“Yesu Kritso: Ibyiringiro n’Isezerano bya Pasika,” Liyahona, Mata. 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2025
Yesu Kritso: Ibyiringiro n’Isezerano bya Pasika
Binyuze mu byiringiro n’isezerano bya Pasika,Yesu Kristo asohoza ukwifuza kw’imitima yacu kandi agasubiza n’ibibazo by’ubugingo bwacu.
Ibishushanyo byashushanyijwe na Michael Dunford
Nyabuneka shaka umwanya utuje n’ahantu hatagatifuje igihe usoma ubu butumwa.
Kenshi na kenshi, isi yacu ibamo urusaku, kandi yuzuyemo ukwiyitirira n’ubwibone. Ariko igihe twifunguye tukiyoroshya, tukaba inyangamugayo, kandi tukemera kugaragaza intege nke hagati yacu ubwacu n’Imana, ibyiringiro n’isezerano bya Pasika muri Yesu Kristo bihinduka impamo. Mu bihe nk’ibyo, turatakamba tuti:
Ni gute nshobora kongera kubona abo mu muryango wanjye, inshuti zanjye, abo nakundaga cyane?
“Muri iyi si ‘y’imibanire y’akanya gato ishingiye ku kwikunda,’ nakura he kandi nakumva amahoro nte, ibyiringiro, ndetse n’ubusabane n’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 107:19), hamwe n’abari hafi yanjye ndetse nanjye ubwanjye?”
“Ese hari umuntu nshobora gukunda—ndetse nawe akankunda by’ukuri? Mbese imibanire ishingiye ku gihango ishobora gukura kandi ikaramba itari nk’umugani muhimbano, ahubwo ikaba ifite imigozi ikomeye kuruta ingoyi z’urupfu, ikaba koko yuzuyemo ibyishimo kandi igahoraho iteka ryose?
“Ahari ububabare bwinshi, umubabaro ndetse n’akarengane, ni gute nagira uruhare mu kuzana amahoro, ubwumvikane n’ugusobanukirwa muri Yesu Kristo no mu nkuru Ye nziza yagaruwe ndetse no mu Itorero Rye?”
Muri iki gihe cya Pasika, Umukuru Gong arasangiza ubuhamya bwe kuri Yesu Kristo n’ubwo ku isezerano n’ibyiringiro Bye.
Isezerano ryo kuba mu Gihango n’Intego
Imana, Data wa twese wo mu Ijuru; Yesu Kristo, Umwana We Ukundwa; na Roho Mutagatifu, buri umwe ku giti cye aratwegereye. Umucyo wabo udashira kandi by’iteka ryose, impuhwe zabo, n’ugucungura mu rukundo bihuriza ku mugambi w’iremwa n’ibigize ukubaho kwacu (reba Aluma 30:44; Mose 6:62–63).
Mu Nama yo mu Ijuru mbere y’ukubaho, “inyenyeri zo mu ruturuturu zararirimbanaga hamwe, n’abahungu bose [n’abakobwa bose] b’Imana bakarangurura ijwi ry’ibyishimo” (Yobu 38:7). Twahisemo umugambi wa Data wo mu Ijuru. Ubu tugenda tuyobowe no kwizera. Binyuze mu byo twabayemo ubwacu, tuvumbura ubwiza bwasezeranyijwe n’Imana, ugusobanukirwa, ibyishimo n’umugambi w’Imana hagati y’ibihirahiro by’ubuzima bupfa, gucika intege, n’ibibazo byo muri ubu buzima.
Ntitugenewe kubaho ubuzima tudasobanukiwe intego n’icyerekezo byacu. Dushobora gusabana n’ijuru, gukomeza ukwizera no kugira umuryango, urugo ndetse n’umuryango w’Abera, kandi tukaba abo turi bo koko, mu bwisanzure bwacu binyuze mu bushake n’umunezero wo kumvira amategeko y’ Imana. Impongano—kuba umwe— binyuze muri Yesu Kristo bizana uku kuba mu gihango.
Ibyiringiro by’Ubugingo n’Ivugabutumwa bya Yesu Kristo.
Buri munsi, ibyiringiro n’isezerano bya Pasika birimo imigisha n’inyigisho Yesu Kristo yasangije abantu mu murimo We utunganye ari mu buzima bupfa ku isi. Byagenwe kuva mu ntangiriro, Yesu Kristo yavukiye kuba Umwana w’Ikinege w’Imana (reba Yakobo 4:5; Aluma 12:33–34; Mose 5:7, 9). Yakuze mu bwenge no mu gihagararo, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu (reba Luka 2:52). Ashaka gukora gusa ubushake bwa Se, Yesu Kristo yababariye ibyaha, yakijije indwara, azura abapfuye, kandi ahumuriza abarwayi n’abafite intimba.
Igihe kimwe, amaze kwiyiriza iminsi 40, yarahamije ati: “Roho wa Nyagasani ari muri jye, kuko yansize amavuta kugira ngo mbwirize inkuru nziza ku bagwaneza; yantumye kuvura abafite imvune mu mutima, kumenyesha imbohe ko zibibohowe, no gukiza amaso y’impumyi, no guha umudendezo abababaye bose” (Luka 4:18; reba kandi Yesaya 61:1).
Abo ni buri umwe muri twe.
Mu Ifunguro rya Nimugoroba rya Nyuma, Yesu Kristo yogeje ibirenge by’abigishwa Be (reba Yohana 13:4–8). Kera mu gihe cya Yesu Kristo ari mu buzima bupfa ku Isi, ndetse no muri iy’Isi Nshya, aho Igitabo cya Morumoni cyiziye, “Amazi y’ubugingo”ndetse n’“Umutsima w’ubugingo” Ubwe yashyizeho isakaramentu. Mu muhango mutagatifu w’isakaramentu, duhamagara Data kandi tukagirana igihango cyo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, guhora tumwibuka no kubahiriza amategeko Ye yaduhaye, kugira ngo duhorane Roho We abane na twe (reba Luka 22:19–20; 3 Nefi 18:7, 10–11).
Mu Busitani bwa Getsemani, Yesu yababaye kuruta uko umuntu ashobora kubabara kugira ngo aducungure kandi adupfire. Amaraso yavuye muri buri mwenge wose w’umubiri rwe. Yababajwe n’iyo mibabaro ku bw’abantu bose kugira ngo tutazababara natwe niba twihana (reba Inyigisho n’Ibihango 18:11; 19:16).
Yaragambaniwe kandi ashinjwa ibinyoma, Yesu Kristo yarashinyaguriwe, arakubitwa, kandi yambikwa ikamba ry’amahwa ku mutwe We Uciye bugufi (reba Matayo 27:26, 29; Mariko 15:15, 17, 20, 31; Luka 22:63; Yohana 19:1–2) Yarashenjanguwe kubera ibicumuro byacu … kandi n’imibyimba ye ni yo idukiza” (Yesaya 53:5). “Yazamuwe hejuru ku musaraba” kugira ngo atwiyegereze (reba 3 Nefi 27:14–15). Nyamara, n’ubwo yari ku musaraba, Yesu Kristo yarababariye (reba Luka 23:34). Yasabye Yohani kwita kuri mama We (reba Yohana 19:26–27). Yumvise ko Imana yamuretse (reba Matayo 27:46; Mariko 15:34). Icyo cyanditswe cyera cyagombaga gusohozwa, yavuze ko afite inyota (reba Yohana 19:28). Igihe Yesu Kristo yari arangije byose, , We Ubwe “yaheze umwuka” (Luka 23:46; reba kandi Yohana 10:17–18).
Yesu Kristo azi uburyo bwo kudufasha mu burwayi bwacu, intege nke, agahinda, kutabasha kwiyumva mu muryango, no mu bibazo twanyuramo byose (reba Alma 7:12). Imibabaro nk’iyi ikunze kuza akenshi ari nk’inkurikizi z’amahitamo abandi bakoze. Azi kandi uburyo bwo kwishimana natwe mu byishimo n’ishimwe byacu, no kwifatanya natwe igihe umunezero wacu uba wuzuye. Abigiranye ubwuzu bwinshi, Yesu Kristo adutumira mu izina Rye, mu ijwi Rye, ngo tuze mu mukumbi We. Aratumira buri muntu wese aho ari hose. Araduhamagarira kureba no gusobanukirwa ubuzima bupfa binyuze mu bitekerezo by’ubuzima bw’iteka ryose. Iyo tugenda mu buryo bukwiriye kandi tukubahiriza ibihango byacu, Yesu Kristo adusezeranya ko ibintu byose bishobora gukorera hamwe kubw’inyungu zacu (reba mu Bihango n’inyigisho 90:24; Abaroma 8:28).
Mu gihe Cye no mu buryo Bwe, igarurwa mu buryo ry’ibintu ntabwo riza— gusa risubizaho ibintu uko byahoze, ahubwo bisubiraho no mu bundi buryo bushoboka bwose. Mu by’ukuri, Yesu Kristo ashobora kutubohora mu bubata n’icyaha, mu rupfu n’ukuzimu, kandi ashobora kudufasha gutsinda kamere zacu mu gihe duhinduka kurusha uko twabitekerezaga, binyuze m’ukwizera no m’ukwihana.
Isezerano ryo ku Bohorwa
Kubera Yesu Kristo, urupfu ntabwo ari ryo herezo. Muri iki gihe twizihiza Pasika turatangaje ngo:
Ku bw’itegeko n’ububasha bwa Se, Yesu yashoboraga gutanga ubugingo Bwe no kongera kubusubirana (reba Yohana 10:17). Mu gihe umubiri we wari mu mva, Yesu Kristo yakomeje umurimo we kandi atunganya ibintu mu isi ya za roho, atangaza “ugucungurwa ingoyi z’urupfu” (Ibihango n’Inyigisho138:16).
Mu gitondo cyo ku munsi wa gatatu, yarazutse. Avugana na Mariya. Yiyeretse abigishwa babiri mu nzira ijya Emawusi, Intumwa Ze ndetse n’abandi. (Reba Matayo 28; Mariko 16; Luka 24; Yohani 20.)
Mu kibonezamvugo gitandukanye cy’ubuhamya,Yesu Kristo yasabye abigishwa be guterera inshundura hakurya y’ubwato; kuri iyi nshuro bafashe amafi menshi, inshundura ntizacika (reba Yohani 21:6–11; Luka 5:3–7). Yagaburiye abigishwa be kandi yinginga Petero inshuro eshatu kugaburira intama Ze n’abana bazo (reba yohani 21:12–17). Yazamutse mu ijuru, atangaza ko abigishwa Be b’icyo gihe ndetse natwe b’uyu munsi tugomba gusangira amakuru meza ya Pasika ndetse n’Inkuru nziza Ye n’andi mahanga yose, imiranyo yose ndetse n’abantu bose muri rusange (reba Matayo 28:19–20; Mariko16:15)
Yesu Kristo ni Umwungeri wacu Mwiza kandi ni Umwana w’Intama w’Imana. Yatanze kandi aracyatanga ubugingo Bwe ku bamukurikira bose. Mu busitani no ku musaraba, yikoreye ibidashobora kwihanganirwa kandi yaraduhongeye. Mu gihe cy’ubu n’icy’ubuziraherezo, atwereka binyuze mu rugero uko “urupfu rufungura inzira ijya mu bugingo bw’ubuziraherezo.”
Kubw’ububasha bw’Impongano n’Izuka bya Kristo, imibiri yacu na roho byacu bizongera guhurizwa hamwe mu izuka ry’umubiri. Tuzaba twuzuye ubwiza, dusubiranye isura n’imibiri yacu, urubavu ku rubavu n’urugingo ku rugingo. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yacu izasubizwaho. Tuzaba twarokotse ingoyi z’urupfu, indwara, ibyorezo, impanuka z’umubiri ndetse n’ubushobozi bucye bwo mu mutwe. Impongano ya Kristo ishobora kuduha umugisha wo gutsinda ubwoko bwose bw’ugutandukana n’Imana ndetse no gupfa muri roho. Ku bwo kwihana, dukurwaho icyaha cyose n’agahinda kandi tugafungurirwa urukundo rwuzuye n’umunezero bihoraho. Dutunganye, tudafite icyasha, kandi dufite umudendezo, dushobora kugaruka mu mibanire yacu y’ingenzi mu ikuzo, kuba muri selesitiyeli mu maso y’Imana Data na Yesu Kristo.
Tuzongera kubona abacu dukunda. Igihe tuzongera guhura n’abo dukunda, tuzabonana mu buryo buhoraho — dufite urukundo rwinshi, ugusobanukirwa, n’ubugwaneza. Impongano ya Yesu Kristo ishobora kudufasha kwibuka ibifite agaciro no kwibagirwa ibitagafite. Kubona Umukiza wacu no guha agaciro imibanire yacu dufite ukwizera n’ishimwe byinshi bitanga amahoro, bikuraho imitwaro, bihuza imitima, kandi bigahuza imiryango muri iki gihe n’ubuziraherezo.
Ibyiringiro Byuzuye n’Umunezero bya Yesu Kristo
Mu kwizihiza Pasika muri Yesu Kristo harimo amadirishya y’ijuru afunguka, imbuto z’umuzabibu ziyongera, n’ubutaka bugahinduka ubw’ibyishimo n’indi migisha myinshi. Pasika muri Yesu Kristo irimo guhumuriza no kwita ku bapfakazi n’impfubyi, abashonje n’abari mu kaga, abafite ubwoba, abakorewe ihohoterwa, cyangwa abaguye mu bibazo mu buryo butarimo amakosa yabo. Mu kuzirikana buri wese, Yesu Kristo adutumira kureba no gukorera abandi tubakunze kandi tubagiriye impuhwe, nk’uko We abigenza.
Muri byose byiza, Yesu Kristo agarura byinshi (reba Yohana 10:10; Aluma 40:20–24). Yasezeranyije ko isi isendereye, kandi harimo ibihagije n’ibipfushwa ubusa” (Inyigisho n’Ibihango104:17). Igarurwa ry’ibintu byose rya Kristo ririmo ukuzura kw’inkuru nziza Ye, ububasha n’ubushobozi Bye by’ubutambyi, n’imigenzo n’ibihango byera biboneka mu Itorero Rye, ryitiriwe izina Rye, ariryo Torero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
Mu kwizihiza Pasika muri Yesu Kristo hazamo ingoro ntagatifu nyinshi zitunganye za Nyagasani ziri hafi y’abana b’Imana ahantu henshi, zidufasha gusobanukirwa neza mu mitima yacu inyigisho z’ “abakiza ku musozi wa Siyoni” (reba Abadia 1:21). Nyagasani atanga inzira itagatifuza kandi itarangwa n’ubwikunde kugira ngo dukorere abacu bapfuye imihango bakeneye mu ngoro kandi bifuza mu buzima bw’ubuziraherezo, ibyo badashobora kwikorera ubwabo.
Ibi ni ibyiringiro byanjye, isezerano ryanjye, n’ubuhamya bwanjye. Ndahamya Imana Data wa twese; Umukiza n’Umucunguzi wacu, Yesu Kristo; na Roho Mutagatifu. Mu gihe cya Pasika no mu minsi yose, dushobora kubona ibyiringiro n’isezerano bihoraho mu mugambi w’Imana w’ibyishimo, hamwe n’inzira yawo y’igihango cyo guhindurwa mu buryo bw’Imana, kuva mu buzima bupfa tugana mu buzima budapfa n’ubugingo buhoraho. Buri munsi, ibyiringiro by’ukuri ku mpongano ya Yesu Kristo bidufasha mu gutwara imitwaro yacu, bidufasha guhumuriza abandi mu gahinda kabo, no gufungura roho zacu kugira ngo twakire ibyishimo Bye byuzuye.
Binyuze mu byiringiro n’isezerano bya Pasika,Yesu Kristo asohoza ukwifuza kw’imitima yacu kandi agasubiza n’ibibazo by’ubugingo bwacu.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, April 2025. Kinyarwanda. 19612 716