Amateka y’Itorero
U Rwanda: Incamake


“U Rwanda: Incamake,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda (2020)

“U Rwanda: Incamake,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda

ikarita y’u Rwanda

Amateka magufi y’Itorero mu

Rwanda

Incamake

Mu myaka ya za 80 na 90 inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero zerekana abanyamuryango barindwi b’Itorero baba mu Rwanda, ariko Abera b’Iminsi ya Nyuma ku giti cyabo ntibari bafite urwego rw’Itorero muri iki gihugu. Mu ntangiriro za 2000 byarahindutse kuko abanyamuryango batangiye guterana buri gihe i Kigali. Nelson na Sapna Samuel, abavugabutumwa bagarutse bombi bavuye i Bangalore, mu Buhinde, bari bimukiye mu Rwanda, bakiriye amateraniro y’amatsinda ya mbere. Igihe ishami rya mbere ryashyirwagaho mu 2008, benshi mu banyamuryango—barimo Fabien Hatangimbabazi, Yvonne Martin, Jean Marie na Agathe Rumanyika, na Ruth Opar—bari Abanyarwanda binjiye mu Itorero mu bindi bihugu bagaruka mu gihugu cyabo.

Nubwo leta y’u Rwanda yashyizeho ihagarikwa ry’iyandikisha ry’amatorero mashya muri uwo mwaka, abanyamuryango n’abayobozi b’Itorero bakomeje kujya mbere mu kwizera kugira ngo bategure ejo hazaza. Muri 2009 Jeffrey R. Holland w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yeguriye u Rwanda Imana ku bwo kubwirizwamo inkuru nziza, maze muri 2010 igihugu cyakira abavugabutumwa bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Mu myaka mike yakurikiyeho, hatangijwe gahunda zitandukanye z’Itorero, hatangira guhindurwa ibitabo by’Itorero mu Kinyarwanda, maze Jackson Ndayambaje aba umuvugabutumwa wa mbere wahamagawe uturutse mu Rwanda. Itorero noneho ryaje kwemerwa na leta mu 2013. Muri 2019 hari amashami ane mu Karere ka Kigali mu Rwanda.