “sacrifice brings forth the blessings of heaven.”
Mu buryo bumwe, ukwitanga kwawe “gutoya kandi koroheje” ni utudomo two kubaho buri munsi gutuma habaho igihangano cy’ubuzima bwawe. Ntabwo ushobora kubona uburyo utudomo duhura ubu, kandi ntabwo ibikeneye none aha. Wowe gusa gira ukwizera guhagije mu gihe urimo kubamo ubu ngubu. Girira Imana icyizere, kandi “mu bintu bitoya [hazaturukamo] ibikomeye”.
Girira Imana Icyizere
Ubwo nari mfite imyaka yanyu, ntabwo nari nzi aho ubuzima bwanjye buzanjyana. Ntabwo nabonye utudomo utwo ari two twose duhurira imbere yanjye.
Ariko nagiriye Imana icyizere. Nemeraga ko niba nkoze uko nshoboye ako kanya, Imana izita ku ishusho nyamukuru.
Kandi yarabikoze.
Yari izi iherezo guhera mu ntangiriro igihe njye ntari ndizi.
Ntabwo nashoboraga kubona ejo hazaza, ariko Yo yarabishoboraga.
Ndetse no mu bihe bigoranye, igihe natekerezaga ko natereranywe, yari iri kumwe nanjye: ubu ndabibona.
Mu migani, tubonamo isezerano rigira riti: “Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Ndabingingira kwemerako ubuzima bwawe buzagenda neza ubuziraherezo niwishingikiriza Imana kugira ngo iyobore intambwe zawe. Izi ibintu udashobora gupfa umenye, kandi yaguteguriye ejo hazaza udashobora gupfa utekereje. Intumwa Pawulo yarahamije iti: “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
Bityo ibaze uti: “Ese nshobora gukusanya ukwizera guhagije kugira ngo nemere Imana? Ese ndifuza kugira icyizere ko inkunda kandi ishaka kuyobora inzira yanjye?”
Niba ushobora kubona n’iyo kaba agacimbu k’ukwizera kangana n’akabuto ka sinapi mu mutima wawe (nubwo byaba ari icyifuzo cyo kwemera gusa) tangirira aho.
Imana izi uburyo wahindura utubuto dutoya mo ibiti binini. Kora ibintu bitoya kandi byoroheje, maze Imana izakongerera inshuro igihumbi kandi iguhe umugisha nk’uko yasezeranye!
Imana ni Yo Idushinzwe
Ntabwo ugomba kwinjira cyane mu muco wo kumva amajwi avuguruzanya aca intege cyangwa agakwena kwemera Imana muri rusange no mu idini ryacu by’umwihariko.
Imbuga nkoranyambaga zizamura cyane amajwi nk’ayo.
Ariko igisekuru cyanyu ntabwo ari cyo cyonyine gifite ukwizera mu Mana kwahanganyijwe kandi kugakwenwa. Ibi bisa nkaho ari igice cy’igeragezwa ryo mu buzima bwo ku isi ku bana bose b’Imana.
Yesu yabwiye abigishwa Be ati: “Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije … , ni cyo gituma ab’isi babanga.”
Byaba byiza wemeye ko igihe uziyemeza gukurikira Umukiza, abatuye mu nyubako ngari kandi nini bazabyanga: babisakuze rimwe na rimwe. Ndetse bashobora kugerageza kukuburabuza no kukumwaza.
Ariko wibuke ko atari bo bagushinzwe. Imana ni Yo Igushinzwe. Umunsi umwe, uzahagarara imbere Yayo kugira ngo wisobanure iby’ubuzima bwawe.
Izakubaza niba warakuriye Umukiza, niba warakunze mugenzi wawe, niba waragerageje kuguma mu nzira y’ukwigishwa wivuye inyuma kandi ukubahiriza ibihango byawe.
Nshuti nkoramutima zanjye nto, iki ni igihe cyo kwiyemeza kuri Kristo kandi tugakurikiza inzira Ye.
Umunsi umwe abana bose b’Imana bazapfukama kandi bature ko Yesu ari Kristo, Umucunguzi, Umukiza w’isi. Bazamenya ko yabapfiriye.
Kuri uwo munsi bizasobanuka ko ijwi Rye ari ryo jwi ryonyine ryigeze kugira icyo ritwaye.
Ntacyo Bitwaye
Ubu, ubwo tuvuga ku byerekeranye no kureka Imana ikayobora ubuzima bwacu, ndifuza ko ikintu kimwe gisobanuka. Mushobora kudakunda ibyo ngiye kubabwiraho. Iyo usabye Imana ubujyanama bwerekeranye n’ibyemezo byo mu buzima bwawe (harimo ibyemezo bimwe by’ingirakamaro) ishobora kutaguha igisubizo kirambuye.
Ukuri ni uko rimwe na rimwe ibyo ufatira ibyemezo biba ntacyo bitwaye Nyagasani igihe cyose ugumye mu bihango by’ibanze no mu mahame w’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo.
Hari ibihe bimwe igihe Imana iba ifite inzira runaka ishaka ko ukurikira. Kandi hari ibihe izakuburira kudakora amahitamo runaka kubera akaga udashobora kubona mbere. Ariko noneho hari ibihe iyo ikibazo gifite ibisubizo byinshyi “biri byo”, kandi ushobora kubona umunezero muri kimwe muri byo igihe cyose ubayeho wubahiriza ukuri kw’Imana guhoraho.
Igihe ibi byabaga kuri Joseph Smith n’abasangirangendo be, Nyagasani yatanze igisubizo gishimishije uko bashakishije ubujyanama Bwe. Yaravuze ati: “Ntacyo bintwaye.”
Noneho yongeraho ati: “Muzabe gusa abakiranutsi.”
Wenda biratenguha kumva ko Imana itazaguha amakuru arambuye y’urugendo rw’ubuzima bwawe bwose. Ariko se urashaka koko kuyoborwa muri buri kantu?
Ese urashaka koko utubanga twose tw’ubuzima mbere y’uko ugira amahirwe yo kwitahurira ibintu ubwawe? Ese byaba ari ubuhe bwoko bw’urugendo rushamaje? Ese ibyo ntabwo byakuraho icyiyumviro cyo kwesa umuhigo? Ese ni gute wazigera ukura kandi ukongera icyizere cyawe muri Nyagasani no muri wowe ubwawe?
Nk’uko Nyagasani yabibwiye Oliver Cowdery ati: “Ugomba kubyiga mu bitekerezo byawe, bityo ugomba kumbaza niba bikwiriye.”
Data wo mu Ijuru yaguhaye umugambi We, Uburyo Bwe. Yaguhaye ishusho ngari y’umugambi we. Kandi yagahuye ubwonko bwo kwitekerereza n’umutima wo kwiyumvamo ubutware bwa Roho Mutagatifu. Niba umugirira icyizere, azagufasha kubikoresha neza byombi mu gufata ibyemezo kwawe. Akugirira icyizere cyo gufata ibyemezo byiza bishoboka ukurikira Yesu Kristo.
Inshuro nyinshi, ibyemezo ufata muri icyo gihe bishobora kuba bitari ingirakamaro kuruta ibyo ukora nyuma y’uko icyemezo gifashwe.
Urugero, abakundana bashobora guhitamo gushyingiranwa nubwo bamwe mu bagize umuryango wabo batabafata nk’abajyanye. Icyakora, mfitiye ibyiringiro bikomeye abakundana nk’abo niba, nyuma y’uko icyemezo gifashwe, bakomeza kwiyemeza kubana kandi bakiyemeza no kuguma kuri Nyagasani n’umutima n’ubwenge byabo byose. Mu kwitanaho neza dufite urukundo n’ineza no kwibanda ku byo buri wese akeneye mu marangamutima, muri roho no mu mubiri (dukora ibintu “bitoya” mu buryo buhozaho) bahinduka abajyanye imbere ya buri wese.
Ku rundi ruhande, muzirikane abakundana batekereza ko bahisemo umuntu “utunganye” ariko noneho bakibwira ko ibiruhije babirangije. Nibarekera kurambagizanya, bakarekera kuvugana, bakirengagiza ibihango byabo bitagatifu, nuko bakikunda maze bakaba ba nyamwigendaho, aba bakundana baba bari mu nzira yerekeza mu gahinda n’ukwicuza.
Ihame nk’iryo rikora no mu mahitamo y’imyuga. Mfitiye ibyiringiro bikomeye abafata umwanzuro wo guhitamo wenda umwuga udahebuje cyane ariko bagakora ibyo bashoboye byose nuko bagashaka uburyo bwo gukoresha umurimo wabo mu guhesha Imana ikuzo kandi bagahesha abana Babo umugisha.
Mfitiye ibyiringiro bike abahitamo imyuga idashamaje cyane ariko, nyuma y’igihe, bagatakaza intumbero yabo ku irangamimerere ryabo ry’ubumana n’ibyiza bashobora kugeraho bakorera Imana n’abana Bayo mu gihe kimwe.
Imana yateguye imigisha ihoraho irenze uko ubitekereza. Kugira ngo igufashe kuyakira, yagushyiriyeho amategeko, ibihango bihoraho, inama z’ubuhanuzi zamurikiwe, impano ya Roho Mutagatifu, n’amahitamo mbonezamuco. Ibyo birenze ibihagije kugira ngo bikuyobore ku byishimo byo muri ubu buzima n’umunezero uhoraho. Nyuma y’ibyo, ntukihebe nufata ibyemezo bidatunganye. Uko ni ko wiga. Ibyo ni igice cy’urugendo rushamaje!
Oya, ingendo zishamaje ntizigera zigenda neza kuva zitangiye kugeza zirangiye. Ubuzima bwawe buzaba gatebe kandi bube gatoki. Ariko niba uri indahemuka kuri Yesu Kristo, reba igitambo Cye cy’impongano nk’impano y’urukundo n’ukwihana nk’uburyo bwo kucyemera, ushobora kwizezwa amaherezo y’ibyishimo.
Ushobora kutabibona kugeza nyuma y’igihe kinini, ariko uzasubiza amaso inyuma maze umenye ko Nyagasani atigeze agutererana ndetse nubwo azakureka ukifatira ibyemezo. Uzabona ko utudomo tuzahura.
Ibintu Bitanu byo Kwibuka
Bityo, ese ni iki niringirako muzibukira mu gihe twamaranye uyu munsi?
Icya mbere, menya ko ibisubizo by’Imana ku bibazo wibaza cyane bishobora gufata igihe gito, kandi bishobora kuza mu buryo utatekerezaga. Ibisubizo by’Imana bifite agaciro gahoraho. Bikwiriye gutegerezwa.
Icya kabiri, ntibizakurenge uko ugendera mu nzira y’ukwigishwa. Kora ibyo ushoboye byose mu binto bitoya, kandi ibintu binini bizajya mu buryo.
Icya gatatu, mugire ukwizera gutoya nibura. Emera ko uri ingirakamaro ku Mana, ko ibona ibyo udashobora kubona, kandi ko izakuyobora mu nzira ya nyayo. Aragukunda. Yigirire icyizere.
Icya kane, ntutume amajwi y’urucantege agukura mu rugendo rwawe rw’ukwizera. Ubyibuke, ntabwo abakunegura bagushinzwe. So wo mu Ijuru ni we ugushinzwe. Indangagaciro Ze zifite akamaro.
Icya gatanu, shakisha ubujyanama bwa Nyagasani, kandi igihe avuze ati: “ntacyo bintwaye,” fata ibyemezo byiza ushoboye ushingiye ku kuri uzi. Noneho “ube indahemuka.”
Mbasigiye umugisha wanjye muri iyi ntangiriro y’uyu mwaka ko uko uharanira kumenya So wo mu Ijuru, gukurikira Yesu Kristo no kubahiriza ibihango Bye wivuye inyuma, ukwizera kwawe kuziyongera.
Icyizere cyawe kiziyongera uko ushaka gukurikira Umukiza wawe n’inyigisho Ze.
Muri Yesu Kristo, mu nkuru nziza Ye, no mu Itorero Rye, uzabonamo ibyishimo, umunezero n’amahoro! Kandi umunsi umwe, azaguhoberana urukundo rw’ubumana.
Ufite inyiturano itarondoreka, uzabona ko Imana Ubwayo, mu rukundo Rwayo, inema n’ibambe Byayo birenze igipimo, yahoze ihari, ikureberera, iguha umugisha, kandi igutegurira umwanya.
Iby’ibi mbihamihe kandi mbahaye umugisha wanjye, mu izina rya Yesu Kristo, amena.