2021
Inkuru ya Pasika
Mata 2021


“Inkuru ya Pasika,” Inshuti Mata 2021

Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Mata 2021

Inkuru ya Pasika

Yesu arimo yoza ibirenge by’Intumwa

Ibishushanyo bya Apryl Stott

Yesu yakundaga inshuti Ze. Yogeje ibirenge byazo. Hanyuma aziha isakaramentu. Yazibwiye kujya zimwibuka. Yazibwiye gukundana.

Yesu asengera i Getsemani

Nyuma, Yesu yagiye mu busitani. Yaradusengeye twese. Yumvise ububabare bw’indwara zacu. Yumvise ububabare bw’ibyaha byacu.

Umurambo wa Yesu urimo ushyirwa mu mva

Abantu barakaye batwaye Yesu. Baramubabaje. Yaradupfiriye ku musaraba. Inshuti ze zashyize umurambo We mu mva.

umumarayika atangaza Umuzuko wa Yesu ku bagore

Nyuma y’iminsi itatu, inshuti Ze zaragarutse. Imva yari irimo ubusa! Abamarayika barazibwiye bati: “Yazutse.” Yesu yongeye kuba muzima! Kubera Yesu, twese tuzongera kubaho nyuma yo gupfa.

abana ku rusengero

Yesu arankunda. Nshobora kugira Pasika umwihariko mu kumwibuka.

Urupapuro rw’Amashusho asigwamo amabara

Pasika Yerekeye ibya Yesu

Yesu Kristo