Liyahona
Inzira y’Igihango yuzuye Umunezero
Liyahona ya Gashyantare 2026


“Inzira y’Igihango yuzuye Umunezero,” Liyahona, Gashyantare 2026

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2026

Inzira y’Igihango yuzuye Umunezero

Igitangaza n’ubuhangange bw’abagize umuryango bahuriza hamwe imbere ya Data na Mwana birantangaza cyane kandi biranezeza muri roho yanjye ndetse bikanyuzuzamo icyiyumviro cy’ugushimira.

Umukuru Patrick Kearon n’umugore we, Jennifer

Umukuru Patrick Kearon n’umugore we, Jennifer

Igihe Israel na Elizabeth Haven Barlow bavaga i Nauvoo, Illinois, berekeza mu Kibaya cya Salt Lake mu 1848, basize bahambye umwana wabo w’umuhungu mu irimbi ry’i Nauvoo. James Nathaniel barlow, umwana wabo wa mbere, yari yarapfuye igihe gito nyuma y’ivuka muri Gicurasi 1841.

Kubera urugendo rwabo berekeza mu Kibaya cya Salt Lake, amahirwe menshi ni uko Israel na Elizabeth batigeze bitega kuzongera kuraranganya amaso ku mva y’umuhungu wabo. Ariko igihe Israel yahamagarirwaga kuvuga ubutumwa mu Bwongereza imyaka mike nyuma y’aho, yanyuze i Nauvoo ubwo yatembereraga mu burasirazuba. Abisabwe na Elizabeth, yaciye ku mva y’umuhungu wabo maze yimura ibisigazwa by’umubiri we mu irimbi ry’ibanze, mu burasirazuba bw’umujyi.

Nyuma yo gushakisha umunsi wose ntacyo ageraho, Israel yasabye ubufasha umuntu wari aho ubishinzwe. Umunsi wakurikiyeho, babonye imva, iri hafi n’iya mubyara wa James witwaga Mary. Biteye agahinda, amasanduku yari yaraboze kandi yaravungaguritse. Mu ibarurwa yandikiye umugore we, Israel yaranditse ati: “Bityo nahise nigendera maze nanzura ko nabarekera aho kugeza ikindi gihe.”

Ataragera kure y’imva ni bwo yumvise ijwi. Arimo yibuka uko byagenze, yaranditse ati: “Ntabwo ryumvikanaga neza, ariko ryangumye mu mutwe ku buryo ntashoboraga kurihinyuza: ’Dawe, ntunsige aha.’” Israel yasubiye kuri iyo mva, yanzura kwimura umuhungu we nyuma ya byose. “Niyumvisemo ituze ridasanzwe no kuruhuka mu mutwe ntiyumvagamo mbere. … Ibi rwose ni byo nshobora kuvuga: Ntabwo nigeze numva nzi neza ibiriho biba mu bintu naba narakoze mu buzima bwanjye.”

Kuwa 2, 1853 Israel Barlow n’umuntu ubishinzwe bimuriye imibiri ya James na Mary mu irimbi ry’ibanze ry’i Nauvoo, aho hantu bahashyira “Ikibumbano cy’imyirondoro ku mutwe n’imbibi z’imva ku maguru.”

Israel yabwiye Elizabeth ko yatinze ku gituro, “Niyumvisemo icyifuzo cyo kwitura no gutura ibyanjye byose mu biganza bya Nyagasani, kugira nshobora kubarwa mu bakwiriye kuzana na James mu gitondo cy’Umuzuko wa Mbere.”

Ukwiyegurira inkuru nziza ya Yesu Kristo kwa Israel, gufatanyijwe no kubahiriza ibihango bitagatifujwe, bituma Kristo agira ubugingo buhoraho (wa mugisha usumba iyindi) umushobokera, ushobokera abakurambere be n’urubyaro rwe.

Ni na ko ari ukuri kuri twese.

amasahani y’isakaramentu

Ifoto ya Jerry Garns, ishobora gukopororwa kubw’imikoreshereze y’Itorero gusa

Amasezerano Atagatifujwe

Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo, bakunda buri wese muri twe birenze ikintu icyo ari cyo cyose dushobora gutekereza. Nta hantu urukundo rwabo rugaragarira kuruta imigisha yasezeranijwe ifitanye isano n’ibihango duhabwa ku mubatizo no mu nzu ya Nyagasani.

Umuyobozi Russell M. Nelson (1924–2025) yigishije ko “rimwe mu ihangwa ry’ingirakamaro cyane ryahishuwe mu iyobokamana ari igihango gitagatifujwe,”. “Mu mvugo y’amategeko, muri rusange igihango gikomoza ku bwumvikane hagati y’impande ebyiri cyangwa nyinshi. Ariko mu by’iyobokamana, igihango kirushaho gusobanuka cyane. Ni isezerano ritagatifujwe n’Imana.”

Buri sezerano ritagatifujwe dusezerana kandi tukaryubahiriza riduhesha umugisha. Data wo mu Ijuru n’Umukiza wacu Yesu Kristo bashaka kutwiyegereza. Bashaka kudufasha kwigira no gukurira mu kwizera n’imyimvure. Bashaka kuduha ingabire y’ububasha bw’ijuru. Bashaka ko dukirira kandi tubonera amahoro mu isi ikomeje kuburiramo imigisha nk’iyo. Bashaka ko tubona umunezero muri ubu buzima no mu buzima buzaza. Babikuye muri uru rukundo rutunganye, baduha amahirwe yo kwinjira mu isano ry’igihango na bo. Dufite umugisha wo kongera gukomera kuri ibyo bihango buri cyumweru mu iteraniro ry’Isakaramentu.

Dusangira isakaramentu mu myifatire y’ugushimira kubera ko dufite umugisha wuzuye umunezero wo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, tumwibuka kandi twibuka urukundo Rwe adukunda rugaragara binyuze mu mpano y’Impongano Ye—ko yababajwe, yavuye kandi agapfa kubwacu. Isakaramentu iduhesha kandi umugisha w’amahirwe ngarukacyumweru yo kwerekana ubushake bwacu bwo kubahiriza amategeko Ye, kuvugurura ibihango byacu no gukora igihango gisha (reba Inyigisho n’Ibigano 20:77, 79).

“Akenshi, numva imvugo ivuga ko dusangira isakaramentu kugira ngo tuvugurure ibihango twakoze ku mubatizo. Umuyobozi Nelson yavuze ko nubwo ibyo ari ukuri, birenze ibyo cyane. “Nakoze igihango gishya. Mwakoze ibihango bishya. Noneho Nyagasani akatubwira ko tuzahorana na Roho We akabana natwe. Mbega umugisha ukomeye cyane!

Iyo twihanye kandi tugasangira isakaramentu dufite umutima ucyeye, tubona Roho Mutagatifu kandi tugahanagurwaho icyaha nkaho twongeye kubatizwa. Ibi ni byo byiringiro n’impuhwe Yesu aha buri umwe muri twe.

Mbega uko kwihana no kubabarirwa bizana umunuzero binyuze mu rukundo rucungura rwa Kristo!

Ingoro ya Nauvoo Illinois

Ifoto y’Ingoro ya Nauvoo Illinois yafotowe na Jennifer Rose Maddy

Inzu Ye y’Umunezero

Nyuma yo kuba Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, Umuyobozi Nelson yavuze kenshi ku nzira y’igihango, atangirana n’ubutumwa bwe bwa mbere mu ruhame nk’Umuyobozi w’Itorero. Twinjira muri iyo nzira binyuze mu “kwihana n’umubatizo wo mu mazi” (2 Nefi 31:17), nyuma yaje kuvuga ko kandi “noneho turushaho kuyinjiramo neza mu ngoro.”

Nk’uko gusangira isakaramentu bitwibutsa ibihango byacu n’imigisha bijyana, ni na ko gukorera umurimo mu kigwi cy’undi mu ngoro bibitwibutsa. Uko dukora ibihango mu kigwi cy’abatabarutse, twibuka amasezerano atagatifujwe twakoze n’imigisha yasezeranijwe tuzabona.

Binyuze mu nzira y’igihango, duhinduka abaragwa b’imigisha yose yasezeranyijwe Aburahamu, Isaka, Yakobo n’urubyaro rwabo. Nubwo hari iyo migisha yasezeranijwe, Aburahamu, Isaka na Yakobo ntabwo babayeho mu buzima bworoshye, natwe si bwo tuzabamo. Nka bo, duhura n’amakuba, igihano no gupfusha kuko “[tu]geragezwa mu bintu byose” (Inyigisho n’Ibihango 136:31; reba kandi 101:4–5). Ariko nk’abahanuzi n’Abera bakiranuka ba kera, tuzi uwo dushobora kugirira icyizere (reba 2 Nefi 4:19).

Ubuzima bwacu bupfa ni igihe gusa mu kubaho kwacu, ariko icyo igihe (rimwe na rimwe kigorana cyane) ni icy’akamaro gahoraho. Yego, Data wo mu Ijuru ashaka ko twiga kandi dukura. Kandi, yego, ubwo bukure rimwe na rimwe bubamo ugutenguhwa n’umubabaro. Ariko ashaka ko ubuzima bwacu buba bwiza kandi bwuzura ibyiringiro. Kugira ngo abigereho, no kugira ngo yoroshye urugendo rwacu rwo kumugarukira, yaduhaye Umukiza, ari we “wizeza”ibihango byacu na Se. Binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo, Data asohoza amasezerano yagiranye n’abana Be mu ngoro.

Binyuze mu rukundo Rwe no mu gitambo Cye cy’impongano, Umukiza wacu yahuye kandi akiza ibintu byose tuzahura na byo mu buzima. Kandi kubera inzu Ye ntagatifu (Inzu Ye y’Umunezero) ibintu byose bizagenda neza hatitawe ku makuba. Umuti womora wo kubahiriza ibihango ukiza intimba, akababaro, agahinda n’ugutenguhwa. Ntidukeneye guhangayika cyangwa gutinya. Ahubwo, dushobora kunezezwa n’uko igiciro cy’incungu cyamaze kwishyurwa (reba 1 Abakorinto 6:20) kandi ko inzira y’igihango yerekeza ku bugingo buhoraho yamaze gushyirwaho.

Inzira y’igihango ni inzira y’urukundo rucungura by’ukuri. Uko twubahiriza ibihango dukorera mu ngoro, tubona imigisha y’ububasha bwisumbuyeho, urukundo rwisumbuyeho, impuhwe zisumbuyeho, imyumvire yisumbuyeho n’ibyiringiro byisumbuyeho. Igitangaza n’ubuhangange bw’ugufatanyiriza mu ngoro (kw’abagize umuryango bahuriye hamwe mu rukundo ubuziraherezo) birantangaza cyane kandi biranezeza muri roho yanjye ndetse bikanyuzuzamo icyiyumviro cy’ugushimira.

“Igihe icyo ari cyo cyose ubwoko bw’impagarara ubwo ari bwo bwose bubaye mu buzima bwanyu, ahantu hatekanye kurusha ahandi hose ho kuba mu bya roho ni ukuba mo imbere mu bihango by’ingoro!” Umuyobozi Nelson ni ko yatugiriye inama. Nzi ukuri kw’aya magambo mu bihe byanjye bishimishije kandi binezeza no mu bihe bidashimishij kandi bigoranye.

Igishushanyo cy’abashyingiranwe bacigatiye uruhinja

Jamase Nathaniel barlow, umwana wa mbere wa Israel and Elizabeth Barlow, yapfuye igihe gito nyuma y’ivuka muri Gicurasi 1841. Nyuma y’imyaka, yafatanyijwe n’ababyeyi be mu kigwi cye mu Ngoro ya Logan Utah.

Igishushanyo cya Allen Garns

Bakoranyirize mu Rugo

Nyuma y’uko Israel Barlow asezeye bwa nyuma umuhungu we muto, yandikiye umugore we ati: “Ibitekerezo bwo kujya kure cyane, bitazongera ukundi kugira ngo nsubire ku mva ya [James], byarambabaje cyane ku buryo umutima wanjye washengukaga, kandi ndirira ku mva ye.”

Ndatekereza ko andi marira (kuri iyi nshuro amarira y’umunezero) yarizwe kuwa 4 Ukwakira 1889. Kuri uwo munsi, James Nathaniel Barlow yafatanyijwe n’ababyeyi be mu Ngoro ya Logan Utah. Icyo gihe, Israel yari yaratabarutse, bityo abandi bari mu kigwi cye no mu cya James.

Mushiki wacu Kearon nanjye twumva byihariye ibyiyumviro bya Israel na Elizabeth kandi tubagirira imambe rikomeye. Umwana wacu wa mbere, umuhungu witwa Sean, yapfuye arimo kubagwa umutima ubwo yari afite ibyumweru bitatu gusa. Uku kwari ugutakaza kwadushenguye umutima bikabije. Icyo gihe, twibazaga niba dushobora kubicamo. Twamushyinguye mu mva nto cyane mu Bwongereza. Nyuma y’imyaka 15, umuryango wacu wasabe kwimuka tuva mu rugo rwacu mu Bwongereza kugira ngo dufashirize mu Itorero by’igihe cyose, kandi iyo mva nto twayisize inyuma.

Ntabwo twapfushije uruhinja rwacu mu rugendo rwerekeza iburengerazuba, kandi ntabwo twahuye n’ingorane zitumvikana z’aba Barlows, ariko dutangiye kugenda dusobanukirwa ibyo banyuzemo. Imva y’umuhungu wacu w’uruhinja iri kure cyane, nyamara nk’aba Barlows, dufite ukwizera kutanyeganyezwa mu Muzuko wa Yesu Kristo na kamere ihoraho y’umuryango wacu binyuze mu gihango gitagatifu gifatanya.

Twese dufite abakurambere n’abandi bantu dukunda bitabye Imana barimo kutubwira bati: “Ntimunsige hano.” Kubera ibihango by’ingoro, nta n’umwe ukeneye gusigwa inyuma. Umuhamagaro wacu ni ukubakunda, kubakorera no gufasha kubakoranyiriza mu rugo.

Data wo mu Ijuru aradukunda, njye nawe. Yaduhaye ingoro kugira ngo “ari cyo cyose [du]hambiriye ku isi kizahambirw[e] mu ijuru,” (Inyigisho n’Ibihango 128:8; reba kandi Matayo 18:18). Yohereje Umwana We kugira ngo ace ingoyi z’urupfu, byatumye bishoboka ko twafatanywa n’abagize umuryango wacu ubuziraherezo.

Ni yo mpamvu dufite imigenzo. Ni yo mpamvu dukora ibihango. Ni yo mpamvu twubaka ingoro. Ni yo mpamvu twiyegurira umurimo n’ikuzo ry’Imana (reba Mose 1:39). Kandi ni yo mpamvu turira amarira y’umunezero, tuzi ko kongera guhura n’abacu bihoraho bidutegereje hamwe n’abo dukunda turi imbere ya Data na Mwana.

Ndiringira ko twabona umunezero n’amahoro uko twubahiriza ibihango kandi tukisunga Nyagasani mu murimo We w’ikuzo ukiza.

Aho byavuye

  1. Reba Ora H. Barlow, The Israel Barlow Story and Mormon Mores (1968), 306–8; spelling and punctuation modernized; see also Brent A. Barlow, “Daddy, Do Not Leave Me Here,” Ibendera, Nyakanga 2009, 34–36.

  2. Russell M. Nelson, “Covenants,” Liahona, Ugushyingo 2011, 86.

  3. Reba “I Stand All Amazed,” Indirimbo, no. 193.

  4. Russell M. Nelson, in Dale G. Renlund, “Unwavering Commitment to Jesus Christ,” Liahona, Ugushyingo 2019, 25, note 18.

  5. Jesus Christ Asked Us to Take the Sacrament,” Liyahona, Werurwe 2021, 7.

  6. Reba Russell M. Nelson, “As We Go Forward Together,” Liahona, Mata 2018, 7.

  7. Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” Liahona, Ukwakira 2022, 6.

  8. Kubw’urutonde rw’iyo migisha yasezeranijwe, reba Russell M. Nelson, “Covenants,” Liyahona, Ugushyingo 2011, 87.

  9. Reba Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” 10.

  10. Reba Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” 7.

  11. Russell M. Nelson, “Ingoro y’Imana n’Umusingi Wawe w’Ibya Roho,” Liyahona, Ugushyingo 2021, 96.

  12. Israel Barlow, in Ora H. Barlow, The Israel Barlow Story, 308; spelling and punctuation modernized.

  13. Itariyi y’ifatanywa itangwa n’Isomero ry’Amateka y’Itorero.