2025
Data wo mu Ijuru Ashaka Kukuvugisha
Werurwe 2025


“Data wo mu Ijuru Ashaka Kukuvugisha,” Liyahona, Werurwe 2025.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2025

Data wo mu Ijuru Ashaka Kukuvugisha

Mureke ukwizera muri Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda bagufashe kurushaho kugera ku bujyanama bwa roho no gusobanukirwa ubuhangange bw’Imana.

umugore muto asenga

Turi abahungu n’abakobwa b’Imana, dusangirira hamwe isi kure cyane y’iwacu mu ijuru. Ubu ni ubuzima bwacu bupfa, igihe cyo kubona umubiri wacu, guhitamo icyiza aho kuba ikibi, “tugasogongera ibirura, kugira ngo dushobore kumenya ikiguzi cy’icyiza” (Mose 6:55), dukuze ukwizera kwacu mu Mukiza wacu Yesu Kristo n’Impongano Ye ntagatifu, kandi tukemera umugambi wa Data w’ibyishimo. Turi hano kugira ngo turusheho guhinduka nka Data wo mu Ijuru.

Rimwe na rimwe twiyumvamo ubwigunge kubw’ isi twasize inyuma kubera ko nta rwibutso rw’ubuzima bwa mbere y’ubu dufite. Data yaduhaye impano ya roho kugira ngo tugume duhuye na We kandi kugira ngo tubone ubujyanama, icyerekezo n’ihumure bimuturutseho. Tuzi iyi mpano neza cyane, yitwa isengesho.

Senga So wo mu Ijuru

Abwira Adamu na Eva n’abantu bose bazabakurikira, umumarayika yatanze amabwiriza ati: “Uzihane maze utakambire Imana mu izina rya Mwana ubuziraherezo” (Mose 5:8).

Yesu yarigishije ati: “Musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange, muzakingurirwa” (Matayo 7:7). “Wehoho nusenga, … usenge So mwihereranye” (Matayo 6:6). “Nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9).

Yesu yasenze Se mu buryo buhoraho. “Ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.” (Luka 6:12). “Amaze kubasezerera … azamuka umusozi, ajya gusenga” (Mariko 6:46). “Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be ati: “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge” (Mariko 14:32). Mu gihe yari ari ku musaraba, Yesu yasengeye abasirikare bamubambye agira ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34).

Ibyanditswe bitugira inama yo “guhora dusenga” (Luka 21:36; 2 Nefi 32:9; 3 Nefi 18:15; Inyigisho n’Ibihango 10:5; 19:38; 20:33; 31:12). “Jyisha inama Nyagasani mu bikorwa byawe byose, kandi azakuyobora ku cyiza” (Aluma 37:37). Byiyongeyeho, “duhereza amashimwe yose n’ibisingizo roho [yacu] nzima ifitiye ububasha bwo gutunga” (Mosaya 2:20), tumenya neza ibintu byose Data adukorera.

Umuyobozi Russell M. Nelson yasobanuye ko isheja ry’ibya Roho ritangirana no kumenya ko buri gitondo gishya ari impano ituruka ku Mana. Iturinda umunsi ku munsi kandi ikadushyigikira kuva mu kintu kimwe tujya mu kindi (reba Mosaya 2:21).”

Nefi yaravuze ati: “nimuzumvira Roho wigisha umuntu gusenga, muzamenya ko mugomba gusenga; kuko roho mbi itigisha umuntu gusenga, ahubwo imwigisha ko atagomba gusenga” (2 Nefi 32:8).

igihangano kirangiye cy’Umukiza

Cyahanzwe gikurikije Christ Raising the Daughter of Jairus [Kristo Azura Umukobwa wa Yayiro], cyahanzwe na Greg K. Olsen

Hamwe n’urugero rw’Umukiza n’inama z’abamarayika n’abahanuzi binyuze mu binyejana, ubu tuzi neza gusenga buri munsi kugira ngo werekane imigisha yacu, ndetse no kugumisha isengesho mu mutima wacu mu buryo buhozaho. Dufite inshingano yo gushyikirana na Data.

Ariko ndetse ibihebuje kurushaho, Data wo mu Ijuru asubiza amasengesho yacu. Ikibazo cyo gutekerezwaho muri iyi si y’ubuzima burangira ni: ese ni gute twarushaho kubona kandi tugasobanukirwa ibisubizo, icyerecyezo n’ihumure biturutse kuri Data?

Mu myaka yanjye irenga mirongo irindwi y’ubuzima, nzi ko Data atuvugisha. Ntabwo turi twenyine. Ibyaremwe byo mu Ijuru biratureberera kandi bikadufasha uko dushakisha gukurikira Umukiza.

Kubona ibisubizo by’amasengesho yacu bitangirana n’ukwizera kwacu muri Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo. Yesu yaravuze ati: “Witinya, emera gusa.” (Mariko 5:36). Tumugirira icyizere, dukora uko dushoboye kugira ngo twubahirize amategeko, kandi tugashakisha ukuboko Kwe mu bintu byose. “nta kintu umuntu akora akababaza Imana … uretse abatatura ukuboko kwayo mu bintu byose, kandi ngo bumvire amategeko yayo.” (Inyigisho n’Ibihango 59:21).

Ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu ntabwo gusobanuye ko iba intandaro y’ikibi cyangwa ibyago bikomeye biri mu isi yacu. Icyakora, gusobanuye ko mu bihe byawe by’ingorane n’akarengane, Izahagararana nawe, igakomeze ubushobozi bwawe, ikaguhumuriza, kandi “izahindura imibabaro yawe kubw’inyungu yawe” (2 Nefi 2:2).

Mwumve Ijwi Rye

Uko tugira ukwizera muri We kandi tukubahiriza amategeko Ye, mu buryo bw’umwimerere twiga kurushaho kumva ijwi Rye.

Muri Nzeri 1993, umwaka wanjye wa mbere nk’Umuyobozi Rusange, Umuyobozi James E. Faust (1920–2007), icyo gihe wari umunyamuryango w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, yatumiye umugore wanjye, Kathy, nanjye kugira ngo twitabire umuhango w’ukuramya wa Kaminuza ya Brigham Young. Ibuka, 1993 byari mbere y’uko telefoni z’ubwenge, imbuga nkoranyambaga na murandasi bisakara hose ku isi.

Mu kigisho cye, cyitwa “Ijwi rya Roho,” Umuyobozi Faust yatuburiye ko mu gisekuru cyacu tuzumva amajwi menshi anyuranye atubwira uko tubaho, uko twakwinezeza, uko twagira ibyo twifuza byose. Tuzaba dufite amasheni agera kuri magana atanu y’insakazamashusho mu ntoki zacu. Hazabaho ubwoko bwose bwa porogaramu za mudasobwa, modemu za mudasobwa, ububikoshingiro na mugaragaza z’amatangazo; hazabaho gutangaza kuri mudasobwa, dekoderi n’insobe z’imiyoboro y’itumanaho bizatuma amakuru akurenga. Ijwi ugomba kwiga kumva ni ijwi rya Roho.

Umuyobozi Boyd K. Packer (1924–2015), Umuyobozi w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyibiri, yigishije ku by’ijwi rituje, ritoya rya Roho mu gusubiramo ibyabaye kuri John Burroughs, umunyamateka w’ibimera n’inyamaswa, ubwo yagendanaga n’inshuti mu cyanya kirimo imbaga nini. Ngaya amagambo y’Umuyobozi Packer:

No mu rusaku rw’ubuzima bwo mu mujyi [Bwana Burroughs] yumvise indirimbo y’inyoni.

Yarahagaraye maze atega amajwi! Abari kumwe na we ntabwo bayumvise. Yarebye hirya no hino. Nta wundi muntu wari wabibonye.

Byaramubangamiraga ko buri muntu wese yacikanwa n’ikintu cyiza cyane.

Yakuye igiceri mu mufuka we nuko agiterera mu kirere. Cyituye hasi gisakuza gake kuruta indirimbo y’inyoni. Buri wese yarahindukiye; bashoboraga kumva ibyo!

Biragoranye gutandukanya amajwi y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byo mu mujyi n’indirimbo y’inyoni. Ariko ushobora kurwumva. Ushobora kurwumva neza cyane niwitoza kurutega amatwi.

Inyigisho z’Umuyobozi Packer kuri Roho Mutagatifu zabaye mu 1979, igihe ubwo ubuzima bwari butuje cyane kandi rwaserera zo mu isi ari nkeya kuruta ubu.

Umuyobozi Nelson yigishije ko niba turimo kwita cyane ku makuru yo ku mbuga nkoranyambaga kuruta uko wita ku kongorera kwa Roho, ubwo uba urimo kwishyira mu kaga mu bya roho.

Umuyobozi Faust yavuze ko niba turi abo kumva ijwi rya Roho, natwe tugomba gufungura amatwi yacu, tukerekeza ijisho ry’ukwizera kwacu ku isoko y’ijwi, maze tukarangamira ijuru byimazeyo.

Iri jwi rya Roho rituza mu bwenge no mu byiyumviro. “Koko, dore, nzakubwira mu bitekerezo byawe no mu mutima wawe, kubwa Roho Mutagatifu, ibizakugeraho n’ibizatura mu mutima wawe” (Inyigisho n’Ibihango 8:2). Tega amatwi umutimanama wawe: ihishurirwa ni ho kenshi rituruka.

Umukuru Andersen avugisha itsinda

Mu ruzinduko rwe muri Girls’ Home Boys’ Town Complex mu Mujyi wa Markina, muri Filipine, muri Gashyantare 2024, Umukuru Andersen yigishije urubyiruko ko ari abana b’Imana ko ibakunda. Kandi mushobora kuyitakambira. Izumva amasengesho yanyu.

Musengane Umutima Wemera

Ibisubizo n’ibyiyumviro ntabwo bishobora guhatirizwa. Turasenga kandi tugategerezanya umutima wemera. Ibisubizo bimwe ntabwo bizaza muri ubu buzima, ariko ku bakiranutsi, Nyagasani azahora abohereza amahoro Ye (reba Yohana 14:27). Ibisubizo akenshi biza iyo turimo gusenga kugira ngo dufashe abadukikije. Rimwe na rimwe, biza “umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko” (Inyigisho n’Ibihango 98:12).

Ijwi ry’ijuru rishobora kudusanga mu bihe bititezwe kandi ahantu hatitezwe, ariko tubona amahirwe yacu aboneka kuruta andi ahantu hatuje kandi hatagatifu. Mu mutuzo w’amasengesho n’ibitekerezo byimbitse byanjye bya kare mu gitondo, mbona imigisha idasanzwe. Imisomere y’ibyanditswe ya buri munsi, bwite, idahungabanyijwe nubwo yaba ari isanzwe rimwe na rimwe, izana ijwi rya Roho mu mitima yacu nk’umuriro mu bindi bihe.

Rimwe na rimwe, ibyiyumviro bituruka by’umwihariko mu byo turimo gusoma, kandi rimwe na rimwe, ibyo turimo gutekerezaho byimbitse bisubiza impungenge itandukanye cyane. Ibuka amagambo y’Umukuru Robert D. Hales avuga ko iyo dushaka kuvugisha Imana, dusenga. Kandi iyo dushaka ko ituvugisha, dushakisha ibyanditswe.

Uko urusaku n’ibirangaza by’isi bitugose, Nyagasani yahaye umuhanuzi We icyerekezo cyo kubaka ingoro nyinshi kurushaho. Muri izi nzu ntagatifu za Nyagasani, uko dusiga imbogamizi zacu inyuma ariko tukinjirana amasengesho n’impungenge byacu, twigishwa ukuri k’ubuziraherezo.

Hashize umwaka, Umuyobozi Nelson atanze iri sezerano ridasanzwe ati: “Bavandimwe nkunda, iri ni isezerano ryanjye. Nta kintu kizarushaho kubafasha gushikama ku nkoni y’icyuma kuruta kuramiriza mu ngoro kenshi gashoboka bigendanye n’uko mwabibasha. Nta kintu na kimwe kizabakingira kurushaho nimuhura n’ibihe by’umwijima w’isi. Nta kintu na kimwe kizashimangira ubuhamya kuri Nyagasani Yesu Kristo n’impongano Ye cyangwa kizagufasha kumva neza umugambi uhebuje w’Imana biruseho. Nta kintu na kimwe cyarushaho guha ihumure roho yawe mu bihe by’umubabaro. Nta kintu na kimwe kizarushaho. gufungura amajuru. Ntacyo!

Buri giterane rusange kizana imigisha myinshi cyane y’inyongera. Mu kwezi kugiye kuza kwa Mata, nanone, tuzahurira mu giterane rusange kugira ngo twumve ijwi rya Nyagasani. Tuza mu giterane rusange twarasenze kandi twiteguye. Kuri buri wese muri twe, hari ibyihutirwa mu kuduhangayikisha n’ibibazo bikaze kuruta ibindi. Tuza kugira ngo tuvugurure ukwizera kwacu mu Mukiza wacu, Yesu Kristo, kandi dukomeze ubushobozi bwacu bwo kwirinda igishuko. Tuza kugira ngo twigishwe n’ijuru. Mbasezeranyije ko uko mwitegura kandi mukaza mu materaniro y’igiterane rusange mwabisengeye, muziyumvamo ibisubizo by’impungenge zanyu, kandi muzamenya ko ukuboko kw’ijuru kubarambuweho.

Mugire ukwizera ko So wo mu Ijuru arimo kubavugisha. Arimo kubikora! Mureke ukwizera kwanyu muri We n’Umwana We Akunda bagufashe kubona ubujyanama no gusobanukirwa ubuhangange bw’Imana. Ndahamya ko ahari kandi abakunda kuruta uko amagambo ashobora kubivuga.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Joy Cometh in the Morning,” Ensign, Nov. 1986, 68.

  2. James E. Faust, “The Voice of the Spirit” (Brigham Young University devotional, Sept. 5, 1993), 2, 3, speeches.byu.edu.

  3. Boyd K. Packer, “Prayers and Answers,” Ensign, Nov. 1979, 19.

  4. Russell M. Nelson and Wendy W. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), Gospel Library.

  5. James E. Faust, “The Voice of the Spirit,” 4.

  6. Robert D. Hales, “Holy Scriptures: The Power of God unto Our Salvation,” Liahona, Nov. 2006, 26–27.

  7. Russell M. Nelson, “Rejoice in the Gift of Priesthood Keys,” Liahona, May 2024, 122.

  8. See Neil L. Andersen, “The Voice of the Lord,” Liahona, Nov. 2017, 126.