2021
Gukura mu Ihame ry’Icyahishuwe
Mutarama 2021


“Gukura mu Ihame ry’Icyahishuwe,” Liyahona, Mutarama 2021

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2021

Gukura mu Ihame ry’Icyahishuwe

Ndabashishikariza gutera intambwe zikenewe kugira ngo mwumve Nyagasani neza kandi kenshi kurushaho kugira ngo mubashe kubona urumuri Ashaka kubaha.

ikimera

Ifoto yo mu Mashusho ya Getty

Ku itariki ya 30 Nzeri 2017, nyuma y’iteraniro rya nyuma ya saa sita ry’igiterane rusange, nageze ku bitaro kureba umunyamuryango nkunda wo mu ihuriro ryacu Umukuru Robert D. Hales. Yari amaze minsi mike arwariye mu bitaro kubera indwara y’umutima mbere y’aho.

Akanya twamaranye musura kari keza, kandi yagaragaraga nk’aho arimo yoroherwa. Ndetse yahumekaga k’ubwe , kikaba cyari ikimenyetso cyiza.

Uwo mugoroba, ariko rero, Roho abwira umutima wanjye n’imitekerereze yanjye ko nkwiye kugaruka ku bitaro ku Cyumweru. Mu iteraniro ryo ku Cyumweru mu gitondo ry’igiterane rusange, icyo gitekerezo gifite imbaraga cyaragarutse. numvishije nasimbuka ifunguro rya saa sita nkihutira kujya iruhande rw’igitanda cy’Umukuru Hales iteraniro rya mu gitondo rikimara kurangira, ni byo nakoze.

Ubwo nahageze, nabashije kubona ko iby’Umukuru Hales byahindutse arushijeho kuremba. Ikibabaje ni uko, yitabye Imana nyuma y’iminota 10 mpageze, ariko ndashima kuko nari muri iruhande ndi kumwe n’umugore we yakundaga, Mary, n’abahungu babo babiri ubwo yavaga muri ubu buzima.

Mbega ukuntu nishimiye icyo Roho Mutagatifu yanyongoreye cyatumye nkora ikintu ntari kuba narakoze ubundi. Kandi mbega ukuntu nshimiye ukuri kw’icyahishuwe ko kandi ijuru ryongeye gufunguka.

Uyu mwaka icyo tuzibandaho mu kwiga k’umuntu bwite no kwigira mu ishuri ni Inyigisho n’Ibihango. Ibi “byahishuwe biva ku Mana n’imenyekanisha ryahumetswe” byabasha guhesha umugisha ababyiga bose kandi bakagendera ku mabwiriza ava ku Mana. Bihamagarira “abantu bose aho ariho hose kumva ijwi rya Nyagasani Yesu Kristo,”1 kuko by’ukuri ijwi rya Nyagasni riza mu bantu bose (Inyigisho n’Ibihango 1:2).

Akaga, Umwijima, Uburiganya

Inkubi z’imiyaga mu buryo bw’umubiri n’ubwa roho ni kimwe mu bigize ubuzima bwo ku isi, nk’uko icyorezo cya COVID-19 cyabitwibukije. Mu gihe kibanzirira Ukuza Kwe kwa Kabiri, Umukiza yahanuye iminsi y’amakuba akomeye. Yavuze ati, Hazabaho inzara, n’ibyorezo, n’imitingito, ahantu hatandukanye (Joseph Smith—Matayo 1:29).

Ibizatuma ayo makuba arushaho kwiyongera n’umwijima n’uburiganya bitugose. Nk’uko Yesu yabwiye Intumwa ze, gukiranirwa kuzagwira mbere y’ukugaruka Kwe (Joseph Smith—Matayo 1:30).

Satani yakoranyije imbaraga ze kandi arimo ararwanya n’umujinya umurimo wa Nyagasani n’abo muri twe bawurimo. Kubera ubwiyongere bw’akaga duhura na ko, ugukenera kwacu k’ubuyobozi buva ku Mana ntikwigeze gukomera nk’ubu, n’imihati yacu kugira ngo twumve ijwi rya Yesu Krisito—Umuhuza wacu, Umukiza, n’Umucunguzi—ntibyigeze byihutirwa kurusha ubu.

Nk’uko nabivuze igihe gito nyuma yo guhamagarwa nk’Umuyobozi w’Itorero, Nyagasani yiteguye kuduhishurira imitekerereze ye. Uyu ni umwe mu migisha Ye ihambaye kurusha indi kuri twe.2

Mu minsi yacu, Yadusezeranije ko, Niba ubajije, uzabona icyahishuwe ku cyahishuwe , ubumenyi ku bumenyi (Inyigisho n’Ibihango 42:61).

Nziko Azasubiza ibyo dusaba.

Uko Tumwumva

Kumenya uko Roho ivuga ni ingenzi ubu. Kugira ngo twakire icyahishuwe bwite, tubone ibisubizo, no kwakira uburinzi n’icyerekezo, twibuka urugero Umuhanuzi Joseph Smith yatweretse.

Icya mbere, twirundumurira mu byanditswe bitagatifu. Gukora gutyo bifungurira imitekerereze n’imitima yacu inyigisho n’ukuri k’Umukiza. Amagambo ya Kristo “azababwira [azatubwira] ibintu byose mugomba [tugomba] gukora” (2 Nefi 32:3), cyane cyane muri iyi minsi y’urujijo n’imvururu.

Igikurikiyeho turasenga. Isengesho risaba gufata iya mbere, n’uko tukicisha bugufi imbere y’Imana, tugashaka ahantu hatuje twabasha kujya ku buryo buhoraho, maze tukayegurira imitima yacu.

Nyagasani avuga ati, Nimunyegere nanjye nzabegera; nimunshake mushyizeho umwete maze muzambona; musabe, maze muzahabwa; mukomange, maze muzakingurirwa (Inyigisho n’Ibihango 88:63).

Kwegera Nyagasani bizana ihumure n’inkunga, ibyiringiro n’ubuvuzi. N’uko rero, dusenga mu izina Rye tukamutura imihangayiko n’intege nke zacu, ibyo twifuza n’abacu dukunda, imihamagaro n’ibibazo byacu.

Maze tugatega amatwi.

Nidukomeza tugapfukama akanya turangije isengesho ryacu, ibitekerezo, ibyiyumviro, n’icyerekezo bizaza mu mitekerereze yacu. Gufata ibyo bitekerezo bizadufasha kwibuka ibikorwa Nyagasani yifuza ko dukora.

umugore uri kwiga

Uko dusubiramo uru ruhererekane, mu magambo y’Umuhanuzi Joseph Smith, “tuzakura mu ihame ry’icyahishuwe.”3

Turi indakemwa kugira ngo twakire Icyahishuwe

Kunonosora ubushobozi bwacu bwo kumenya ukongorera kwa Roho Mutagatifu no kongera ubushobozi bwacu bwo kwakira icyahishuwe bisaba ubudakemwa. ubudakemwa ntibusaba gutungana, ariko busaba ko duharanira ubuziranenge bwisumbuyeho.

Nyagasani adutegerejeho kugira umuhate buri munsi, gutera imbere buri munsi, kwihana buri munsi. ubudacyemwa buzana ubuziranenge, kandi ubuziranenge butuma twemererwa Roho Mutagatifu. Uko dufata Roho Mutagatifu nk’utuyobora (Inyigisho n’Ibihango 45:57), twemererwa icyahishuwe bwite.

Niba hari ikintu kiduhagarika gukingura umuryango ugana ku cyerekezo cy’ijuru, dushobora gukenera kwihana. Ukwihana bituma dufungura umuryango bityo tukabasha kumva ijwi rya Nyagasani kenshi kandi ku buryo busobanutse kurushaho.

“Ikigenderwaho kirasobanutse,” byigishijwe n’Umukuru David A. Bednar w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri. “Niba hari ikintu dutekereza, tubona, twumva, cyangwa gituma tujya kure ya Roho Mutagatifu , ubwo twagahagaritse gutekereza, kureba, kumva cyangwa gukora icyo kintu. Niba ikintu kigamije gutuma twidagadura, urugero, kidutandukanya na Roho mutagatifu, rero mu buryo bw’impamo iyo myidagaduro ntabwo ari iyacu. Kubera ko Roho adashobora kubana n’ibintu by’inyandagazi, bikarishye, cyangwa byishongora, rero mu buryo bugaragara ibintu nk’ibyo ntibidukwiriye.”4

Iyo dufatanyije ubuziranenge bwiyongeye n’ukubaha hamwe no kwiyiriza, no gushakana umwete, kwiga ibyanditswe bitagatifu n’amagambo y’abahanuzi bariho, n’ingoro y’Imana n’umurimo w’amateka y’umuryango, ijuru rizakinguka. Nyagasani, na We, Azuzuza isezerano Rye: Nzabaha kuri Roho yanjye, izamurikira imitekerereze yanyu (Inyigisho n’ibihango 11:13).

Dushobora gukenera kwihangana, ariko Imana izatubwira mu buryo Bwayo kandi ku gihe Cyayo.

Roho yo Gusobanukirwa

Yobu yamenyekanishije ati, “mu bamtu harimo roho, kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka” (Yobu 32:8). Muri uyu mwaka mushya, ndabashishikariza gutera intambwe zikenewe kugira ngo murusheho kumva neza Nyagasani kandi kenshi kurushaho kugira ngo mubone Yifuza gusobanukirwa kubaha.

Mbere y’uko Umukuru Hales yitaba Imana kuri uwo munsi mu Kwakira 2017, yari yateguye ijambo rigufi kubw’igiterane rusange atabashije gutanga. Mu iri jambo, yaranditse ati, “Ukwizera kwacu kudutegura kujya imbere ya Nyagasani ”5

Iyo twakiye icyahishuwe, tumara igihe turi imbere y’Imana uko Iba iduhishurira imitekerereze Yacu, ugushaka, n’ijwi ryayo kuri twe (reba Inyigisho n’Ibihango 68:4). Dushyire ukwizera kwacu mu bikorwa, tuyihamagara , tubaho turi indakemwa z’uguhumekwa Kwayo yadusezerenaje, no gukurikiza ubujyanama duhabwa.

Aho byavuye

  1. Intangiriro y’Inyigisho n’Ibihango.

  2. Reba Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liyahona, Gicurasi 2018, 94.

  3. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 132.

  4. David A. Bednar, “That We May Always Have His Spirit to Be with Us ,” Liyahona, Gicurasi 2006, 30.

  5. In Neil L. Andersen, “The Voice of the Lord,” Liyahona, Ugushyingo 2017, 125.