2024
Yesu Kristo ni isoko y’“Ibyiringiro “Bizima,” “Byiza,” kandi “Bihebuje”
Ukuboza 2024


Yesu Kristo ni isoko y’“Ibyiringiro ‘Bizima,’ ‘Byiza’ kandi ‘Bihebuje,’” Liyahona, Ukuboza. 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona Ukuboza 2024

Yesu Kristo ni Isoko y’“Ibyiringiro “Bizima,” “Byiza,” kandi “Bihebuje”

Muri iki gihe kidasanzwe twizihiza ivuka ry’uruhinja i Betelehemu, ndiringira ko twese twakwibuka igihe cyose ko Yesu Kristo yaje mu isi kuba Umukiza n’Umucunguzi wacu.

Mariya na Yozefu n’uruhinja Yesu

Nativity [Ivuka rya Yesu], igihangano cyahanzwe na Sharlotte Andrus

Intumwa Petero n’abahanuzi bo mu Gitabo cya Morumoni Yakobo na Moroni bashimangira impano ya roho y’ibyiringiro muri Kristo mu buryo buboneye kandi busa.

Urugero, Petero yaratangaje ati: “Imana ya Nyagasani wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko impuhwe zayo nyinsi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye” (1 Petero 1:3; yashimangiwe). Nyabuneka mwite ku ikoreshwa ry’ijambo “bizima” mu gusobanura “ibyiringiro.”

Yakobo yaratangaje ati: “Kubera iyo mpamvu, bavandimwe bakundwa, nimwiyunge na yo binyuze mu mpongano ya Kristo, Umwana wayo w’Ikinege, nuko mushobore kubona izuka, bijyanye n’ububasha bw’izuka buri muri Kristo, kandi mugaragare nk’imbuto za mbere za Kristo ku Mana, mufite ukwizera, kandi mubone ibyiringiro byiza by’ikuzo muri we mbere y’uko yiyerekana ubwe mu mubiri ”(Yakobo 4:11; yashimangiwe). Nyabuneka mwite ku ikoreshwa ry’ijambo“bizima” mu gusobanura “ibyiringiro.”

Na Moroni nawe yaravuze ati: “Ndetse ndibuka ko wavuze ko wateguriye umuntu aho gutura, koko, ndetse mu mazu meza ya So, aho umuntu ashobora kugira ibyiringiro bihebuje; kubera iyo mpamvu muntu agomba kwiringira, cyangwa ntazahabwe umurage ahantu wateguwe” (Eteri 12:32; yarashimangiwe). Nyabuneka mwite ku ikoreshwa ry’ijambo “bihebuje” mu gusobanura “ibyiringiro.”

Ese Ibyiringiro muri Kristo ni iki?

Impano ya roho y’ibyiringiro muri Kristo ni umunezero w’ubuzima buhoraho binyuze mu “bigwi, n’imbabazi, n’inema bya Mesiya Mutagatifu” (2 Nefi 2:8) n’icyifuzo cyimbitse cy’imigisha yasezeranyijwe yo gukiranuka. Ntera “bizima,” “byiza,” na “bihebuje” muri iyi mirongo zerekana ibyiringiro bikomeye bigenda byiyongera by’Izuka n’Ubuzima buhoraho binyuze mu kwizera muri Yesu Kristo.

Umuhanuzi Morumoni yarabisobanuye:

“Na none, bavandimwe bakundwa, ndashaka kubabwira ibyerekeye ibyiringiro. None mwashyikira mute ukwizera, niba mudafite ibyiringiro?

“None se muziringira iki? Dore ndababwira ko muzagira ibyiringiro binyuze mu mpongano ya Kristo n’ububasha bw’umuzuko we, kugira ngo mugarurwe mu bugingo buhoraho, kandi ibi kubera ukwizera kwanyu muri we bijyanye n’isezerano.

“Kubera iyo mpamvu, iyo umuntu afite ukwizera agomba kugira ibyiringiro; kuko nta kwizera ntihashobora na gato kubaho ibyiringiro” (Moroni 7:40–42).

Umugambi wa Data w’Ibyishimo

Ibyiringiro muri Kristo bizima, byiza, kandi bihebuje bitangizwa no kumenya ko Imana Data Uhoraho iriho. Ni Data kandi turi abane Be ku bwa roho. Byumvikane neza ko turi abahungu n’abakobwa b’Imana muri roho kandi twarazwe indangakamere z’ubumana zituruka kuri Yo.

Data ni we wahanze umugambi w’Ibyishimo (reba Aburahamu 3:22–28). Nk’abahungu n’abakobwa b’Imana muri roho, twemeye umugambi We kuko ku bwawo abana Be bahabwa umubiri upfa kandi bagahabwa gukomeza gukora baharanira gutungana kandi amaherezo bakazabona igeno ryabo ryiza nk’abaragwa b’ubuzima buhoraho. Mu byanditswe bitagatifu twiga ko Data n’Umwana bafite imibiri y’inyama n’amagufa bifatika nk’iby’umuntu. (Inyigisho n’Ibihango 130:22). Ni yo mpamvu guhabwa imibiri ari ingenzi mu rugendo rwacu rugana ku igeno ryacu ry’ubumana.

Turi ibiremwa by’inyakubiri. Roho zacu, igice gihoraho kitugize, cyambaye umubiri ufite ibyifuzo ndetse n’ipfa ry’iby’isi bishira. Umugambi wa Data w’ibyishimo washyiriweho gutanga icyerekezo ku bana Be, kugira ngo ubafashe gusubira mu rugo kuri We amahoro bafite imibiri yazutse , itagipfa, kandi ngo bahabwe imigisha y’umunezero uhoraho n’ibyishimo.

Mariya hamwe n’umwana Yesu

The Christ Child [Kristo Umwana], igihangano cyahanzwe na Sharlotte Andrus

Uruhare Rucungura rwa Yesu Kristo mu Mugambi wa Data

Yesu Kristo ni we Mwana w’Imana w’Ikinege wa Data Uhoraho. Yaje mu isi gukora ugushaka kwa Se (reba 3 Nefi 27:13). Yesu Kristo ni we wasizwe na Data ngo amuhagararire mu bintu byose bijyanye n’agakiza k’inyokomuntu. Ni Umukiza n’Umucunguzi wacu kubera ko yatsinze urupfu n’icyaha.

Aluma yahanuriye abantu ba Gidiyoni ku bijyanye n’umurimo w’agakiza wa Mesiya:

“Kandi azakomeza, yiyumanganyirize ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko; kandi ibi kugira ngo ijambo rishobore kuzuzwa iryavuze ko azikorera ububabare n’indwara z’abantu be.

“Kandi azemera urupfu, kugira ngo ashobore guhambura iminyururu y’urupfu iboshye abantu be; nuko azikorere ubumuga bwabo, kugira ngo ubura bwe bushobore kuzura impuhwe, bijyanye n’umubiri, kugira ngo ashobore kumenya bijyanye n’umubiri uko atabara abantu be bijyanye n’ubumuga bwabo.

“Ubu Roho azi ibintu byose; nyamara Umwana w’Imana ababaye bijyanye n’umubiri kugira ngo ashobore kwikorera ibyaha by’abantu be, kugira ngo ashobore guhanagura ibicumuro byabo bijyanye n’ububasha bw’ubutabazi bwe” (Aluma 7:11–13).

Ihame rya mbere ry’inkuru nziza ni ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo. Ukwizera nyakuri gutumbera ku Mukiza kandi kukadufasha kumwizera no kugira icyizere cyuzuye mu bubasha Bwe bwo kudukiza urupfu, kuduhanaguraho icyaha, kutwongerera intege birenze uko twabyikorera.

Moroni yahamije agira ati: “Kandi kubera ugucungurwa kwa muntu, kwazanywe na Yesu Kristo, bazasubizwa mu maso ya Nyagasani; koko, ni ho abantu bose bacungurirwa, kubera ko urupfu rwa Kristo rutuma habaho umuzuko, utuma habaho ugucungurwa ku bitotsi bitagiraga iherezo, abantu bose bakaba bazakangurwa muri ibyo bitotsi n’ububasha bw’Imana ubwo impanda izavuga; kandi bazavamo, haba abatoya n’abakomeye, kandi bose bazahagarara imbere y’urukiko, baracunguwe kandi barabohowe ingoyi ihoraho y’urupfu, urwo rupfu rukaba ari urupfu rw’umubiri.”(Morumoni 9:13).

Ndahamya ko Umukiza yaciye ingoyi z’urupfu. Yarazutse, ariho, kandi ni we soko yonyine y’ibyiringiro bizima, byiza, kandi bihebuje.

Igitsika cya Roho

Umuhanuzi Eteri yarahamije ati: “Kubera iyo mpamvu, uwemera Imana ashobora mu by’ukuri kwiringira isi nziza, kurushaho, koko, ndetse mu mwanya uri iburyo bw’Imana, ibyo byiringiro bituruka ku kwizera, bibera igitsika roho z’abantu, kizikomeza kandi zigashikama, zigahora zisagirana mu mirimo myiza, kandi zikararikira gukuza Imana” (Eteri 12:4; yarashimangiwe).

Muri iki gihe kidasanzwe twizihiza ivuka ry’uruhinja i Betelehemu, ndiringira ko twese twakwibuka igihe cyose ko Yesu Kristo yaje mu isi kuba Umukiza n’Umucunguzi wacu. Aduha impano za roho z’ubuzima nta kiguzi, aduha urumuri, kuba mushya, urukundo, amahoro, imibonere, umunezero, n’ibyiringiro.

Ndabahamagarira gushaka bikwiye impano ya roho y’ibyiringiro mu Mukiza binyuze mu kwiga inyigisho n’ubuhamya by’abahanuzi ba kera n’abubu byerekeye igitambo Cye cy’impongano n’Umuzuko We. Nimugenza mutyo, ndabasezeranya ko ubuhamya bwanyu ko Umucunguzi ari Imana buzakomera, kuganira na We bizarushaho gushinga imizi, icyifuzo cyanyu no kwiyemeza guhagarara nk’umuhamya We biziyongera, kandi muzahabwa umugisha hamwe n’igitsika cya roho zanyu, ndetse n’ibyiringiro bizima, byiza, kandi bihebuje.

Hamwe n’Intumwa zatanze ubuhamya Bwe imyaka yose, nejejewe no kubatangariza ubuhamya bwanjye ko Yesu Kristo ari Umwana uriho w’Imana iriho. Ni umucunguzi wacu ufite umubiri w’inyama n’amagufa bifatika, kandi byahawe ikuzo. Kandi kubera incungu no kwiyunga n’Imana Nyagasani yatumye bishoboka ku bantu bose, dushobora kugira ukwizera kwa roho n’ibyiringiro bizima, byiza, kandi bihebuje ko “muri Kritso bose bazahindurwa bazima”(1 Abakorinto 15:22).

Aho byavuye

  1. Umuryango: Itangazo ku Isi,” Isomero ry’Inkuru Nziza.