2019
“Ngwino, Unkurikire”
Ubutumwa bw’Ubuyobozi Bukuru bw’Itorero, Gicurasi 2019


Ubutumwa bw’Ubuyobozi Bukuru, Gicurasi 2019

“Ngwino, Unkurikire”

Yesu Kristo adusaba gufata inzira y’isezerano idusubiza iwacu ku Babyeyi bacu bo mu Ijuru no kubana n’abo dukunda.

Bakundwa bavandimwe na Bashiki banjye, umugore wanjye Wendy nanjye tunejejwe no kuba hamwe namwe muri iki gitondo Cyisabato. Habaye byinshi uhereye kugiterane cyubushize. Ingoro nshya zaratashwe muri Concepción, Chile; Banquilla, Colombia; na Roma, Ubutaliani. Twagezweho na Mwuka kubwinshi muri ibi bihe byejejwe.

Ndashimira abagore benshi (nabagabo) baherutse gusoma Igitabo cya Mormorni maze bakavumbura umunezero nubutunzi buhishwe. Nakozweho na za raporo zibitangaza byakiriwe.

Ntangazwa numwana wumuhungu w’imyaka 11 ubu, ni diyakoni, ugabura ifunguro ryera buri Kucyumweru. Bajya ku ngoro hamwe numukobwa wacu w’imyaka 11, ubu uri kwiga ashyizeho umwete ndetse agafasha nkumu Beehive. Abahungu bakiri bato nabakobwa bakiri bato barimo kwigisha ukuri kw’inkuru nziza mumucyo kandi muburyo bwumvikana.

Ndanezerewe hamwe nabana ndetse nurubyiruko barimo bafasha kwigisha inkuru nziza mu ngo zabo uko bagenda bakorana nababyeyi babo bakurikiza uburyo bufashwa ni Itorero bwo kwigira murugo.

Twakiriye iyi Foto ya Blake w’imyaka ine, kare mugitondo cyo kuwagatandatu, yafashe igitabo Cyitorero maze arasakuza, “Nkeneye kugaburira mwuka wanjye”

Blake agaburira mwuka we.

Blake,tunejejwe nawe ndetse nabandi barimo guhitamo kugaburira Imyuka yabo biga ukuri kw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. Ndetse tunejejwe no kumenya ko benshi barimo kwakira imbaraga z’Imana mubuzima bwabo uko bazajya basengera kandi bagafasha mungoro.

Nkuko benshi muri mwe mubizi, umuryango wacu wagize ugutandukana kubabaje amezi atatu ashize umukobwa wacu Wendy yavuye muri ubu buzima bupfa. Muminsi ye yanyuma arwana na kanseri, Nagize amahirwe yo kumusezera mukiganiro cya papa-numukobwa.

Namufashe ukuboko maze mubwira uko namukundaga nuko nishimiye kuba se. Naravuze: “Warashyingiwe mu ngoro kandi wubashye amasezerano yawe muburyo bwizewe. Wowe numugabo wawe mwahaye ikaze abana barindwi munzu yanyu maze murabarera baba abagishwa ba Yesu Kriso, abanyamuryango Bitorero babanyamurava, nabaturage bafite umumaro. Ndetse bahisemo abafasha bari ku rwego rumwe. Papa wawe arakwishimiye cyane. Wanzaniye umunezero mwinshi!”

Yasubije atuje, “Urakoze, Papa”

byari bibabaje, umwanya wamarira kuri twe. Mu myaka ye 67, twaratemeberanye, twararirimbanye, ndetse cyane twajyanaga mu mikino y’urubura. Ariko muri uwo mugoroba twaganiriye ibintu bifite umumaro cyane, nkamasezerano, imigenzo yera, ukwizera, ubwitonzi, nubuzima buhoraho.

Dukumbuye umukobwa wacu cyane. Icyakora, kubera inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo, ntabwo tumuhangayikira. Uko tuzakomeza kubahiriza amasezerano yacu n’Iamana, tubaho dutegereje kuzongera kubana nawe. Ubu turimo gukorera Nyagasani hano nawe arimo Aramukorera ahongaho—muri Paradizo.1

Mubyukuri, umugore wanjye nanjye twasuye Paradizo muntangiriro zuyu mwaka—Paradizo, California, ni aho. Nkuko byagenze, gahunda yuruzinduko rwacu aha yaje nyuma gato amasaha 40 nyuma yo kuva kuri iyi si kumukobwa wacu Twe, hamwe n’Umukuru Kevin W. Pearson numugore we, June, twashyigikiwe n’abera bo muri Chico California Stake. Twamenye iby’ukwizera kwabo gukomeye, uko bakora umurimo w’Imana, nimigisha Yabayeho mubihe batakaje byinshi mumuriro wo mugasoze wari ukomeye kurusha iyindi yose mumateka ya California.

Turi yo, twavuganye numu ofisiye muto w’umupolosi, John, wari umwe muntwari nyinshi zatabaye mbere. Yibutse umwijima uremereye wari wamanukiye Paradizo mu Gushyingo 8, 2018, uko indimi n’ibishirira byacaga mumugi byihuta cyane, byangiriza ibiwurimo nubutunzi nk’icyago cya kirimbuzi maze ugasiga ubusa uretse ibirundo by’ivu ninzira zumuriro zubakishishe amatafari.

Inzu basengeramo nyuma yumuriro

Mugihe cyamasaha 15, John yatwaye aca mumwijima utinjirwamo wari wuzuyemo uruhererekane rwibishashi bimeze nkamacumu biteye ubwoba ubwo yafashaga umuntu ku wundi, umuryango nyuma wundi abahungisha ahantu hatekanye—byose mukaga kubuzima bwe bwite. Gusa muri uko gushyiramo umuhati nuburibwe, icyashenguye John cyane cyari ibibazo byinshi yibazaga “umuryango wanjye uri he?” Nyuma,yamasaha menshi numujinya,yaje kumenya ko bagejejwe ahantu hatekanye.

Inkuru ya John ahangayikiye umuryango we yanteye kuvuga uyu munsi hamwe nabamwe muri mwe barimo baregereza impera yubuzima bwabo bupfa,“Umuryango wanjye uri he?” Uwo munsi nugera igihe uzaba urangije igihe cyawe muri ubu buzima bupfa maze ukinjira mu isi yimyuka,ubwo uzaba wibaza ikibazo kigushengura umutima:“Umuryango wanjye uri he?”

yesu Kristo yigisha inzira itugarura murugo hiteka. Yumva umugambi wagakiza wa Data wo mu Ijuru utuma dukomeza iteka kurusha uwo ariwewese muri twe. Nyuma ya byose, Niwe buye ryifatizo rya byose. Ni umurokozi wacu, Umukiza wacu, Numucunguzi wacu.

Kuva igihe Adamu na Eva birukanwe mu Busitanin bwa Edeni, Yesu we Kristo yatanze amaboko ye ahebuje ngo afashe abantu bose bahitamo kumukurikira. Ahantu henshi, ibyanditswe bivuga ko uretse ubwoko bwose bw’ibyaha mu bwoko bwose bwabantu, amaboko ye aracyarambuye.2

Mwuka muri twe twese muburyo karemano yifuza urukundo mumuryango ruhoraho iteka. Indirimbo zurukundo zongera icyizere kidashyitse ko urukundo aricyo kintu ukeneye niba mushaka kubana iteka. Nimyizerere irimo amakosa ko Izuka rya Yesu Kristo ritanga isezerano ko abantu bose bazabana nabo bakundaga nyuma y’urupfu.

Mubyukuri, Umucunguzi ubwe yarabisobanuye neza ko mugihe izuka rye ryemeza ko buriwese wabayeho ko azazuka kandi akabaho iteka,3 byinshi cyane birakenewe niba dushaka amahirwe ahambaye yo gukuzwa. Agakiza kareba umuntu ku giti cye, ariko gukuzwa bireba umuryango.

Umva aya magambo yavuzwe na Nyagasani Yesu Kristo ku muhanuzi We:“amasezerano yose, amasezerano yakazi, inshingano, indahiro, imihigo,ibikorwa, uguhura,amashyirahamwe, cyangwa ibyiringiro, bidakorewe kandi bigashyirwa mu kandi bikungwa na Mwuka Wera wisezerano … nta mumaro biba bifite, indangagaciro, cyangwa imbaraga mu na nyuma yizuka mubapfuye; kubera ko amasezerano yose atakorewe aha arangira afite umusozo igihe abantu bapfuye.”4

Rero, ni iki gisabwa ngo umuryango ukuzwe iteka? Twuzuza ibisabwa kubw’ ayo mahirwe tugirana amasezerano n’Imana, tukayakurikiza, kandi tukakira imihango yera yingenzi.

Ibi byahoze ari ukuri kuva ku itangiriro ryigihe. Adamu na Eva, Nowa n’umugore we, Aburahamu na Sara,Lehi na Sariya,nabandi bigishwa ba Yesu Kristo bose bitanze—kuva isi yaremwa —bagiranye amasezerano amwe n’Imana. Bakiriye imigenzo imwe nkiyo twe abagize Itorero rya Nyagasani ryagaruwe twakoze: ayo masezerano twakira kumubatizo no mu ngoro.

Umucunguzi aradutumira twese kumukurikira mu mazi y’umubatizo na, nyuma y’igihe, tukagirana amasezerano yinyongera n’Imana mu ngoro kandi tukarinda iyo migenzo yingenzi. Ibi byose birakenewe niba dushaka kuzakuzwa hamwe nimiryango yacu ndetse n’Imana iteka.

Agahinda kumutima wanjye ni uko abantu benshi nkunda, nsimishwa nabo, kandi nubaha banga ubutumire Bwe. Birengagiza ubwinginge bwa Yesu Kristo igihe Arerembuza, “Ngwino, nkurikira.”5

Nsobanukiwe impamvu Imana irira.6 Nanjye ndirira inshuti nkizo nabo dufitanye isano. Ni abagabo nabagore beza, bitangira imiryango yabo ninshingano zabo ku gihugu. batanga batitangiye itama, igihe cyabo,imbaraga, nubutunzi. Kandi isi ni nziza kubwumuhati wabo. Ariko bahisemo kutagirana amasezerano n’Imana. Ntabwo bakiriye imigenzo izabakuza hamwe nimiryango yabo ikabahuza iteka.7

Uko nifuza kubasura nkabatumira kuzirikana ubushishozi ku mategeko ashoboza ya Nyagasani. Nibajije icyo nababwira kugira ngo bumve uko Umucunguzi abakunda kandi bamenye uko mbakunda ndetse bamenye uko abagabo nabagore bakurikiza amategeko bakwakira “umunezero wuzuye.”8

Bakeneye kumva ko igihe bari iyo ngiyo ni ahantu habo hubuzima nyuma yurupfu—hamwe nabagabo nabagore beza nabo banze kugirana amasezerano n’Imana—nta bwo ariho imiryango izahurizwa no guhabwa amahirwe no gukomeza iteka. Nta bwo ari ubwami aho bazagira umunezero wuzuye—ugukomeza kudashira nibyishimo.9 Iyo migisha yuzuye yaza gusa igihe ubaho mubuzima bw’ikuzo mubwami bwa Selestiya hamwe n’Imana Data; Umwana Wayo Yesu Kristo; nabanyamuryango bacu batunganye, kandi babigenewe.

Ndumva nshaka kubwira inshuti zanjye zicyifashe:

“muri ubu buzima, ntimwigeze muharanira kuba abakabiri beza muri buri kimwe. Ariko, uko mukomeza kwanga kwakira inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo, murimo murahitamo kuzaba abakabiri beza.

“Umucunguzi yaravuze,’Murugo rwa Data harimo amazu menshi.’10 Gusa, uko udahitamo kugirana amasezerano n’Imana, uraharanira kuzaba munsi yigisenge giciriritse kurusha ibindi ububuzima bwose iteka.”

Ndakomeza nyobore inshuti zanjye zicyinangiye mvuga:

“Mushyire umutima wanyu ku Mana. Muyibaze niba ibi bintu ari ukuri. Mushyireho igihe cyo kwiga ijambo rye. Mwige byukuri! Niba mukunda byukuri imiryango yanyu kandi niba mwifuza kuzabana nayo mubuzima bwiteka, mwishyure igiciro ubungubu—binyuze mukwiga byimbitse nisengesho rifite ubushake—ngo mumenye uku kuri kwiteka maze mugukurikize.

“Niba utazi neza niba wizera Imana, tangirira aho. Umva ko kugira ubumenyi buke ku Mana, umuntu ashobora gushidikanya niba Imana ibaho. Rero, ishyire mu mwanya utangire ugirane umabano Nayo. Icishe bugufi. Sengera kugira amaso abona ikiganza cy’Imana mubuzima bwawe no mu isi igukikije. Yisabe kukubwira niba Ihari byukuri—niba Ikuzi. Yibaze uko Ikwiyumvamo. Maze wumve”

Incuti yanjye imwe nziza yari ifitanye umubano muke n’Imana. Ariko yari ategereje kuzongera kubana numugore we wari warapfuye. Maze ansaba kumufasha. Namushishikarije guhura nabavugabutumwa kugira ngo yumve inyigisho za Kristo kandi yige amasezerano y’inkuru nziza, imigenzo, nimigisha.

Yarabikoze. Ariko yumvise inzira bamugiriye inama kunyuramo yamusabaga guhinduka cyane mubuzima bwe. Yaravuze, “ariya mategeko namasezerano arankomereye. Ikindi, Sinshobora kwishyura icyacumi, kandi simfite igihe cyo gufasha Murusengero.” Maze arambaza,“nindamuka mfuye,ndagusabye uzankorere njye numugore wanjye imirimo ikenewe yo mu ngoro kugira ngo tuzongere kubana.”

Igishimishije ni uko, Ntari umucamanza w’uyu mugabo. Ariko ndashidikanya ku mumaro wa porogisi imirimo yo mungoro ku mugabo wari ufite amahirwe yo kubatizwa muri ubu buzima—agahabwa ubutambyi kandi akakira imigisha yo mu ngoro akiri muri ubu muzima bupfa—ariko agafata umwanzuru yatekerejeho wo kureka iyo nzira.

Bakundwa bavandimwe nabashiki banjye, Yesu Kristo aradutumira gufata inzira y’amasezerano izatugarura murugo ku babyeyi bacu bo mu Ijuru kandi tubane nabo dukunda. Aradutumira “Ngwino, nkurikira.”

Ubu, nka Perezida w’Itorere rye, ndatakamba namwe mwitandukanyije n’Itorero kandi namwe mutarashaka kumenya byanyabyo ko Itorero ry’Umucunguzi ryagaruwe. Mukore umurimo w’umwuka mwimenyere ubwanyu, kandi ndabasaba mubikore ubungubu. Igihe kirimo kirashira.

Ndahamya ko Imana iriho! Yesu ni Kristo. Itorero rye nubwuzure bw’inkuru nziza ye byaragaruwe guhesha umugisha ubuzima bwacu numunezero, aha ndetse nubuzima nyuma y’urupfu. Ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.