Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
17. Kwigisha Inkuru Nziza


“17. Kwigisha Inkuru Nziza,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“17. Kwigisha Inkuru Nziza,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umubyeyi w’umugore urimo kwigisha umuhungu we

17.

Kwigisha Inkuru Nziza

Twigisha inkuru nziza kugira ngo dufashe abantu gukomeza ukwizera kwabo muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

17.1

Amahame y’Imyigishirize nk’iya Kristo

Iyo bigisha inkuru nziza, ababyeyi, abigisha n’abayobozi bakurikiza urugero rwa Yesu Kristo, ari we Mwigisha Mukuru.

Abayobozi basangiza abigisha amahame y’imyigishirize nk’iya Kristo akurikira mu mitunganyirize yabo. Aya mahame asobanuwe birambuye muri Teaching in the Savior’s Way.

3:45

17.1.1

Gukunda Abo Wigisha

Ibintu byose Umukiza akora byerekana urukundo Rwe (reba 2 Nefi 26:24).

3:19

17.1.2

Kwigisha ukoreshejwe na Roho

Abigisha basaba ubujyanama bwa Roho uko bitegura kandi bakigisha, ndetse baharanira kuba indakemwa zikwiriye icungamikorere Rye buri munsi.

3:47

17.1.3

Kwigisha Inyigisho

Bakurikiza urugero rw’Umukiza, abigisha bibanda ku kuri kw’ingenzi, bakiza ukuri kw’inkuru nziza. Bigisha bakoresheje ibyanditswe bitagatifu, inyigisho z’abahanuzi b’iminsi ya nyuma n’ibikoresho by’integanyanyigisho byemewe.

3:33

17.1.4

Gutiza umurindi Imyigire irimo Umwete

Abigisha bashishikariza abanyamuryango gushyira mu nshingano imyigire yabo bwite.

17.2

Imyigire n’Imyigishirize y’Inkuru Nziza Ishingiye mu Rugo

Abayobozi n’abigisha b’Itorero bashishikariza kandi bagashyigikira imyigire n’imyigishirize y’inkuru nziza ishingiye mu rugo.

Abayobozi n’abigisha bashishikariza abanyamuryango gushaka ukumurikirwa kwabo bwite kugira ngo bige kandi bigishe inkuru nziza. Ibyifashishwa byabo by’ibanze bikwiye kuba ibyanditswe bitagatifu n’ubutumwa bw’igiterane rusange.

3:35

17.3

Inshingano z’Abayobozi

  • Gutanga urugero wiga inkuru nziza kandi unayigisha mu buryo bw’Umukiza.

  • Kumenya neza ko kwigisha mu miryango yabo byubaka ukwizera kandi byemewe mu buryo bw’inyigisho.

  • Gutanga inkunga ikomeza ku bigisha mu matsinda yabo.

17.4

Amanama y’Inteko y’Abigisha

Mu manama y’inteko y’abigisha, abigisha bajya inama ku byerekeye amahame y’imyigishirize nk’iya Kristo. Banajya inama kandi k’ukuntu banoza kwiga no kwigisha inkuru nziza. Bakoresha Teaching in the Savior’s Way nk’icyifashishwa.

Amanama y’inteko y’abigisha aba buri gihembwe mu gihe cy’iminota 50 y’isomo ku Cyumweru.

6:7