“Nzabakiza,” Liyahona,Gashyantare. 2025.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2025
“Nza ba kiza”
Umurimo w’Umukiza wo gukiza ni itangiriro ry’ubumana ndetse n’isezerano rirambye ryo gukiza umubiri ndetse n’amarangamutima bizagera kuri twese mu gihe cy’Umuzuko.
Ndakibuka neza zimwe mu ngendo z’indege nakoze mu kazi kanjye ka buri munsi nakoraga nk’umukapiteni w’indege.
Imwe muri zo, nashoboraga guhaguruka mu Budage saa 11:00 nkagera muri California saa 13:00 kuri uwo munsi. Ugereranije igihe rusange cyo guhaguruka n’igihe cyo gushyika, bishobora kugaragara nkaho indege ikoresha amasaha 2 gusa mu kuzenguruka inyanja ya Atalantika n’umugabane wa Amerika y’amajyaruguru. Boeing 747 yarihutaga, ariko bitari cyane gutyo! Mu by’ukuri, byadutwaraga hafi amasaha 11, bitewe n’ikirere, kugenda mayilo 5600 (kirometero 9000).
Kubera ko twagurukiraga mu gice cy’uburengerazuba, izuba ntiryigeze ryaka mu gihe twabaga turi mu kirere. Twishimiraga igihe cy’amanywa inzira yose kuva mu Budage kugera California.
Ariko gusubira mu Budage byabaga ari indi nkuru itandukanye cyane. Ndetse n’iyo twabaga duhagurutse kare cyane ku gicamunsi, nk’uko twagurukiraga mu gice cy’uburasirazuba, izuba ryakaga vuba cyane kurenza uko risanzwe ryaka, ndetse mbere y’uko tubimenya, ijoro ryabaga ritugezeho.
Mu gihe cy’izi ngendo ndende zo mu kirere, roho yanjye yabaga yuzuye ubwoba uko natekerezaga cyane ku bwiza bw’iyi si ndetse na gahunda y’Imana yo kurema. Ndetse n’iyo twabaga turi kuguruka mu ijoro, mu mwijima mwinshi cyane, nari mbizi neza n’icyizere ko izuba riza kongera rikaka, ko urumuri rukeye rwongera rukagaruka nuko rukazana umutuzo n’ubuzima ku wundi munsi mbere y’uko urugendo rwacu rurangira. Ibihe bitandukanye by’ingendo zanjye bishobora kuba byaratumye bisa nkaho izuba rirasa ritinze cyane cyangwa ryihuse cyane, ariko nari mbizi ko izuba ryagumye kuba nk’uko ryari risanzwe, rishikamye kandi ryizewe mu ijuru.
Ni ko niyumva no ku bijyanye n’Imana. Kuko mfite ukuri kudashidikanywaho ku bwenge bw’Imana ndetse n’impamvu y’ibyo yaremye byose, nshobora kwiyumvamo umunezero n’ibyiringiro n’amahoro arambye iyo ntekereje ku kubaho kwacu muri ubu buzima bupfa. Turi abana b’Imana. Iradukunda. Izi ibyo ducamo byose. Yiteguye kudufasha. Uku kuri kose ntiguhinduka, nubwo ibindi byose bitwegereye byasa nk’ibidafashe kandi bidasobanutse.
Twese tunyura mu bihe by’umwijima, akababaro, no gushidikanya bigahungabanya amahoro yacu. Mbega ugushimira mfite ku bw’isoko yizewe y’ukuri n’urumuri (reba Inyigisho n’Ibihango 88: 6–11). Yesu Kristo ni urumuri n’ubuzima by’isi. Kubera We ndetse n’igitambo Cye cy’impongano, dufite ibyiringiro by’ejo hazaza, n’uburyo bwo kugera ku mucyo w’Imana umurikira iminsi y’umwijima yo mu rugendo rwacu, ndetse n’isezerano ry’intsinzi ikomeye yo gutsinda icyaha n’urupfu.
“Akunda isi”
Yesu Kristo yari we muntu wenyine utunganye wabayeho mu buzima bupfa hano ku isi. Kubera ubuzima Bwe butunganye, nta deni ry’ubutabera afite. Ku bw’urukundo adukunda, yatanze ubuzima Bwe ku bwa buri umwe wese ku giti cye no ku bw’abana b’Imana bose kugira ngo atume ukudapfa n’ubugingo buhoraho bishoboka.
Tutitaye ku byo Satani ashaka ko twizera nta bantu na bamwe bari hejuru y’ubushobozi bw’Umukiza bwo kudutabara. Nta bantu na bamwe bakuwe mu nema y’imbabazi. Nta n’umwe muri twe urenzwa “gupfumbatirwa ubuziraherezo mu maboko y’urukundo rwe.”(2 Nefi 1:15).
Impano ikomeye iruta izindi zose ituruka mu gushobozwa no mu bubasha bwo gucungurwa bw’Impongano ya Yesu Kristo. Kubera ukubabazwa k’Umukiza i Getsemani n’i Gologota, azi uburyo bwo kudukiza no kudufasha icyo ari cyo cyose ndetse n’ubumuga bwacu bwose(reba Aluma 7:12).
“Ntacyo yakora kitari ku bw’ inyungu y’isi; kuko akunda isi, ndetse ko yatanze ubuzima bwe bwite kugira ngo ashobore kwiyegereza abantu bose.” (2 Nefi 26:24).
Yesu Kristo ni imbaraga zacu!
Arasanganira.
Akagarura.
Agatabara.
“Ubwo Umukiza yatanze Igitambo cy’impongano Ye ku bw’inyokomuntu yose, yafunguriye inzira abo bose bamuyoboka bashobora kugera ku bubasha bukiza, bukomeza, ndetse no ku bubasha Bwe bucungura,” byavuzwe n’Umuyobozi Russell M. Nelson.
Ubwo bubasha, nk’izuba, buhoraho. Ntibuzigera buhungabana. Amahitamo yo gukurikiza urugero rw’Umukiza ni nko gusohoka mu bibi ndetse no mu kubura ibyiringiro ukerekeza ku byiringiro n’ubushobozi bwo gusobanukirwa, aho twakira imigisha y’urumuri rw’Imana, umutuzo, hamwe n’urukundo. Ndabizi neza ko umunsi umwe, tuzasubiza amaso inyuma tukuzura amashimwe kuko twafashe icyemezo cy’ingenzi cy’iteka ryose cyo kwizera Yesu Kristo n’urukundo Rwe rwo kutuzamura no kudukomeza.
“Mungarukire”
Igitabo cya Morumoni kivuga ku bantu bamaze iminsi itatu mu mwijima ukomeye wakurikiye Ibambwa ry’Umukiza. Umwijima ugaragara wari ubazengurutse ushobora kugaragaza umwijima wo mu buryo bwa roho twese duhura na wo kubera icyaha. Nuko abantu bumvise ijwi rya Kristo ribahamagarira kuva mu mwijima bakaza mu rumuri Rwe:
“Noneho se ntimuzangarukira, kandi mukihana ibyaha byanyu, maze mugahinduka, kugira ngo mbakize?” (3 Nefi 9:13).
“Kandi muzantambire igitambo cy’umutima umenetse na roho ishengutse” (3 Nefi 9:20).
“Mwihane kandi mungarukire n’umutima wanyu wose.”(3 Nefi 10:6).
Umukiza araduha ubutumire nk’ubwo uyu munsi mu gihe twisanze tubaho ubuzima butandukanye n’Imana bityo twarazimiye mu buryo bwa roho. Nk’uko ukurasa kw’izuba kugaragaza ugutangira k’umunsi mushya, buri gihe cyose iyo twihannye, tubona intangiriro nshya, intangiriro nshya nziza.
Ariko ibyo ntibisobanura ko byoroshye. Kwihana bisobanura guhinduka, kandi guhinduka ntibishoboka vuba vuba. Mu gihe tunezerewe, kwihana bibamo “Agahinda ko mu buryo bw’Imana”(2 Corinthians 7:10). Bisaba ko twemera kandi tukatura amakosa yacu, dusaba Imana imbabazi ndetse n’abandi bose twaba twarahemukiye. Ikiruta byose, bisaba ko dushaka “Roho wa Nyagasani ushobora byose”, kugira ngo tubashe kugira “uguhinduka mu … mitima yacu, kugira ngo tutazagira imyitwarire yo gukora ikibi, ahubwo dukore ikiza igihe cyose” (Mosaya 5:2).
Impinduka nk’iyo ni urugendo rusaba igihe kirekire n’imbaraga nyinshi, ariko iyo umaze gutera intambwe ya mbere, “umunsi w’agakiza kawe” uba utangiye, nuko byihuse umugambi w’agakiza ukakuzaho” (Aluma 34:31).
Binyuze mu kwihana kuvuye ku mutima, Imana yadusezeranyije kutubabarira kandi ntizibuke ibyaha byacu ukundi. Mu gihe tugowe no kwibagirwa ibyaha byacu, mureke tugerageze kwizera isezerano rya Nyagasani ryo kubabarira kandi twige kubabarira abandi ndetse natwe ubwacu.
“Roho zacu zirangirika iyo dukoze amakosa ndetse tukanakora ibyaha,” byigishijwe n’Umuyobozi Boyd K. Packer (1924–2015). “Ariko bitandukanye n’imibiri yacu ipfa, iyo inzira y’ukwihana irangiye, nta nkovu zisigara kubera Impongano ya Yesu Kristo.”
Healing the Blind Man [Akiza Umugabo w’Impumyi], igihangano cyahanzwe na Carl Heinrich Bloch
“Nimubazane hano”
Umukiza ni we Muganga Mukuru. Kimwe mu byerekanwa byiza by’ububasha Bwe bwo gukiza kiri mu Igitabo cya Morumoni, mu nyandiko z’umurimo We bwite muri Amerika ya kera:
Arabaza ati: “Hari abo mufite barwaye muri mwe? “Nimubazane hano. Hari abo mufite baremaye, cyangwa babana n’ubumuga bwo kutabona, cyangwa bacumbagira, cyangwa abacitse ingingo, cyangwa abarwaye ibibembe, cyangwa abarabiranye, cyangwa ababana n’ubumuga bwo kutumva, cyangwa abababaye mu buryo ubwo ari bwo bwose? Yarababwiye ngo babamuzanire maze abakize, kuko abafitiye ibambe, n’amara Ye akaba yuzuyemo impuhwe. …
“Nuko amaze kuvuga atyo, imbaga yose, ihurije hamwe, begera imbere hamwe n’abarwayi babo n’abababaye, n’abaremaye babo, n’ababana n’ubumuga bwo kutabona babo, n’ababana n’ubumuga bwo kutumva babo, ndetse n’abandi bose bari bababaye mu buryo ubwo ari bwo bwose; nuko arabakiza bose nkuko bari bazanywe imbere ye”(3 Nefi 17:7, 9).
Igihe cyose Umukiza yakijije uwariwe wese “ubababaye mu buryo ubwo ari bwo bwose,” yaba mbere cyangwa nyuma y’Umuzuko We, byari igihamya cy’Ububasha bwe bukomeye bwo gukiza roho zacu. Ariko buri uko yakizaga kose bitangaje byabaga ari itangiriro n’isezerano byo gukiza birambye umubiri n’amarangamutima bizatuzaho twese mu gihe cy’Umuzuko, aricyo “gikorwa cyuzuye cy’Umukiza cyo gukiza.”
Ni ukuri ko amasengesho yacu yo gukizwa muri ubu buzima adasubizwa buri gihe nk’uko tubyifuza, ariko ntabwo ajya yirengagizwa. Igihe cyo gukira kizaza, nkuko umwijima wa nijoro ushira (mu gihe cya nyacyo buri gihe) ku bwo kurasa kw’izuba.
Nkuko Umuyobozi Nelson yabihamije ati: “ ukwizera Kwacu ntikwabura gushimwa. Nzi ko ibitekerezo byose bya Data wo mu Ijuru byagutse cyane kuruta ibyacu. Ubwo twebwe tuzi ibibazo n’umubabaro byacu byo muri ubu buzima bupfa, We azi iterambere n’ubushobozi byacu mu buzima budapfa. Iyo dusenze ngo tumenye ubushake Bwe kandi tubwiyegurire hamwe no kwihangana ndetse n’umuhate, ugukiza kw’ijuru byabaho mu buryo Bwe n’igihe Cye.”
Ubushize umugore wanjye, Harriet, na Njye twashyize mu masengesho yacu icyifuzo cyihariye no kwinginga kubwa bamwe dukunda. Twarasenze ngo itsinda ryita ku buzima rizahabwe ubushobozi bwihariye kugira ngo rizabavure indwara zabo. Twagize igitekerezo cya roho cyo kubyongeraho n’ubwo gukira cyangwa kumera neza bitabaho akokanya, Ububasha bwo gukiza bw’Umukiza bushobora kubazanira ihumure n’amahoro. Ingaruka zo gukiza z’ububasha bwo gucungura z’Umukiza zishobora kugira umumaro ukomeye ku marangamutima yacu, mu bya roho, ndetse no mu buzima busanzwe bw’umubiri kurusha ubundi buvuzi bwose bwo ku isi twahabwa. Yesu Kristo ni Umuvuzi muri ubu buzima no mu buziraherezo.
Bavandimwe na Bashiki Banjye, nshuti bakundwa, ndabahamiriza ko ubuntu bw’Umukiza wacu buhagije mu gukiza ibikomere, kubahanaguraho ibyaha, kubakomeza mu gutsinda ibigeragezo, no kubahesha umugisha w’ibyiringiro, ubwenge, n’amahoro Ye. Ububasha Bwe buhoraho igihe cyose (buhamye kandi bwizewe) ndetse nubwo twebwe rimwe na rimwe twumva turi kure y’urukundo Rwe, urumuri ndetse n’umutuzo.
Ndasenga ngo ntituzigere dutakaza ibyiyumvo by’ubwoba bwo gutinya no gushimira byimazeyo ibyo Yesu Kristo yadukoreye byose. Nyabuneka mumenyeko mukundwa by’ukuri, kandi mwibuke ibyo mwasezeranyijwe by’iteka ryose.
Kandi bityo ndifuza ko Imana iborohereza imitwaro yanyu , binyuze mu munezero w’Umwana wayo,”Yesu Kristo (Alma 33:23).
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, February 2025. Kinyarwanda. 19609 716