“Ibihango, Ububasha n’Amasezerano,” Liahona, Ukwakira 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukwakira 2025
Ibihango, Ububasha n’ Amasezerano
Ingoro ni izingiro ry’ububasha n’uburinzi byasezeranyijwe abizera mbere y’Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani Yesu Kristo.
Ishusho ya Joseph Smith yashushanyijwe na Dan Burr
Muri Gicurasi 1833, sogokuruza wanjye wa kane Asahel Perry na bamwe mu nshuti zanjye bavuye mu majyaruguru ya New York berekeza i Kirtland, Ohio. Ntabwo bari abanyamuryango b’Itorero rishya ryagaruwe, ariko bashakaga guhura n’Umuhanuzi Joseph Smith. Bahageze mu gihe cyo kwitabira inama ya mbere yateranye kugira ngo baganire ku nyubako y’Ingoro ya Kirtland.
Umuhanuzi amaze gutangiza inama, yerekanye igikorwa cyo kubaka ingoro. Hanyuma yahamagariye abari aho kwerekana ibyiyumvo byabo bijyanye n’igikorwa kinini gutyo. Benshi basubije ko Itorero rikennye cyane ku buryo ritashobora gukora igikorwa nk’icyo. Batanze igitekerezo cy’uko hubakwa inyubako ntoya, ihendutse.
Mu biganiro byakurikiyeho, Sogokuru Perry n’inshuti ze bari kumwe, bafata amafaranga yabo maze barayongeranya. Ese bari bafite ahagije yo kwishyura urugendo rwabo rwo kugaruka no gutanga umusanzu wo kubaka ingoro? Nyuma y’iminota mike, sogokuru wanjye yegereye Joseph Smith, akuramo igiceri cya zahabu cy’amadorari atanu maze agiha Umuhanuzi. (Igiceri nk’iki muri iki gihe cyaba gifite agaciro k’amagana y’amadorari!)
Joseph yahagaze imbere y’abagize inama yerekana igiceri. Hanyuma, avuga ashishikaye, yaravuze ati: “umurimo watangiye kandi ko Inzu [ya Nyagasani] izubakwa hakurikijwe icyitegererezo cyatanzwe” na Nyagasani Yesu Kristo.
Umuryango wa Perry ntiwatinze kuba umunyamuryango w’Itorero rya Kirtland, uhabwa imigisha y’ingoro nyuma y’imyaka mike mu Ngoro ya Nauvoo, maze nyuma baza kwambuka ibibaya berekeza i Utah.
Mu gihe Ingoro ya Kirtland yegurirwaga Imana mu 1836, yari ntoya cyane ku buryo itashoboraga kwakira abera bose b’Iminsi ya Nyuma bifuzaga kwitabira igikorwa cyo kuyegurira Imana. Uko Itorero ryagiye rikura, ni na ko umubare w’Abera bagombaga kwitabira amateraniro hanze yayo na wo wakuraga. Umuyobozi James E. Faust (1920–2007), wafashije nk’umuyobozi w’urumambo rwanjye nkiri umusore ndetse nk’umujyanama igihe nahamagarwaga nk’Umuyobozi Rusange mu 2007, yagize icyo avuga ku ngoro ya kabiri y’Itorero:
Mbere y’uko Ingoro ya Nauvoo yuzura mu 1846, Abera bateraniraga hanze, akenshi hafi y’ingoro, kugira ngo bumve Joseph n’abandi bayobozi b’Itorero bavuga. Rimwe na rimwe, abantu ibihumbi bitabiraga ayo materaniro, rimwe na rimwe no mu bihe bibi.
Nk‘uko Umukuru George A. Smith yabyitegereje mu buryo bwe busekeje ngo mu minsi y’Umuhanuzi Joseph, Itorero ryateye imbere neza inyuma y’imiryango.
Twishimiye ko muri iki gihe cyacu, Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminisi ya Nyuma ririmo gutera imbere hanze, imbere no ku isi yose. Iby’uko gutera imbere bikubiyemo kubaka ingoro mu buryo butigeze bubaho “hakurikijwe icyitegererezo cyatanzwe”, ari cyo cyitegererezo cyahoraga kirimo imigisha, ukwiyegurira Imana, ukwizera n’igitambo.
A Glorious Light—Kirtland Temple [Urumuri rwuje Ikuzo—Ingoro ya Kirtland], igihangano cyahanzwe na Glen S. Hopkinson, ntigishobora kwiganwa
Kuki Hakwiye Kubakwa Ingoro Nyinshi?
Umuyobozi Eza Taft Benson (1899–1994) yavuze mu myaka mirongo ishize ko abatubanjirije bahanuye ko ingoro zizakwira akarere k’Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ibirwa bya Pasifika, Uburayi n’ahandi. Niba iki gikorwa cy’ugucungurwa kigomba gukorwa ku gipimo gikwiye gukorwaho, ingoro amagana zizakenerwa.
Umuyobozi Russell M. Nelson yavuze ko [muri iki gihe] turi kubaka ingoro ku buryo butigeze bubaho “kuko Nyagasani yadutegetse kubikora gutyo. Imigisha y’ingoro ifasha gukoranya Isirayeli ku mbibi zombi z’umwenda ukingiriza. Iyi migisha ifasha kandi gutegura abantu bazafasha gutegurira isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani!“
Mu isengesho rye ry’ukwegurira Imana ingoro ya Kirtland, Joseph Smith yarasenze ati: “kugira ngo abantu bose bazinjira mu irebe ry’inzu ya Nyagasani bashobore kumva ububasha bwawe. …
“Kandi turagusaba, Data Mutagatifu, ko abagaragu bawe bahaguruka muri iyi nzu bitwaje intwaro [y’ububasha] bwawe, kandi ko izina ryawe riba kuri bo, n’ ikuzo ryawe ribazenguruka, kandi abamarayika bawe bakagira inshingano kuri bo” (Inyigisho n’Ibihango 109:13, 22; yashimangiwe; reba kandi umurongo wa 23).
Mu gihe nsomye iyo mirongo, ntekereza iyerekwa rya Nefi ry’iminsi ya nyuma. Menya amagambo asa nkayo: “Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabonye ububasha bwa Ntama w’Imana, ko bwamanukiye ku bera b’itorero rya Ntama, no ku bantu b’igihango cya Nyagasani, bari baratatanyirijwe ku isi yose; kandi bari bambaye ubukiranutsi n’ububasha bw’Imana mu ikuzo ryinshi” (1 Nefi 14:14; yashimangiwe).
Nizera ko ingoro z’iminsi ya nyuma zigira uruhare runini mu gusohoza ubuhanuzi bwa Nefi kandi ni izingiro ryo kurinda n’ububasha byasezeranyijwe abizera mbere y’Ukuza kwa Kabiri.
Mu myaka myinshi ishize, mu gihe nafashaga nk’umwepisikopi wa paruwasi ya kaminuza, natangajwe cyane n’umukobwa umwe wo muri paruwasi yanjye. Aracyantangaza. Mumuzi nk’Umuyobozi Emily Belle Freeman, Umuyobozi Rusange w’Inkumi. Mu giterane rusange giheruka, yigishije ko binyuze mu ngoro, Yesu Kristo atuzamura ku rwego rwo hejuru rwa roho.
Igihe cyose ntambutse irebe ry’umuryango w’inzu Ye, niyumvamo umubano w’igihango wimbitse na We. “Njyewe ndatagatifujwe muri Roho Ye, mpabwa ingabire n’ububasha Bwe, ndetse nshyirwa mu muhamagaro kugira ngo nubake ubwami Bwe.”
Ububasha Bwasezeranyijwe
Umuyobozi Nelson yavuze kenshi k’ububasha bwa Yesu Kristo buboneka binyuze mu bihango by’ingoro. Yaravuze ati: “Gukorana n’Umukiza bisobanura ko ugera ku mbaraga Ze n’ububasha Bwe bucungura.” Umuyobozi Nelson kandi yarigishije ati:
“Uko twubahiriza ibihango byacu byo mu ngoro, turushaho kubona ububasha bwe budukomeza. Mu ngoro, tuhakirira uburinzi buturinda guhondagurwa ibipfunsi by’isi.
“Imigenzo Ye [Umukiza] y’ingenzi iduhuza na We binyuze mu bihango by’ubutambyi butagatifu. Noneho, mu gihe twubahirije ibihango byacu, aduha ingabire Ye ikiza, ububasha budukomeza. Kandi yemwe, burya tuzakenera ububasha Bwe mu minsi iri imbere.”
“Ububasha mboneza muco n’ubwo mu bya roho abantu bacu bakeneye muri iki gihe ndetse no mu minsi iri imbere ni ububasha bw’Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo. Twabonye ububasha Bwabo mu kugirana no kubahiriza ibihango na Bo.”
Ububasha bwo mu Ijuru bufite akamaro cyane, bavandimwe, kuko tuba mu isi y’ingome cyane. Tudafite ubwo bubasha, ntituzashobora “kwihangana ku munsi wo kuza kwe” cyangwa “guhagarara ubwo azaboneka” (Malaki 3:2). Ntabwo tuzi igihe uwo munsi uzabera, ariko intumwa Ye yamaze koherezwa mu rwego rwo “gutegura inzira” y’Ukuza Kwe (Malaki 3:1). Hagati aho, isi ntiyerekeje kuri uwo munsi ituje.
Dukeneye ububasha bwaseranyijwe abizera ngo budufashe:
-
Mureke Imana iganze mu buzima bwacu.
-
Mwihane kandi mwegere Nyagasani kurushaho.
-
Muheshe umugisha, mutange ihumure, muyobore kandi mufashanye.
-
“Mwihanganire ibigeragezo, ibishuko, n’ububabare bw’umutima” (reba Mosaya 3:19).
-
Dushake amahoro n’umunezero muri Kristo uko tugenda mu nzira y’igihango.
-
Mutegure “umunsi w’ukugurumana” n’icyorezo cy’abagome” (Inyigisho n’Ibihango 109:46).
-
Mutunganye umurimo wa Nyagasani mbere y’Ukuza Kwe kwa Kabiri.
Ifoto y’igice cyo hejuru cy’ingoro ya Tucson Arizona cyafotowe na James Whitney Young
Abarinzi b’Agakiza
Umurimo n’ikuzo Byayo ni “ukugira ngo habeho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu” (Mose1:39). Buri ngoro ihagaze nk’umurinzi wo ku isi w’umugambi w’agakiza w’Imana, yerekana uruhare nyamukuru rw’Umukiza muri uwo murimo n’ikuzo.
Yitwaje intwaro y’ububasha Bwayo, buri mugabo n’umugore wubahiriza igihango, washyingiwe cyangwa utarashyingiwe, wubahiriza ibihango byo mu ngoro mu budahemuka azahabwa imigisha muri ubu buzima no mu buzima buzaza.
Indunduro buri wese muri twe aharanira ni ugabwa ingabire n’ububasha mu nzu ya Nyagasani, komekanywa nk’imiryango, kuba indahemuka ku bihango byakozwe mu ngoro bidushoboza kugera ku mpano ihambaye kuruta izindi, ari yo y’ubugingo buhoraho. Imigenzo yo mu ngoro ndetse n’ibihango muhakorera ni ingezi mu gukomeza ubuzima bwanyu, ugushyingirwa kwanyu hamwe n’umuryango wanyu, ndetse n’ubushobozi bwanyu bwo guhangana n’ibitero by’umwanzi. Uguhimbaza kwanyu mu ngoro n’umurimo wanyu aho ngaho ku bw’abakurambere banyu bizabahesha umugisha w’icyahishuwe bwite kiruseho n’amahoro kandi bizatera imbaraga ukwiyemeza kwanyu mu kuguma mu nzira y’igihango.”
Nk’Intumwa ya Nyagsani Yesu Kristo, ndahamya ko ibi bintu ari ukuri.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, October 2025. Kinyarwanda. 19611 716