2021
Ubumana ni iki?
Kamena 2021


“What Is the Godhead?,” Liahona, June 2021

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kamena 2021

Ubumana ni iki?

Data wo mu Ijuru, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu ni abantu batatu batandukanye bafite umugambi umwe.

Iyerekwa rya Mbere

Uburyo butatuye Iyerekwa rya mbere na Jon McNaughton

Umwanditsi w’Ikinyamakuru yabajije Umuhanuzi Joseph Smith ibyo abanyamuryango b’itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bemera. Mu gisubizo, Umuhanuzi yanditse ingingo 13 z’ukwemera twita Ingingo z’Ukwizera. Ingingo ya mbere iravuga, iti:“Twemera Imana, Data Uhoraho, n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu.”(Ingingo z’Ukwizera 1:1). Aba batatu nibo bagize icyo twita Ubumana

Imana, Data Uhoraho

Imana ifite umubiri wazutse w’inyama n’amagufa. Ni Se wa roho zacu. Akunda binononsoye buri wese mu Bana bayo. Imana ni Intungane, ifite ububasha bwose, kandi izi buri kintu. Ni intabera, inyampuhwe, n’umunyamico myiza. Twabanye n’Imana nka roho mbere y’uko tuvuka. Yatwohereje ku isi kugira ngo twige kandi dukure. Icyifuzo gikomeye cy’Imana kubwa buri wese mu Bana bayo ni ukwongera gusubira kubana na Yo nyuma y’uko dupfuye. Imana itwigisha ko tugomba gukurikira Yesu Kristo kugira ngo dusubire imbere y’Imana.

Yesu Kristo Yigishiriza mu Isi ya Roho

Kristo Yigishiriza mu Isi ya Roho, ya Robert T. Barrett

Yesu Kristo

Yesu Kristo nawe afite umubiri wazutse w’inyama n’amagufa. Ni Umuhungu w’imfura w’Imana. Mbere y’uko tuvuka, Imana Yamutoranyirije kuba Umukiza wacu. Ibi bisobanura ko Yesu yaje ku isi kugira ngo atubere urugero, yigishe Inkuru Nziza Ye, ahongere ibyaha byacu, kandi adukize urupfu. Kubera Yesu Kristo, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu mu gihe twihannye. Yesu Kristo nawe yababajwe n’ibintu byinshi kugira ngo asobanukirwe kandi adufashe. Yesu Kristo yarapfuye kandi yongeye kubaho, atuma bishobokera buri wese kongera kubaho.

ugushyingurwa kwa Kristo

Ifoto yo muri Getty Images

Roho Mutagatifu

Roho Mutagatifu ni we wenyine mu bagize Ubumana udafite umubiri ufatika. Ni roho. Roho Mutagatifu ashobora gusabana mu buryo bweruye na roho zacu. Aduhamiriza ko Imana ifatika kandi ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu. Roho Mutagatifu akora nk’intumwa y’Imana kugira ngo aduhe ibyiyumviro by’urukundo, inama, cyangwa ihumure. Mu gihe tubatijwe kandi tukemezwa, duhabwa impano ya Roho Mutagatifu. Nyuma y’umubatizo wacu, Roho Mutagatifu ashobora guhorana natwe uko twubahiriza amategeko y’Imana.

Iyerekwa rya Mbere

Iyerekwa rya Mbere, na Walter Rane

Iyerekwa rya Mbere rya Joseph Smith

Uko igihe cyahitaga abantu barajijwe ku byerekeye Ubumana. Abantu ntibumvikanye ku byerekeye uko Imana, Yesu Kristo na Roho Mutagatifu bameze. Iyi ni impamvu imwe ituma Iyerekwa rya Mbere Joseph Smith yagize ryari iry’ingenzi cyane. Yabonye ko Data wo mu Ijuru na Yesu bafite imibiri kandi ari abantu babiri batandukanye.

Kumva

Kwumva na Michael Jarvis Nelson

Baratandukanye ariko ni Bamwe

Ibyanditswe bitagatifu n’abahanuzi b’iki gihe batwigisha ko Imana, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu ari abantu batandukanye bafite umugambi umwe: ukudapfa kwacu n’ubuzima buhoraho (reba Mose 1:39 Kimwe n’abanyamuryango b’ikipe imwe, bakorera hamwe kugira ngo badufashe buri munsi. Dushobora kumva turi hafi ya Bo mu gihe twihannye ibyaha byacu kandi tugahitamo icy’ukuri.

Ibyanditswe bitagatifu byerekeranye n’Ubumana

  • Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ni umwe mu mugambi (reba Yohana10:30).

  • Data wo mu Ijuru yabwiye Mwana we ati: (reba Matayo 3:16-17).

  • Yesu Kristo yabwiye Se ati: (reba Yohana 11:41)

  • Yesu Kristo yaradusengeye kugira ngo duhinduke umwe umunsi umwe (reba Yohana 17:11).

  • Joseph Smith yabonye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo (reba Joseph Smith - Amateka 1:17).

  • Roho Mutagatifu ahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu (reba Yohana 15:26)