“Ubutambyi ni Ububasha bw’Imana,” Liyahona Kanama 2021
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kanama 2021
Ubutambyi ni Ububasha bw’Imana
Imana iduha imigisha binyuze mu bubasha bw’ubutambyi. Imigisha y’Ubutambyi iraboneka kuri buri wese.
Ubutambyi ni ububasha bw’Imana. Ikoresha ubu bubasha mu guha umugisha abana Bayo bose kandi ikabafasha kuzasubira kubana na Yo. Imana yahaye ububasha bw’ubutambyi abana Bayo ku isi. Hamwe n’ubu bubasha, abayobozi b’ubutambyi bashobora kuyobora Itorero, naho abafite ubutambyi bo bagakora imigenzo mitagatifu, nk’umubatizo, idufasha kuza hafi y’Imana. Buri mugabo n’umugore wakira imigenzo y’ubutambyi ari indakemwa akanarinda ibihango (amasezerano matagatifu) yemerewe kugera ku bubasha bw’Imana.
Ububasha bw’Ubutambyi Bwahawe Joseph Smith
Igihe Yesu Kristo yari ari ku isi, yayoboye Itorero Rye n’ububasha bw’ubutambyi. Yanahaye intumwa Ze ubu bubasha. Mu binyejana nyuma yuko bapfuye, abanyamuryago benshi baraguye bava mu Itorero. Bahindura inkuru nziza mu buryo butari bwo n’uburyo Itorero rikoramo. Ubutambyi bw’Imana ntibwari bukiri ku isi. Mu 1829, Yesu yohereje Yohana Umubatiza hamwe n’Intumwa Petero, Yakobo na Yohana guha Joseph Smith ubutambyi. Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ni ryo ryonyine ku isi rifite ubu bushobozi buva ku Mana.
The Voice of Peter, James, and John [Ijwi rya Petero, Yakobo na Yohana], na Linda Curley Christensen na Micheal T. Malm
Imfunguzo z’Ubutambyi
Imfunguzo z’Ubutambyi ni ubushobozi mu kwereka inzira y’imikoreshereze y’ubutambyi, nko gutanga uruhushya mu gukora imigenzo. Yesu Kristo afite imfunguzo zose z’ubutambyi. Umuyobozi w’Itorero niwe muntu wenyine ku isi ushobora gukoresha imfunguzo z’ubutambyi mu kwereka inzira Itorero ryose. Mu miyoborere ye, abandi bashobora gukoresha imfunguzo zimwe na zimwe mu gukora umurimo w’Imana. Abayobozi nk’Abepiskopi n’abayobozi b’imambo bakoresha imfunguzo mu kuyobora paruwasi n’imambo zabo. Kubera ko imihamagaro yo gukora iva ku bayobozi bafite imfunguzo z’ubutambyi, abagabo n’abagore bakora mu mihamagaro bakoresha ubushobozi bw’ubutambyi uko bakora inshingano zabo.
Ubutambyi bwa Melikisedeki n’Ubutambyi bwa Aroni
Ubutambyi bufite ibice bibiri: Ubutambyi bwa Melikisedeki n’Ubutambyi bwa Aroni. Binyuze mu butambyi bwa Melikisedeki, abayobozi b’Itorero bayobora umurimo wose w’ibya roho w’Itorero, nk’umurimo w’ivugabutumwa n’uw’ingoro y’Imana. Ubutambyi bw’Aroni bukora munsi y’ubushobozi bw’ubutambyi bwa Melikisedeki. Bukoreshwa mu gukora imigenzo nk’ umubatizo n’isakaramentu.
Imigisha y’Ubutambyi
Binyuze mu bihango n’imigenzo, Imana ituma imigisha y’ubutambyi iboneka ku bana Bayo bose. Iyi migisha irimo umubatizo, impano ya Roho Mutagatifu, isakaramentu n’imigenzo y’ingoro y’Imana. Abagabo n’abagore bahawe ingabire mu ngoro y’Imana babona impano y’ububasha bw’ubutambyi bw’Imana binyuze mu bihango byabo. Dushobora no kubona imigisha y’ubutambyi y’ugukira, ihumure n’ubujyanama.
Ni iki Ibyanditswe Bitagatifu Bivuga ku Butambyi?
Ubutambyi bwabayeho mu minsi ya cyera nibwo buriho ubu (reba Mose 6:7).
Imfunguzo z’ubutambyi zifasha mu kugira ngo twemeze neza ko twuzuza akazi ka Nyagasani mu buryo buri ku murongo ( reba Inyigisho n’Ibihango 42:11).
Abagabo bafite ubutambyi bashobora kubukoresha “gusa ku mahame y’ubukiranutsi” (Inyigisho n’Ibihango 121:36).
Zimwe mu nshingano zabafite ubutambyi zisobanurwa mu Nyigisho n’Ibihango 20:38-67.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, August 2021. Kinyarwanda. 17472 716