“Bahawe Umugisha w’Ubushobozi n’Ububasha by’Ubutambyi,” Liyahona, Sep.2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nzeri 2025
Bahawe Umugisha w’Ubushobozi n’Ububasha by’Ubutambyi
Abanyamuryango b’Itorero bakoresha ububasha bw’Imana mu gufasha abandi no kubahesha umugisha mu Itorero, mu rugo, no ku isi hose.
Ubuhamya bwacu ku isi ni uko ubutambyi butagatifu bw’Imana ari ingenzi mu gusohoza umurimo Wayo w’agakiza n’ikuzwa, ko yagaruye ubutambyi ku isi kubw’iyo ntego, kandi ko buyoborwa n’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
Ikenerwa ry’Ubushobozi n’Ububasha by’Ubutambyi
Yesu Kristo ni umutwe w’Itorero. Itorero ni igikoresho yaremye kugira ngo asohoze umurimo w’ingezi wo gucungura ikiremwamuntu muri ubu busonga bwa nyuma bw’inkuru nziza nko mu busonga bw’igihe yari hano ku isi. Binyuze mu Itorero:
-
Ashobora kwamamaza inkuru nziza Ye ku isi yose.
-
Ashobora gutanga umubatizo n’ibindi bihango—ndetse n’inzira y’igihango iganisha ku bwami Bwe bwa selesitiyeli.
-
Ashobora guhuza imiryango ubuziraherezo.
-
Ashobora gutanga impano z’agakiza, ndetse no ku bantu bapfuye batazifite.
-
Ashobora kwita ku bintu bikenewe n’abana b’Imana muri iki gihe.
Kugira ngo asohoze izi ntego zikomeye, no gutegura ukugaruka k’Umukiza,Itorero rikeneye ubuyobozi bukomeza, ubushobozi, n’ububasha. Itorero ni ryo “ry’ukuri kandi ririho” (Inyigisho n’Ibihango 1:30) kubera ko Kristo ariha ubuyobozi n’ububasha Bwe binyuze mu butambyi Bwe, “Ubutambyi Butagatifu, bijyanye n’Icyiciro cy’Umwana w’Imana” (Inyigisho n’ibihango 107:3).
Ariko kubw’ubu butambyi butagatifu, Itorero ryaba umuryango usanzwe, ukora ibyiza mu isi ariko nta bubasha bwo kugera ku ntego yo gutegura abahungu n’abakobwa b’Imana kugera ku munezero w’ubuzima buhoraho imbere Ye. Hamwe n’ubu butambyi n’imfunguzo zo kuyobora umurimo w’ubutambyi, hari ubushobozi n’ituze mu Itorero.
“Mu Itorero, ubushobozi bwose bw’ubutambyi bukoreshwa bugendeye ku icungamikorere ry’[a]bafite imfunguzo z’ubutambyi.
Abanyamuryango b’Itorero b’igitsina gabo b’indakemwa bahabwa ubushobozi bw’ubutambyi binyuze mugutanga n’ukwimikwa mu nzego z’ubutambyi. Abanyamuryango b’Itorero bose bashobora gukoresha ubushobozi bagenewe uko barobanurwa mu nshingano cyangwa uko bashingwa gufasha gusohoza umurimo w’Imana.
Binyuze mu mfunguzo z’ubutambyi, ibyo Nyagasani ashyira imbere bizahora biganza. Nta muntu washyigikira gahunda ye bwite itagendera mu murongo We. Nta muntu ushobora gutsinda mu butambyi bw’indonke, agamije inyungu bwite no kuyobokwa.
Kandi ubutumbyi ni ingirakamaro mu ngo z’abanyamuryango b’Itorero. Umuyobozi Dallin H. Oaks, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi bwa Mbere, yigishije ko ihame rigenga ko ubushobozi bw’ubutambyi bushobora gukoreshwa igihe buyobowe n’umwe ufite infungozo z’iyo nshingano ari ishingiro mu Itorero,ariko ibi ntibireba umuryango. Abagabo bayobora kandi bagakoresha ubutambyi mu miryango yabo (bajya inama, bagatumiza inama z’umuryango,batanga umugisha w’ubutambyi cyangwa wo gukiza indwara ku bagize umuryango cyangwa abandi, n’ibindi) badahawe inama cyangwa uburenganzira n’umuntu ufite imfunguzo z’ubutambyi.
Ihame nk’iryo rikoreshwa kandi igihe umugabo adahari maze umugore akaba ari we uyoboye umuryango. Aba ayoboye mu rugo rwe kandi ni igikoresho cyo kuzana ububasha n’imigisha y’ubutambyi mu muryango we binyuze mu ngabire n’iyomekanwa mu ngoro.
Ukugarurwa k’Ubutambyi mu Gihe Cyacu
Kuwa 15 Gicurasi 1829
Ukugarurwa k’ubushobozi bw’ubutambyi muri ubu busonga bwa nyuma byakozwe mu buryo buteguye, bukurikirana intambwe ku yindi. Mu gihe icyanditswe cy’urufatiro mu busonga bwacu, Igitabo cya Morumoni, cyari kiri gusemurwa mu 1829, Nyagasani yatangiye gushyiraho umurongo w’ubutambyi Bwe muri gahunda. Mu gusubiza Joseph Smith na Oliver Cowdery ku isengesho ry’ubusabe bavuze ku bijyanye n’umubatizo, Yohana Umubatiza wazutse yarabigaragarije maze abaha Ubutambyi bwa Aroni, ari bwo butambyi “[b]ufite imfunguzo z’umurimo w’abamarayika, n’uw’inkuru nziza y’ukwihana, n’uw’umubatizo wibiza kubw’ukubabarirwa ibyaha” (Inyigisho n’Ibihango 13:1). Hamwe n’ubwo bushobozi, Joseph Simth na Oliver umwe yabatije undi nyuma babatiza abandi ubwo Itorero ritanganywa gutyo.
Bitaditinze nyuma yo kuwa 15 Gicurasi 1829
Hadaciye igihe kinini Yohana Umubatiza yigaragaje, Intumwa za kera Petero, Yakobo na Yohana barababonekeye maze babaha ubukuru cyangwa Ubutambyi bwa Melikizedeki, harimo “imfunguzo z’ubwami bwanjye n’ubusonga bw’inkuru nziza kubw’ … ubwuzure bw’ibihe” (Inyigisho n’Ibihango 27:13; reba na 128:20).
Kuwa 3 Mata 1836
Ubushobozi bw’ubutambyi bw’inyongera bukenewe bwakurikiyeho igihe, mu Ngoro ya Kirtland, batatu mu bahanuzi ba kera Mose, Eliyasi na Eliya, babonekeye Joseph na Oliver maze babaha imfunguzo zo gukoranya Isirayeli ndetse n’iz’umirimo wo mu ngoro za Nyagasani (reba Inyigisho n’Ibihango 110:11–16).
Impeshyi 1829–Mata 1835
Ibyahishuwe ubu byanditswe mu Nyigisho n’Ibihango byabwirizaga Umuhanuzi Joseph Smith ku bijyanye n’ukwimikwa kw’abagabo mu nzego z’ubutambyi bwisumbuyeho ( Melikizedeki) n’ubw’ibanze (Aroni); ishyirwaho ry’abakuriye ubutambyi, nk’abepisikopi n’imitunganyirize y’amahuriro n’inama z’ubutambyi.
1835-1973
Inama y’ubuhanuzi ikomeza kuyobora imitunganyirize n’imikorere y’ubutambyi mu Itorero. Urugero: Amahuriro y’Aba Mirongo Irindwi yatunganyijwe mu gihe cya Kirtland kugira ngo yunganire Ihuriro ry’Aba Cumi na Babiri. Nyuma y’iyimuka ryagutse bagana i Burengerazuba n’itatana ry’abanyamuryango b’Itorero bari hirya no hino, aya mahuriro yashinzwe gukorera mu mambo z’Itorero.
1973–Kugeza ubu
Barangajwe imbere bwn’Abayobozi Spencer W. Kimball (1895–1985), Ezra Taft Benson (1899–1994) na Gordon B. Hinckley (1910–2008), Aba Mirongo Irindwi n’amahuriro yabo yatangiye gukorera munsi y’Ihuriro ry’Aba Cumi na Babiri ku rwego rusange rw’Itorero no mu ntara z’Itorero. Noneho amahuriro ku rwego rw’urumambo arahagarikwa. Uyu munsi, amahuriro cumi n’abiri y’Abayobozi Rusange n’Aba Mirongo Irindwi Bashinzwe Intara bafasha Intumwa “[mu ku]baka itorero kandi batunganya imikorere y’ibintu byose byaryo mu mahanga yose” (Inyigisho n’Ibihango 107:34). Amahuriro y’inyongera y’Aba Mirongo Irindwi ashobora guhangwa uko Itorero ryaguka.
Umukuru Christofferson asuhuriza abavandimwe Sampson na Daniel Amako muri Gambia, Afurika y’Iburengerazuba, muri Gashyantare 2022.
Ubutambyi: Ububasha bwo Gutanga Umugisha
Nk’uko byavuzwe, intego y’ubushobozi n’ububasha by’ubutambyi Yesu Kristo yagaruye ni ugutanga umugisha. Bishoboza abanyamuryango b’Itorero gukoresha ububasha bw’Imana mu gufasha abandi no kubahesha umugisha mu Itorero, mu rugo, no ku isi hose. Abanyamuryango bifatanya n’Umukiza mu gukora umurimo We w’agakiza n’ikuzwa, bagakoresha impano z’Imana n’ububasha birenze intege zabo mu gufasha ubwami bw’Imana gukura kugira ngo bwuzure isi (Reba Inyigisho n’Ibihango 65:2,5–6).
Nyagasani yasobanuye ko “ubu butambyi bukomeye cyane (Melikizedeki) buyobora inkuru nziza kandi bufite urufunguzo r[w]’amayobera y’ubwami, ndetse urufunguzo rw’ubumenyi bw’Imana.
“Kubera iyo mpamvu, ni mu migenzo yabwo, ububasha bw’ubumana bwigaragariza.
“Kandi nta migenzo yabwo, n’ubushobozi bw’ubutambyi, ububasha bw’ubumana ntibwigaragaza mu bantu mu mubiri” (Inyigisho n’Ibihango 84:19–21).
Imigenzo, koko, ni imihango iyoborwa n’ubutambyi cyangwa amasakaramentu dukoreramo ibihango n’Imana, uhereye ku mubatizo no gukomeza mu bihango byakirirwa mu nzu ya Nyasani. Ni mu kubahahiriza ibi bihango duhindurirwa tuva mu bagabo n’abagore “kamere” tukaba abera (reba Mosaya 3:19) kubw’inema y’impongano ya Kristo maze tugasobanuka kandi tugatagatifuzwa (nta cyasha n’ikizinga) imbere y’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 20:29–31; 3 Nefi 27:16–20).
Iyi nsimburamvugo iva mu “Ukugarurwa kw’Ubwuzure bw’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo: Itangazo ku Isi ry’Imyaka Magana Abiri,” ry’Ubuyobozi bwa Mbere n’Inteko ya Cumi na Babiri, ivuga neza incamake y’ibyavuzweho:
“Turamenyekanisha ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ryashyizweho kuwa 6 Mata 1830, ari Itorero ry’Isezerano Rishya rya Kristo ryagaruwe. Iri Torero rishingiye ku buzima butunganye bw’ ibuye rikomeza imfuruka, Yesu Kristo, no ku Mpongano Ye idashira n’Umuzuko nyawo. Yesu Kristo yongeye kandi guhamagara Intumwa kandi aziha ubushobozi bw’ubutambyi. Aradutumirira twese kumusanga n’Itorero rye, kugira ngo twakire Roho Mutagatifu, imigenzo y’agakiza, kandi tubone umunezero urambye.”
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, September 2025. Kinyarwanda. 19604 716