2024
Kwemerera muri Kristo mbere yuko agaruka
Mata 2024


“Kwemerera muri Kristo mbere yuko agaruka,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Apr. 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mata 2024

Yoromu

Kwemera Kristo mbere y’uko agaruka Nanone

Abanefi bagize ukwizera mbere y’uko Umukiza aza, kandi natwe dushobora kugira ukwizera mbere y’uko agaruka nanone.

Yesu Kristo asura Abanefi

Waba warigeze utekereza uko byamera wemereye m’Umukiza mbere Yuko aza ku is? Abanefi bahambere bari bafite gukora ibyo gusa: “ gutegereza Mesiya, no kumwemera ko azaza nkuko nubundi yabikoze” (Yoromu 1:11).

Muri iyi minsi ya none, dufite inyandiko zo k’ubwaroho n’amateka zihamya ko Yesu Kristo yabayeho, agapfa, akanazuka nanone. Twemerera mu Mukiza wa maze kuza. Ariko nanone twemerera mu Mukiza uzagaruka nanone.

Mbere yuko Yesu Kristo aza, Abanefi nabo bari bafite ukwizera:

Umwami Benjamin n’umugore we basenga

Bababarirwa ibyaha byabo.

“Bityo abo aribo bose bazizera ko Kristo azaza, abo nyine bashobore kubabarirwa ibyaha byabo, maze banezerwe n’umunezero uhebujebikomeye, ndetse nk’aho yarangije kuza muri bo ” (Mosaya 3:13; Hashimangiwe).

Enosi

Baribabarira.

“Nuko haza ijwi kuri njye, rivuga riti: Enos, Ibyaha byawe urabibabariwe. Nuko, ipfunwe ryanjye ndihanagurwaho. Nuko ndavuga nti: Nyagasani, bikorwa bite? Nuko arambwira ati: Kubera ukwizera kwawe muri Kristo, utigeze wumva na mbere cyangwa ngo umubone. Kandi haciyeho imyaka myinshi mbere yuko yigaragaza mu mubiri; … Ukwizera kwawe kwakugize wese” (Enosi 1:5–8; hashimangiwe).

Yakobo yigisha

Akora ibitangaza.

“twamenye ibya Kristo, kandi twagize ibyiringiro by’ikuzo rye imyaka ibihumbi byinshi mbere y’ukuza kwe. … kugeza ubwo mu by’ukuri dushobora gutegeka mu izina rya Yesu n’ibiti ubwabyo bikatwumvira, cyangwa imisozi, cyangwa imiraba yo mu nyanja” (Yakobo 4:4, 6; hashimangiwe).

Moroni yandika ku bisate

Kwakira ihishurirwa.

“hariho benshi bari bafite ukwizera gukomeye bihebuje, ndetse na mbere y’uko Kristo aza, badashobora guhezwa inyuma y’umwenda ukingiriza, ariko mu by’ukuri babonye n’amaso yabo”(Eteri 12:19; hashimangiwe).

Mbere yuko Yesu Kristo Agaruka Nanone, Natwe Dushobora Kugira Ukwizera ku:

Tubabarirwe, twibabarire, dukore ibitangaza, kandi twakire amahishurirwa (nk’abanefi).

Ingimbi iririmba mu rusengero

Kwitegura ubwacu ukuza Kwe.

Nkuko tugerageza kubahiriza ibihango byacu, turi kwitegura kuba mu bwami bwa celesitiyeli. “Kuko dore, ubu buzima ni igihe ku bantu cyo kwitegurira guhura n’Imana; koko, dore umunsi w’ubu buzima ni umunsi ku bantu wo gukora imirimo yabo” (Aluma 34:32).

Urubyiruko imbere y’ingoro

Gutegura isi ukuza kwe.

Twatumiwe n’umuyobozi Russell M. Nelson kuba igice cy’“umurimo uhebuje ku isi”: ikoraniro rya isirayeli. “Data wo mu Ijuru yasigaje zimwe muri roho nzima: wenda, navuga, itsinda rye rimeze neza: muri iki gice cyanyuma. Izo roho nzima (ayo masengesho ameze neza, izo ntwari) ni wowe!”1

Abangavu bahoberana

Gira ibyiringiro mu bihe bikomeye.

Igihe Umukiza Azagaruka nanone, abakiranutsi bazabaho mu mahoro. Umukiza azima ingoma, kandi akarengane kose kazahindurwa ukuri. Kuko Nyagasani azaba hagati yabo, n’icyubahiro cye kikaba kuri bo, kandi azababera umwami wabo kandi n’uwabahaye amategeko (Inyigisho n’Ibihango 45:59).

Umwangavu

Girira icyizere mu Muzuko.

Ibiremwamuntu byose bizazuka. Tuzagira imibiri myiza, idapfa. Tuzongera tubone abacu dukunda bapfuye. “Roho n’umubiri bizongera guhuzwa mu miterere yawo yuzuye; byaba imyanya n’ingingo bizasubizwa mu miterere yabyo bwite, ndetse nk’uko ubu tumeze magingo aya” (Aluma 11:43).

Yesu Kristo abonekera Abanefi

Abanefi bo hambere bagize ukwizera mu Mukiza mbere y’uko aza. Dushobora kugira ukwizera ko Umukiza azaza nanone: igihe tuzamubona mu bicu byo mu ijuru, yambaye ububasha n’ikuzo bikomeye (Inyigisho n’Ibihango 45:44; reba nanone Ibyakozwe 1:11). Nigute kumenya ko azaza nanone byahindura ibyo ukora uyumunsi?

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), Gospel Library.