“Icyitegererezo cy’Ubumwe muri Yesu Kristo,” Liyahona, Ukwakira 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukwakira 2024
Icyitegererezo cy’Ubumwe muri Yesu Kristo
Uko tuba umwe muri Yesu Kristo nk’abantu bo muri 4 Nefi, icyifuzo cyacu cyo kuba umwe kirenga impaka zacu maze kikatuganisha ku byishimo.
Tuba mu myaka ubwo imbaraga zikomeye z’ubwumvikane buke n’intonganya ziri kuzura hirya no hino ku isi. Zibifashijwemo n’ikoranabuhanga kandi zigashyigikirwa n’abantu bafite imitima yabaye ibiti, izi ngufu z’amacakubiri ziri hafi kuzuza imitima yacu urwango kandi zigahindura umushyikirano wacu ubushyamirane. Imishyikirano irimo gukonja. Intambara zirimo gututumba.
Muri iyi mimerere, abayoboke nyakuri ba Yesu Kristo banyotewe n’amahoro kandi bashakana umwete kubaka umuryango mugari utandukanye: umwe ushingiye ku nyigisho za Yesu Kristo. Kugira ngo tugere kuri ibi, Nyagasani yaradutegetse ati: “mube umwe; kandi niba mutari umwe ntimuri abanjye.”(Inyigisho n’Ibihango 38:27). Koko, ubumwe ni indangakamere y’Itorero ry’ukuri rya Yesu Kristo.
Ese ni gute twarwanya imbaraga z’amacakubiri n’ubushyamirane? Ese ni gute twagera ku bumwe?
Ku bw’amahirwe menshi, 4 Nefi mu Gitabo cya Morumoni aduha urugero. Iki gice cyandika mu ncamake uburyo abantu babayemo nyuma y’uko Umukiza yari amaze kubasura, kubigisha, kandi agatangiza Itorero Rye muri bo. Iyi nkuru yerekana uburyo aba bantu bageze ku bumwe bw’amahoro n’ibyishimo byinshi, kandi itubera icyitegererezo dushobora gukurikiza kugira ngo ubwacu tugere ku bumwe nk’ubwo.
Uguhinduka
Muri 4 Nefi 1:1, dusoma tuti: “Abigishwa ba Yesu bari baratangiye itorero rya Kristo mu bihugu byose bibakikije. Kandi [abantu] babasangaga, kandi mu by’ukuri bakihana ibyaha byabo.”
Tuba umwe Nyagasani na Yesu Kristo badukikije. Uko buri muntu yiga ibyerekeye Yesu Kristo, inkuru nziza Ye n’Itorero Rye, Roho Mutagatifu ababera umuhamya w’ukuri mu mutima wa buri muntu. Noneho buri wese muri twe ashobora kwemera ubutumire bw’Umukiza bwo kugira ukwizera muri We no kumukurikira yihana.
Bityo agatangira urugendo rwe rw’uguhinduka ku giti cye: aterera umugongo ibyifuzo by’ukwikunda n’icyaha kandi yerekeza ku Mukiza. Ni umusingi w’ukwizera kwacu. Kandi uko buri wese muri twe amurangamira muri buri gitekerezo (reba Inyigisho n’Ibihango 6:36), ahinduka imbaraga zunga mu buzima bwacu.
Ibihango
Inyandiko yo muri 4 Nefi ikomeza ivuga ko abasanganiye Yesu kandi bakihana ibyaha byabo “barabatijwe mu izina rya Yesu; ndetse bakiriye Roho Mutagatifu.” (4 Nefi 1:1). Binjiye mu gihango (umubano udasanzwe, uhuza) n’Imana.
Iyo dukoze kandi tukubahiriza ibihango, twitirirwa izina rya Nyagasani buri wese ku giti cye. Byisumbuyeho, twitirirwa izina Rye nk’abantu. Abakora ibihango bose kandi bagaharanira kubyubahiriza bahinduka abantu ba Nyagasani, amaronko Ye yihariye (reba Kuva 19:5). Bityo, tugendera mu nzira y’igihango ku giti cyacu kandi turi kumwe n’abandi byombi. Umubano w’igihango n’Imana uduha intego imwe n’irangamimerere imwe. Uko twihuza na Nyagasani, adufasha kugira “imitima ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo umwe ku wundi” (Mosaya 18:21).
Ukutabogama, Uburinganire no Gufasha Abakene
Inkuru muri 4 Nefi irakomeza iti: “Nta makimbirane n’impaka muri bo, nuko buri muntu akoresha ubutabera umwe ku wundi.
“Kandi bari bafite ibintu byose bahuriyeho hagati muri bo; kubera iyo mpamvu nta bakire cyangwa abakene bariho, abacakara cyangwa abigenga, ahubwo bose barigengaga, kandi abasangira b’impano y’ijuru” (4 Nefi 1:2–3).
Mu mirimo yacu y’isi, Nyagasani ashaka ko tuba abatabogama n’abatabera hagati yacu kandi ntitwamburane cyangwa ngo dukoreshane (reba 1 Abatesalonike 4:6). Uko tugenda twegera Nyagasani, “ntituzagira umutima wo gutukana, ahubwo uwo kubana amahoro, no guha buri muntu ibijyanye n’icyo akwiriye”(Mosaya 4:13).
Nyagasani kandi yadutegetse kwita ku bakene n’abadatunze. Dukwiye “gusangira ibyo dufite” kugira ngo tubafashe, bishingiye ku bushobozi bwacu bwo kubigenza dutyo, tutabaciriye urubanza (reba Mosaya 4:21–27).
Buri umwe muri twe agomba “kubaha umuvandimwe we nka we ubwe” (Inyigisho n’Ibihango 38:24). Niba turi abo kuba abantu ba Nyagasani kandi tukungwa, ntabwo tugomba gufatana nk’abangana gusa, ahubwo tugomba kandi kubona buri umwe muri twe nk’ungana natwe kandi tukumva mu mitima yacu ko tungana: tungana imbere y’Imana, tunganya agaciro kandi tunganya ubushobozi.
Ukumvira
Isomo rikurikiraho rituruka muri 4 Nefi riza muri iyi mvugo yoroheje: “bagendeye mu mategeko bari barahawe na Nyagasani wabo n’Imana yabo” (4 Nefi 1:12).
Nyagasani yari yarigishije aba bantu inyigisho Ye, yarabahaye amategeko, kandi yarahamagaye abagaragu bo kubayobora. Imwe mu ntego Ze mu gukora ibi yari ukumenya neza ko hatazabaho impaka hagati yabo (reba 3 Nefi 11:28–29; 18:34).
Ukumvira kwacu inyigisho za Nyagasani n’abagaragu Be ni ingenzi mu guhuzwa kwacu. Ibi birimo ukwiyemeza kwacu kumvira itegeko ryo kwihana igihe cyose duteshutse kandi tugafashanya uko duharanira kurushaho gukora neza no kuba beza buri munsi.
Guhurira Hamwe
Igikurikiraho, twiga ko abantu bo muri 4 Nefi “[bakomeje] kwiyiriza n’isengesho, no guhurira hamwe kenshi kugira ngo basenge kandi bumve ijambo rya Nyagasani” (4 Nefi 1:12).
Dukeneye guhurira hamwe. Amateraniro y’ukuramya ya buri cyumweru ni uburyo bw’ingirakamaro bwadushyiriweho kugira ngo tubone intege, umuntu ku giti cye kandi turi hamwe byombi. Dusangira isakaramentu, tukigira, tugasengera, tukaririmbira hamwe, kandi tugashyigikirana. Andi makoraniro afasha kandi kwimakaza icyiyumviro cyo kwisanga, ubucuti n’intego ihuriweho.
Urukundo
Noneho inyandiko muri 4 Nefi iduha icyaba wenda urufunguzo rukomeye muri ibi byose, ikintu cyabura ubumwe nyakuri ntibugerweho: “Nta makimbirane yari muri icyo gihugu, kubera urukundo rw’Imana rwabaye mu mitima y’abantu” (4 Nefi 1:15).
Amahoro y’umuntu ku giti cye agerwaho iyo twebwe, mu kugandukira kwiyoroheje, dukunze Imana by’ukuri. Iri ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye. Gukunda Imana kurusha umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose ni yo miterere izana amahoro, ihumure, icyizere n’umunezero nyakuri. Uko dukuza urukundo rw’Imana na Yesu Kristo, urukundo rw’umuryango na mugenzi wacu ruzakomerezaho mu buryo bw’umwimerere.
Umunezero ukomeye kuruta indi ubaho igihe tuba twaramazwe n’urukundo rw’Imana n’urw’abana Bayo.
Urukundo ruhebuje, urukundo ruzira inenge rwa Kristo, ni umuti w’ubushyamirane. Ni ikirango cy’ibanze cy’umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo. Iyo twiyoroheje imbere y’Imana kandi tugasengana ingufu zose z’imitima yacu, Izaduha urukundo ruhebuje. (reba Moroni 7:48).
Uko twese dushakisha kugira urukundo rw’Imana rugatura mu mitima yacu, igitangaza cy’ubumwe kizasa byuzuye nk’ibisanzwe kuri twe.
Irangamimerere ry’Ubumana
Amaherezo, abantu bo muri 4 Nefi berekanaga ikimenyetso cy’ubumwe gikwiriye ko tukitaho: “Nta bambuzi bariho, cyangwa abahotozi, nta n’Abalamani bari bahari, cyangwa ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’aba n’aba; ahubwo bari muri umwe, abana ba Kristo, n’abaragwa b’ubwami bw’Imana” (4 Nefi 1:17).
Inyito zari zarazanye amacakubiri mu bantu mu myaka magana zarakendereye imbere y’irangamimerere rirambye kandi ry’ubupfura. Bibonye (na buri wese wundi) bashingiye ku mubano wabo hamwe na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.
Urusobe n’amatandukaniro bishobora kutubera byiza n’ingirakamaro. Ariko amarangamimerere yacu y’ingirakamaro kuruta andi ni afite aho ahuriye n’inkomoko ndetse n’intego yacu by’ubumana.
Mbere na mbere, buri wese muri twe ni umwana w’Imana. Irya kabiri, nk’umunyamuryango w’Itorero, buri wese muri twe ni umwana w’igihango. Ndetse n’irya gatatu, buri wese muri twe ni umwigishwa wa Yesu Kristo. Ndakangurira twe twese kutemerera irindi rangamimerere iryo ari ryo ryose ngo rikureho, risimbure, cyangwa ngo rifate iyambere kuri ariya atatu arambye.
Mube Umwe
Imana yahamagariye bose kuyisanga. Hari umwanya wa buri wese. Dushobora gutandukana mu mico yacu, politike zacu, ubwoko bwacu, ibyo dukunda n’ubundi buryo bundi bwinshi. Ariko uko tuba umwe muri Yesu Kristo, amatandukaniro nk’ayo arakendera mu mumaro wayo kandi agasimburwa n’icyifuzo cyacu cy’ingenzi cyane cyo kuba umwe, kugira ngo dushobore kuba Abe.
Muzirikane amasomo yigishijwe muri 4 Nefi. Uko buri wese muri twe aharanira kwinjiza ibi bice by’ingenzi by’ubumwe mu mu buzima bwacu, bishobora kutuvugwaho, nk’uko byabagendekeye, “kandi mu by’ukuri ntihashoboraga kubaho abantu barushijeho kwishima mu bantu bose bari bararemwe n’ukuboko kw’Imana” (4 Nefi 1:16).
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, October 2024. Kinyarwanda. 19359 716