“Mwitegereza! “Mube nk’Abungeri,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Ukuboza 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukuboza 2022
Luka 2:8–20
Mwitegereza! Mube nk’Abungeri
Kera mu ijoro rituje, abungeri baragiye imikumbi yabo bafite umwete.
Abungeri bari bafite akazi k’ingirakamaro. Intama zari zikeneye ibiribwa, amazi n’uburinzi bw’ikibi.
Mu kanya gato, umumarayika araboneka!
“Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi. … Kuko uyu munsi Umukiza abavukiye …, uzaba Kristo Nyagasani.”
Marayika yabwiye abungeri ko barasanga uruhinja rwambaye imyenda y’uruhinja, ruryamye mu muvure i Betelehemu.
Korali y’abamarayika yuzuye ikirere yihuza na marayika mu guhimbaza Imana.
“Mu ijuru ikuzo ribe iry’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
“Nimuze tuge i Betelehemu turebe ibyo Nyagasani atumenesheje.”
Abungeri ntabwo bategereje. Ibi byari ingirakamaro cyane! “Baje bihuta” i Betelehemu.
Abungeri babonye Yesu yambaye imyenda y’uruhinja, aryamye mu muvure, nk’uko marayika yabivuze.
Ibi byari Mesiya wasezeranijwe uzaza kuba Umukiza n’Umucunguzi w’isi no kutuzanira umunezero nyakuri!
Abungeri barishimye cyane! Basangije ibyo bumvishe n’ibyo babonye.
“Umukiza w’isi yavutse!”
“Mesiya kera kabaye yaje!”
Abungeri “baje bihuta” basanga Yesu. Nawe wabishobora!
Ushobora kwiga Ibye.
Ushobora kumukorera ufasha abandi.
Ushobora guhamya Ibye.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, December 2022. Kinyarwanda. 18318 716