2021
Imana Yatubwiye ko Tubatizwa
Gashyantare 2021


“Imana Yatubwiye ko Tubatizwa,” Liyahona, Gashyantare 2021

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2021

Imana Yatubwiye ko Tubatizwa

Yesu Kristo yatanze urugero rwo kubatizwa n’umuntu wahawe ububasha n’Imana.

N’ubwo tudafite ibisobanuro birambuye birebana n’ubuzima bwite bwa Yesu Kristo, tuzi neza ko Yabatijwe mu gihe Yari afite imyaka iyingayinga 30 y’amavuko (soma muri Luka 3:23). Aha hari ibintu bimwe na bimwe twiga ku mubatizo tubikuye mu rugero Rwe Yatanze.

Kuri Buri Muntu

Niba dukuze bihagije kandi dufite imyaka y’ubukure ihagije ku buryo twamenya itandukaniro hagati y’icyiza n’ikibi, Data wo mu Ijuru ashaka ko tubatizwa (reba Inyigisho n’Ibihango 18:42). Yesu yari intungane, ariko Yahisemo kubatizwa kugira ngo akurikize amategeko y’Imana(soma Matayo 3:13–17; 2 Nefi 31:7). Ndetse n’abamaze gupfa bashobora kwemera umubatizo. Tubaha umubatizo mu gihe tubatizwa mu kigwi cyabo mu nsengero. (Reba Inyigisho n’Ibihango 128:15–18.)

Umubatizo

Ukozwe n’Ubushobozi

Yesu ntiyabatijwe n’umuntu ubonetse wese. Yasanze by’umwihariko mubyara we Yohana, wari ufite ubushobozi bw’ubutambyi yahawe n’Imana. Nyuma Yesu amaze gupfa n’intuwa Ze zimaze kwicwa, ubushobozi bw’ubutambyi bwarabuze ku isi. Maze, mu mwaka w’1829, Yohana Umubatizaa abonekera Joseph Smith maze amuha ubushobozi bwo kubatiza mu izina ry’Imana. Kubera uko kugarurwa, dushobora kubatizwa muri ubwo bushobozi nk’ubwo yari afite.

ukugarurwa k’Ubutambyi bwa Aroni

Isezerano Duhana

Umubatizo urimo isezerano duhana, cyangwa igihango, hagati yacu n’Imana. Dusezeranya:

  1. Kwitirirwa ubwacu izina rya Kristo.

  2. Guhora tumwibuka.

  3. Gukurikiza amategeko Ye.

Mu gusubiza, Imana idusezeranya ko Roho We azahorana natwe iteka ryose. Amagambo yo mu masengesho y’isakaramentu atwibutsa icyi gihango buri cyumweru. (Reba Inyigisho n’ibihango20;77, 79.)

umuryango uri mu iteraniro ry’isakaramentu

Kwakira Roho Mutagatifuni Igice cy’Ingenzi cy’Umubatizo

Nyuma y’uko Yesu amaze kubatizwa, Roho Mutagatifu yaje mu ishusho ry’inuma (reba 2 Nefi 31:8). Magingo aya, nyuma y’uko abantu babatizwa, barakomezwa. Ibi bisobanura ko bahabwa umugisha udasanzwe muri wo bagahamagarirwa kwakira impano isukura ya Roho Mutagatifu(reba 2 Nefi 31:17). Roho Mutagatifu ashobora kutuburira ibyago bigiye kutugwira, kuduhumuriza, kutuyobora mu gufata ibyemezo byiza, no kudufasha kumva muri twe urukundo rw’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 39:6).

umugore urimo ukomezwa

Dushobora Iteka Kwihana

Imana izi ko dushobora gukora amakosa. Turetse ko dukoresha imbaraga zacu uko dushoboye, dushobora kubaho ntitubashe gukora ibyo twasezeranye mu mubatizo wacu. Iha buri wese muri twe amahirwe yo kwihana. (Reba Inyigisho n’Ibihango 18:13.) Buri munsi dushobora gukora uko dushoboye tugasaba imbabazi kandi tugasana ibyangijwe n’ibibi twakoze. Dushobora gusenga tugasaba imbabazi z’Imana. Bityo rero, iyo dufata iri sakaramentu n’umutima wicishije bugufi, dushobora kubona muri twe Roho Mutagatifu (soma 3 Nefi 18:11).

umugore urimo usenga iruhande rw’igitanda

Ni iki Ibyanditswe Bivuga ku Mubatizo?

Ababyeyi bashobora gufasha abana babo kwitegura umubatizo (reba Inyigisho n’Ibihango 68:25).

Abana bafite munsi y’imyaka umunani ntibakeneye kubatizwa (reba Moroni 8).

Iyo tubatijwe, dusezerana ko “turirana n’abarira; … no guhumuriza abakeneye ihumure, no guhagarara nk’ abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose mwaba muri” (Mosaya 18:9).