2024
Twahamagariwe Gukora Ibyiza
Kamena 2024


“Twahamagariwe Gukora Ibyiza,” Liyahona, Kamena 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kamena 2024

Twahamagariwe Gukora Ibyiza

Twubaka ubwami bw’Imana uko dufasha abandi, tubera abandi urugero rwiza, kandi tuvuganira ubwisanzure bw’iyobokamana.

Gidiyoni yamenyaga inyigisho z’ikinyoma akizumva. Yari yarazumvanye umwami Nowa n’abatambyi be mbere: abatambyi bari “ubwoko bw’abikakaza mu bwirasi bw’imitima yabo” Kndi “bashyigikirwaga mu bunebwe bwabo, no mu gusenga ibigirwamana byabo, no mu busambabyi bwabo, n’imisoro umwami Nowa yashyize ku bantu be” (Mosaya 11:5–6).

Ibibi kurushaho, Umwami Nowa yaciriye urwo gupfa umuhanuzi Abinadi kandi ashaka kwica Aluma ndetse n’abayoboke be (reba Mosaya 17; 18:33–34). Mu kurangiza ubwo bugome, Gidiyoni yarahiriye kwica umwami, uwo yari yararokoye gusa kubera guterwa n’abalamani (reba Mosaya 19:4–8).

Nyuma, Gidiyoni yagaye abatambyi ba Nowa kubera gufata bugwate abakobwa 24 b’abalamani. Yabonye kandi ko ubuhanuzi bwa Abinadi bwasohoye kubera ko abantu banze kwihana. (Reba Mosaya 20:17-22.) Yafashije gutabara abantu ba Limuhi, bari barafashwe bugwate n’abalamani (reba Mosiah 22:3–9).

Ubu amaze gukura, Gidiyoni yarwanyije ubwirasi n’ubugome nanone ubwo yahagararaga imbere ya Nehori, wari waratangije ubutambyi bw’indonke mu bantu. Nehori yarimo “ashyira umurego mu kurwanya itorero” kandi akagerageza kuyobya abantu. (Reba Aluma 1:3, 7, 12; reba kandi 2 Nefi 26:29.)

Akoresheje ijambo ry’Imana nk’intwaro, intwari Gidiyoni yacyashye Nehori kubera ubugome bwe. Arakaye, Nehori yarwanyije kandi yicisha Gidiyoni inkota ye. (Reba Aluma 1:7–9.) Ni ryo herezo ry’iminsi “y’umukiranutsi” wari“wakoze byinshi byiza muri aba bantu” (Aluma 1:13).

Iminsi ya nyuma turimo iduha amahirwe menshi yo kwigana Gidiyoni “nk’igikoresho mu maboko y’Imana” (Aluma 1:8) mu “gufasha” (Mosiah 22:4) abandi, aharanira ubukiranutsi, kandi anesha ibirwanya ubwisanzure bwo kuramya no gukorera Imana. Uko dukurikiza urugero rwa Gidiyoni rw’ubudahemuka, natwe dushobora gukora byinshi.

Umugore ufite isahani iriho ibiryo ahagaze iruhande rw’umugore uryamye ku buriri.

Mube umwe mu murimo

Ubuyobozi bwa Mbere bwavuze ko nk’abayoboke b’Umukiza, duharanira gukunda Imana na bagenzi bacu mu isi hose. Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma risonzeye guha imigisha abandi no gufasha abakeneye ubufasha. Dufite umugisha ko dufite uburyo, ibyifashishwa, ndetse n’imibano yizewe ku isi hose yo gushyira iyi nshingano ntagatifu mu bikorwa.1

Nejejwe n’umurimo no gufasha bitarimo kwikunda abanyamuryango b’Itorero batanga mu ngoro z’Imana, muri paruwasi, mu mashami ndetse no mu mambo byabo. Nejejwe nuko abanyamuryango b’Itorero bakora umirimo henshi hirya no hino, muburezi no bubikorwa by’urukundo by’imiryango kandi bajya no mubikorwa by’ubutabazi buri mwaka, bitanga amamiliyoni y’amasaha mu bihugu bigera kuri 200 no mu mbibi zabyo.2

Uburyo bumwe Itorero rikwirakwiza amahirwe yo gukora mu bihugu bitandukanye binyura muri JustServe.org. Bitewe inkunga n’Itorero ariko biboneka kuri buri wese ushaka guhesha abandi imigisha, JustServe.org ihuza ibikenewe n’umuryango w’abakorerabushake n’abakorerabushake bazamura imibereho myiza mu muryango.3

Itorero n’abanyamuryango baryo kandi bihuza n’indi miryango ya serivisi ku isi yose. Itorero, ribikesheje abanyamuryango baryo, ni ryo ryari imbere mu kugira uruhare mu gutanga amaraso mu muryango utabara imbabare Red Cross muri 2022. Byiyongeye ho, Itorero ryatanze miliyoni 8.7 z’amadolari ku muryango utabara imbabare Red Cross.4

Itorero rifatanya n’indi miryango mu mishinga yo gutanga amazi meza n’isuku hirya no hino ku isi. Muri 2022, Itorero rya gise uruhare mu mishinga 156 nk’iyo.5 Kandi nanone dufatanya tukanatera inkunga ibindi bikorwa by’ubutabazi biruhura abana b’Imana babaye.6

Umuyobozi Henry B. Eyring, Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi bwa Mbere yavuze ko iyo dushyize amaboko hamwe mu gufasha abababaye, Nyagasani ahuza imitima yacu.7

Ibiganza bibumbatiye urumuri rw’izuba

Bera Abandi Urugero Rwiza

Nk’abigishwa b’Umukiza, duha umugisga abaturanyi bacu iyo twubashye ibihango byacu kandi tukabaho ubuzima bwubaha Kritso. Igitabo cya Morumoni kigisha ko “abantu b’itorero” batagomba guhitamo ubukiranutsi gusa ahubwo kandi bagatuma amajwi yabo y’ubukiranutsi yumvikana niba bifuza ko Nyagasani abarinda kandi akabateza imbere (Reba Aluma 2:3–7; reba na Mosaya 29:27). Nyagasani atwitezeho ko dusangiza ukwizere n’ukwemera abandi kandi tugafatira urumuri rwacu hejuru. “Dore ndi urumuri muzazamura”(3 Nefi 18:24).

Umuyobozi Dallin H. Oaks, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi bwa Mbere yavuze ko tudakorera Umukiza neza iyo dutinya umuntu kurusha Imana . Yongeyeho ko twahamagariwe gushimangira amahame ya Nyagasani, atari ugukurikira ay’isi.8

Yaba ku ishuli, kukazi, cya kumukino,mukiruhuko mu gutereta, kuri murandasi, abigishwa ba Nyagasani ntibagira “ipfunwe ryo kwiyitirira izina rya Kristo” (Aluma 46:21). Ku bw’ amagambo n’ibikorwa byacu, duhamya ko Imana iriho ndetse ko dukurikira Umwana Wayo.

“Ukwizera kwacu ntabwo ari uko gucagagurwamo ibice, cyangwa ngo byigere bibaho. Ukwizera ntabwo ari uko kw’itorero gusa, uko mu rugo gusa, ntabwo ari uko ku ishuri gugsa, nk’uko byabonywe na Paul Lambert, Umunyamuryango w’Itorero wari inzobere mu bujyanye n’amadini menshi. Kujyane n’ibyo dukora buri munsi.9

Ntituzi uruhare ubuhamya bwacu, urugero rwiza, ndetse n’ibikorwa byiza byagira kubandi. Ariko uko tuvuganira ibikwiye kandi tukazamura urumuri rw’Umukiza, abantu bazatubona kandi ijuru rizatugana.

Umukobwa uhagaze hanze y’ingoro y’Imana

Muvuganire Ubwisansure bw’Iyobokamana

Uyu munsi ubutambyi bw’indonke, hamwe n’ubwiyongere bw’umuryango mugari udafite ukwizera bishyira hasi abantu bafite ukwizera, ndetse ntabwo bitandukanye no mu gihe cy’Igitabo cya Morumoni. Ijwi ry’abadashyigikiye ko iyobokamana ari ingirakamaro mu ruhame ndetse no muri politike riri kwiyongera. Abahakanyi na za leta, hamwe n’amashuli na za Kaminuza, bari gucengeza no gukwirakwiza imyitwarire idasanzwe, guhakana ko Imana iriho, ndetse ko nta kuri kuriho.

Kurwanywa ubwisanzure by’iyobokamana bizatsinda nitudahagarara k’uburenganzira bw’iyobokamana ryacu. “Nk’Itorero ,” Mu gihe gishize narigishije nti: “twifatanye n’andi matorero mu kurinda abizera bose, ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kuvuga ikibari ku mutima.”10

Intambara yo mu ijuru yarwanywe kubera amahitamo mbonezamuco: ubwisanzure bwacu bwo guhitamo. Mu kurinda amahitamo yacu birasaba ko tugira umuhate mukurinda ubwisanzure bw’iyobokamana.

Ukwizera gukomeye mu iyibokamana gukomeza no kurinda imiryango, umuryango mugari, ndetse n’ibihugu. Bishumangira ukubaha amategeko, bigakomeza ukubaha ubuzima ndetse n’umutungo, kandi byigisha urukundo, ubunyangamugayo, n’imiterere: ubupfura bukenewe mu kwimakaza sosiyete y’intabera, yisanzuye kandi iboneza umubano. Ntidukwiye gusaba imbabazi kubere ukwizera kwacu.

Umuhate w’ivugabutumwa ryacu, imirimo yacu yo mu ngoro y’Imana, umuhate wacu wo kubaka ubwami bw’Imana, ibyishimo byacu bisaba ko duhagarara ku kwizera mu iyobokamana n’ubwisanzure. Ntidushobora kubura ubwo bwisanzure tudatakaje n’ubundi bwisanzure.

Umuhanuzi Joseph Smith yigishije ko ari urukundo rw’ubwisanzure ruyobora ubugingo bwanjye: ubwisanzure bw’abaturage n’ubw’iyobokamana ku nyokomuntu yose.11 ubwisanzure bw’Iyobokamana kandi buyobora ubugingo bwacu uko dukurikiza inama z’abayobozi b’Itorero:

  • “Komeza ugire ubumenyi kubijyanye n’ibibazi biri muri rubanada nyamwishi,kandi ugire umuhate wo kuvuga n’ikinyabupfura.”12

  • “Menya ko kuzamuka k’ubwisanzure bw’iyobokamana bizaduha amahirwe y’ingirakamoro yo gukura dukomeye no mubumenyi bw’inkuru nziza, kugira imigisha binyuze mu migenzo, ndetse no kwiringira Nyagasani mu kuyobora Itorero Rye.”13

  • “Muhaguruke kandi muvuge mwemezako ko Imana iriho kandi ko hari ukuri amategeko Ye yigisha.”14

  • “Muhangane n’amategeko yabongamira ubwisanzure bwo gushyira mubikorwa ukwizera kwacu.”15

  • Mugende amahanga yose mukore ibyiza, mwubake ukwizera mu Mana Ishobora byose, mufashe mukuzana abandi ahantu hari ibyishimo.”16

  • Study resources at religiousfreedom.ChurchofJesusChrist.org and at religiousfreedomlibrary.org/documents.

Twubake ubwami bw’Imana dufasha abandi, tubera abandi urugero rwiza, kandi tuvuganira ubwisanzure bw’Iyobokamana. Nyagasani aduhe umugisha ku bw’ umuhate wo gukora “ibyiza byinshi” mu miryango, imbaga nyamwinshi, no mu bihugu.

Aho byavuye

  1. “Ubutumwa buvuye mu Buyobozi bwa Mbere,” muri Caring for Those in Need: 2022 Annual Report of The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 3, ChurchofJesusChrist.org.

  2. See Caring for Those in Need: 2022 Annual Report, 4, ChurchofJesusChrist.org.

  3. Justserve.org/about. JustServe irakora mu bihugu 17. Abantu ibihumbi byinshi ndeste n’imiryango myinshi bari guhabwa umugisha binyuze muri ino gahunda.

  4. See Kaitlyn Bancroft, “Church Donates $8.7 M as Part of Red Cross Collaboration,” Church News, Apr. 22, 2023, 23.

  5. See Mary Richards, “Church Joins with Groups around the World to Tap into the Gift of Water,” Church News, May 27, 2023, 12.

  6. See Dallin H. Oaks, “Helping the Poor and Distressed,” Liahona, Nov. 2022, 6–8.

  7. Henry B. Eyring, “Opportunities to Do Good,” Liahona, May 2011, 25.

  8. Dallin H. Oaks, “Unselfish Service,” Liahona, May 2009, 94–95.

  9. Paul Lambert, in Rachel Sterzer Gibson, “ Ni ukubera iki hakenewe Ukwizera aho Dukorera?” Church News, Apr. 22, 2023, 16.

  10. Ronald A. Rasband, “To Heal the World,” Liahona, May 2022, 92.

  11. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2011), 345.

  12. D. Todd Christofferson, “Religious Freedom—A Cherished Heritage to Defend” (address at Freedom Festival Patriotic Service, Provo, Utah, June 26, 2016), 5–6, speeches.byu.edu.

  13. Ronald A. Rasband, “Free to Choose” (Brigham Young University devotional, Jan. 21, 2020), 3, speeches.byu.edu.

  14. Dallin H. Oaks, “Truth and Tolerance” (Brigham Young University devotional, Sept. 11, 2011), 2, speeches.byu.edu.

  15. Dallin H. Oaks, “Truth and Tolerance,” 4.

  16. Ronald A. Rasband, “Free to Choose,” 5, speeches.byu.edu.