“Inkuru ya Pasika,” Inshuti Mata 2021
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Mata 2021
Inkuru ya Pasika
Ibishushanyo bya Apryl Stott
Yesu yakundaga inshuti Ze. Yogeje ibirenge byazo. Hanyuma aziha isakaramentu. Yazibwiye kujya zimwibuka. Yazibwiye gukundana.
Nyuma, Yesu yagiye mu busitani. Yaradusengeye twese. Yumvise ububabare bw’indwara zacu. Yumvise ububabare bw’ibyaha byacu.
Abantu barakaye batwaye Yesu. Baramubabaje. Yaradupfiriye ku musaraba. Inshuti ze zashyize umurambo We mu mva.
Nyuma y’iminsi itatu, inshuti Ze zaragarutse. Imva yari irimo ubusa! Abamarayika barazibwiye bati: “Yazutse.” Yesu yongeye kuba muzima! Kubera Yesu, twese tuzongera kubaho nyuma yo gupfa.
Yesu arankunda. Nshobora kugira Pasika umwihariko mu kumwibuka.
Urupapuro rw’Amashusho asigwamo amabara
Pasika Yerekeye ibya Yesu
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2021. Kinyarwanda. 17467 716