“Bonera Umunezero mu Rugendo Rwawe rw’Inkuru Nziza,”, LiyahonaNyakanga 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nyakanga 2025
Bonera Umunezero mu Rugendo Rwawe rw’Inkuru Nziza
Umusaruro nyamukuru wo kwereka Nyagasani urukundo rwacu twubahiriza amategeko Ye n’imigisha izana ibyishimo n’umunezero.
Ifoto y’abanyamuryango b’Itorero banezerewe muri Tayilandi yafotowe na Cristina Smith
Mu gihe nafashaga nk’umuyobozi w’ivugabutumwa mu Buyapani imyaka runaka ishize, nitabiriye igiterane cy’impera y’icyumweru mu mujyi wo mu cyaro witaruye cyane umurwa wabagamo ivugabutumwa. Umuyobozi w’akarere yari yateguye kugira ngo nyobore ikiganiro ntaramakuru hamwe n’umugambo wari waraje mu Itorero umwaka umwe mbere kandi washakaga kubona uruhushya rwo kujya mu ngoro. Yari yiringiye kubona ingabire ye bwite ku isabukuru cyangwa hafi y’umwaka umwe nyuma y’umubatizo we.
Mu kiganiro twagiranye, uyu munyamuryango mushya yasobanuye uburyo yari afite inyiturano cyane kubw’imigisha itabarika yari yarabonye mu mwaka umwe amaze abatijwe. Yanezezwaga no kwitabira iteraniro ngarukacyumweru ry’isakaramentu n’andi materaniro. Yari afite uruhare rufatika mu bikorwa by’ishami rye. Kuri njye, nabonaga afite icyizere gikomeye cyo mu gihango gituruka mu gusobanukirwa intego ye y’inkuru nziza, ubu byari igice cy’ingenzi kimugize. Yari umwigishwa wa Kristo wahindutse wagize impinduka ikomeye y’umutima (reba Mosaya 5:2).
Ikiganiro cyacu gisigaye cyakomereje muri uwo mujyo utanga ibyiringiro. Twaganiye ku migenzo n’ibihango bizaba igice cy’ibihe byiza azagirira mu ngoro. Yasubije yemeza buri kimwe mu bibazo bigenderwaho bifitanye isano no kubona uruhushya rwo kujya mu ngoro.
Nyuma y’ikiganiro ntaramakuru, ndibuka ko nabwiye umuyobozi w’akarere uburyo nishimiye guhura n’umugabo w’icyitegererezo nk’uwo. Namubwiye uburyo natangajwe n’uko abavugabutumwa n’abanyamuryango babonye, kandi bakarera mu bya roho umuntu uteye utyo kandi utanga icyizere.
Naratunguwe ubwo umuyobozi w’akarere yambwiye ko uyu mugabo yatangiye amasomo ye hamwe n’abavugabutumwa kandi akaza no ku rusengero umwaka urenga mbere, atagira aho arara ndetse ari mu mimerere igoranye cyane isa nk’aho idashobora guhinduka. Noneho umuyobozi w’akarere asobanura uburyo imyigire y’inkuru nziza n’uguhinduka by’uyu muvandimwe mu mezi menshi byamuteye guhinduka bitangaje, bimutera gutangira kwigira mu buryo bw’umubiri n’ubwa roho kandi bimutera kugira intego n’umunezero.
Inkuru nziza yamuhaye imyumvire isobanutse y’intego y’ubuzima bwe. Ukuri kw’inkuru nziza kweruye kandi kw’agaciro kwatanze ibisubizo by’ibibazo by’ingirakamaro by’ubuzima bupfa, bitangirana n’ubumenyi ko Imana ari Data wo mu Ijuru, kandi turi abana Bayo. Imana ituzi umuntu ku giti cye kandi iradukunda. Mu mugambi Wayo, Data wo mu Ijuru yatanze impano n’imfashanyigisho nyinshi kugira ngo adufashe kumugarukira.
Ibyo ni byo byari umugisha w’uyu mugabo, kandi uboneka mu buringanire kubw’abana b’Imana bose binyuze mu nkuru nziza ya Yesu Kristo.
Intego y’Ubuzima
Kubera ko Yesu Kristo yagaruye inkuru nziza Ye binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith, Umuyobozi M. Russell Ballard (1928-2023) yaratangaje ati: “twumva intego y’ubu buzima, n’iy’abo turi bo.” Mu buhamya bwe bwa nyuma mu Itorero, Umuyobozi Ballard, uwahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, yaravuze ati:
“Tuzi Imana iyo ari yo; tuzi umukiza uwo ari we, kubera ko dufite Joseph, wagiye mu ishyamba ry’ibiti ari umuhungu, ashakisha imbabazi kubw’ibyaha bye. …
Ntangazwa, kandi nzi neza ko namwe ari ko bimeze, uburyo turi abanyamugisha wo kumenya ibyo tuzi ku ntego yacu muri ubu buzima, impamvu turi aha, ibyo tugomba kugerageza gukora no kuzuza mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Ku Banyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ubwo bumenyi burimo imyumvire y’“umugambi utunganye” w’Imana w’agakiza. Uzwi kandi nk’“umugambi ukomeye w’ibyishimo,” “umugambi w’incungu,” ndetse n’“umugambi w’impuhwe” (Aluma 42:8, 11, 15), uvana “amayobera mu buzima bwacu no gushidikanya mu bihe byacu bizaza.” Icy’ingenzi kuri uwo mugambi ni “inyigisho za Kristo”, ari zo shingiro ku mugambi w’ubuzima.
Kubera ko dufite inkuru nziza, tuzi ko turi abana b’Imana, boherejwe ku isi kugeragezwa, kunozwa no gutegurwa “[ku]zuka kubw’umuzuko w’abapfuye, binyuze mu ntsinzi n’ikuzo rya Ntama” (Inyigiisho n’Ibihango 76:39). Tuzi amategeko kandi tubwirizwa “bihagije kugira ngo [du]tandukanye icyiza n’kibi.” (2 Nefi 2:5). Tuzi ko turi ku isi kugira ngo dukunde kandi dukorere abandi. Kandi tuzi ko Umukiza yaduhamagariye kunesha isi no gufasha abandi kuyinesha (reba Yohana 16:33; Inyigisho n’Ibihango 64:2) mu myiteguro y’Ukuza kwa Kabiri Kwe.
Uko tumwibandaho, ibyo Joseph Smith yise ijwi rivuza impundu ry’Inkuru Nziza ya Nyagasani wacu Yesu Kristo rizadukomeza mu minsi igoranye kandi rizane ubusobanuro n’intego mu buzima bwacu no mu buzima bw’abandi.
Every Knee Shall Bow [amavi yose azapfukama], igihangano cyahanzwe na Dan Wilson, ntigishobora kwiganwa
Ukumvira, Imigisha, Umunezero
Imana yaduhaye uburenganzira mbonezamuco kugira ngo dushobore kubazwa amahitamo yacu (reba Inyigisho n’Ibihango 101:78; 2 Nefi 2:16). Nk’igice kigize “ikinyuranyo mu bintu byose” (2 Nefi 2:11), Satani yemererwa kudushuka kugira ngo dukoreshe nabi uburenganzira bwacu.
Ariko Nyagasani Yesu Kristo, “[uzi] icyago kizagera ku batuye isi” mu gihe cyacu, yahamagaye Umuhanuzi Joseph Smith, “[a]muvugishiriza mu ijuru kandi [y]amuhaye amategeko” (Inyigisho n’Ibihango 1:17). Iyi migenzereze aho Nyagasani ahishurira abahanuzi Be amategeko Ye n’ugushaka Kwe irakomeje mu gihe cyacu hamwe n’Umuyobozi Russell M. Nelson, kandi kubw’impamvu nk’iyo. Imana yifuza kutugeza ku byishimo muri ubu buzima no ku ikuzo rya selesitiyeli mu buzakurikira.
Ukubahiriza amategeko y’Imana bikwiye guturuka mu kuyiha no mu rukundo tuyikunda. Nyagasani Yesu Kristo Ubwe yatangaje ko gukunda Imana “ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere” (reba Matayo 22:37–38). Yakomeje gutanga ubushishoze bwe atangaza ati: “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye” (Yohana 14:15).
Hari igihembo kubwo gukunda Nyagasani no kubahiriza amategeko Ye. Muri ubu busonga yarasobanuye ati: “itegeko, bidasubirwaho ryashyizweho mu ijuru … , imigisha yose ishingiraho—
“Kandi igihe tubonye umugisha uturutse ku Mana, ni kubw’[ukubahiriza] iryo tegeko ushingiyeho.”(Inyigisho n’Ibihango 130:20–21).
Bityo, umusaruro nyamukuru wo kwereka Nyagasani urukundo rwacu twubahiriza amategeko Ye ni imigisha izana ibyishimo n’umunezero.
Kurebera ubuzima mu mibonere y’inkuru nziza yagaruwe n’ibihishurwa bigezweho biduha ubusobanuke. Dufite imibonere isobanutse y’inkomoko yacu n’igeno ryacu by’ubumana, tuzi ko: “bya bindi bizatuma ubuzima bwa[cu] bupfa [buba] bwiza [cyane bishoboka] ni na byo bizatuma ubuzima bwa[cu] mu buziraherezo buba bwiza bishoboka!”
Umwanzuro
Ndasoreza aho natangiriye, nibutsa ibyo nanyuzemo mu myaka ishize ndi kumwe n’umuyoboke mushya mu Buyapani. Binyuze mu mwete we n’uw’abavugabutumwa n’abanyamuryango, yabonye inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. Mu kubona inkuru nziza, yavumbuye kandi intego ye, yaguye ibonekerwa rye. Yabonye kandi umugambi ukomeye w’ibyishimo. Ukubahiriza ibihango by’inkuru nziza by’umugambi byamuzaniye imigisha n’umunezero, biramukuza mu buryo bw’umubiri n’ubwa roho.
Urugendo rwe rwamugize umunyamuryango mu Itorero rya Yesu Kristo rwamwemereye guhinduka umuhamya wa Yesu Kristo. Umukuru Patrick Kearon w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yasobanuye umunezero ukurikira:
Kubera umugambi wa Data wo mu Ijuru w’urukundo afitiye buri umwe mu bana Be, kandi kubera ubuzima bucungura n’ubutumwa bw’umukiza Wacu, Yesu Kristo, dushobora (kandi dukwiye) kuba abantu banezerewe cyane kuruta abandi ku isi! Ndetse n’ubwo imiraba y’ubuzima muri iyi si igoranye yatwisukaho, dushobora kwihingamo icyiyumviro gikura kandi kiramba cy’umunezero n’amahoro yo mu mutima kubera ibyiringiro byacu muri Kristo n’imyumvire yacu y’umwanya wacu bwite mu mugambi mwiza w’ibyishimo.
Ntanze ishimwe ryanjye n’ubuhamya bw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo, harimo umugambi ukomeye w’ibyishimo uyibereye igice cy’ingenzi. Ndabahamagarira gusangira imbuto z’inkuru nziza no kwiyumvamo umunezero muri ubu buzima uko mukora urugendo rugana ku bugingo buhoraho.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, July 2025. Kinyarwanda. 19601 716