Liyahona
Guha Imigisha Imiryango Yose yo mu Isi
Liyahona yo muri Werurwe 2026


“Guha Imigisha Imiryango Yose yo mu Isi,” Liyahona, Werurwe 2026.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2026

Guha Imigisha Imiryango Yose yo mu Isi

Niba dukurikiza kandi tugasangizanya umugambi wa Data wo mu Iijuru mu miryango, azabana natwe, adushyigikire, kandi yifatannye natwe mu rugendo rwacu rwo kumugarukira.

igishushanyo cya Yakobo afite iyerekwa

Jacob’s Dream at Bethel [Inzozi za Yakobo i Beteli, igihagano cya J. Ken Spencer

Vuba aha, njye na mushiki wacu Uchtdorf twitabiriye umubatizo w’umwe mu buzukuruza bacu. Ubwo twarebaga ibisekuru byinshi byizihiza ibi birori byishimye, twumvise dushimira byimazeyo Data wa twese wo mu Ijuru kubw’umugambi We w’agakiza ku bana Be. Twahise twumva agaciro gakomeye umuryango n’ibihango bitagatifujwe byagize kuri We kuva mbere na mbere.

Ako kamaro gashobora kugaragara mu nkuru yo mu Isezerano rya Kera ya Yakobo ukiranutse, wafashe urugendo rurerure kandi ruruhije rwo gushaka umugore, gushyingirwa mu gihango no gushinga umuryango. Umugoroba umwe, Yakobo yahagaritse kuruhuka mu ijoro maze abona gusa amabuye y’umusego we. Agomba kuba yari ananiwe cyane kuko nubwo byari bigoye, yashoboye gusinzira maze agira inzozi.

Kubera intego ze zikwiye z’ishyingirwa ry’igihango n’umuryango byanze bikunze, Yakobo yabonye “urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru [kandi] abamarayika b’Imana baruzamukiraho baka[na]rumanukiraho.

“Kandi dore [Nyagasani] ahagarara hejuru yarwo aravuga ati: “Ndi [Nyagasani] Imana ya [so] Aburahamu n’Imana ya Isaka” (Intangiriro 28:12–13).

Nuko Nyagasani agirana igihango cy’ingenzi cy’amasezerano na Yakobo, ari nayo masezerano yari yaragiranye nanone na se wa Yakobo, Isaka, na sekuru we, Aburahamu arimo:

  • Amasezerano yuko Yakobo azaba se w’ “iteraniro ry’amahanga” (Intangiriro 28:3; reba nanone umurongo wa 14).

  • Amasezerano y’igihugu ku rubyaro rwa Yakobo (reba Intangiriro 28:4, 13).

  • Amasezerano ko muri Yakobo no mu “rubyaro rwe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha” (Intangiriro 28:14; yarashimangiwe).

Ubunararibonye bwejejwe bwa Yakobo bwamuteye kuvuga ati: “Ni ukuri [Nyagasani] ari aha hantu. … Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, [kandi] aha niho rembo ry’ijuru” (Intangiriro 28:16–17). Nuko rero, Yakobo yise ako gace Beteli, bisobanura ngo “inzu y’Imana” (Intangiriro 28:19, agasobanuro mpezarupuro a).

Mu buryo bw’ikigereranyo, imigisha yasezeranyijwe yatanzwe mu nzozi za Yakobo yasabye ko Yakobo atera intambwe ikomeye mu buzima busanzwe maze aratsinda. Nk’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ntabwo bigoye kubona isano iri mu nzozi za Yakobo, ibihango bya Nyagasani n’inzu ya Nyagasani. Ingoro ni nyinshi nk’urwo rwego Yakobo yabonye. Inyigisho, imigenzo n’ibihango by’inzu ya Nyagasani bihuza ijuru ny’isi. Ibihango bishobora kugereranywa n’imitambiko ku rwego bituma twegera Nyagasani. Kandi, binyuze mu murimo wejejwe dukorera mu ngoro ntagatifu, duhesha umugisha “imiryango yose yo mu isi”: iya kera, iy’ubu, n’iy’ejo hazaza.

“Mbega ubuvumbuzi!”

Umukuru Bruce C. Hafen, umunyamuryango waruhuwe w’icyubahiro w’Aba Mirongo Irindwi, yigeze guhamagarwa kuri terefone n’umwanditsi w’igazeti y’amakuru y’igihugu. Umwanditsi yashakaga kuvuga ku gitabo giherutse gukora amateka y’imyizerere yerekeye ijuru mu madini menshi atandukanye.

Umukuru Hafen yaranditse ati: “Abanditsi basanze abantu bumva basonzeye ijuru bikabije ndetse n’imiryango yo mu ijuru.” Ariko mu gihe abantu benshi bakomeje kwizera kubaho nyuma y’urupfu, urukundo ruhoraho no kongera guhura kw’imiryango mu ijuru, “amatorero menshi ya Gikristo atanga igisubizo kituzuye kuri iyi nzara yo mu mutima”, uretse itorero rimwe: Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Mu Itorero ry’Umukiza ryagaruwe, dufite ingoro zitagatifujwe. Dufite ishyingiranwa ry’ubuziraherezo, hamwe n’ubushobozi bwo gufatanya imiryango bihesha imigisha irenze nyuma y’urupfu rw’umubiri. Dufite isezerano ry’igihe kizaza gihoraho hamwe n’abakunzi bacu imbere ya Data n’Umwana. Kubera ibyo byose, abanditsi banzuye ko igitekerezo cy’Abera b’Iminsi ya Nyuma cy’ijuru ari cyo cyuzuye, mbega, nakongeraho, gishimishije.

Mbega ubuvumbuzi!” Umukuru Hafen yaritegereje. “Abantu benshi muri iki gihe bifuza imiryango ihoraho, kandi [inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe] isohoza icyo cyifuzo neza kuruta ibindi bitekerezo byashyizweho [cyangwa imyemerere ishingiye ku idini]. Ndifuza ko isi yose yakumva [abana bacu] baririmba inkuru zishimishije: ‘Imiryango ishobora kubana ubuziraherezo.’”

Imiryango ntabwo ari gahunda yo koroshya imibereho gusa. Ni icyitegererezo gihoraho cy’ijuru. “Ni iy’ingenzi ku mugambi w’Umuremyi kubw’igeno rihoraho ry’abana Be.” Nk’uko Umuyobozi Russel M. Nelson (1924–2025) yatwigishije ati: “[Nyagasani] yaremye isi [kugira ngo] dushobore kubona imibiri no kubaka imiryango. Yashinze Itorero Rye kugira ngo akuze imiryango. Atanga ingoro kugira ngo imiryango ishobore kubana ubuziraherezo.”

Ariko inyungu yacu mu miryango ikomeye ntabwo yerekeye amageno ahoraho gusa. Umuryango ufite uruhare runini mu byishimo by’ubuzima bwacu bupfa. Data wa twese wo mu Ijuru, azi neza ibizana umunezero muri iki gihe no mu buryo buhoraho, yohereza abana Be mu miryango, nubwo baba badatunganye nk’uko bari kandi iduhamagarira kubaka no kurera imiryango ikomeye. Mu by’ukuri, “ubumuga bw’umubiri, urupfu, cyangwa indi mirere ishobora gukenera kumenyerwa umuntu ku giti cye.” Ariko nta kintu gishobora gusimbura inshingano z’ingenzi z’umugabo n’umugore, papa na mama zashyizweho n’Imana.

Ubushakashatsi bwakozwe ku “miryango kavukire, yunze ubumwe, ifite ababyeyi babiri” bukomeje kwerekana ko umuryango ari kamara mu kubungabunga “ubumwe bwimbitse bw’urukundo.” Ni “uburyo nyamukuru imico myiza y’abantu bahamye, inyangamugayo kandi bazi neza iby’imibereho bishobora gukuriramo.”

Abarengezi Nyamwete b’Umuryango

Mu by’ukuri, ntibikwiye kudutangaza ko umugambi w’Imana w’ingenzi cyane abantu bashobora kuwurwanya. Satani ntabwo yigeze aha agahenge umuryango, kandi umuhate we uragenda wiyongera cyane “kuko azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Nkuko Umuyobozi M. Russell Ballard (1928–2023), Umuyobozi w’agateganyo w’Ihuriro ry’Intumwa cumi n’Ebyiri yavuze ati: “Satani azi ko uburyo bwizewe kandi bukora neza bwo guhungabanya umurimo wa Nyagasani ari ukugabanya ubushobozi bw’imikorere myiza y’umuryango n’ugutagatifuzwa k’urugo.”

Mu kumenya ibyo tuzi ku muryango uhoraho w’Imana, umugambi Wayo ku bana Bayo, n’akamaro gahoraho mu mibanire y’umuryango, dukwiye kuba mu barengezi nyamwete b’icyo gice cy’imibereho.

Ese ibi ni gute twabikora?

Umuyobozi Dallin H. Oaks yatanze iyi nama agira ati: “Itangazo ku muryango … ni ukongera gushimangira kwa Nyagasani k’ukuri kw’inkuru nziza dukeneye kugira ngo adushyigikire binyuze mu ngorane zugarije umuryango.”

Mu buzima bwacu bwite, dushobora gukora “ibintu bitoya kandi byoroheje” (Aluma 37:6) bikomeza imishyikirano yo mu muryango. Ibi bikubiyemo gukurikiza amahame y’imiryango n’ishyingiranywa byubatswe neza bigaragara mu itangazo ku muryango: “ukwizera, isengesho, ukwihana, imbabazi, icyubahiro, urukundo, ibambe, umurimo, n’ibikorwa byiza by’imyidagaduro.” Tutitaye ku mibereho turimo mu muryango muri iki gihe, dushobora kwerekana mu bikorwa byacu ko imishyikirano mu muryango ari ingenzi kuri twe mu buryo buhoraho.

Nk’“inshingano z’abenegihugu” mu miryango yacu, dushobora “guteza imbere izo ngamba zagenewe kubungabunga no gukomeza umuryango.”

Turi abantu b’igihango cya Nyagasani b’iminsi ya nyuma. Turi abaragwa b’amasezerano yasezeranyijwe Aburahamu, Isaka na Yakobo, amasezerano afitanye isano ikomeye n’imiryango. Ayo masezerano azana n’ukwingingwa gutagatifujwe ko guhesha umugisha “imiryango yose yo mu isi.” Kandi uburyo bumwe bw’ingenzi tubikoramo ni ukubaho, kurengera, no gusangizanya ukuri guhoraho ko “umuryango wimitswe n’Imana” kandi ko “imigenzo n’ibihango biboneka mu ngoro ntagatifu bituma abantu bashobora gusubira imbere y’Imana kandi imiryango ikunga ubumwe mu buziraherezo.”

Ndi kumwe Nawe.

Mu gihe Mushiki wacu Uchtdorf nanjye twitegereje abagize umuryango wacu bagirana ibihango bitagatifujwe na Data wo mu Ijuru wuje urukundo, uhoraho, imitima yacu yuzura umunezero n’ugushimira. Ntabwo tunezererwa gusa abana bacu ndetse n’abana babo, nanone tunezererwa ababyeyi bacu n’ababyeyi babo. Dutekereza byimbitse n’urukundo ruhanitse ku buryo ibihango by’inkuru nziza biduhuza mu bisekuru byinshi. Ni ubunararibonye budasanzwe kubona “urwego rushinzwe hasi,… umutwe warwo [ugera] mu ijuru: kandi dore abamarayika b’Imana baruzamukiraho [ndetse] bakarumanukiraho” (Intangiriro 28:12).

Imigisha Nyagasani yasezeranyije Yakobo mu nzozi ze igera ku bana be b’igihango bose harimo wowe nanjye. Nkuko Nyagasani yakoreye Yakobo, azadusubiza “ku munsi w’umubabaro [wacu]” (Intangiriro 35:3) nitumuhitamo.

Nyagasani yaravuze ati: “Dore,” “Ndi kumwe nawe, [kandi] nzakurindira aho uzajya hose,… kuko ntazagusiga.”(Intangiriro 28:15).

Kimwe na Yakobo, twese dufite ubutayu tugomba kwambuka. Rimwe na rimwe, imigisha yasezeranyijwe isa n’iri kure. Iyo ibibazo bikomeye cyangwa ingorane bije, dushobora kwibaza ku rukundo rwa Nyagasani. Dushobora no kumva ko Imana yaturetse. Nubwo twagize imihati myinshi mu bwigishwa, dushobora kumva ko tutakira imigisha twizeraga kwakira.

Bavandimwe, nshuti nkunda, inzira y’igihango ni inzira yuzuye umunezero, nubwo rimwe na rimwe dushobora gukomeza kumva imibabaro. Niba wumva ko ibice bigize umugambi w’ibyishimo bitujujwe neza mu buzima bwawe bw’iki gihe, nyabuneka wizere ko Nyagasani akuzirikana kandi azaguha imigisha mu gihe gikwiriye, akurikije ubushishozi Bwe.

Ukwizera muri Yesu Kristo n’amasezerano Ye bidutera imbaraga zo kwibanda ku hazaza hacu, aho guheranwa n’ibyatubayeho ahashize. Kubera We, ahazaza hacu ntihakwiriye guhindurwa no gufatwa bugate n’ikintu icyo ari cyo cyose twakoze kera cyangwa hakatubuza gusobanukirwa neza igihe cya none. Nibyo, twese turakomeretse, cyangwa tuzakomereka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ariko twizera Ukiza Mukuru imibabaro. Turamwiringiye cyane, mu by’ukuri, ku buryo twemera amasezerano Ye, “tuyizeye byuzuye”, kabone niyo yaba akiri “kure cyane” (Intangiriro 11:13).

Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Twese dukwiriye kwibuka ko, mu buryo bwite bwa Nyagasani no mu gihe cye, nta migisha itazahabwa Abera Be bakiranutse.” Nyagasani azaca urubanza kandi ahembe buri wese agendeye ku byifuzo by’umutima ndetse n’ibikorwa.”

Ndasezeranya ko uko dukurikiza kandi tugasangizanya umugambi wa Data wo mu Ijuru mu miryango, azabana natwe, azadushyigikira kandi azifitanya natwe mu rugendo rwacu. Ntazigera adusiga twenyine, cyane cyane igihe ibigeragezo bitugezeho cyangwa bigeze kubo dukunda. Azadutwara, atuzamure kandi atujyane mu gihugu cyasezeranyijwe cyuzuye umunezero hamwe na We, hamwe n’Umwana We, Yesu Kristo, ndetse n’imiryango yacu izahoraho.

Aho byavuye

  1. Reba Marion G. Romney, “Temples—The Gates to Heaven,” Ensign, 16 Werurwe 1971.

  2. Reba Bruce C. Hafen, Covenant Hearts: Marriage and the Joy of Human Love (2005), 58–59.

  3. Reba Bruce C. Hafen, Covenant Hearts, 59; reba nanone “Families Can Be Together Forever, Indirimbo, nomero 300.

  4. Umuryango: Itangazo ku Isi,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

  5. Russell M. Nelson, “Set in Order Thy House,” Liyahona, Mutarama 2002, 80.

  6. Umuryango: Itangazo ku Isi

  7. Scott L. Buchanan, “The Nuclear Family Is Indispensable,” Public Discourse, Kamena 4, 2020, thepublicdiscourse.com.

  8. M. Russell Ballard, “The Sacred Responsibilities of Parenthood” (Umuhango w’ukuramya muri Brigham Young University, Kanama 19, 2003), 3, speeches.byu.edu; reba nanone Ensign, Werurwe 2006, 28–29.

  9. Dallin H. Oaks, “The Plan and the Proclamation,” Liyahona, Ugushyingo 2017, 30.

  10. Umuryango: Itangazo ku Isi

  11. Umuryango: Itangazo ku Isi

  12. Umuryango: Itangazo ku Isi

  13. Russell M. Nelson, “Celestial Marriage,” Liyahona, Ugushyingo 2008, 94.