Imihango y’Ukuramya yo muri 2025
Izerere mu Mana


9:58

Izerere mu Mana

Umuhango w’ukuramya ku Isi hose kubw’Urubyiruko Rukuze

Gashyantare 2, 2025

Bavandimwe banjye bakundwa, nshuti zanjye ntoya, ndababona n’umutima wanjye wose mu bice bitandukanye ku isi hose. Murasa neza cyane. Muri beza. Nakifuje guhobera cyane buri umwe wese muri mwe.

Ni byiza kubana namwe uyu munsi. Kandi nishimiye ko ndi hano hamwe n’Intumwa nkunda cyane. Ndabizi ko tudakwiye kugira abo dukunda cyane kurusha abandi, ariko mwanya wanjye, ntacyo bitwaye. Nashyingiranwe na we.

Vuba aha duheruste kwishimira yubire yacu y’imyaka 62 dushingiranwe. Kandi turacyakundana!

Tuganira ku byerekeye imbuto z’inkuru nziza! Iyo twakira ubutumwa bugufi bwo kudushima n’urukundo bivuye ku buzukuru n’abuzukuruza bacu, twiyumvamo uburyo imigisha yo kuba abanyamurango b’Itorero ndeste n’inkuru nziza ya Yesu Kristo ifite agaciro.

Kuri mwe mutarashaka, mwatandukanye n’abo mwashakanye, cyangwa muri mu miryango ifite ingorane, ndabahamiriza ko Imana ibazi kandi ibakunda, kandi nimuguma mu bihango, umunezero w’umuryango ntuzamara igihe gito cyangwa ngo ujye kure yanyu. Sinzi neza uko bizagenda, ariko nzi ko inema ya Nyagasani, impuhwe n’urukundo bye bihagije kuri twese. Azatuma biba mu buryo Bwe ndetse n’igihe Cye.

Iyo mbarebye n’uko nkiyumvamo urumuri rukomeye rw’ubwiza n’imbaraga, binyibutsa igihe kidasanzwe ubwo Dieter nanjye twakuriraga mu ishami rimwe i Frankfurt, mu Budage.

Nari mbizi ko yambengutse, ariko sinarimbyitayeho. Yari mwiza gusa yari umwe mu nshuti zanjye zo mu Itorero. Twigiye hamwe kubyina mu bikorwa by’Itorero. Yari mu gihe cy’injyana ya foxtrot, boogie-woogie, na rock and roll.

Nyuma y’uko yinjiye mu itsinda ryabarwanira mu kirere kuba umurwanyi w’umuderevu sinigeze mubona mu gihe cy’imyaka ibiri. Ntababeshye,ubwo yagarukaga i Frankfurt, ibyiyumviro byanjye ntabwo byari byiza. Yasaga nka ba bantu bigirira icyizere kirenze bo muri filime yitwa Top Gun.

Ariko ubwo yamvugishaga naratangaye cyane; yari yarakuze cyane muri icyo gihe cy’imyaka ibiri. Yari azi ibyo yashakaga gukoresha ubuzima bwe, kandi yari akomeye mu bijyanye n’inkuru nziza. Yari yariyemeje kandi ashyiramo ubuhanga mu kurambangiza kwe. Nyuma y’amezi make, twarashyingiranwe.

Nshuti zanjye ntoya, sinigeze nicuza kubwo kongera kumureba ntitaye ku byiyumviro byanjye bya mbere.

Dieter ni urukundo rw’ubuzima bwanjye kandi ni umubyeyi mwiza ndetse na sekuru w’abana b’abana bacu.

Ariko ndimo nihuta gato mu byo nashakaga kubasangiza.

Ubwo nari mfite imyaka 12, data yitabye Imana yishwe na kanseri. Nyuma y’urupfu rwe,urugo rwacu rwahindutse ahantu humubabaro,ingorane,n’ibyiringiro bikeya.

Byasaga nkaho ntakintu nakimwe, cyangwa umuntu,washoboraga guhumuriza mama wanjye cyangwa twebwe abana. Gusa,sicyane! Data watwese wo mu Ijuru,n’urukundo Rwe ruhambaye,ntiyigeze atwibagirwa.

Amezi umunani nyuma y’urupfu rwa data, abavugabutumwa babiri ba Banyamerika bakomanze ku muryango wacu i Frankfurt, mu Budage. Abo bavuga butumwa babiri bayobowe na Roho,basigiye mama wanjye Igitabo cyagaciro cya Morumoni. Uko Nkunda Igitabo cya Morumoni.

Aba bavuga butumwa bato batuzaniye ibisubizo by’Imana. Ubutumwa bw’umugambi wagakiza,umugambi w’ibyishimo,wari mwiza kandi ufite imbaraga. Wagaruye ibyiringiro n’urumuri murugo rwacu. Ubwo twakiraga inkuru nziza yagaruwe,ukubabara kw’imitima yacu,gutakaza ikizere,ndetse n’umubabaro byarakijijwe.

Hamwe n’ubutumwa bw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo, nta mwijima wari ukiri mu muryango wacu cyane ko urumuri n’umwijima bidashobora kubera ahantu hamwe icyarimwe.

Aba bavuga butumwa babiri bari urubyiruko rwiza rukuze. Kuritwe, bari abamarayika babiri bikuzo boherejwe n’Imana.

Nshuti nkoramutima zanjye ntoya, namwe muremye murubwo buryo bumwe bw’ubumana! Muri abatoranijwe bo muri ibi bihe byacu, mwebwe mu magambo no mubikorwa mwigisha kandi mukanubahiriza ubutumwa bw’inkuru nziza aho muri hose. Kubwo iyimpamvu, mwashyizwe mu migi yanyu,amashuri yanyu cyangwa aho mukorera, no mu miryango yanyu. Ntimuzibagirwe ko mufite ubushobozi bwo kubera abamarayika b’ikuzo abo babegereye.

Muhagarariye Itorero rya Yesu Kristo,kandi muri abayobozi bakomeye bo kwamamaza ubutumwa bw’inkuru nziza binyuriye m’ubuzima bwanyu bwiza ndeste n’ubuhamya bwanyu bukomeye.

Umuyobozi ni umuntu ufasha abandi kureba,kwiyumvamo,ndetse no kumenya inzira yu kuri. Nshuti zanjye ntoya bakundwa,mufashanye kumenya inzira y’ukuri ndetse no kuguma mushikamye mu Itorero no mu inkuru nziza.

Buri jambo ryoroheje kandi rituje cyangwa igikorwa cy’ubugiraneza, indangagaciro,urukundo rw’ukuri,serivise,urukundo,ndetse nimpuhwe bya hinduka igikorwa cyanyu cy’ubuyobozi mu bwami bw’Imana. Ntimusuzugure uruhari nu bubasha mufite byo gukora ibyiza.

Reka nongereho hano amagambo make kuri bashiki bacu bigiciro. Muribi bihe bigoye, muhamagariwe gukoresha impano zanyu n’ubutwari bwanyu mu rugamba rwo kurwana hagati yikibi ni kiza.

Mu 1979, Umuyobozi Spencer W. Kimball yahanuye ko iterambere rikomeye ririmo riraza mu Itorero mu minsi yanyuma rizaza kubera ko abagore benshi bo ku isi bazaza mu Itorero ku bwinshi. Ibi bizaba ku rugero abagore b’Itorero bazerekana ubukiranutsi no kuba intyoza mu buzima bwabo ndetse no ku rugero abagore b’Itorero bagaragara nk’abihariye kandi batandukanye (mu buryo bwiza) n’abandi bagore b’isi.

Muri 2015, Umuyobozi Russell M. Nelson yongeyeho ko twebwe dukeneye imbaraga zacu, uguhinduka kwabo, imyizerere yabo, ubushobozi bwanyu bwo kuyobora, ubushishozi bwanyu, ndetse n’amajwi yanyu. Ubwami bw’Imana ntabwo ari kandi ntibushobora kugera ku gipimo cyuzuye nta bagore bakora ibihango bitagatifu bakanabyubahiriza.

Bavandimwe bakundwa, Itorero na Nyagasani babagenera ibikoresho bifite imbaraga bibafasha mu kuzuza ibi akaba ri intego yantu mu buzima.

Musome ibyanditswe,mwibande muri Ngwino, Unkurikire na gahunda y’ishuri ry’iyobokamana,muvugane na Data wo mu Ijuru mufite intego mu masengesho yanyu,mujye gusenga,kandi mukoreshe ukuri n’inyigisho by’inkuru nziza m’ubuzima bwanyu bwa burimunsi. Mukore kandi munagume mu bihango. Mukoreshe ukwihana mukwakira imbabazi. Mwizere Data wo mu Ijuru. Mwizere Yesu Kristo Bazabayobora. Bazabakunda. Kandi barahari.

Nshuti zanjye ntoya bakundwa,nyamuneka mumenyeko mbakunda kandi nshimira buri umwe wese murimwe. Amasengesho yanjye ni migisha biri kumwe namwe. Muri igisobanuro cy’umugambi mwiza w’Imana n’umurimo wejejwe muricyigihe mumateka y’isi. Ibi Ndabihamya, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Teachings of Presidents of the Church: Spencer W. Kimball (2006), 222–23.

  2. Russell M. Nelson, “A Plea to My Sisters,” Ensign or Liahona, Nov. 2015, 96.