“Gusangiza Urumuri rw’Umukiza kuri Noheli,” Liyahona, Ukuboza 2020
Ifoto y’ivuka ya Niltza Beatriz Santillan Castillo; ifoto y’impano yavuye muri Getty Images
Amahame y’Ugufasha, Ukuboza 2020
Gusangiza Urumuri rw’Umukiza kuri Noheli
Zirikana abo ufasha. Ni gute wabafasha kurushaho kwegera Kristo kuri iyi Noheli?
Mugihe twibuka Umukiza Yesu Kristo umwaka wose, Noheli ni igihe twizihiza impano ihambaye y’akataraboneka: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege” (Yohana 3:16). Iyo dufasha kuri Noheli, natwe dushobora gutanga impano zafasha abandi kurushaho kwegera Umukiza. Birashimishije kwitekereza ko dutanga impano nk’iyatanzwe na Data wo mu Ijuru.
Ndacyakunda cyane Impano
Susan Hardy, California, Leta zunze Ubumwe z’Amerika
Ubwo narimfite imyaka 11, mwarimu wanjye w’Ishuri ryo ku Cyumweru, umuvandimwe Deets, yabwiye ishuri ryacu ko niba twabasha gufata mu mutwe Ingingo z’Ukwizera no kumusobanurira icyo zivuga, azatugurira umuzingo w’ibyanditswe wacu bwite.
Umuvandimwe na Mushiki wacu Deets bari bataramara igihe bashakanye, nibwo bari bagitangira. Sinarinzi neza niba Umuvandimwe Deets yari kubasha kugurira impano buri wese. Ariko nafashe umwanzuro ko niba yaratekerezaga ko Ingingo z’Ukwizera ari ingenzi ku buryo twazifata mu mutwe, nzabikora nubwo bikomeye.
Maze kuzirangiza zose uko ari 13, igihe cyaratambutse maze nibagirwa isezerano rye.
Noneho, kuri Noheli, nakiriye ipaki yanditseho izina ryanjye. Narayifunguye nsangamo umuzingo w’Ibyanditswe wanjye bwite, n’ikarita inshishikariza kubisoma buri gihe. Ibyo byabaye mu 1972, kandi kugeza uyu munsi ndacyafite ibyo byanditswe. Ni iby’agaciro gakomeye kuri njyewe.
Ntabwo ari igiciro cy’impano ahubwo ni ubugwaneza yanyeretse hamwe n’ukwigomwa yari yiteguye kunkorera byansigiye ubushake bukomeye bwo kwiga ijambo ry’Imana. Ngerageza gukurikiza urugero rw’umuvandimwe Deets rwo gufasha ntanga impano zifite byinshi zivuze ku bandi iruhande, niringiye ko mpesha umugisha ubuzima bw’abandi nk’uko yahesheje umugisha ubwanjye.
Ubutumire bwo kugira icyo ukora
Richard M. Romney, Utah, Leta zunze Ubumwe z’Amerika
Ubwo abategura Noheli mbonezamubano muri Paruwasi yacu bansabaga gusura umunyamuryango utarakundaga guterana nkanamutumira kuzaza muri iyo gahunda, nakwemera ko byambijije icyuya. Mbere nari narahuye na Darren rimwe gusa, ubwo yari yitabiriye ikindi gikorwa cya Paruwasi. Yari yambaye igitambaro cy’abamotari mu gahanga. Imisatsi ye miremire y’umweru yari ifunze shinyo, yari afite ubwanwa bw’umweru n’amaboko ye yari yuzuyeho ibishushanyo.
Ubu, mperekejwe n’umwe mu bagize komite, nari mpagaze ku muryango wa Darren, nibaza icyo ari buvuge. Yadusabye kwinjira mu nzu, kandi twamubwiye impamvu twari aho. Yaravuze ati, “O, Ndifuza kuzabikora!”
Yakoze akazi keza cyane, afasha ko igikorwa kiba ingirakamaro kuri benshi cyane. Nyuma y’igihe gito, jyewe na mugenzi wanjye twafatanyaga ugufasha twasabwe gusura Darren kenshi. Ahora asa nk’uwishimiye kutubona, kandi twagiranye ibiganiro bishimishije. Nishimiye uguhumekwa ko kumutumira muri gahunda y’igikorwa cya Paruwasi kwatugejeje ku mubano mwiza.
Gufasha abandi kuri Noheli
Hano hari ibintu wakora ukizera ko abo ufasha bazamenya ko ubatekerezaho,cyane cyane muri iki gihe cy’umwaka.
-
Rimwe na rimwe guhamagara kuri telefoni cyangwa ubutumwa bugufi bikora ibitangaza. Gutangiza ikiganiro ku buryo bworoheje nka “Bite, umuze ute?” bishobora gukora ikunyuranyo.
-
Itabire ibirori byabo iyo bikwiriye. Noheli ishobora kuba igihe cyiza cyo kwiga ku byerekeye imyemerere duhuje n’abandi. Igihe usangiza abandi imyemerere ukanabatega amatwi, ufungura umuryango w’imyumvire yimbitse.
-
Basengere mu mazina. Saba Data wo mu Ijuru kugufasha gutekereza uburyo bwo kubazana hafi y’Umwana We.
-
Impano zoroheje kenshi nizo zibukwa neza kurushaho. Impano ntizigomba kuba zihambaye kugira ngo zikundwe. Impano y’igihe, impano yo gutega amatwi, gusangiza ifoto cyangwa urwibutso—ibi byose bishobora kuba impano ziturutse ku mutima.
-
Tanga impano y’ubuhamya. Basabe gusangiza urukundo bakunda Umukiza, unabasabe ko ubasangiza urwo umukunda.
-
Tumira abandi kuza mu itetaniro rya Noheli. Abantu bamwe bashaka gusenga ariko ntibazi aho bajya. Batumire kuza gusengana nawe.
-
Wuzuze amahoro ingo zabo. Ubamenyeshe ko abavugabutumwa babafitiye ubutumwa bwa Noheli bwihariye bashobora gusangira, ubutumwa buzazana ibyiringiro n’urukundo mu mitima yabo.
Gufasha Bose nk’Iteraniro
Buri teraniro rigira ibyo rikeneye byihariye. Amwe yungukira mu gutegura igikorwa kinini kurushaho. Andi materaniro yakungukira mu kintu gito kandi cyoroheje. Abagira uruhare mu gutegura ibikorwa bazirikana mu isengesho uko bahuza n’ibikenewe muri icyo gihe.
-
Abanyamuryango baturuka mu mambo eshatu muri Paris, Ubufaransa, bafashije gushyigikira umugoroba wa Murikira Isi wari urimo kwerekana impano no kwerekana imideri. Bateguye ibintu byahawe impunzi hamwe n’abantu bahuye n’ikibazo cyo kutagira icumbi.
-
Urumambo rwo Hagati muri Charlotte Carolina ya Ruguru yateguriye abaturage igikorwa cyiswe “Noheli mu Isi yose”, mu buryo mbonezamubano mu kwizihiza Kristo binyuze mu ifunguro, imico mpuzamahanga ya Noheli yerekanye, umuziki, imishinga yo gufasha, hamwe n’umukino w’ivuka ugenewe abana.
-
Abanyamuryango b’Urumambo rwa Vero Beach muri Florida bahuriye n’abandi baturage mu kwibuka impamvu twizihiza Noheli. Ibikinisho byaratanzwe ku miryango ifasha. Korali y’abana bo mu Ishuri ry’Ibanze bararirimbye, kandi amatorero menshi yari afite utuzu dutanga amakuru.
-
Urumambo rwa Jacksonville muri Florida y’Amajyepfo rweretse abaturage filime Umukiza w’Isi .
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira bwose burarinzwe. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ministering Principles, December 2020. Kinyarwanda. 16727 716