“Intsinzi y’Umukiza Wacu Dukunda,” Liyahona, Mata 2026.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2026
Intsinzi y’ Umukiza Wacu Dukunda
Nta magambo yo gusobanura ingano y’impano y’agaciro ya Yesu Kristo. Ntizigera isabwa undi. Yarababajwe “[rimwe rizima].”
Uko imyaka yagiye ihita, nagiye ndushaho gucishwa bugufi uko natekereje, nize, kandi naboneye ihumure rikomeye mu mpano itagira igipimo y’Umukiza wacu, Impongano ya Yesu Kristo. Imitekerereze ya muntu rimwe na rimwe ishobora gutangira gusobanukirwa uburyo igeno ry’inyokomuntu ryahindutse ryose kubera ibyabereye muri Getsemani, ku musaraba, no mu gituro.
Twese duhura n’Ugushenguka umutima n’Umubabaro
Mu muhamagaro wanjye nk’Intumwa, nakoze ingendo nyinshi kandi ngira uburenganzira budasanzwe bwo guhura n’abana, urubyiruko n’abakuze ahenshi ku isi. Hari ibihe by’umunezero ukomeye mu buzima, ariko ikintu kimwe niboneye n’amaso yanjye kandi nkacyiyumvamo mu mutima wanjye ni uko byiyongeye ku byishimo n’umunezero, ubuzima bugira ibihe by’ugushenguka umutima n’umubabaro.
Sinzigera nibagirwa kwicarana n’abana bane bato bari bafite ababyeyi bavukijwe ubuzima bunyamaswa n’uwabatereye mu rugo rwabo bwite mu gihe abana bari baryamye, cyangwa guhura n’umugore wari warahohotewe akiri umukobwa n’umuntu bafitanye isano agirira icyizere, cyangwa kwicara iruhande rw’umukobwa muto wari warakomeretse ubwonko nyuma yo guhubuka ku igare kandi aribuzapfe nyuma y’aho gato, cyangwa gutega amatwi amarira y’umugore ufite umugabo wamugambaniye imyaka minshi kandi agatatira ibihango bye by’ingoro mu buryo buteye ubwoba.
Niyumvisemo akababaro k’abashyingiranwe bari bafite umwana mukuru wari utakemera ukuri kw’inkuru nziza kandi agashaka kujegajeza ukwizera kw’abandi mu muryango. Nasuye ababyeyi n’inshuti z’umusore washoboraga kugera kure, wiyahuye. Niyumvisemo intimba y’ubumana y’abakoze icyaha kandi bashakaga kwihana by’ukuri n’ugushengurwa kw’abagizweho ingaruka n’icyaha.
Niboneye ugushengurwa umutima guterwa n’uburwayi bwo mu mutwe ku muntu urwaye no ku babazwa na bwo bucece uko bareba ariko nta kintu babikoraho. Nabonye gupfusha abantu benshi kubera ibiza, imyuzure, serwakira, umuriro n’imitingito. Niboneye imyivumbagatanyo mu bihugu bitewe n’imyuka mibi itewe na politiki, intambara n’ugusenyuka, ndetse n’ishavu biteza iyo ibyo bintu bititezwe bigwira inzirakarengane n’abashaka gukora ibiri byo.
Healing Hands [Ibiganza Bikiza], igihangano cya Kolby Larsen, ntigishobora kwiganwa
Umukiza Aradutabara
Arimo kuvuga ku Mpongano ya Yesu Kristo, Umuyobozi James E. Faust (1920–2007), Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi bwa Mbere, yaravuze ko abakomeretse bakwiye gukora ibyo bashoboye kugira ngo banyure mu bigeragezo byabo, kandi ko Umukiza ‘azatabara abantu be bijyanye n’ubumuga bwabo’ [Aluma 7:12]. Azadufasha kwikorera imitwaro yacu. Ibikomere bimwe birababaza cyane kandi birakomeye cyane ku buryo bidashobora gukizwa nta bufasha buvuye ku bubasha n’ibyiringiro byisumbuyeho kubw’ubutabera butunganye n’isubizwa mu buzima buzakurikiraho. Asobanukiwe akababaro kacu kandi azagendana natwe ndetse no mu masaha yacu yijimye cyane.
Niyumvamo kurushaho kwegera urukundo rw’Umukiza n’imigisha itagira iherezo yadusezeranyije binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo. Ntiyadukinze ibihe bigoranye by’ubuzima bituzanira akababaro katagira igipimo, ariko yaturinze umubabaro udashira no gutereranwa na Data wo mu Ijuru kandi atwemerera, binyuze mu mubabaro yanyuzemo kubwacu, kugira ubushobozi bw’umunezero utunganye n’ibyishimo bihoraho imbere y’Imana.
Umuyobozi Dallin H. Oaks yaratwibukije ati: “Nta gushidikanya, ubufasha bukomeye Imana yahaye abana Bayo mu buzima bwabo bupfa ni ugutanga Umukiza Kwayo, Yesu Kristo, ngo ababazwe yishyura ikiguzi kandi atange imbabazi ku byaha byihanwe. Iyo Mpongano y’impuhwe kandi y’ikuzo isobanura impamvu ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo ari ryo hame rya mbere ry’inkuru nziza. Impongano Ye ‘ituma habaho umuzuko w’abapfuye’ (Aluma 42:23), kandi ‘[i]hongerera ibyaha by’isi’ (Aluma 34:8), igasiba ibyaha byacu byose twihannye kandi igaha Umukiza wacu ububasha bwo kudutabara mu ntege nke n’izindi ngorane zacu byo mu buzima bupfa.”
Igice cya Prayer at Gethsemane [Isengesho i Getsemani], igihangano cya Del Parson, gishobora kwiganwa kubw’imikoreshereze y’Itorero gusa
Umuhango w’Ingenzi w’Ubuziraherezo
Iyo ntekereje ku mubabaro niboneye, akari muto cyane koko ugereranyije n’abakandagiye cyangwa abazakandagira ku isi, sinshobora, nkoresheje amagambo nzi, gusobanura ibyiyumviro biri mu mutima wanjye ku bigomba kuba byarabereye mu mutima no mu mitekerereze no mu mubiri no mu bugingo bw’Umukiza mu bihe Bye bitagatifujwe by’umubabaro yanyuzemo kubw’ibyaha n’akababaro k’inyokomuntu yose.
Uyu muhango w’ingenzi w’ubuziraherezo bwose ubwo Yesu yajyaga “ahitwa i Getsemani” (Matayo 26:36) ku Musozi wa Elayono hanze y’inkike z’umurwa wa Yerusalemu. Abwira abigishwa Be ati: “[Ubugingo] bwanjye bufite agahinda kenshi kenda kunyica” (Matayo 26:38).
Yarasenze, avuga ati: “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko [n]jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Matayo 26:39). Yagarutse mu bigishwa Be, asanga basinziriye, arongera aragenda, maze asenga inshuro ya kabiri. “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba. … Asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere” (Matayo 26:42, 44).
Yesu yasogongeye igikombe gishaririye maze ababazwa birenze imyumvire yacu y’umubiri mu busitani no ku musaraba. Nta cyaha yakoze, yikoreye ibyaha byacu, kugira ngo uko tumusanga maze tukihana, ibyaha n’imitwaro yacu bidukurweho (reba 2 Abakorinto 5:21).
Umubabaro wa Yesu, urupfu rwe n’igitambo Cye cy’impongano byari byaritezwe igihe kirekire. Abivuga imyaka 700 mbere y’ivuka rya Yesu, Yesaya yahanuye ko “[Nyagasani] amushyiraho gukiranirwa kwacu twese” (Yesaya 53:6). Yesu yavuze ku gutanga ubuzima Bwe nk’“incungu” (Matayo 20:28; reba kandi 1 Timoteyo 2:6) “ngo bababarirwe ibyaha” (Matayo 26:28) kubw’abantu bose bazamwemera kandi bakihana ibyaha byabo. Petero yasobanuye uburyo “yababarijwe ibyaha [byacu]” (1 Petero 3:18), ko binyuze mu mibyimba Ye dukizwa (reba 1 Petero 2:24). Yakoze ibyo undi atashoboraga gukora kugira ngo atwemerere gusubira imbere ya Data. “Yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu” (Yesaya 53:5).
Nyuma y’umubabaro muri Getsemani, ishavu Rye ryarakomeje: akagambane k’uwagendanaga na We, urukozasoni imbere y’abategetsi babera, ububabare bw’umubiri We urimo gukubitwa ibiboko, ikamba ry’amahwa ritsindagirwa ku mutwe We n’abasirikare b’abagomo kandi batagira impuhwe (reba Yohana 18:2–3, 12–14; Mariko 15:15–20), ndetse n’ingiga y’igiti iremereye bamwikoreje ku mugongo We ubwo yerekezaga i Gologota (reba Yohana 19:16–17).
Ari ku musaraba, ishavu rikomeye yagize muri Getsemani ryagarukanye ubukana umuntu atashobora kwihanganira. Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yihanganiye inshingano Se yamuhaye zo gutanga ubuzima Bwe ari wenyine. Abasirikare n’abategetsi ntibashoboraga kubumwaka (reba Yohana 10:18). Mu gushengerera n’ubwiyoroshye, Yesu yacuritse umutwe We maze aravuga ati: “Birarangiye” (Yohana 19:30).
Igihe cya nyuma cy’ubuzima Bwe bupfa cyari kirangiye. Nta magambo yo gusobanura ingano y’impanoYe y’agaciro. Ntizigera isabwa undi. Yesu Kristo yarababajwe “[rimwe rizima].” (Abaheburayo 10:10).
Yazutse!
Amaze gusohoza ubumwa Bwe bw’ubumana, Ubu yabaye uwa mbere mu mateka yose ya muntu wazutse mu mva agira ukudapfa (reba 1 Abakorinto 15:21–23).
Babwira abagore bari ku gituro, abamarayika baravuze bati:
“Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?
“Ntari hano ahubwo yazutse” (Luka 24:5–6).
Abwira Intumwa Ze, yaravuze ati: “Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari [n]jye ubwanjye” (Luka 24:39). Nyuma y’aho, “akabonekera … [a]basaga magana atanu [icyarimwe]” (1 Abakorinto 15:6). Abatangabuhamya babonye Umukiza wazutse. Ntabwo yari apfuye. Yari muzima.
Yesu Kristo yacagaguye iminyururu n’amapingu y’uburetwa bw’urupfu butagira iherezo kubwa buri muntu wabayeho cyangwa uzabaho ku isi (reba 1 Abakorinto 15:22). Yanesheje umubisha wacu twese; umwanzi w’urupfu yaraneshejwe burundu.
Umuyobozi Russell M. Nelson (1924–2025) said: “Yesu Kristo yikoreye ibyaha byanyu, imibabaro yanyu, agahinda kanyu, ndetse n’ubumuga bwanyu. Ntimugomba kubyikorera mwenyine! Azabababarira uko mwihana. Azabaha umugisha w’ibyo mukeneye. Azakiza ubugingo bwanyu bwakomerekejwe. Uko mumukorera, imitwaro yanyu izarushaho koroha. Nimuzakora kandi mukubahiriza ibihango byo gukurikira Yesu Kristo, muzabona ko ibihe by’ubuzima bwanyu by’umubabaro ari iby’igihe gito. Amagorwa yanyu ‘[azamirwa] n’umunezero wa Kirsto’ [Aluma 31:38]”
Nk’umwe mu Ntumwa Ze zimitswe, nagize ibihe bya roho n’ibyanjye bwite byampaye ubuhamya bwizewe kandi butajegajega ko ariho. Muri iki gihe cya Pasika, ndiringira ko aya magambo yagenda aducengera mu mitwe no mu mitima yacu: “Let me not forget, O Savior, Thou didst bleed and die for me,” uko tunezezwa no kuririmba:
© 2026 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, April 2026. Kinyarwanda. 20038 716